NAKOZE URUTONDE RW'ABAHUTU NZICA||BANTORAGUYE NDI KONKA IBERE RYA MAMA YAPFUYE😭||SINZI AHO NKOMOKA😭

Sdílet
Vložit

Komentáře • 635

  • @lilianelili9097
    @lilianelili9097 Před 2 lety +14

    Nshimye Imana ko wayimenye- kdi ukaba ugiseka. Iyegamize Uwiteka niwe uzakubera ibuye rikomeye,
    Bibiliya igira iti" Kwiringira Uwiteka bifite umumaro kuruta kwiringira abantu". Komera kdi ubuhamya bwawe bwubake benshi. Nabonye ko Imana ari se w'impfubyi.

  • @nezerwatv2117
    @nezerwatv2117 Před 2 lety +4

    Pole warezwe nabi cyane nukuri kdi nuwakureze sinamurenganya Mana we ibyo uvuga ndumva aribike kurusha ibyo ndikwibyira.mbega ikibi barakubabaje pe. ..kdi nabo bana barezwe ninyamaswa pe.ndumva kumpande zombi abantu bakumva ibi abasenga musengere ibibinti kko birakomeye

  • @fidelesimugomwa5815
    @fidelesimugomwa5815 Před 2 lety +9

    Uwo mu maman ni Intwari itarapfa, ubuhamya bwe nta kiguzi bwabona, burenze uko umwana w'umuntu yatekereza. Uwiteka akomeze amwishimire kandi amunezeze muri byose.

  • @nkinzehikiemmanuel5185
    @nkinzehikiemmanuel5185 Před 2 lety +6

    N'uburyo useka bigaragara ko Yezu ari kumwe nawe. Ujye usabira abanyarwanda twese tumenye Imana by'ukuri nkawe Ester !

  • @francinemikamutesi6412
    @francinemikamutesi6412 Před 2 lety +3

    Mana wowe waremye ijuru isi kandi ukarokora umukozi wawe Esther nubwo wanyiyeretse ukampa nagakiza ndasaba kugirango wongere ungenderere umpe ikigero cy Umwuka wera washyize muri Esther nsenze nizeye ko ubyumvise me Izina rya Yesu Amém

  • @desirenkurunziza7660
    @desirenkurunziza7660 Před 2 lety +13

    2 Kor 1:10
    Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora

  • @papahapinesspatrick6371
    @papahapinesspatrick6371 Před 2 lety +10

    Yewe mwana WA mama, Imana ikomeze IBE hamwe nawe. Ubuzima wanyuzemo ndizerako bwakweretse ko nta muhutu, nta mututsi, muri buri bwoko habonekamo ababi n, abeze.

  • @thethe5255
    @thethe5255 Před 2 lety +3

    mbega ubuhamya! she is positive and btful smile. Imana ikurinde Esther.

  • @marierosefatuma4654
    @marierosefatuma4654 Před 2 lety +5

    Yesu yarakoze kukomora. Mbega ubuhamya buryoheye amatwi,umva uzagaruke vuba twagukunze.

  • @davidmurutubarwe1432
    @davidmurutubarwe1432 Před 2 lety +12

    Uwo mubyeyi wagutoraguye akakubwira ngo uzahore nawe siwe ni intimba yabimuteye mu wumve. Hari abarokotse batigeze bagira icyo gitekerezo cyo guhora byumvikane ko Abantu batakira Ibintu kimwe kndi no kwiyakira bigatandukana.

  • @claudineingabire4147
    @claudineingabire4147 Před 2 lety +7

    Mbega Ester!!! Urakoze k'ubuhamya bwawe, burakakaye, ni inyisho kdi ! Nkwifurije kutababa ukundi....
    Kdi uri mwiza imbere n'inyuma .
    Imana ikwiteho ijoro n'amanywa ubuzima bwawe bwose n 'umuryango wawe uko nyine.......

  • @mutimuramuhutumushonganono2749

    Tu es vraiment brave. Uzagaruke dukeneye abantu batwereka ubwiza bw' Imana kandi mu bihe bikomeye.

  • @felicitentirampeba6690
    @felicitentirampeba6690 Před 2 lety +2

    Esta, uhezagigwe cane. Jewe ndeze abana batagira abavyeyi. Mbese batawe, nise amazina , narondeye amazina y'abavyeyi. Mbese kugira ntibitwe abana badafise amazina y'abavyeyi. Uramfashije pe! Uhezagigwe cane. Imana ikomeze kugusiga amavuta.

  • @ndimbirajohnmary4351
    @ndimbirajohnmary4351 Před 2 lety +3

    Nukuri ndagukunze Esther,Imana yo mu ijuru Izaguhe ijuru,ngiye agakobwa kitwa Esther,Uwiteka Azaguhe iherezo ryiza.

  • @mahororangwa2862
    @mahororangwa2862 Před 2 lety +5

    Mbega amateka Mana yanjye weeee. Kibondo urandijijeeee. Ariko Imana irantangaje cyane cyane. Bavandimwe nta hantu Imana itakura umuntu. Muntu ucika intege kugeza naho wumva wakwiyahura sigaho ejo hawe Imana yakuremye ihafite mu biganza.Mwana wanjye Imana ihe umugisha umuntu wese wakugiriye neza, kandi izagutumbagize mu kugutetesha, kuko ni ku bwayo ufite ubuzima. Ntacyo itazagukorera humura. Umuntu wese wakoze amaraso Imana ikomange umutima wawe uhinduke, murabona ukuntu mwashavuje abaziranenge koko?

  • @1nesoch
    @1nesoch Před 2 lety +7

    Mu Banyarwanda harimo benshi b'abatindi k'umutima.

  • @muhawenimanamartin5867
    @muhawenimanamartin5867 Před 2 měsíci +1

    Yooo Imana ishimwe bambe.Komeza wishyingikirize kuri Yesu.

  • @nizeyimanadeo7530
    @nizeyimanadeo7530 Před 2 lety +4

    Madamu kumera gukurikira Yesu ntibikoza isoni Kandi kumunsi wamateka azaduhanagura amarira twarize yose . Wowe ujye umwikomezaho gusa

  • @user-mz2ng2ur9e
    @user-mz2ng2ur9e Před 3 měsíci +1

    Ndagukunze wamubyeyiwe
    Imana ikurimo gusa kwigiyeho byinshi
    Cyane cyane( igisobanuro cyubuphubyi)

  • @whydoiexist1994
    @whydoiexist1994 Před 2 lety +1

    Ubuhamya bukomeye cyane.
    Esther agomba kwandika igitabo kizafasha benshi kandi nshimiye Imana yamurwanyeho nkanamushimira cyane ko yumviye Uwiteka ..kuko benshi barananirwa..nibyo Koko Ijuru rizagerwamo n'Intwarane..intwali zananiwe.

  • @m.a7605
    @m.a7605 Před 2 lety

    Uwo minister w'ingabo ni kabarebe tuuuu🥰🥰🥰

  • @nezerwatv2117
    @nezerwatv2117 Před 2 lety +1

    Imana iguhaze ibyo utarabona nibike kko ibyinshi warabibonye.❤️ nukuri haguruka cyane ukore kko ufite ibifatika.

  • @laetitiakabirori0201
    @laetitiakabirori0201 Před 2 lety +1

    Wow! Yezu arakomeye. Part 2 pls

  • @Gigi-bs1mh
    @Gigi-bs1mh Před rokem

    Woww you are so beautiful inside and out😍😍Imana ni umukozi wumuhanga twese yaduhaye kwitwa abana bayo mbere ya byose,komera kandi ukomeze wamamaze ubutumwa bwiza burimo isomo rikomeye,God bless you

  • @emelyneniyonzima66
    @emelyneniyonzima66 Před 2 lety +5

    urantwengeje caaane nukur iyakurinze ishishikare kugutwenzaaaaa Mwiza IMANA IZI GUTWENZA

  • @dominkdomink2904
    @dominkdomink2904 Před 2 lety +1

    Yahimbye amazing nyine, kugirango yige.

  • @princessenzahoraho1364
    @princessenzahoraho1364 Před 2 lety +3

    Naho uvuga ngo Imana yarakuvwite uko abahutu bameze nabatutsi uko bameze. None wowe haraho utaniye nabahutukazi? Hari nabeza kugusumba nakure wariguhava wibeshya

  • @jeanbishop8088
    @jeanbishop8088 Před 2 lety +1

    Kumenya Imana niko kujijuka. Kandi Imana yarakoze nukuri ndumiwe ariko ndananezerewe cyane. Imana ko yaguhaye abana numugabo ugukunda. Imana yacu niyubahwe.

  • @christinemucyeshimana8542

    Ooh,Burya Koko ijambo ryiza Ni mugenzi w' Imana,urumva ukuntu kumubwira amagambo meza byagiye bimwomora ibikomere

  • @emmanuelnzoyisaba8928
    @emmanuelnzoyisaba8928 Před 2 lety +7

    Imana nyenamahoro ize ibandanye ikugirira neza.

  • @ps.gideonnyangela4450
    @ps.gideonnyangela4450 Před 2 lety +3

    May God bless you abundantly

  • @nyiratungawatunga106
    @nyiratungawatunga106 Před 2 lety +3

    Komera
    Komeza umutima hashimwe Imana yakwemereye ku yimenya
    Ibikomere byaratumaze.
    Ndumva inzira y'ubuzima nyuma ya Genocide zisa kuri benshi muri twe.
    Njye nzandika igitabo
    Kuko kuvuga si mbibashije.
    Courage!

  • @bizatubirebatugaceceka9577
    @bizatubirebatugaceceka9577 Před 2 lety +12

    Gérard témoignage z'uruhande rumwe ntacyo zafasha mu bwiyunge bw'abanyarwanda. Birashoboka ko uyu mugore yatojwe mu mirambo yabishwe n'interahamwe ariko ntibyagutangaza yaranatowe mu mirambo yabishwe n'inkotanyi. So, niba mushaka ubwiyunge n'ubumwe nimuhe n'urundi ruhande umwanya ruvuge ibyarubayeho. Dutange ubuhamya duhereye i Byumba, Ruhengeri Kandi duhere muri 90 ndetse kugeza uyu munsi. Merci

    • @sophieuwibambe6836
      @sophieuwibambe6836 Před 2 lety +3

      Nonese uwamutoraguye umwise injiji ntiyarazi abarikwica abandi ??Ntimugapfobye ibyabaye ubuhamya bwabantu nibwinshi kd siko bwose wabwumvishe

    • @claverrubabaza4415
      @claverrubabaza4415 Před 2 lety +2

      @@sophieuwibambe6836 None se urahakana ko kuva 90, abantu batapfaga za Byumba, Kabongoya, Butaro, Burera n'ahandi inkotanyi zateraga zivuye Uganda? Uhakana se no mu 94, ku ruhande rwazo, zaje zica mu nzira yose zanyuzemo? None se niba se utabihakana urahakana iki kandi?? ko uwo mugore yakuye umwana mu mirambo (niba ari na byo koko), akaba atarabonye ababishe, urahakana iki? Urahakana se ko abatutsi bamwe bishwe n'inkotanyi, zabavangaga n'abahutu, mu myobo imwe? Uzabaze Aimable Karasira cyangwa Baziruwiha babikubwire neza! Keretse niba ugiye no guhakana ko atari abatutsi.

    • @jacksonkimenyi3977
      @jacksonkimenyi3977 Před 2 lety

      Namwe muzafungure CZcams channel zanyu mutage Ibitekerezo uko mubishaka tuzabakurikirana rwose. Wari wabona umugabo ujye murugo rw'undi mugabo akambwira uko akwiye kubaka urugo rwe?

    • @claverrubabaza4415
      @claverrubabaza4415 Před 2 lety +1

      @@sophieuwibambe6836 «Biza Tubireba Tugaceceka» ni CZcams channel y'umusore w'ijwi ryiza n'ibitekerezo by'ubwenge; Jean Népo MPORAMUSANGA. Naho kuri ruriya rugero watanze rwo kubaka urugo, iyo urwubatse nabi, inyubako zawe zikamena amazi iwanjye, nisanga ngomba kukubwira ngo ufate amazi yawe atazansenyera inzu. Ni kimwe na hano.

    • @naramejacky1266
      @naramejacky1266 Před 3 měsíci

      Abantu nkamwe muhakana ukuri muri injiji wamugani.

  • @godisgoodallthetime.6024
    @godisgoodallthetime.6024 Před 2 lety +7

    Inkuru yawe irandijije Imana ikomeze ibane nawe.

  • @bahatisenga4406
    @bahatisenga4406 Před 2 lety +1

    Ester may God bless u.Gerard good Job.

  • @maximusfrancois5004
    @maximusfrancois5004 Před 2 lety

    Mabazi G turagukunda cyane ujye uha ibiganiro nabahutu niho tuzajya tumenya aho urwanda ruhagaze. Hari nabahutu bakora urutonde rwabatutsi. Niko kwiyunga mumwuka.

  • @kwizerajaphet5244
    @kwizerajaphet5244 Před 2 lety +12

    So touching story @ Azatubwire uko umugabo bahuye nuko yakiriye amateka ye@
    Amaherezo ya Mukanyandwi nawamuhungu we washakaga kumwica wa mu police wamujyanye kuri ya famille bamufashe nabi nayahe? Mukanyandwi aracyariho? Duheruka wa Muhungu we bamufunga byarangiye gute? Ntiyongeye kumugendaho? Kuki atasubiye muri ya Famille ya Kacyiru yari yaramufashe neza? Ikindi Imana yamubwiye ko aziga akagera lure hashoboka byarangiriyehe ko yahise ashaka akiri muto? Iyinkuru ye iri more attractive ariko irarezimye cyane. Gerald uzamutubarize ibyo bibazo nimwongera guhura.

  • @jeanbishop8088
    @jeanbishop8088 Před 2 lety +6

    Yesu arakomeye mwana atanga byose.

  • @UmuhozaFabrice
    @UmuhozaFabrice Před rokem

    Thanks for testimony? Uzagaruk

  • @nezerwatv2117
    @nezerwatv2117 Před 2 lety

    Ariko Mana ndumva duhuye naguhobera wowe madam utanze ubu buhamya ufunguye byinshi abantu banarera abana batabyaye nukuri Imana kko ibasange pe.benshi barabababaza cyane.. mbega kdi byitwa ngo murahuje pe.

  • @musugirembyo2909
    @musugirembyo2909 Před 2 lety

    Ubutaha, Esther azadusobanurire uburyo yahuye n'umuryango we bwite. Gusa ikishimishije, n'uburyo yiyakiriye, akabasha gukomera bigeze aha. Ni byiza cyane.

  • @NzamutumaAimerance
    @NzamutumaAimerance Před 20 dny +2

    Imana ikugirireneza kumpanuro uduhaye

  • @odetteiyamumpaye9604
    @odetteiyamumpaye9604 Před 2 lety +1

    Ooooh Ester ahabwe umugisha 🙏🙏🙏🙏
    Azagaruke vuba

  • @janvierdusabe8834
    @janvierdusabe8834 Před 2 lety +4

    Cyera abakrisitu iyo babaga bagiye gutanga ubuhamya bavugaga uko basambanye n'uko bibye ngo nyuma Imana ikabwira ko bagomba gutanga ubwo buhamya ngo abakora ibyo babyumve babireke. Ubu rero abubu mutanga ubuhamya ku bwicanyi bwakozwe n'abahutu ariko nta na rimwe bavuga ubwo abatutsi (inkotanyi) bakoze banagikora uyu munsi kuva 1990.

    • @marcelineuwimbabazi8601
      @marcelineuwimbabazi8601 Před 2 lety

      Wowe urindiriye iki?
      Urumva Esther kubohoka umutima byatumye abona umuryango , nawe niba utazi iso na nyoko ukaba uremerewe kubera ubugome bw'inkotanyi, stand up and speak loudly nawe uzasubizwa. Hari ibitagereranywa yewe . Ubwo niba interahamwe zarishe abantu muminsi 100 impinja zikandagara imisozi zonka imirambo, abasazi nabasaza bakicwa urwagashinyaguro, none ngo inkotanyi zimaze imyaka 11zica
      Abahutu mwanze gushiraho muracyabasha kugura data zo kuvuga ubusa Sha. Mwanazishimira ko zica neza

  • @hakizimanajeanpaul4495
    @hakizimanajeanpaul4495 Před 2 lety +6

    Ahugeze uRwanda ni mama wawe
    Kd umubyeyi mwiza atanga imbabazi
    Niba nta wagusabye imbabazi
    Mubabarire mbere yuko azikwaka
    Niryo shema ryiza
    Ubaka uwaguhetse Umubyeyi wawe ukurimo wose ntawundi ni uRwanda
    Komera mwana wacu mwa w'uRwanda

  • @wamupepe5301
    @wamupepe5301 Před 3 měsíci

    Akazi keza gerarld, uri mu buscologi professionnel frère. Imana ishimwe

  • @graceuwizeye7
    @graceuwizeye7 Před 2 lety +2

    Imana ikurinde mukobwa mwiza♥️♥️♥️♥️

  • @kobusingyejosephine8273

    Yesu agora neza atanga amahoro naho bitagashobotse. Imana iguhe umugisha Esher

  • @desirenkurunziza7660
    @desirenkurunziza7660 Před 2 lety +1

    Ugihimeka byose biba bigishoboka .Guhinduka birashoboka Imana iba idufitiye umugambi w'ibyiza.

  • @innocentmugabo3635
    @innocentmugabo3635 Před 2 lety +2

    Mana wee!! Ubuhamya bwa sister Ester burakomeye. Komera nshuti yanjye warababaye ariko Imana yakwiyeretse yambereye Imana nanjye. Rimwe tuzahura wenda

  • @fidelendayisenga813
    @fidelendayisenga813 Před 2 lety

    Imana ibahe umugisha Esther na Gerarld. Ubu buhamya buramfashije bwanafasha benshi. Bishobotse mwaduha contacts z'uyu mushiki wacu muri Christo

  • @dieudonnemugirangabo8174

    Wamuvyeyiwe uzuhora uvuga Yesu Kristo kuko waramubonyepe! 🙏Kandi yarakugiriye neza yaguhaye kubaho aguharira nivyaha agutoza kugirimbabazi nokumushingira intahe vyukuri yewe nukuri irizabimbuto ntiriburwa 🤭 iyintahe iranyujuju mwimbaraga 👍🇧🇮🇧🇮🙏🇧🇮

  • @diogenemutaga8411
    @diogenemutaga8411 Před 2 lety +4

    Ndashima Imana yakurinze Ukaba ukiriho byandenze

  • @odadushime6355
    @odadushime6355 Před 2 lety

    Yoooooo mbega ikiganiro cyiza! Urakoze Rwose Kutuganiriza

  • @mukantaganzwaclothilde9840
    @mukantaganzwaclothilde9840 Před 8 měsíci

    Alleluia alleluia alleluia;nihasingizwe Iman yacu itugabira umucyo uhoraho ikatweyuraho umwijima ukabije! Komera muvandimwe !❤❤❤

  • @mukandindaliberatha6017

    Ndabasuje urakoze cyane kubuhamyabwawe uzagaruke ndafashijwe

  • @sylvieumutesi2303
    @sylvieumutesi2303 Před 3 měsíci

    Ester Imana iguhe umugisha ndagukunze utwigishije byinshi urakoze cyane

  • @gahimbareannelyse1409

    Hallelujah manaw ukura Kure cakora urankomej

  • @bizindavyiconstantin9348

    Murakoze cane kuricokiganiro. Gikoze iciza kuri benshi. Imana ikomeze kubazigama. Ester arakwiye kugira chaîne yigishabandi urukundo rushingiye kumana.

  • @purchelinematega5370
    @purchelinematega5370 Před 2 lety

    Madame Ester, jewe ndi Umurundikazi mba iBurundi hamwe wise mu Ngagara. Saint Joseph ndayizi iri muri Quartier 3 nanje mba muri Quartier 6. N’ukuri ndanyuzwe caaane n’ubuhamya bwa we Imana iguhezagire n’ukuri kandi ushishikare uyikorere kuko vy’ukuri warayibonye.

  • @moisemunyaneza9838
    @moisemunyaneza9838 Před 2 lety

    Imana iguh'umugisha dear Gerard na Ester umudamu w'igikundiro wagiriwe ubuntu. Ubu buhamya buranyubatse. Byazaba byiza yanditse igitabo .

  • @happylife2219
    @happylife2219 Před 2 lety +6

    We can’t wait part 2❤️❤️may God bless her❤️

  • @marthakampirwa6328
    @marthakampirwa6328 Před 2 lety +5

    Azagaruke turamukunze cyaneeeeee

  • @jovanienico5409
    @jovanienico5409 Před 2 lety

    Esther, umenye ko utari wenyene. Imana ishimwe ko yagukujije none ubu yaguhaye n'abantu bawe. Ubu ufise aba sisters benshi. Warakoze caane gutanga iyo nkuru ku buzima bwawe. Na Gerard turagushimiye caane kuri ako kazi ukora. Imana iguhe imigisha myinshi.

  • @desirenkurunziza7660
    @desirenkurunziza7660 Před 2 lety

    Gelard namwe Imana iguhe umugisha ubu nubutumwa bwiza twari dukwiriye kumenya imbaraga zImana zikiza umuntu agahinduka icyaremwe gishya

  • @bizimanadesire5994
    @bizimanadesire5994 Před 2 lety

    Mungu akubaliki,tena akupatiyage uzima wa milele.

  • @bizimanaemmanuel7392
    @bizimanaemmanuel7392 Před 2 lety +2

    Ntabwo ubuhamya mburangije
    Mumpera zabwo ntibufungutse
    Yesu uzamunambeho
    Tubana nawe,asigarana natwe
    Aho byananiranye

  • @sylvietara3318
    @sylvietara3318 Před 2 lety +5

    suite suite....Courage Kabisa...🙏🙏

  • @chrishightech2848
    @chrishightech2848 Před 2 lety

    Icyo bita kuba umusirikare nyawe muri Kristu Yezu .ama course warayakoze kweri kandi ntaho wigeze usibira.muvandi nturangare urugendo raracyahari komeza👏👏👏👏

  • @barakajohn4173
    @barakajohn4173 Před 2 lety

    Imana igukomereze uwo munezero wahawe kubuntu bw'Imana kd abandi barawubuze

  • @sindikubwabovalens449
    @sindikubwabovalens449 Před 2 lety +2

    Ngumupfumu ngoyarakubwiye ngo Uwiteka Imana azabakiza bagiye kubica, ngo Imana izatuma wigamashuri meshi? Ushii uwosumupfumu!!!

  • @MMathy116
    @MMathy116 Před 2 lety

    Imana igufiteho umugambi ukomeye ...komeza ubeho kandi ubeho neza😍

  • @helenemarierobert8557
    @helenemarierobert8557 Před 2 lety +3

    Yooo ngo bamuhaye n’umunani disi. Mbega urukundo

  • @faustinefaida4722
    @faustinefaida4722 Před rokem

    Imana iguhe umugisha Esther kd warakoze kubabarira,ariko shahu usa na Liliane kabaganza wumuhanzi Imana ikomeze ikuzigame🙏🙏🙏🙏

  • @bwetejunior2887
    @bwetejunior2887 Před 2 lety

    hi good morning my friend god bless you amen Jesus thank you god

  • @alicianice976
    @alicianice976 Před 2 lety +4

    😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭komera Imana izibyose

  • @kmdbahoneza3756
    @kmdbahoneza3756 Před 2 lety

    Yoooooooo nukuri lmana ninyembabazi kand ujye udusabira natwe nukuri uyu mom uzamutugarurire atubwire icyamubabaje

  • @gervaisniyitanga8209
    @gervaisniyitanga8209 Před 2 lety

    Esther urimwiza kanda Imana yakugiriye neza kandi ntegereje umunsi uzagaruka kuduha ubuhamya Gerard uzameenyeshe murakoze

  • @brigittesafari8208
    @brigittesafari8208 Před 2 lety

    Esther merci

  • @simbikangwajohn619
    @simbikangwajohn619 Před 2 lety

    Byiza cyane birashimishije. imana igukomeze. Mubyo urimo byose mubyeyi

  • @rehematuwubuliza1472
    @rehematuwubuliza1472 Před 2 lety +5

    Komera mfubyi y'lmana n'lgihugu, uduhe número zawe, ufite abavandimwe!

  • @jacksonkimenyi3977
    @jacksonkimenyi3977 Před 2 lety +3

    Esther warabatuwe rwose ndafashijwe pe! Imana ishobora byose. Urakoze cyane Brother Gerard ubundi ndareba nkirinda gukora comment ariko birandenze. Imana ibahe umugisha

  • @abimanatv1080
    @abimanatv1080 Před 2 lety

    God bless you

  • @ayshasulaiman5026
    @ayshasulaiman5026 Před 2 lety

    Stay strong you are Alive God knows why

  • @ibrahimnkundamahoro8983

    Ariko shenge uri nakiza ndagukunze cyaneee imana ishimwe KO yakwaguye ikunda imfubyi
    Ntabwo yababaza umuntu iteka

  • @josephineuwizeye8250
    @josephineuwizeye8250 Před 2 lety

    Pole sana ! Intibagira nyibana.

  • @cyizaclaudine1415
    @cyizaclaudine1415 Před 2 lety +1

    Mukobwa courage singukomeza urakomeye

  • @Shimwa506
    @Shimwa506 Před 2 lety +1

    Esther Yesu akomeze kukungerera Imbaraga ufashe benshi

  • @jeanbishop8088
    @jeanbishop8088 Před 2 lety +1

    Impore Sha .

  • @nadinekibibi8828
    @nadinekibibi8828 Před 2 lety +6

    Ntagisa nokumenya Yesu ,mukobwa wa Yesu Imana ikomeze kuguhumugisha Gerard nawe Imana iguhumugisha ibiganiro uduha biratwubaka.

  • @byosenews1090
    @byosenews1090 Před 2 lety

    Imana ishimwe cyane kubw'ibyo yakoze. Komera kdi utere imbere. Nturi wenyine

  • @Mugishaofficial12
    @Mugishaofficial12 Před 2 lety

    Mukobwa mwiza Imana ishimwe ko yabanye nawe Kandi ikigindana nawe izagendana nawe Kandi ujyumenya ko urintwari ujye ukomeza kwisekera useka neza Kandi urumunyabwenge peee love u

  • @marie-clairekagoyire4142

    Merci beaucoup Esta imana ikurinde n'abawe

  • @pauljr9956
    @pauljr9956 Před 2 lety

    Nukuri ester Imana imuhe umugisha pe knd natwe twese abanyarwanda iduhe gukizwa byuzuye nukuri muzamugarure ndabibasabye

  • @ngabojoel4752
    @ngabojoel4752 Před 2 lety +6

    Thank you again brother Gerard for hosting Esther...
    To my lovely sister Esther may our good lord keep you strong like you have been since day one blessings

    • @mukasafarijulienne4200
      @mukasafarijulienne4200 Před 2 lety +1

      Yego Ester arakoze ku twibutsako nyuma yimbaraga zabana babantu

    • @mukasafarijulienne4200
      @mukasafarijulienne4200 Před 2 lety

      Yego Ester arakoze cyane kutwubutsako nyuma yimbaraga zabana babantu hari izindimbaraga zikora tunashimira abantubose babashije kumwitaho mu mibabaro yose yahuyenayo Imana ibahe imigisha Kandi azagaruke

  • @mugishoclaude6325
    @mugishoclaude6325 Před rokem

    Imana iguhe umugisha mwinshi. Unyigigishije byinshi.

  • @tumusimeemmy9673
    @tumusimeemmy9673 Před 2 lety +1

    Imana yarakurinze bambe 🙏🙏

  • @uwimanarenee6157
    @uwimanarenee6157 Před 2 lety +1

    Mana weee warakoze kumuhindurira amateka peee sait Joseph nubu iriho uzaze kubasura maman mwiza 🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇧🇮

  • @kirezimelanie4055
    @kirezimelanie4055 Před 2 lety

    disi turitiranwa ,pole sana.wahuye nuruva gusenya,siwowe wenyine

  • @nickienovah
    @nickienovah Před 2 lety +1

    Twamukunze cyane azagaruke. Umuntu amushaka yamubona gute?