Tariki 27/06/2024: Iteka Ryose ry'Uburyo Bubiri

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 26. 06. 2024
  • THURSDAY, JUNE 27
    Iteka Ryose ry'Uburyo Bubiri
    #2024 #ibyigisho #isabato #kigalirwanda #gospelmusic #imana #igihe #mie #rwandatoday
    Soma 2 Abakorinto 5:10, Abaroma 14:10, 11, n' Ibyahishuwe 20:11-15. Ni iki ayo masomo avuga cyerekeranye n'impamvu abanyabyaha bazazurwa?
    Mu buryo bwo gushakira igisubizo ikibazo cyatewe n'icyaha kugira ngo ikibi kitazongera kubaho, burí wese agomba kwemezwa ko Imana yakoze ibikwiriye kandi ko yakiranutse mu nzira zayo zose. Ku iherezo, amavi yose azapfukamira Imana kandi buri wese azasobanukirwa n'ubutabera bw'Imana mu ntambara ikomeye, ndetse na Satani n'abamarayika be bazabisobanukirwa, kandi buri wese azasobanukirwa yuko nta mpamvu iyo ari yo yose yagombaga gutuma habaho kwigomeka ku Mana. Zirikana aya magambo yanditswe na Ellen G. White: "Ibitabo bikimara kubumburwa, Yesu ahanga amaso ku bantu b'inkozi z'ibibi, bahita bibuka kandi bemera ibyaha bakoze. Babona neza aho bagiye bateshuka bakava mu nzira y'ubutungane n'ubuziranenge; basobanukirwa ko ubwibone n'ubugome byabo ari byo byabateye kugomera amategeko y'Imana. Ibishuko bemeye k'ubushake bwabo bitwaje ko bazagura imbabazi z'ibyaha byabo, imigisha y'Imana bafashe uko itari, intumwa z'Imana basuzuguye, amagambo y'imbuzi bakomeje gukerensa, imbabazi nyinshi imitima yabo inangiye yanze kwakira, ibyo byose byari imbere yabo bimeze nk'ibyandikishijwe inyuguti z'umuriro ....
    "Abanyabyaha banze kwihana bose barindirijwe urubanza rukomeye mu rukiko rw'Imana kuko bagomeye ubutegetsi bwo mu ijuru. Ntawe ubaburanira muri urwo rubanza, nta n'impamvu bafite bashobora kwerekana, maze bacirwa urwo gupfa by'iteka ryose."- Intambara Ikomeye pp. 464, 466.
    Soma Ibyahishuwe 20:9; Zaburi ya 37:20, na Maraki 4:1, 2. Ni iki aya masomo atubwira cyerekeranye no gutsembwaho kw'icyaha n'abanyabyaha ndetse n'ingororano zizahabwa abakiranutsi?
    Inkuru nziza ni uko Satani n'abamarayika be bazarimburirwa mu nyanja y'umuriro. Icyaha n'abanyabyaha bazakongorwa n'umuriro. Ibyahishuwe 20:9 havuga ko abanyabyaha bazakongoka, bakarimburwa ariko ko batazahora bababazwa iteka ryose. Umurongo ukurikiraho ukoresha imvugo "iteka ryose" ntabwo buri gihe usobanura "ibihe bidashira" ahubwo usobanura, "kugeza ubwo ikintu runaka kirangiye burundu" (Soma Kuva 21:6, 1 Samweli 1:22, 28; Yuda 7 na 2 Petero 2:4-6). Ku banyabyaha, kurimbuka ubwabyo, atari igikorwa cyo kurimbura, ni iby'iteka ryose.
    Ku iherezo, kimwe mur'ibyo bihe byombi by'iteka ryose kiradutegereje twese. Abanyabyaha, bazahabwa ibihembo bakoreye-urupfu rw'iteka ryose. Kuki ibyiringiro byacu rukumbi byo kutagerwaho n'icyari kidukwiriye, ari cyo rupfu, biboneka mu kwiringira gukiranuka kwa Yesu?

Komentáře •