Tariki 08/07/2024: IGIKORWA CYO KURAMYA KITAZIBAGIRANA

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 7. 07. 2024
  • KU WA KABIRI, 8 NYAKANGA
    IGIKORWA CYO KURAMYA KITAZIBAGIRANA
    Soma Mariko 1:21-28. Ni ikihe kintu kidashobora kuzibagirana cyabereye mu isinagogi y'i Kaperinawumu, kandi ni ukuhe kuri kw'iby'umwuka tubasha gukura muri iyi nkuru?
    #ibyigisho #isabato #2024 #kigalirwanda #gospelmusic #imana #igihe #mie #rwandatoday
    __________________________________________________________________________
    Abakristo hafi ya bose bagira ibihe batibagirwa mu rugendo rwabo rwa Gikristo: har ugufata icyemezo cyo gukurikira Yesu; umunsi wabatirijweho; ikibwiriza gikomeye cyakwegereje Imana cyane. Bimwe mu bihe nk'ibi ntibibasha kwibagirana kandi na none biba byarahinduye imibereho yacu.
    Niko bigomba kuba byaragendekeye no ku bantu bamwe bari mu Isabato i Kaperinawumu nk'uko bivugwa muri Mariko 1. "Batangazwa no kwigisha kwe, kuko yabigishaga nk'ufite ubutware, ntase n'abanditsi" (Mariko 1:23). Ubwo Yesu yigishaga, umuntu utewe na Dayimoni, bitewe n'imbaraga yo kwigisha kwa Yesu, yaratatse cyane ati, " 'Duhuriye he Yesu w'i Nazareti? Use kuturimbura? Ndakuzi uri Uwera w'Imana' " (Mariko 1:24), maze Yesu aramumenesha, amuvamo.
    Zirikana inkurikizi z'aya magambo ku ruhande rwa dayimoni.
    Bwa mbere, dayimoni yamenye Yesu nk' "Uwera w'Imana." Yemeye ko Yesu ari Uwera watumwe n'Imana, binyuranye n'ingabo mbi, zanduye za satani. Mu gihe turamya, tugomba kwitega kubona ibyera n'abantu bera, aho kubona ibintu bibi n'ibyanduye. Bityo rero, mur'iyi nkuru tubonamo itandukaniro rigaragara hagati y'imbaraga z'icyiza n'imbaraga z'ikibi. Aha tuhabona ukuri kugaragara kw'intambara ikomeye. Abantu babasha kuba bataramenya uwo Yesu ariwe, nyamara abadayimoni bo bakamumenya kandi bakamwemera ku mugaragaro.
    Ikindi, itegeko ribwira dayimoni kuva mur'uwo muntu rirumvikana, ariko se kuki habayeho itegeko rivuga ngo, "Hora/Ceceka"? Aha niho atangirira yerekana umugambi guhamagara kwa Yesu. Yesu ahamagarira guceceka ku byerekeranye n'uwo ariwe. Abahanga mu bya Bibiliya bita uku guhamagara, "Ibanga rya Mesiya."
    Guhamagara kwa Yesu [asaba] guceceka birumvikana neza kubera impamvu z'ibya politiki byavugwaga ku byari bitegerejwe kuri Mesiya mu gihe Cye. Kuba Mesiya byari ukwigerezaho. Niyo mpamvu, uko guhamagarira [abantu na dayimoni] guceceka byari ihishurwa ritibeshya ryo kumenya Yesu uwo ariwe. Icyumvikanaga buri gihe ni uko kumenya ibiranga Yesu bidashobora guhishwa, n'ukuri k'uwo ari We ariryo zingiro ry'ubutumwa bukubiye mu Butumwa bwiza. Abantu bakeneye kumenya uwo Yesu ariwe, ariko na none bagafata n'icyemezo cy'ukuntu bitegura kugaruka Kwe n'icyo ibyo bivuze kuri bo.
    Mu gihe dushaka guhamiriza abandi [ukuri], ni ryari tugomba kwitondera kuterekana ibyo twizera uko byakabaye ku byerekeranye n' "ukuri kw'iki gihe"?

Komentáře • 1