Tariki 25/06/2024: Imyaka 1000 Mu isi

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 24. 06. 2024
  • WEDNESDAY, JUNE 26
    Imyaka 1000 Mu isi
    Soma Ibyahishuwe 20:4-6. Ni iki abakiranutsi bazaba bakora mu gihe cy'imyaka 1,000, kandi kuki ibyo ari ingenzi?
    #2024 #ibyigisho #isabato #kigalirwanda #gospelmusic #imana #igihe #mie #rwandatoday
    Mu gihe cy'imyaka 1,000 abakiranutsi bazagira amahirwe yo kwibonera ubutabera bw'Imana n'urukundo mu buryo Imana yahanganye n'ikibazo cyatewe n'icyaha. Ninde udafite ibibazo yifuza kuzabaza Imana byerekeranye n'ibintu byinshi? Ubu noneho, mu gihe cy'imyaka 1,000 bari mu ijuru, abacunguwe bazaba bafite umwanya uhagije wo kubaza ibyo bibazo. Niba hari uwo bakundaga cyangwa inshuti ya bugufi itari mu ijuru, uwacunguwe azaba afite amahirwe yo gusobanukirwa mu buryo bwuzuye imyanzuro Imana yafashe. Mu buryo bushya, mu buryo bufite imbaraga kurusha ubwa mbere, abacunguwe bazasobanukirwa uburyo Imana yashakaga gukiza buri wese wigeze kubaho. Bazongera gusobanukirwa bundi bushya yuko buri wese wazimiye yabuze mu ijuru bitewe nuko ari we wihitiyemo kwanga Kristo. Icyo gihe, imyaka 1,000 nirangira nibwo Imana izazana urubanza rwayo ruheruka- urupfu rwa kabiri, ari rwo kurimbuka by'iteka-ku banyabyaha.
    Soma Ibyahishuwe 20:7-9. Ni mu buhe buryo imyaka 1,000 izarangira? Amaherezo ya Santani n'abayoboke azaba ayahe?
    IBYIGISHO BY'ISHURI RYO KU ISABATO BIYOBORA ABAKUZE KWIGA BIBIRIYA BYABANJE
    • Tariki 25/05/2024: Uru...
    • Tariki 27/05/2024: Uku...
    • Tariki 26/05/2024: Ubu...
    • Tariki 17/06/2024: Gus...
    Niba ukunda ibyigisho BY'ISHURI RYO KU ISABATO BIYOBORA ABAKUZE KWIGA BIBIRIYA, Kanda subscribe, like na comment kubibazo cg inyunganizi
    • Tariki 18/06/2024: Tur...
    Muze twigane Ikigisho cy'uyumunsi
    • Tariki 19/06/2024: Imv...
    Dukomeze twigane Amigisho • Tariki 20/06/2024: Ijw...
    Mu gihe cy'imyaka 1,000 Satani nta muntu azaba afite wo kugerageza cyangwa gushuka. We n'abamarayika be bazaba bari bonyine kugira ngo batekereze ku ngaruka mbi z'icyaka. Imyaka 1,000 nirangira, abanyabyaha bapfuye bazazukira gucirwa urubanza kandi bahabwe ingororano zabo ziheruka (Ibyahishuwe 20:5). Ubu noneho Satani azaba afite ingabo nyinshi z'abayoboke be. Nubwo Satani yagiye atsindwa incuro nyinshi mu ntambara ikomeye, ubwo azabona itsinda rigari ry'abanyabyaha bamukikije azongera yisuganye. Kuko azaba atiteguye kureka ukwigomeka kwe, azajya gushuka ayo "mahanga." Satani azabashyiramo igitekerezo cyo kugaba igitero gikomeye giheruka kigamije gukura Imana ku ntebe y'ubwami no kwishyiriraho ubwami bwabo. Imvugo, "Gogi na Magogi"ikoreshwa mu kugaragaza Satani n'abanyabyaha bo mu bihe byose. Satani n'abayoboke be bazagota "amahema y'ingabo z'abera n'umurwa ukundwa" (Ibyahishuwe 20:9).
    Imyaka igihumbi nirangira, ntabwo abanyabyaha bazazuka gusa, ahubwo n'ururembo rwera, Yerusalemu Nshya, ruzamanuka mu isi ruva mu ijuru ku Mana (Ibyahishuwe21:2)! Abakiranutsi bazabana na Kristo kandi bimane na we muri Yerusalemu nshya mu gihe kingana n'imyaka 1000. Ubu noneho, imyaka igihumbi nirangira, ururembo rwera ruzamanuka ku isi kandi Imana, na Yesu, n'abamarayika ndetse n'abacunguwe bose bazaba barurimo. Buri wese azaba ahari yiteguye kurwana urugamba ruheruka rw'Intambara Ikomeye. Icyaha kigiye gutsembwaho burundu!
    Ni iki igihe cy'urubanza rw'Imana ruheruka ruvuga cyerekaranye n'imico y'Imana?

Komentáře •