Tariki 23/06/2024: Ibyiringiro Mu Gihe Cy'Amakuba

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 22. 06. 2024
  • SUNDAY, JUNE 23
    Ibyiringiro Mu Gihe Cy'Amakuba
    #2024 #ibyigisho #isabato #kigalirwanda #gospelmusic #imana #igihe #mie #rwandatoday
    Soma Ibyahishuwe 22:11, 12; Daniyeli 12:1, 2; na Yeremiya 30:5-7. Ni ibihe bintu bizaba mbere yuko Yesu agaruka?
    IBYIGISHO BY'ISHURI RYO KU ISABATO BIYOBORA ABAKUZE KWIGA BIBIRIYA BYABANJE
    • Tariki 25/05/2024: Uru...
    • Tariki 27/05/2024: Uku...
    • Tariki 26/05/2024: Ubu...
    • Tariki 17/06/2024: Gus...
    Niba ukunda ibyigisho BY'ISHURI RYO KU ISABATO BIYOBORA ABAKUZE KWIGA BIBIRIYA, Kanda subscribe, like na comment kubibazo cg inyunganizi
    • Tariki 18/06/2024: Tur...
    Muze twigane Ikigisho cy'uyumunsi
    • Tariki 19/06/2024: Imv...
    Dukomeze twigane Amigisho • Tariki 20/06/2024: Ijw...
    Irangira ry'igihe cy'imbabazi kizakurikirwa n'igihe cy'umubabaro "utigeze kubaho uhereve igihe amahanga yabereyeho ukageza icyo gihe." Ibyahishuwe 16 hagaragaza ibyago birindwi biheruka bizasukwa ku isi yacumuye. Ariko nk'uko byagenze ku byago byageze kuri Egiputa, ubwoko bw'Imana ntabwo buzagerwaho n'ibyago. Zirikana isezerano ryo muri Daniyeli- "Nuko icyo gihe abantu bawe bazaba banditswe mu gitabo, bazarokorwa"(Daniyeli 12:1). Ibi bishobora kuba byerekeza ku "gitabo cy'ubugingo"(Soma Abafilipi 4:3; Ibyahishuwe 13:8; Ibyahishuwe 20:12, 15; Ibyahishuwe 22:19). Niba twarakomeje kuba indahemuka kuri Yesu, amazina yacu ntabwo azahanagurwa mu gitabo cy'ubugingo (Ibyahishuwe 3:5).
    Soma 1 Yohana 3:1-3; Yohana 8:29 na Yohana 14:30. Ni iyihe myiteguro ihagije y'igihe cy'amakuba cyegereje?
    Mu gihe cy'umubabaro, ubwoko bw'Imana buba bufitanye na Yesu umushyikirano wimbitse cyane kuburyo ntakintu kibasha kuwuhindura. Icyifuzo cyabo cy'ibanze ni ukumunezeza muri byose kugira ngo, binyuze mu murimo wa Mwuka Wera, bazabe batunganye nk'uko na we atunganye. Mu mutima wa Kristo nta kintu na kimwe cyarimo cyo gukurikiza ibishuko bya Satani. Natwe dushobora kugaragaza iyi mico ye.
    Soma Zaburi 27:5; Zaburi 91:1-11 n' Ibyahishuwe 3:10-12. Ni ayahe masezerano y'ibyiringiro Imana iduha mu gihe cy'Umubabaro?
    Hari bamwe bumvise nabi igitekerezo cyo kubaho mu bihe by'umubabaro hatari umuhuza. Yesu areka kuba umuhuza mu buturo bwera bwo mu ijuru igihe buri wese yamaze gufata icyemezo giheruka cyo kuba mu ruhande rwa Yesu cyangwa kuba mu ruhande rurwanya Yesu. Ariko ibi ntibisobanuye ko tuba turi twenyine muri ibi bihe twiringiye imbaraga zacu gusa. Yesu yadusezeraniye ko buri gihe azaba ari kumwe natwe (Matayo 28:20). Kwizera bikomeza kubaho n'igihe tudashobora kureba kandi bigakomeza kubaho nubwo isi iri ahatuzengurutse yacagagurikamo ibice. Mu gihe cy'umubabaro, kwizera kwacu kurakomera kandi kwifuza iby'iteka ryose kukiyongera kugira ngo icyifuzo cyacu rukumbi kibe icyo kuzabana na Yesu iteka ryose.

Komentáře •