Alexander the Great - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP107

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 24. 04. 2020
  • Yayoboye igisirikare kirwanira ku mafarashi ku myaka 18, aba umwami ku myaka 20, arwanya ubwami bwabaperesi ku myaka 26, azenguruka imbibi zubuhinde ku myaka 30, Alexander the great apfa mbere yuko yizihiza isabukuru y’ imyaka 33.
    Uyu azwi cyane muri ya nkuru nabagejejeho we n'umuphilosophe witwa Diogenes.
    Alexandre the Great yabayeho mbere y'imyaka ibihumbi 5000 ishize , ni Umwe mu bami bakoze amateka yo kwigarurira isi yose, bararwanaga aho bafashe hose bakahiyomekaho, baruhukaga aruko babonye ko ntahandi hasigaye ho gufata bakibwira ko isi yose bayifashe.
    Bimwe mu bintu Diogenes azwiho ni uguhangara akubahuka umwami Alexandre le Grand wari igihanganye mubihe bye.
    Bivugwa ko Diogene na Alexandre le Grand bapfiriye umunsi umwe mu mwaka wa 323 BC.
    Aba bombi bakozweho inkuru zitabarika, bandikwaho ibitabo byinshi, iby'inkuru zabo zabaga zitangaje .
    Bivugwa ko Alexandre le Grand yumvise iby'imitekerereze ya Diogenes wari icyamamare ategura inama yo guhura nawe, aza kumusura i Corino.
    Ahageze asanga Diogenes yibera mu gice cy'ingunguru, arangije aramubaza ati nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha, Diogenes aramusubiza ati icyo nshaka Nta kindi mfite cyo gusaba uretse ko wava ku rundi ruhande, kugira ngo utabuza izuba kungeraho, ukanyambura ibyo udashobora gutanga.
    Alexandre yabaye nk'ukubiswe n'inkuba, yibaza uwo muntu uko ateye biramucanga, yibaza ukuntu umuntu udafite ikintu nakimwe yamusuzugura arumirwa, arangije arahindukira areba abantu bari bashungereye baseka cyane kubera ibyo Diogens yarasubije umwami.
    Umwami aravuga ati : " Nibyo ariko, iyo nza kuba ntari Alexandre nakifuje kuba ndi nka Diogenes'.
    Alexendre le Grand yavukiye i Pella mu gihugu cy’ubugiriki Mu kwezi kwa Nyakanga 356 BC, yitabye Imana muri Kamena 323 BC, apfira i babuloni.
    Alexandre le Grand ,umuhungu wa Phillipe II na nyina Olympias yifashishije igisirikare cye cyari ku rwego ruhanitse, aho yamaraga gufata bagombaga kwiga umuco wa kigiriki.
    Mu mikurire ye nyina yamutoje ko akomoka ku mana yitwa Zeus na nyina akaba ari imana yitwa Achille.
    Bitewe nuko umuhanga mu mitekerereze witwa Aristote yakundaga kuvuga ku muyobozi mwiza uko yagakwiye kuba ameze, byatumye ise nawe wari umwami Phillipe II amushakira Aristote ngo amubere umwarimu, yamwigishije Filozofiya, Siyanse, Ubuvanganzo n'ubuvuzi.
    Alexendre yaje kuba umuhanga mu bwenge ndetse aba n’umuhanga mu bya gisirikare.
    Hakiri kare umwami yamugabiye ku butegetsi bwe , amuha umutwe wa gisirikare wo kuyobora,maze Alexandre yiyerekana atsemba ingabo z’Abatebe mu mwaka wa 336,nyuma umwami Philipe II yaje kwicwa maze umuhungu we Alexendre ahita amusimbura.
    Alexandre le Grand yima ingoma ku myaka ye 20
    Alexendre akimara kwima yahise atangira gukorera mu murongo wa se.
    Mbere yuko Abanyatebe babyutsa umutwe yagombaga kubanza kugaragaza imbaraga z’ubutegetsi bwe.
    Igisirikare cye cyari gifite ingabo 35000 zirwanira ku butaka n’abasirikare 5000 bagendera ku mafarashi.
    Afite imyaka mirongo itatu yaremye bumwe mu bwami bunini bw'isi ya kera kuva mu Bugereki kugera mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'Ubuhinde.
    Yakomeje kudatsindwa kandi yibukwa nk'umwe mu bayobozi bakuru b'ingabo mu mateka.
    Mugihe yaragitekereza ku mishinga yo gutera ibindi bihugu nibwo yaje gufatwa n’indwara y’umuriro(forte fièvre) yahise imuhitana mu minsi 10 gusa.
    Ubwami bukomeye Alexendre le Grand yari yarigaruriye mu myaka 10 ntago bwakomeje kubaho.
    Gusa yibukwa ko yari Umwami ukomeye w’ubugereki , Egiputa n’Aziya nubwo yaje gupfa italiki ku myaka 33.
    Amaze gupfa ubwami bwe bwigabanyije abajenerali be,maze inzozi ze zo kwigarurira isi zishirira aho.
    Igituro cya Alexander the Great ni kimwe mu bintu bya kera byakururaga abakerarugendo.
    Abami bayoboye roma harimo nka Pompey, Julius Caesar, na Caligula bafashe urugendo bajya Alexandria guha Alexander the Great icyubahiro nk’ umwami w’ igitangaza; kandi bivugwako Augustus igihe yasuraga igituro cya Alexander yaba yarakuye izuru ku mugogo wa Alexander the Great igihe yararimo kumwunamira.

Komentáře • 31

  • @nyandikira
    @nyandikira Před 2 lety

    Inare...inama DASHIM sigaho.....peuh IMANA U RWANDA 🇷🇼 WIHE IBIHEKANE.

  • @nyandikira
    @nyandikira Před 2 lety +1

    Ibaze inambara ☆ vuga INTAMBARA rwose.

  • @NsabiMana-vr8fd
    @NsabiMana-vr8fd Před rokem

    Dashi mu ndakwemera cyane usigaye ukorera ku wuhe murongo

  • @mugabojeanlucremy3224
    @mugabojeanlucremy3224 Před 4 lety +1

    manshallah ati nimumpamba muzasige amaboko yanjye amanitse hejuru imusozi bisobanuye ko ntacyo jyanye mubutaka nashatse byinshi ariko ntacyo jyanye Mana we ndarize tuzagire iherezo ryiza

  • @niyigenaarsestephilemon3289

    Dashim turagukunda cyane. Uzatubwire kuri louis xvi

  • @mukundebrigitte9091
    @mukundebrigitte9091 Před 2 lety

    Ndamukunze numva nanjye numva nabaho gutyo.

  • @epiphanieuzamukunda9957
    @epiphanieuzamukunda9957 Před 4 lety +1

    Kbs buriya abantu benshi muritwe nago tuziko igihe umwanya wacu nago tubiha agaciro bikweye tubifata nkibintu biraho bisanzwe kandi nibyagaro nibyo bigize ubuzima bwa muntu,, courage bro tukurinyuma jyuguma wigishe abagukuricyira

  • @Ir-raphael
    @Ir-raphael Před 3 lety +1

    Duhe n'ijambo rya Harriet butman

  • @munyamahamethacien2053
    @munyamahamethacien2053 Před 3 lety +1

    Thanks bro, show yari sawa cyane

  • @yvonneuw8554
    @yvonneuw8554 Před 3 lety +1

    ibyo ukora ni byiza ariko dufashanye: bavuga intare ntibavuga inare, bakavuga intama ntibavuga inama

  • @steveholy5012
    @steveholy5012 Před 4 lety +1

    Dashimu nanditse nkerewe ariko ndanyuzwe Kuri Alexander the great.

  • @uwanyuzeyvette8939
    @uwanyuzeyvette8939 Před 4 lety +2

    Urasobanutse papa uzaduhe namateka ya napoleon bonaparte

    • @DashDashtv
      @DashDashtv  Před 4 lety

      Uwanyuze Yvette Yego rwose nshuti

  • @josephbuseyi1111
    @josephbuseyi1111 Před 4 lety +1

    Hi Dash ,wazatubwiye k'umugabo witwa " Lavoisier" wavuze ngo : Rien ne se perd rien ne se crée Mais tout se transforme.

  • @mururngi
    @mururngi Před 4 lety +1

    Ujye uduha amateka yintwari zacu

  • @mbwirarwanda1559
    @mbwirarwanda1559 Před 2 lety +1

    Good work!

  • @steveholy5012
    @steveholy5012 Před 4 lety +1

    Natinya intama ziyobowe Ni intare

  • @denysemugisha1707
    @denysemugisha1707 Před 3 lety

    that men he had big matured.

  • @joelniyobuhungiro6540

    Natinya intama ppppppp

  • @husseinkabera5179
    @husseinkabera5179 Před 4 lety +1

    Uyu Ubundi nabaho yararenze bya hatali

    • @DashDashtv
      @DashDashtv  Před 4 lety

      Hussein Kabera saaaanaaa uyu ni isi kabisa

  • @nyandikira
    @nyandikira Před 2 lety

    DASHIM ndakwemera ariko gerageza gukosora ibihekane NTA si na kandi MPA si ma. TWIMANE U RWANDA TUBUNGABUNGA IKINYARWANDA. 🇷🇼 Abana bagukurikira bazakurana ikihe kinyarwanda ?! Dufashe kabisa.

  • @intaragahangakurimurandasi5986

    👍

  • @rubygodly169
    @rubygodly169 Před 4 lety +1

    Urumuhungu mwiza jyutuganiriza utambaye lunette

  • @dannybizumuremyi4837
    @dannybizumuremyi4837 Před rokem

  • @rubygodly169
    @rubygodly169 Před 4 lety +1

    Ariko mana uraseka ukanyibutsa marume nuko atakiriho

  • @Ir-raphael
    @Ir-raphael Před 3 lety +1

    Duhe n'ijambo rya Harriet butman