Tariki 21/06/2024: Ibindi byo Kwiga No Kuzirakanwa

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 20. 06. 2024
  • FRIDAY, JUNE 21
    Ibindi byo Kwiga No Kuzirakanwa
    #2024 #ibyigisho #isabato #kigalirwanda #gospelmusic #imana
    Mu mwaka wa 1851 abavugabutumwa b'Abadiventisiti basobanuye ko inyamaswa ya kabiri ivugwa mu Ibyahishuwe 13:11-17 ari Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ariko bishobora kuba byari bikomeye kubona uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora guhatira abatuye isi kuramya inyamaswa ya mbere (Ibyahishuwe 13:12). Kugeza mu myaka ya 1880 ingabo zirwanira mu mazi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zigizwe n'ubwato 48 bushaje.
    Ariko kuva Intambara y'Ubutita yarangira, nta kindi gihugu cyigeze kigira imbaraga za gisirikare nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kandi nubwo Abanyamerika babanje gutanga umudendezo, uko ibihe birushaho gukomera, ntabwo bitangaje kubona ko uwo mudendezo ugenda wirengagizwa, cyangwa ugateshwa agaciro burundu. Abenshi bizera ko n'ubu ngubu ibyo tugenda tubibona.
    "Abatazumvira iryo tegeko bazahanwa n'ubutegetsi, hanyuma bacirwe urubanza rwo gupfa. Ku rundi ruhande, itegeko ry'Imana ryerekeye umunsi w'ikiruhuko Umuremyi yashyizeho rigomba gukurikizwa kandi rikerekana umujinya w'Imana uri kubagomera amategeko yayo."-Ellen G. White, Intambara Ikomeye p.424.
    "Ubwo abanzi b'iby'ukuri bazaba bakomeje gukaza umurego, abagaragu b'Imana bazahagarika umutima; kuko bizaba bimeze nk'aho ari bo bateje ako kaga. Ariko umutimanama wabo n'Ijambo ry'Imana bizabahamiriza ko mu byo bakora nta kosa ririmo; kandi nubwo ibigeragezo bizaba bigikomeje, bazahabwa imbaraga yo kubyihanganira. Imvururu zizakomeza kwiyongera no gukara cyane, ariko kwizera n'ubutware by'abubaha Imana bizarushaho gukura. Ubuhamya bwabo buzaba ari ubu ngo: 'Ntitwahangara kugoreka Ijambo ry'Imana, ntitwabasha kugabanya ku mategeko yayo yera; ngo twigishe ko hari umugabane umwe w'ingenzi, hakaba n'undi udafite agaciro kugira ngo dukunde twemerwe n'ab'isi' Imana yacu dukorera ibasha kudukiza. Yesu yatsinze abatware bo mu isi; none ni kuki twatinya iyi si kandi Yesu yaramaze gutsinda?"-Ellen G. White, Intambara Ikomeye, p. 427-428.
    IBIBAZO:
    Kubera iki gusobanukirwa n'ibizabaho mu minsi y'imperuka ari ngombwa cyane mu rugamba ruri imbere yacu? Ni mu buhe buryo Ibyanditswe Byera ari umurinzi uturinda kugwa mu bishuko?
    Imiryango iharanira demokarasi ku isi yose yagiye iharanira umudendezo w'idini mu myaka myinshi ishize. Ni mu buhe buryo ibyo bishobora guhinduka vuba?
    Soma amagambo yanditswe na Ellen G. White tubonye haruguru. Ni ayahe mahitamo ugira uyu munsi ashobora gutuma ejo uzaba uri hamwe n'abiyita Abadiventisiti?
    Ni mu buhe buryo ubutumwa bwa marayika wa kabiri buvugwa mu ijwi riranguruye, kandi ni iyihe myiteguro ya buri wese ku giti cye dushobora kugira kugira ngo twakire imvura y'itumba izatubashisha kurangiza umurimo w'Imana ku isi?

Komentáře •