Tariki 28/06/2024: Ibindi byo Kwiga No Kuzirakanwa

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 27. 06. 2024
  • FRIDAY, JUNE 28
    Ibindi byo Kwiga No Kuzirakanwa
    "Ni ho hari n'imigezi idakama y'urubogobogo abonerana nk'isarabwayi, iyo migezi ikikijwe n'ibiti bihora bitoshye bizana amahumbezi mu nzira zateguriwe abacunguwe b'Uhoraho. Hari n'ibibaya bigari bigiye bibamo udusozi dutatseho ubwiza n'imisozi itumburutse y'Imana. Muri ibyo bibaya bituje, ku nkengero z'iyo migezi ihora itembana ituze, ni ho iwabo w'abacunguwe, bamaze igihe kirekire babungera mu isi none ubu bazaba bageze imuhira iwabo....
    #2024 #ibyigisho #isabato #kigalirwanda #gospelmusic #imana #igihe #mie #rwandatoday
    IBYIGISHO BY'ISHURI RYO KU ISABATO BIYOBORA ABAKUZE KWIGA BIBIRIYA BYABANJE
    • Tariki 25/05/2024: Uru...
    • Tariki 27/05/2024: Uku...
    • Tariki 26/05/2024: Ubu...
    • Tariki 17/06/2024: Gus...
    Niba ukunda ibyigisho BY'ISHURI RYO KU ISABATO BIYOBORA ABAKUZE KWIGA BIBIRIYA, Kanda subscribe, like na comment kubibazo cg inyunganizi
    • Tariki 18/06/2024: Tur...
    Muze twigane Ikigisho cy'uyumunsi
    • Tariki 19/06/2024: Imv...
    Dukomeze twigane Amigisho • Tariki 20/06/2024: Ijw...
    "Aho mu isi nshya, abacunguwe mu bwenge bwabo butajijwa bazanezererwa ibitangaza by'imbaraga yo kurema n'amabanga y'urukundo rw'Umucunguzi. Nta mugizi wa nabi uzaba ahari, nta mwanzi wo kwoshya abantu kwibagirwa Imana. Ubwenge n'impano zose bizakomeza gukura. Ubumenyi bushya buzajya bwungukwa ntibuzananiza imitima yacu kandi ntibuzacogoza imbaraga zacu. Umugambi mwiza watekerejwe uzagerwaho, kandi icyifuzo cyatangiwe kizashimisha abantu, n'icy'umuntu yifuje kugeraho kizashoboka. Ariko bazahora batera intambwe zo kuzamuka mu rwego rw'ubumenyi, bazahora bunguka ibishya byo kubatangaza, ukuri gushya bazaba bagomba kumenya, kandi imbaraga z'ubwenge, umutima, n'umubiri, bizahora bivugururwa."- Ellen G. White, Intambara Ikomeye pp. 471,472.
    "Mu byishimo bitavugwa, abana b'iyo si binjire mu munezero bafite ubwenge nk'ubw'ibiremwa bitakoze icyaha. Bazafatanyiriza hamwe ubutunzi bw'ubwenge no kumenya by'ibihe byose, bitegereza umurimo Imana yakoresheje ukuboko kwayo. Bazareba ubwiza bw'iby'Imana yaremye ntakibatwikiriye; izuba n'inyenyeri bizaba biri kuri gahunda yabyo, byose bigendera kuri gahunda byahawe, bikagenda bizenguruka intebe y'Imana. Kuri ibyo byose uhereye ku byoroheje ukageza ku bikomeye byanditsweho izina ry'Umuremyi wabyo, kandi muri byo, hagaragara ubutunzi n'imbaraga Umuremyi yabigabiye ....
    "Intambara Ikomeye irarangiye. Icyaha n'abanyabyaha ntibazongera kubaho ukundi. Ijuru ryose n'isi yose birejejwe. Umunezero usaba imitima y'ibyaremwe byose. Imigezi y'ubugingo, umucyo n'umunezero bitemba bituruka ku Muremyi bisendera hose. Guhera ku kanyabuzima gatoya kadashobora kuboneshwa ijisho ukageza ku isi irusha izindi ubunini, ibyaremwe byose, ibihumeka n'ibidahumeka, mu bwiza bwabyo busesuye no mu munezero wabyo uhoraho, bitangaza ko Imana ari urukundo."-Ellen G. White, Intambara Ikomeye pp. 472,473.
    IBIBAZO:
    Utekereza ko ari iyihe mpamvu Imana yemeye ko icyaha gikomeza kubaho kugeza magingo aya? Nanone kandi, nta muntu ubabazwa muri iyi si igihe kirekire kiruta ubuzima bwe hano ku isi. Ni ukuvuga ko, nta muntu n'umwe ubabazwa igihe kirekire kiruta igihe cye cyo kubaho. Ubuzima bw'umuntu ni bugufi binga iki, ubugereranyije n'imyaka myinshi icyaha kimaze kibayeho? Ni mu buhe buryo iki gitekerezo kidufasha guhangana n'ikibazo gikomeye cyatewe n'icyaha?
    Ni mu buhe buryo igihe cy'imyaka 1,000 gifitanye isano n'inama y'agakiza? Tekereza icyo bivuze ku mico y'Imana kuba Imana itegereza ko abacunguwe bose babanza kugira amahirwe yo kubona ubutabera n'urukundo byayo mbere yuko urubanza ruheruka rugera ku banyabyaha.

Komentáře • 3