Col. T. Lizinde wabaye Inzirabwoba akaba n'Inkotanyi ni muntu ki? (Ibyahishwe Ep 37)

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 9. 12. 2020
  • Col. LIZINDE wabaye Inzirabwoba akaba n'Inkotanyi ni muntu ki?
    Col Lizinde urukundo no gushwana na Habyarimana
    Burya koko ngo hazima uwatse, hakangana abakundanye!. Kuwa 5 Nyakanga 1973 byari ibyishimo kuri Habyarimana Juvénal, Théoneste Lizinde, Alexis Kanyarengwe na bagenzi babo nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Grégoire Kayibanda, bashinjaga kuba imbohe y’ibitekerezo by’abanzi b’amahoro bisenya ubumwe bw’igihugu.
    Théoneste Lizinde, we ubwe niwe wigiriye kuri Radio Rwanda atangaza ko Kayibanda ahiritswe ahumuriza n;abaturage abasaba no kuguma mu ngo zabo.
    Lizinde niwe wagiye kuri radiyo mu gitondo cyo kuri iyo tariki, abwira abaturage impamvu we na bagenzi be bafashe umwanzuro wo gukuraho Kayibanda. Theoneste Lizinde umugoyi mwene mugabo ushaka ntiyari muri les Onze Camarades bakoze Coup d’etat bahirika Kayibanda ariko yari hafi yabo.
    Uyu munsi muri gahunda ibyahishwe ku ntsinzi TV turagaruka ku bihe by’ubucuti n’urwangano hagati ya Col Theoneste Lizinde na Gen Maj Habyarimana Juvenal, ikiganiro cya none mwagiteguriwe nanjye Prudence NSENGUMUKIZA.
    Aba basirikare bakuru umunani biyise ‘Camarades du 5 Juillet’ bafashe igihugu barakiyobora, amahanga n’Umuryango w’abibumbye barabishima, by’umwihariko bashima uburyo ubwo butegetsi bushya bwari bushishikajwe n’iterambere ry’icyaro.
    Icyakora ibyishimo, ubufatanye n’ubuvandimwe bw’abo ntibwamaze kabiri kuko nyuma y’imyaka irindwi kuwa Gatatu tariki 23 Mata 1980, hasohotse amakuru atunguranye y’uko Major Lizinde wo mu Bugoyi yafatanywe n’abandi basaga 40 bakekwaho gutegura umugambi wo guhirika Habyarimana.
    Nyuma ya Coup d’etat ngo Lizinde yanahishuriye HABYARIMANA ko hari hapanzwe indi yari gukorwa n’abasirikari b’abasore aho bifuzaga kumuhirika bagashyiraho perezida w’umusivile Umucuruzi Jean Berchmas Birara.
    Habyarimana ngo yatangiye kwizera Lizinde cyane amugira inshuti magara umwizerwa we w’imbere.
    Ngo Birara na Habyarimana na bamwe mu basirikari bakuru ntabwo bumvikanaga aho bazizaga Birara ko ari umusivile nubwo yari umukire.
    Mu Ukuboza uwo mwaka 1973, Kanyarengwe wari Minisitiri w’Umutekano n’imirimo ya Leta wanafatwaga nka nimero ya kabiri mu butegetsi bwa Habyarimana yarahunze, ahungira muri Tanzania nyuma yo kumenya amakuru ko ari ku rutonde rw’abakekwaho gufasha Lizinde gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi.
    Urubanza rwa Lizinde na bagenzi be rwatangiriye mu Ruhengeri muri Nzeli 1980, rusomwa tariki 25 Ugushyingo 1981. Mu baregwaga, 23 bahamijwe ibyaha naho 24 bagirwa abere.
    Bamwe bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri na 20, naho Major Lizinde na Alphonse Kagenza bari ku isonga y’umugambi wo guhirika Perezida bakatirwa urwo gupfa.
    Ku munsi w’ubwigenge mu 1982, Perezida Habyarimana yababariye imfungwa, Lizinde na Ndegeya bagabanyirizwa igihano, bahabwa igifungo cya burundu.
    Zimwe mu nyandiko zo mu 1986 zashyizwe hanze n’Urwego rw’Amerika rushinzwe ubutasi (CIA), zigaragaza ko byavugwaga ko Lizinde yari yateguye Coup d’Etat kugira ngo abone uko ashyira mu bikorwa urwango yari afitiye abatutsi.
    Mu rubanza Ferdinand Nahimana, Hassan Ngeze na Jean Bosco Barayagwiza bashinjwagamo ibyaha bya Jenoside mu mwaka 2003, hatumijwe umutangabuhamya ushinjura witwa Helmut Strizek.
    Uwo mugabo yabaye mu Rwanda mu myaka ya 1980 ari umukozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi i Kigali.
    Mu buhamya yatanze, Strizek yavuze kuri Coup d’Etat yaburijwemo mu 1980, avuga ko nubwo nta mpamvu nyayo yamenyekanye, ngo hari umwuka mubi hagati y’abasirikare bakuru bari barafashe ubutegetsi.
    Strizek yavuze ko by’umwihariko Lizinde, yaziraga igitabo yari aherutse gusohora cyakanguriraga abaturage kwanga abatutsi.
    Coup d’etat no gushwana na HABYARIMANA ngo byatewe no Kwivanga mu bucuruzi bw’Akazu na nyuma yuko Lizinde avumbuye ingoma za Karinga z’I bwami zari zarahishwe I Nyanza.
    Perefegitura ya Ruhengeri ari naho haba Pariki y’Ibirunga yayoborwaga na Protais Zigiranyirazo, akaba umuvandimwe wa Agatha Kanziga, umugore wa Habyarimana.
    Ni umwe mu bari bakomeye mu gatsiko kiswe ‘Akazu’ kagenzuraga ubukungu bw’igihugu n’ubutegetsi, kari kagizwe n’abo mu muryango wa Habyarimana.
    Bivugwa ko Zigiranyirazo yajyaga avana ibyana by’ingagi muri pariki, afatanyije n’umugore w’Umubiligi wari uzwi nka Colette wabaga ku Gisenyi, bakabyohereza kubigurisha mu Bubiligi.
    Umunsi umwe ibyana by’ingagi byatewe ikinya bipakirwa indege ya ‘Sabena’ ngo bijye mu Bubiligi. Indege imaze guhaguruka i Kigali yahuye n’ikibazo biba ngombwa ko isubira hasi, urugendo rurasubikwa.
    Bukeye bwaho, bamwe mu bakozi bo ku kibuga cy’indege baje kumva urusaku rudasanzwe muri ya ndege ya Sabena yari igikorwa ngo ikomeze urugendo, bibatera ubwoba bahita bamenyesha Lizinde wari ushinzwe iperereza imbere mu gihugu.
    Lizinde amaze kuhagera, ahashyirwa imizigo mu ndege harafunguwe basanga ni ibyana by’ingagi byakangutse bitaragera i Bruxelles, babajije nyir’uwo muzigo basanga ni wa mubiligikazi witwa Collette.
    #IntsinziTV #Ibyahishwe #HabyarimanaJuvenal

Komentáře • 26

  • @sefbenhusen6063
    @sefbenhusen6063 Před 3 lety +1

    Wanasema kwa kisuahili mushika tuwili kamoja karimponyoka lakini huu amepoteza vyote , moja na mbili akaongeze na maisha yake faidha ya ujinga ni kukimbilia tuwili ukapoteza kira kitu tena ukaongeza na maisha yako ☝

  • @nolanmckain2061
    @nolanmckain2061 Před 3 lety

    Ubwo se muri za 1980Lizinde yari afitiye abatutsi urwango kandi icyo gihe bari barakumiriwe, ntago abatutsi bari imbere bari bakiri menace kuri habyarimana ahubwo wenda iyo bavuga abanyenduga kuko ari bo bari bavanywe ku butegetsi.

  • @dremmanuel
    @dremmanuel Před 3 lety

    Kuba umunyamuryango ni ukuba umukiriya wa ziriya nyunganiramirire zose twasobanuye muburyo butatu(3) butandukanye kuzamura bitewe n ubushobozi umuntu afite aribwo:
    *1.Ipaki 1* = *228,000Frws*
    2. *Amapaki 3* = *684,000Frws*
    3. *Amapaki 7* = *1,596,000 Frws*
    Izi nyunganiramirire uba uguze ni izo uba ugiye gukoresha wowe ubwawe cg ukazisangiza abandi mukagira ubuzima buzira indwara, ntago ugiye kuzicuruza
    *Uri kwibaza uko uzabona amafaranga kd uyashaka !? Uko uzabona inyungu nyuma y ibi kd watanze ayawe !? 🤔🤔* Ibintu biroroshye reba uko uzabikora 🥰👇👇💃......

  • @angeteteli-manzi5571
    @angeteteli-manzi5571 Před 3 lety

    NYIRABIHOGO MUKOBWA UTABONWA CÉCILE😅😅😅

  • @dieudonneniyonkuru9210

    9

  • @petrom.
    @petrom. Před 3 lety +1

    J. B. Birara a business man?? N'importe quoi.

  • @nyandikira
    @nyandikira Před 2 lety

    Col Ruhashya ...Col Lizinde akanga abatutsi nawe yariwe....harya abana be murihe ??!...les officiers Tutsis dans l'AKAZU. hhh

  • @yb5061
    @yb5061 Před 3 lety +6

    Muzanatubwire uko kagame yashwanye na Patrick karegeya, Tom Byabagamba n’abandi....! Amateka y’u Rwanda yisubiramo, ntagihinduka uretse gusa interahamwehutu zisimburana ku butegetsi n’interahamwetutsi!

    • @flackolord2728
      @flackolord2728 Před 3 lety +3

      Urufuzi rwarakurenze kubera Kagame .

    • @niyonizeyechantal1366
      @niyonizeyechantal1366 Před 3 lety

      Yves Byamukama nta Nterahamwehutu zibaho ntan'interahamwe Tutsi zibaho habaho interahamwe gusa kandi icyo zakoze ntikizibagirana mu mitima y'abanyarwanda. Rero ntukagoreke amateka.

    • @yb5061
      @yb5061 Před 3 lety +2

      @@niyonizeyechantal1366 N’interahamwetutsi zibaho nizo zahanuye indege y’umuhutu Habyarimana zidushumuriza interahamwehutu, none za nterahamwetutsi nazo zaje zigize “abacunguzi “ bacu ziratumaze, nka Ba kizito Mihigo, Rwigara, na ba Tom Byabagamba, Sankara, Deo Mushayidi , biteguye kubagwa buhene anytime! Interahamwetutsi n’interahamwehutu ni ibyorezo by’uru Rwanda!

    • @flackolord2728
      @flackolord2728 Před 3 lety +2

      @@niyonizeyechantal1366 uyu ararwaye mureke He’s a troll

    • @moseslochokiompore7465
      @moseslochokiompore7465 Před 3 lety

      Byaba byiza pe

  • @ugirashebujajbaptiste2368

    Ariko urabeshya peee!.
    Musinga muwi 1990 ntiyari ariho

  • @bigirimanaferdinand3089

    yapfuye ryari? yaguye mu kahe gace ka kenya?

  • @sehene9324
    @sehene9324 Před 3 lety

    Ese mwatubwira uwamwishe?

    • @nolanmckain2061
      @nolanmckain2061 Před 3 lety

      Nari ngizengo urabaza abo Rizinde yishe.

    • @lamanene8848
      @lamanene8848 Před 3 lety

      Nikagoryori yamwishe

    • @evaristemusonera4005
      @evaristemusonera4005 Před 3 lety

      Ngo uwamwishe? Ntawe utari kumwica. Aliko reka ngucire amarenga...
      Lizinde yigeze gushaka gusambanya umugore haliya ku Mumena-Nyamirambo, umugore aranga. Lizinde yafashe umugabo we, amukorera tortures ibyumweru 3, ali nako atoteza umugore. Uwo mudamu yaje kwemera, kuva icyo gihe Lizinde yajyagayo 3 mu munsi, bose babireba. Amaze guharurukwa uwo mubyeyi, yamujyanye muli Sûreté, ahamagaza umugabo we, amurasa mu gahanga umugore abireba. Yabwiye umugore ati jya mu rugo ndaje ng... Uwo mugore ntiyigeze abikira. Aliko yari afite abana, balimo umuhungu wakuze yarashavuye.
      Lizinde yaje guhungira Nairobi, umunsi umwe bamusanga apfumbase inshuti ye Bugirimfura (wari unamucumbikiye) mu mulima w'ikawa ahitwa Limuru ha Kiambu. Muka Bugirimfura yabaherutse bicaye kw'ibaraza banywa icyayi, agiye kubongera isukari, agarutse arababura, ahamagaye umunyezamu nawe aramubura. Nawe bamusanze akibarindiye mw'ikawa aho basanze intumbi zabo 3.
      Iby'umuzungu wish we azira umugore we ni ibinyoma, ni ugucurika amateka.

  • @juruup8743
    @juruup8743 Před 3 lety

    Ariko se iyo uvuga ngo aba ni bo babaye Abasirikare bakuru b'u Rwanda, ubwo urumva udahemukira urubyiruko ruguteze amatwi koko? Ubwo uzi ko u Rwanda ari rwo rwari rufite Ingabo zikomeye muri aka karere kuva mu kinyejana cya 10 kugeza mu cya 19? Nibagende Abakoloni baraduhemukiye, barangije bimika izo nkoreranda za FAR!

    • @nyandikira
      @nyandikira Před 2 lety

      Yavugaga Amapeti y abasukuti nkaba ibinyenda by abazungu.