Fidel Castro - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP157

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 13. 07. 2020
  • Fidel Castro wategetse Cuba imyaka 49 akayigira igihugu kigendera ku matwara ya gikominisiti yatabarutse mu ijoro ryo ku wa 25 rishyira ku wa 26 Ugushyingo 2016
    Castro, watabarutse ku myaka 90 y’amavuko, azwiho kuba yari intavugirwamo itaratinye igitsure cya Leta Zunze Ubumwe z’Amarika (USA).
    Yubatse Leta ya gikominisite mu marembo y’iki gihugu gihatse ibindi kifuzaga ko isi yose yagendera ku mahame ya gikapatalisiti.
    - Ni uwa gatatu ku Isi mu bayoboye igihe kirekire
    Castro ari ku rutonde rw’abayobozi bategetse mu bihugu byabo igihe kirekire, babiri bamuri imbere bakaba ari umwamikazi Elisabeth II uyobora u Bwongereza guhera muri Gashyantare 1952 n’Umwami Bhumibol Adulyadej wa Thailand, witabye Imana mu Ukwakira 2016 ayoboye imyaka 70. Muri Nyakanga 2006 nibwo yatangaje ko agiye guha ubuyobozi murumuna we Raul Castro kubera uburwayi.
    - Yashyizeho agahigo k’imbwirwaruhame ndende
    Castro yitabye Imana afite umwanya mu gitabo cyandikwamo uduhigo, Guinness Book of Records, aho yavuze imbwirwaruhame ndende mu Muryango w’Abibumbye, yamaze amasaha ane n’iminota 29, icyo gihe hari kuwa 29 Nzeri 1960.
    Ni nawe wavuze imbwirwaruhame ndende muri Cuba, ubwo hari mu nteko rusange y’Ishyaka ry’aba- communiste mu 1960, yo ikaba yaramaze amasaha 7 n’iminota 10.
    - Yarokotse abagambiriye kumuhitana inshuro zisaga 600
    Uyu mugabo wabaye Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Cuba, yivugiye ko yarokotse imigambi y’abashakaga kumwivugana inshuro 634, inyinshi muri zo bikavugwa ko zabaga zapanzwe n’Urwego rw’Iperereza rwa Amerika, CIA.
    Harimo aho byavugwaga ko hari ubwo yaterwaga ibinini birimo uburozi, isegereti irimo ubumara, ibifwera bishobora guturika, imyambaro cyangwa bakamutega agafu bisiga karimo ubumara bushobora kumupfura ubwanwa bwose, mu rwego rwo kugambirira kumutesha ikuzo mu gihe kumwica binaniranye.
    Castro ubwe yigeze kuvuga ati "Iyaba kurokoka ubwicanyi bwateguwe byabarwaga nk’igikorwa Olimpiki, nagombaga kwegukana umudali wa zahabu.’’
    - Ubwanwa bwe bwari ikirango gikomeye
    Castro ntiyajyaga abura ubwanwa ku mubiri we, kandi yari afite impamvu zihariye zituma bimera bityo, kuko bwari burenze kuba ikimenyetso cy’indwanyi ikomeye. Yigeze kuvuga ati “Iyo ubaze iminota 15 ukoresha wogosha ubwanwa buri munsi, ni iminota 5000 uba utakaje mu mwaka uri kwiyogosha.’’
    Icyo gihe Castro yongeyeho ko we yifuza gukoresha icyo gihe akora indi mirimo ifite akamaro aho kugikoresha ku bwanwa.
    - Ibaruwa yatumye atandukana n’umugore we
    Castro yaje gushyingiranwa na Mirta Diaz Balart, umukobwa wo mu muryango w’abaherwe wari ufitanye isana na Fulgencio Batista wayoboye Cuba kuva mu 1933 kugeza mu 1940, ari nawe waje guhirikwa ku butegetsi na Fidel Castro mu 1959.
    Baje kubyarana umuhungu witwa Fidelito mu 1949, gusa Mirta yaje gusaba gatanya ubwo Castro yari muri gereza.
    Castro yaje kwandikira abagore babiri amabaruwa y’urukundo, harimo iy’umugore we Mirta n’indi yari yageneye undi mugore witwaga Natalia Revuelta. Ayo mabaruwa araguranwa buri umwe ahabwa iyari igenewe mugenzi we, nubwo nyuma Revuelta yaje gutangaza ko umuyobozi wa gereza Castro yari afungiyemo yaba ari we wapanze ibusanywa ryayo.
    - Castro yayoboranye abaperezida icyenda ba Amerika
    Perezida Fidel castro yabaye ku butegetsi adacana uwaka na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko icyo gihugu ku buyobozi bwe, cyagize abaperezida icyenda, umwe atorwa akarinda avaho Castro agasigara, nubwo bitakunze ko Obama aba uwa 10 ngo nibura abe yitabye Imana uwa 11 amaze gutorwa, ariwe Donald Trump.
    Bagiye basimburana kuva kuri Eisenhower kugeza kuri Clinton, nubwo bitaburaga kuvugwa ko CIA iba icura imigambi y’urudaca yo kumwivugana, hakaba harimo n’imyaka isaga 40 igihugu cye cyabayeho ku bihano cyafatiwe na Amerika, birimo iby’inkunga n’ikumirwa ry’ingendo, bikaba byari bitangiye koroshywa na Barack Obama usoje manda.
    - Yagize umwihariko wo gutumura isegereti
    Castro yamenyekanyweho cyane gutumura ibitabi birebire bizwi nka ‘Cigars’ mbere y’uko abizibukira ahagana mu 1985. Ubwo yabazwaga ku ngaruka mbi ashobora guhura nazo bitewe no kunywa itabi, yarasubije ati “ikintu cyiza kuruta ibindi wakora ni uguha aka gakarito k’amatabi umwanzi wawe.’’
    - Ubre Blanca:Inka yasize amateka
    Inka yahawe izina rya Ubre Blanca, ikaba yari umwe mu mishinga ya Castro, yaciye agahigo ku Isi mu gutanga umukamo mwinshi ku munsi, aho yashoboraga gukamwa litiro 110.
    Iyo nka kimwe n’ubuhinzi bwa Kawa n’imishinga inyuranye yo kuhira, bifatwa nka bimwe mu byifashishwaga mu icengezamatwara ryo gutanga icyizere cy’impinduka mu bukungu n’ubuhinzi bw’icyo gihugu, ahagana muri za 80.

Komentáře • 37