Che Guevara - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP114

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 5. 05. 2020
  • Umuganga, umwanditsi, umuyobozi w'inyeshyamba, umudipolomate akaba n'umuhanga mu bya gisirikare.
    "Che" Guevara yavutse tariki ya 14 Kamena 1928 avukira ahitwa i Rosario muri Argentine. Ababyeyi be bamwise Ernesto Guevara de la Serna. Yavukiye mu muryango wishoboye (middle class). Mu ishuri akaba umuhanga nubwo yarwaraga indwara y'ubuhwima.
    Ernesto Guevara yaje gusoza amasomo ye y'ubuvuzi muri Universidad De Buenos Aires Aires mu mwaka wa 1953.
    Mu biruhuko by'amashuri ubwo yigaga muri kaminuza yakundaga gusura ibihugu bituranye na Argentine. Mu mwaka wa 1951 yakoze urugendo rwamaze amezi ikenda yose. Aho yatemberaga ibihugi byo muri Amerika y'epfo. Uku gukunda kugenderera ibihugu bituranyi byamuteye kubona ishusho nyayo y'uko za leta zo muri Amerika y'epfo zakandamizaga abaturage.
    Iyo mitegekere mibi yanenze, we kugiti cye yabonaga ari yo soko y'ubukene bwari bwugarije ibyo bihugu. Mu mwaka wa 1955 yaje gushakana na Hilda Dagea nubwo bamaranye imyaka ine gusa. Nyuma yo gutandukana na Dagea yaje gushaka undi mugore witwa Aleida March. Ernesto Guevara yabyaye abana batanu.
    Che" Guevara ibyo kuba impirimbanyi ya poritiki byatangiye kera. Mu busore bwe, we na bagenzi be bayunze ku barwanyaga ubutegetsi bwa Juan Peron wari perezida muri Argentine. Mu mwaka wa 1955 ubwo yabaga muri Mexico, yaje guhura na Fidel Castro na murumuna we Raúl Castro. Aba bagabo uko ari batatu baje guzategura umugambi wo kuzatembagaza ubutegetsi bwa Fulgencia Batista.
    Ubwo inyeshyamba za M-26-7 (Movimiento 26 de Julio) zageraga ku butaka bwa Cuba ku ya 2 Ukoboza 1956, Guevara yarikunwe na n'izo ngabo, bayobowe na Fidel Castro. Mu misozi miremire ya Sierra Maestra, Guevara na Fidel baje kwakira ibihumbi byinshi by'urubyiruko mu mutwe wabo wa M-26-7.
    Mu rugendo rwo kubohoza Cuba, Guevara yari umujyanama wa mbere wa Fidel Castro. Yaje no kujya ayobora ibitero ku ngabo za Fulgencio Batista. Uyu mu bijyanye n'ibya gisirikare abenshi ntibahwema kugaragaza ko yari umuhanga mu kurwana "guerilla". Mu wa 1959 M-26-7 yaje gukera ku nsinzi, itembagaza ubutegetsi bwa Fulgencio Batista.
    Nyuma yo gutembagaza ubutegetsi bwa Batista, Fidel Castro yabaye perezida. Guevara we yamushinze gereza ya La Cabaña. "Che" yaje kureka kuyobora iyo gereza ubwo yahabwaga inshingano zo kuyobora Banki Nkuru ya Cuba. Mu mwaka wa 1964 mu nteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye, mu ijambo rye yagaragaje ko yarashyigikiye ubwigenge bwa Puerto Rico. Nyuma y'umwaka umwe yaje guhabwa inshingano zo kuba minisiteri w'inganda.
    "Che" Guevara ntiyabaye icyamamare kubera ko ari mu bahigitse ubutegetsi bwa Batista gusa, ahubwo ni uko amatwara ye yarashingiye ku mahame ya gisosiyarisite n' ibitekerezo bya Karl Marx. M-26-7 imaze gufata ubutegetsi bashyigikiye politiki yo gusaranganya ubutaka ku baturage, guteza imbere inganda, kuvugurura uburezi, guha abene-gihugu busesuye mu kuyobora ibigo byigenga ndetse n'ibindi , byatumye we na Fidel Castro bakomeza gukundwa na benshi.
    Guevara ntiyaherwanwe n'icyubahiro ndetse n'imyanya myiza yari afite mu gihugu cye ahubwo yahisemo gukwirakwiza ibitekerezo bye mu mahanga. Mu mwaka wa 1965 yagerageje gutangiza impinduramatwara muri Repeburika Iharanira Demokarasi ya Congo biramunanira. Nyuma yaho yagize uruhare runini mugufasha abashakaga kubohoza ibihugu byabo nko muri Guinea Bissau, Cape-Verde na Guinea. Nyuma y'ibyo bikorwa byose yaje kwerekeza muri Bolivia mu wa 1967.
    Ubwo yerekezaga muri Bolivia yashakaga kuhatangiza umutwe warwanyaga leta yaho.
    Gushinga umutwe wa gisirikare yabigezeho ariko gufata igihugu ntibyamuhira.
    Guevara yahigishwaga uruhindu n'Abanyamerika binyuze mu kigo cyabo cy'ubutasi cya CIA, yewe no muri Bolivia hoherejwe ingabo zo gutoza iz'icyo gihugu mu kurwanya umutwe w'uyu mugabo.
    Ku ya 9 Ukwakira 1967 yaje kwicwa arashwe nyuma igihe yari amaze afashwe mu gitero yagabweho n' ingabo za Bolivia.
    Agifatwa yaravuze ati- "Have windasa! Ndizera ko munkeneye ndi muzima kurusha napfuye" Ayo ni amagambo Ernesto "Che" Guevara yavuze ubwo ingabo za Bolivia zamugwaga gitumo
    Uyu mugabo yarasiwe ahitwa La Higuera muri Bolivia.
    Mu ijambo rye ryayuma yabwiye umwishi we yamubwiye kumurasa ntabwoba kuko yari agiye kwica umubiri gusa.
    Ibi ni byo kuko na n'ubu hirya no hino ku isi abantu bambara imipira ariho, amashusho n'amafoto ye biri hose.
    Uyu mugabo ntiyahwemye kwandikwaho ibitabo ndetse n'amafirimi menshi akinwa ku buzima bwe.

Komentáře • 45