Col Théoneste BAGOSORA ni muntu ki?

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 6. 05. 2021
  • COLONEL THEONESTE BAGOSORA NI MUNTU KI?
    Colonel Theoneste BAGOSORA ni izina rizwi cyane iyo rihujwe na Jenoside yakorewe abatutsi kuko ni gake wasanga ikintu kivuga ku itegurwa n’ishyirwamubikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi ngo gisige BAGOSORA. Kuri bamwe niwe Mucurabwenge wa Jenoside uza imbere y’abandi bose hari abanditsi bamwise Henrich Himmler w’Umunyarwanda.HIMMLER ni Umunazi wayoboraga Itsinda ry’abadage b’abanazi rya Schutz Staffer na rifatwa nk’ubwonko n’imashini ya jenoside yakorewe abayahudi ya Holocaust cyangwa Shoah rero BAGOSORA agereranwa na Himmler kubera Uruhare rwe muri Halacaust bakagaragaza ko Bagosora na Himmler ari bantu bamwe mu bijyanye no gukora Jenoside.uyu BAGOSORA yagaragagaye mu migambi karundura yo gutsemba abatutsi kurusha undi wari we wese.BAGOSORA ashinjwa byinshi mu Gutsemba abatutsi.uyu BAGOSORA niwe wari ukuriye akanama k’abasirikare bakuru kashyizweho na Perezida HABYARIMANA kiswe “Le Cerveau du Genocide “ cyangwa se Ubwonko bwa Jenoside.uyu rero Theoneste BAGOSORA niwe tugiye kugarukaho byihariye mu kiganiro cyuyu munsi byinshi mu byaranze ubuzima bwe kandi benshi batamumenyeho ariko turaza no kwitsa ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.iki ni ikiganiro IBYAHISHWE wateguriwe na BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndi Prudence NSENGUMUKIZA.Mbahaye Ikaze.
    Uyu BAGOSORA Theoneste yavutse tariki ya 16/8/1941 avukira mu cyahoze ari Komine GICIYE muri Perefegitura ya Gisenyi ubu ni mu karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba. uyu kandi yarafite umuvandimwe we umwe n’abashiki be bane.uyu BAGOSORA ni umugabo washatse afite umugore ndetse bakaba baranabyaranye abana batari bake kuko bari bafitanye abana umunani gusa nkuko bigaragara mu nyandiko ikubiyemo ibyurubanza rwe yo mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruba I Arusha yanditswe mu mwaka 2008 igaragaza ko umwe mu bana be yapfuye azize Impanuka y’imodoka.
    BAGOSORA yabyirukiye mu Rwanda rwari mu Bukoloni bw’ababiligi ariko aza kubasha kujya mu ishuri aho yize amashuri abanza n’ubundi mu gace yakomokagamo ndetse aza no gukomeza amashuri y’isumbuye mu Iseminari yo ku Nyundo. Akirangiza amashuri yisumbuye yahise yerekeza mu ishuri rya Gisirikare aba ahisemo umwuga atyo.
    Igisirikare cyari mu mahitamo asumba ayandi ku basore babanyarwanda barimo babyiruka mu myaka ya 1960 ubwo ni mu gihe u Rwanda rwarimo rusohoka mu Bukoloni kuko abasore benshi bo muricyo gihe cye byumwihariko abavukaga mu majyaruguru y’igihugu babibonagamo amahirwe akomeye yo kubona inzira yo kubaho.rero uyu BAGOSORA yinjiye mu ishuri rya Gisirikare mu 1962 ubwo yarafite imyaka 21 y’amavuko ntahandi yerekeje uretse kujya kwiga mu ishuri ry’aba ofisiye bakuru I Kigali(Ecole d’Officiers de Kigali) nyuma ryaje kwitwa ( Ecole Superieure Militarire) ESM. Aha rero yaharangije mu mwaka wa 1964 afite ipeti rya Sous Lieutenant akirangiza ishuri yahise yoherzwa gukorera ku Kibuye nk’umuyobozi w’itisnda ry’abasirikare mu matsinda yakoreraga muri ako gace (Platoon Commander) ariko aho ntiyahatinze kuko yahise yimurirwa I Nyanza ndetse nyuma anajyanwa I Butare.
    Mu 1965 yahawe kujya mu mahugurwa ya Gisirikare mu Bubiligi maze avayo mu 1966 ahita yoherezwa gukorera mu Ruhengeri ariko ntiyahatinze kuko aho yahise azamurwa agahabwa kuyobora ikigo cya Gisirikare cya Gako n’inshingano yakoze kuva mu kwezi kwa gatandatu kugeza mu kwa cumi na biri mu mwaka wa 1966.aho yahavuye ajya kuyobora ikigo cya Gisirikare cy’I Butare aho yamaze umwaka wose wa 1967 muri uyu mwaka mu kwezi kwa kane nibwo yazamuwe ashyirwa ku ipeti rya Lieutenant.
    Aha I Butare naho yarahavanwe maze yoherezwa kuyobora ikigo cya Gisirikare cya Cyangugu aho yamaze umwaka umwe n’Igice.ubwo byari bigeze mu mpera z’umwaka wa1969 noneho yavanywe I Cyangugu agirwa umuyobozi w’ikigo cy’imyitozo cya Kanombe ayobora iki kigo cy’imyitozo nibwo mu mwaka wa 1970 yagizwe Capitain mu ngabo z’u Rwanda .
    Mu mwaka wa 1972 noneho BAGOSORA yagizwe umuyobozi w’ingabo muri Kigali.izi nshingano yazimazeho umwaka umwe ahita agirwa umuyobozi mukuru wa Military Police mu 1973 aho inshingano z’ibanze z’iri shami mu Gisirikare biba ari ukugenzura Ikinyabupfura cyabasirikare.uyu mwanya yawugumyeho kugeza mu 1980. Gusa na none mu mwaka wa 1973 Theoenste BAGOSORA Theoneste yashyigikiye bikomeye mwene wabo bakomokaga hamwe mu Bushiru ku Gienyi ariwe Jenerali Majoro Yuvenal HABYARIMANA mu migambi yo guhirika ubutegetsi yakozwe tariki 5/7/1973 ubwo HABAYARIMANA afashijwe n’abasirikare bakuru icumi nawe wa cumi n’umwe biyise Inshuti z’uwagatanu Nyakanga bahirikaga kubutegetsi Perezida KAYIBANDA Geregori .ubwo kuva icyo gihe rero ubutegetsi bwahise bujya mu maboko yabiyitaga abahutu b’abakiga bo mu majyaruguru maze BAGOSORA nawe atangira gukomera buhoro buhoro. hagati aho mu gihe yayoboraga ishami rya Military Police BAGOSORA yazamuwe mu ntera mu mapeti ubwo mu mwaka wa 1977 yagirwaga Majoro.
    #IntsinnziTV #TheonestBagosora #Genocide
    NIBA UKUNDA IBIGANIRO BYACU KORA SUBSCRIBE

Komentáře • 73

  • @samoramachelsms3798
    @samoramachelsms3798 Před 2 lety

    Afande ntawukurusha ubugaba niwowe nkotanyi izisiga mungamba ntiziruhe niwowe mubyeyi Inkotanyi abanyarwanda Dukurikiye,Uri Perezida wigihugu tuzahora tukubona mubikorwa byose warumye uko abakurambere baruhanuye none urugize urwamata nubuki 🙏🇷🇼

  • @luizfigo1133
    @luizfigo1133 Před 3 lety +3

    Singombwa ngo tubazane naticuza ngo asabe Imana imbabazi nabo yakoreye nabi ntacyo niba aribyo ashaka ko baza umunsi atazi azababona kuko ntiyabaremye.

  • @funfamily9209
    @funfamily9209 Před 3 lety +1

    Abasirikare bigisirikare cya Gfare bavuyemo kuko batari bashigikiye ubwicanyi Imana ibahe umugisha abo basirikare bose baharaniye amahoro babaye intwari

  • @esperancenyinawumuntu80
    @esperancenyinawumuntu80 Před 3 lety +3

    Bagosora ngirango niwe mwanzi wambere wabatutsi kuku wumvishe amagamboye yavugaga numwanzukomeye wabatutsi nanubu ntarahinduka ikimukwiye nugufungwa ubuzima bwebwose

  • @nshimyumuremyijoseph9192
    @nshimyumuremyijoseph9192 Před 3 měsíci

    Ibaze Kuba Bagosora yaragenzuraha Displine yabasirikare ninko gufata Impyinsi ngo itoze intama Displine

  • @edarantes505
    @edarantes505 Před 3 lety +1

    Col Mayuya RIP

  • @nshimyumuremyijoseph9192
    @nshimyumuremyijoseph9192 Před 3 měsíci

    Ubumenyi butagira uburere nubumuntu bworeka imbaga

  • @antoinettegewinner9041
    @antoinettegewinner9041 Před 3 lety +8

    Ariko yari mubi basi 🙉🙉🥺

    • @flackolord2728
      @flackolord2728 Před 3 lety +2

      Iyo ugira urwango usa narwo niyo mpamvu yasaga kuriya

  • @nshimyumuremyijoseph9192
    @nshimyumuremyijoseph9192 Před 3 měsíci

    Yavutse ari Ubuhezanguni apfa akiri umuhezanguni

  • @Canakumasotv5678
    @Canakumasotv5678 Před 2 lety +1

    Hitireri w‘Urwanda ni Paul Kagame

  • @funfamily9209
    @funfamily9209 Před 3 lety +2

    Nanubu tuyigamba tuzi ko batuje baracyari gushaka uko batera wenda barifuza ko umu president wacu bamwica bakabona uko baza kuri mbura tugomba guhora twiteguye kuzakoresha ibyo bazaba bafite bazanye gukoresha

  • @salomonbolingosengabira8177

    Isi Niba idashoboye guhana aba bagome , bazahanwa n'umuremyi tu

  • @annynyagatare6813
    @annynyagatare6813 Před 2 lety +1

    Shitani imwakire yarayikoreye ubuse ko nawe apfuye yaruhijwe niki

  • @trinajanetkirabo9853
    @trinajanetkirabo9853 Před 3 lety

    Interahamwe nkuru we!!🤣ndebera amabinga yewe🤔🤔

  • @ntarejohn1843
    @ntarejohn1843 Před 3 lety

    Yarigikenya yokanyagwa

  • @joelbuseruka5585
    @joelbuseruka5585 Před 3 lety

    Nikayini byuzuye

  • @rukararwera5963
    @rukararwera5963 Před 3 lety

    Donc Colonel Gatsinzi yari mu basirikare 10 bateguye génocide none ubu akaba yarahawe imyanya ikomeye i Kigali? Ariko mwagiye muvuga ukuri mukareka gusebya abantu no kuvuga ibintu bihabanye? Kereka niba mwemera ko Inkotanyi ari zo zateguye génocide nk'uko bivugwa na bamwe!

  • @Nya602
    @Nya602 Před 3 lety +4

    Bagosora asa nkimbwa nuko gusa yagize ibice byabantu Naho ubundi ameze nkimbwa bita pit bull 🐕

    • @karigirwamarieclaire3742
      @karigirwamarieclaire3742 Před 3 lety +2

      🤣🤣🤣🤣winsetsa!

    • @Nya602
      @Nya602 Před 3 lety +2

      @@karigirwamarieclaire3742 Jya wisekera Sha imana yakwihereye umunezero Naho Izi ngunzu zarizizi ko Tutazavuka ngwo dukure tumenye abacu bahekenye bagahona.

    • @Nya602
      @Nya602 Před 3 lety +1

      @@karigirwamarieclaire3742 Nukuri uzarebe imbwa bita Pit bull numutwe wayo namenyo ni photocopy ya Bagosora...

    • @TheDeevibez
      @TheDeevibez Před 3 lety

      🤣🤣🤣🤣

    • @ntarejohn1843
      @ntarejohn1843 Před 3 lety +1

      😀😀😀😀😀😀😀😀😀😀😀😀😀😀😀😀😀😀😀😀uzikureba kweri

  • @dieudonneendekezi4283
    @dieudonneendekezi4283 Před 3 lety

    umuntu mubi wa 2kwisi nyuma ya hitlere

  • @ziremakwinshinyabarongo8433

    Col Bagosora njye ndamuzi cyane kuko ni umuntu batubwiye kenshi ko ari we wateguye genocide ariko bukeye babura ikimenyetso na kimwe kibyemeza.Col Bagosora rero buri wese amumenye neza:ni umuntu bagerageje kwita uwapanze genocide ariko isi yose ibaha urwamenyo kuko icyo cyaha isi yose yasanze ataragikoze maze urukiko rwa Arusha rukimugiraho umwere.Ikinyoma cyakubitiwe ahashashe da.

    • @elyfanelyfan8727
      @elyfanelyfan8727 Před 3 lety

      None ko atidegembya? Wumva yeze gute?

    • @ziremakwinshinyabarongo8433
      @ziremakwinshinyabarongo8433 Před 3 lety

      @@elyfanelyfan8727 Ibyo uzabibaze Clinton na Tonny Blair...cg uzabaze Sarkozy impamvu Kaddafi atakiri ku isi...Uzabaze icyo J Pierre Bemba yakoraga muri prison ya Hollande imyaka 10 yose...Bemba yaridegembyaga se?

    • @carinemanirambona2708
      @carinemanirambona2708 Před 3 lety

      None yarafunguwe arihanze? Konumva ibigamboyavuga vyarurwango gusa?

  • @gafaringa3
    @gafaringa3 Před 3 lety +1

    Umucurabwenge n' umushinyaguzi ni Paul KAGAME, ibindi mukora n'ikinamico kuko mwemeye kozwa mu mutwe niyo mpamvu umuvumo ubugarije

    • @lobservateurthinkrwanda6512
      @lobservateurthinkrwanda6512 Před 3 lety

      ubwo Bagosora ni Umututsi? cg se yakoranaga na Kagame?

    • @uwinezabetty6523
      @uwinezabetty6523 Před 3 lety

      Ntawakurenganya mawe siwowe nibibigukoresha

    • @salomonbolingosengabira8177
      @salomonbolingosengabira8177 Před 3 lety

      Ubwo wowe se wavuga iki Niba uri mu murongo wa Bagosora usaba ko abo yishe bazuka bakamushinja. Amaraso y'inzirakarengane azabavugisha mpaka muvuye muhuye n'umuremyi,

    • @rukararwera5963
      @rukararwera5963 Před 3 lety

      @Gafaringa Emmanuel, wahora n'iki ko iki kinamico kizarangira bakumirwa nibamenya uwateguye kurimbira Abatutsi babaga mu Rwanda! Ukuri kuratinda ariko ntiguhera!

  • @antoinentagwabira9137
    @antoinentagwabira9137 Před 3 lety +4

    General Marcel Gatsinzi, yari muri commission yavuze ko umwanzi w'u Rwanda ari umututsi!!!!!

  • @edarantes505
    @edarantes505 Před 3 lety

    Ese yangaga kuganira nabavandimwe be bomuri fpr. Nibyiza ko fpr yo turayizi yo nabwo yakwiyemera ivuge ko idashaka kuganira nta opposition yo hanze. Kureba kure Nibyiza koko 👌

  • @edarantes505
    @edarantes505 Před 3 lety

    Amasasu nti janvier afrika wabitangaje. Ariko ndibuka ko bamubaza nta évidence yatanze. Strange 🤔🤔

  • @Nya602
    @Nya602 Před 3 lety +6

    Bagosora ni Nyirarume wa Padiri Nahimana 🤭🤭

    • @antoinentagwabira9137
      @antoinentagwabira9137 Před 3 lety +2

      Nibyo se koko!, Niba Ari nyirarumwe wa Nahimana, sinakongera gutangazwa nibwo akora!

    • @Nya602
      @Nya602 Před 3 lety +4

      @@antoinentagwabira9137 ntabyo waruzi? Cyane rwose .. Ntaho wumvise anabivuga ko Nyirarume bamufungiye ubusa? Niyo Mpamvu aba yakweguye amabinga avuza iyabahanda nibinyoma bye byinshi bidashira yataye urufuzi

    • @aimeeingabire4318
      @aimeeingabire4318 Před 3 lety +2

      Mana we Nanjye sinarimbizi

    • @edarantes505
      @edarantes505 Před 3 lety

      @@Nya602 bagosora = gisenyi, Nahimana = cyangugu. Ntigute aba nyirarume ? 🤔🤦‍♂️🤦‍♂️

    • @edarantes505
      @edarantes505 Před 3 lety

      @@Nya602 ababyeyi bose ba Nahimana baturuka i cyangugu. For the précision 👍

  • @edarantes505
    @edarantes505 Před 3 lety +1

    Kayibanda yangaga abatutsi akagira umugore wu mututsi ? 🤦‍♂️🤦‍♂️🤦‍♂️ How ? 🤔🤔🤔

    • @charleskazungu1454
      @charleskazungu1454 Před 3 lety

      Ese nibyo koko ? Niba aribyo se, gute umuntu abyara mu muryango nk'uwo ? Yumva amagambo mabi ? Abo abyaye bamera gute mu mitekerereze yabo ?

    • @charleskazungu1454
      @charleskazungu1454 Před 3 lety

      Ese ubwo ajya anezerwa ? Ni ubuzima budafite icyo bumaze.

    • @uwinezabetty6523
      @uwinezabetty6523 Před 3 lety

      Ntukabaze ubusa

    • @charleskazungu1454
      @charleskazungu1454 Před 3 lety

      @@uwinezabetty6523 Kubana n'umuntu uvuga nabi abawe si ubuzima !

    • @rukararwera5963
      @rukararwera5963 Před 3 lety

      @Ed Arantes, nawe byibazeho nyine! Bazajya birirwa bababeshya namwe ibinyoma mubimire bunguri nta no gutekereza ? Usibye n'a Kayibanda n'abandi benshi birwa bashinja kwanga Abatutsi bari barabashatsemo kandi babaga neza! Muve mu binyoma mwikorere ubushakashatsi namwe!