Tariki 07/07/2024: NIMUNKURIKIRE

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 6. 07. 2024
  • KU WA MBERE 7 NYAKANGA
    “NIMUNKURIKIRE”
    Soma Mariko 1:16 20. Ni abahe bagabo Yesu yararikiye kamukurikira ngo bamubere abigishwa, kandi babyifashemo bate?
    Mariko igice cya 1 ntigifite amagambo menshi Yesu yavuze. Nyamara, Mariko 1:17 hakubiyemo amagambo Ye yabwiye abarobyi babiri, Simoni, waje kwitwa “Petero? n'umuvandimwe we, Andereya. Abo bagabo bombi bari bahagaze ku nkombe y’ikiyaga cya Galileya, barobesha urushundura mu kiyaga.
    #ibyigisho #isabato #2024 #kigalirwanda #gospelmusic #imana #igihe #mie #rwandatoday
    Nta bwato buvugwamo cyangwa ikindi gikoresho gihambaye cyo kurobesha, aribyo bituma umuntu atekereza ko aba bagabo bombi batari bakungahaye. Muri Mariko 1:19, 20, Yakobo na Yohana bari mu bwato hamwe na Se n/abakozi be, aribyo bituma umuntu atekereza ko bo bari bifite mu by’ubukungu kurusha Petero na Andereya. Luka we agaragaza ko Petero yari afite ubwato bwe kandi ko, mu by’ukuri, Yakobo na Yohana bari bafatanyiye na Petero nAndereya (soma Luka 5:1 11). Ariko Ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Mariko bubasha kuba bwerekana uguhabana hagati y’abo bavandimwe biamahara kubiri, kandi kugira ngo yerekane iryo tandukaniro, Yesu yahamagaye abo bose kumubera abigishwa, baba abari badafite uko bameze mu by’ubutunzi, nabari bifite mu butunzi. Umuhamagaro wa Yesu kuri aba bagabo wari woroheje, utaziguye, kandi wa gihanuzi. Yabahamagariye kumukurikira; ni ukuvuga kwemera kuba abigishwa Be. Yababwiyeko nibemera umuhamagaro We, Azabakorera umurimo wo kubahindura abarobyi b'abantu.
    Ibaze icyari gutuma aba bagabo bahita biyemezaMariko 1:16 20) gusiga byose maze bagakurikira Yesu.
    Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana bwuzuza neza iyi pica mu buryo bwuzuye (soma Yohana 1:29 42). Bisa nk’aho abavandimwe bari abayoboke ba Yohana Umubatiza maze bumva avuga arangurura ko Yesu ari “‘Umwana w’intama w'Imana, ukuraho ibyaha by abari mu isi” (Yohana 1:29). Bahise bahura na Yesu bamarana umwanya na We hafi y'Uruzi rwa Yorodani. Niyo mpamvu, kwemera umuhamagaro Yesu yari abahaye ngo binjire mu murimo, ntibyari umukino cyangwa gupfa kubyishoramo. Bari barabitekereyeho.
    Ariko se ni kuki Mariko atagiye atubwira ibyo bintu byose? Ikigaragara, yashakaga gushimangira ubushobozi bwa Yesu. Arahamagara, maze abarobyi babishaka bakamwitaba, maze imibereho yabo, n’isi ubwayo, ntibikomeze kuba uko byari biri.
    Ni iki wahamagariwe gusiga (kureka) kugira ngo ukurikire Yesu? (Tekereza ku nkurikizi z’igisubizo cyawe, cyane cyane niba nta kindi ushobora gutekereza kindi).

Komentáře • 5