Ni gute wabyara umuhungu?

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 18. 11. 2017
  • Mu minsi ishize umwe mu bakunzi ba Tantine yatwandikiye atubaza ikibazo nkeka ko benshi muri mwe mwibaza. Yagize ati: “Muraho. Ndi umukunzi wa Tantine. Mfite imyaka 41. Mbanye n’umugabo wanjye imyaka 19. Tukibana twumvaga tuzabyara abana babiri kuko twumvaga aribo tuzabasha kurera uko tubyifuza. Imana yaduhaye abakobwa babiri. Umugabo wanjye nyuma yaje kunyegera ansaba ko twakongera tukabyara undi mwana. Mubajije impamvu yambwiyeko yifuje kuva kera na kare kuzabyara umwana w’umuhungu akitwa amazina ye mbese akazasigasira ikurikiranwa ry’umuryango. Nyuma twagerageje kabiri tubyara nanone abakobwa. Nabonye uko byari bimubabaje maze mwemerera kujya gushaka uko yabyara umuhungu hanze. Nabwo ariko yabyayeyo kabiri abyara abakobwa gusa. None ndangirango mumare amatsiko. Ni gute umuntu ashobora kubyara umuhungu? Ese koko ni umugore ugena igitsina cy’umwana?”
    Nta kabuza ko nawe wifuza kumenya uko wabyara umuhungu. Ndabizi wagiye wumva ibihuha n’imigenzereze ishingiye ku muco mu bijyanye no kugena igitsina cy’umwana utwite. Ese ubundi ko tutakiri mu Rwanda rwa cyera aho umukobwa yari nyamwari akamenya iby’igikari gusa, bimaze iki kumva ushaka kubyara umuhungu cyane? Kuri ubu abakobwa basigaye bakora nkibyo basaza babo bakora. Ese wari uziko ubushakashatsi bwerekanya ko hari imirimo abakobwa bakora neza gusumbya basaza babo?
    Kera bajyaga bavuga bati “Na nyina wundi abyara umuhungu”. Ibi bigaragaza uko abanyarwanda ba kera bashyiraga imbere kubyara umuhungu kuruta umukobwa. Ariko nanone mu ndamukanyo zabo bakagira bati “Uzabyare Hungu na Kobwa”. Kubyara ibitsina byombi biri mu bishimisha imiryango. Burya rero icya ngombwa ni ukubyara umwana muzima. Tutitaye ku gitsina cye, umwana wese ni umwana. Wowe se ubyumva gute?
    Reka twibazeko impamvu ushakira umuhungu ari impamvu yumvikana kandi ya nyayo. Wenda ushaka Hungu na Kobwa. Tutiyibagije kandi ko hari indwara zuruhererekane mu miryango zibasira igitsina runaka. Ibi bikaba byatuma umuryango ushaka umwana w’igitsina runaka kugirango batazabyara umwana wajahajwe n’iyo ndwara.
    Ubusanzwe habaho ubwoko bubiri bwo guhitamo igitsina cy’umwana wawe. Hari uburyo uburyo buri karemano (Natural way) ndetse n’uburyo bwifashisha ikoranabunga mu by’ubuvuzi bwo gusama. Muri iyi nkuru turavuga cyane ku buryo karemano. Uburyo karemano ntabwo bwizewe ijana ku ijana. Uburyo bwo gukoreshwa ikoranabunga burizewe kandi burahenze. (Tuzabubabwira mu nkuru yacu itaha)
    Ni gute wabyara umuhungu: Ibyo siyanse itubwira
    Ubusanzwe habaho ubwoko bubiri bw’intangangabo; izifite Chromosome ya X n’izifite chromosome ya Y. Ubwoko bw’intangangabo buhuye n’intangangore nibwo butegeka igitsina umwana azavuka afite. Niba intangangabo yari ifite chromosome X umwana azavuka ari umukobwa, naho niba ifite chromosome Y umwana azavuka ari umuhungu.
    Dr. Shettles umuganga wanditse igitabo cyamekanye cyane kitwa “How to Choose the Sex of Your Baby” (Ni gute wahitamo igitsina cy’umwana wawe) yerekanye ko ubwoko bw’intangangabo (ifite X cyangwa Y) bufite ibintu bimwe na bimwe bizitandukana. Mu bushakashatsi bwe yabonye intangangabo ibyara umuhungu (Ni ukuvuga imwe ifite Y chromosome) ifite imbaraga nke, ikaba nto kandi ikanyaruka kurusha intangangabo ivamo umukobwa (yayindi ifite X chromosome). Yabonyeko intangangabo izavamo umukobwa ari inyembaraga ikaba imara igihe kinini mu myanya myibarukiro y’umugore itarapfa.
    Ni gute rero ubwo wasama umuhungu?
    Kuberako intangangabo izavamo umuhungu ariyo inyaruka kurusha izavamo umukobwa, Shettles agira inama abashaka kubyara abahungu gukora imibonano mpuzabitsina hafi ya Ovulation (Gusohoka kw’intangangore).
    Iyo ukoze imibonano mpuzabitsina mbere cyane ya ovulation, intangangore ijya kuza isanga intangangabo zivamo umuhungu zarapfuye kuberako zigira intege nkeya hasigaye izizavamo umukobwa.
    Dr. Shettles akomeza kandi agira inama abashaka kubyara umwana w’umuhungu bagomba kwita no kubindi bintu nka position bakoresha bakora imibonano mpuzabitsina, imyambaro y’imbere umugabo yambara ndetse niba umugore yageze ku ndunduro y’imibonano mpuzabitsina.
    Umwanzuro
    Nubwo ubushakshatsi bwa Dr. Shettles bwamenyekanye ku isi hose ndetse n’igitabo cye kigasomwa n’ibihumbi by’abantu, uburyo bwe ntibwizewe ijana ku ijana ku buryo ubukoresheje wabyara igitsina wifuza.
    Hari benshi bwagiye butenguha. Gusa niba ushaka kubyara igitsina runaka kubera impamvu runaka nko kuba ushaka kwibaruka hungu na kobwa cyangwa se kwirinda zimwe ndwara z'uruhererekane mu miryango, Ni ahawe igeragereze amahirwe yawe.
    Soma amakuru arambuye ku buzima bw'imyororokere kuri www.tantine.rw
    Download Tantine App, maze ubashe kubara ukwezi k'umugore, BMI, kubaza no gutanga ibitekerezo ku buzima bw'imyororokere; play.google.com/store/apps/de...
  • Jak na to + styl

Komentáře • 30