Abraham Lincoln - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP158

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 14. 07. 2020
  • Abraham Lincoln ni umugabo wamenyekanye cyane mu mateka y’isi nka perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
    Abraham Lincoln yabaye perezida wa 16 w’Amerika kuva tariki ya 4 werurwe 1861 kugeza yishwe Mata 15 mu 1864.
    Abraham Lincoln yayoboye Amerika mugihe cyari kigoye kuko cyabaye icy’intambara nyinshi z’abaturage hagati muri bo aha niho Lincoln yaje gufata iya mbere mu gukuraho icuruzwa ry’abirabura b’abacakara nyuma yaje kwicwa afite imyaka 56 aho yabaga muri Petersen House muri Washington DC aho yakoreraga imirimo ye.
    Perezida Abraham Lincoln yavukiye ahitwa HODGENVILLE muri Leta ya Kentucky muri Amerika yavutse ku babyeyi be bombi Thomas Lincoln na Nancy Lincoln muri Gashyantare tariki 12 mu 1809.
    Yavukanye n’abandi bavandimwe babiri aribo Thomas Lincoln Juniour ndetse na mushiki we Sarah Lincoln Grisby.
    Yaje gushakana n’uwitwa Mary Todd mu 1842 babyarana abahungu bane harimo Robert Lincoln Edward Baker Lincoln ariko we yaje gupfa afite imyaka itatu ndetse n’abandi bahungu babiri ari bo Tad Lincoln ndetse na William Wallace Lincoln.
    Lincoln yavukiye mu muryango w’abakene cyane byatumye atiga neza we ahitamo kwiyigisha akoresheje gusoma no gukunda gusoma cyane igitabo cya BIBILIYA ndetse anigira ku mateka y’abagabo bakomeye babayeho mu mateka y’Amerika akigira cyane cyane ku buzima bwa Benjamin Franklin nawe wabayeho Perezida w’Amerika .
    Abraham Lincoln yaje kuba umunyamategeko muri Leta ya Illinois aza no kuba umuyobozi w’ishyaka ryitwa Whigh ariko aza kubivamo mu1850.
    Yaje gusubira mu bya politiki mu 1854 nyuma yo guterwa uburakari bwinshi n’itsinzi y’abayobozi bariho icyo gihe aho bari bakomeje cyane umuco wo kuzana abacakara babavana muri Afurika.
    Iki gihe rero akiza, yahise aba umuyobozi mushya w’ishyaka ry’aba Republicans.
    Abraham Lincoln rero yaje kumenyekana cyane mu bya Politike ndetse ahabwa agaciro n’igihugu mu mwaka 1858 nyuma y’ibiganiro mpaka yagiranye n’umunyapolitike wari ukomeye cyane icyo gihe Stephan A Douglas wari uyoboye ishyaka ry’Abademakarate.
    Yaje gutangwa nk’umukandida mu matora ya perezida mu mwaka 1860 aza no gutorwa cyane n’igice cyo mu majyepfo ahari abirabura benshi kandi igice cya ruguru cyo gikataje umuco w’ubucakara cyane byaje gutuma habaho imirwano ikomeye hagati y’abaturage bo mu majyepfo n’amajyaruguru y’Amerika bapfa ibyo gukomeza ubucara bw’abirabura aho igice cy’amajyepfo cyifuzaga ko buhagarara.
    Lincoln yaje kwifashisha ibiganiro mpaka ndetse n’ibiganiro byimakaza ukwishyira ukizana muri rubanda aho yaje guhuriza hamwe abaturage biza kumuviramo kwicwa n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe mu mwaka 1865.
    Yaje guhita asimburwa na Andrew Johnson. Nubwo Abraham Lincoln yapfuye manda ye itarangiye, ibyo yashakaga byo kugarura ubumwe mu baturage no guhagarika intambara hagati muri bo yabigezeho kuri ubu akaba afatwa nk’intwari ikomeye y’Amerika .

Komentáře • 28