Chuck Norris - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP240

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 22. 11. 2020
  • #IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
    Amazina ye arambuye ni Carlos Ray Norris wamenyekanye cyane muri filime nka Delta Force, Missing In Action, Way of the Dragon yakinanye na Bruce Lee, Expendables 2, wamenyekanye cyane ku isi yose ku izina rya Chuck Norris.
    Uretse kuba umukinnyi wa filime wabaye igihangange, Norris ni n'umusirikare ndetse akaba umuhanga mu mikino njyarugamba.
    Yavutse tariki 10 Werurwe 1940, avukira muri Ryan ho muri Leta ya Oklahoma muri Leta zunze ubumwe za Amerika, avuka kuri Ray Norris wari umukanishi akaba yaranatwaraga amakamyo Ndetse na Wilma akaba afite ibisekuru by’ubwongereza, Ecosse, Pays Des Gales ndetse n’ubudage.
    Kwitwa Carlos byaturutse ku mu minisitiri se yakundaga witwaga Carlos Berry.
    Norris afite abavandimwe 2 aribo Wieland witabye Imana ndetse na Aaron Norris nawe ukina filime muri Amerika.
    Ababyeyi ba Norris batandukanye igihe yari afite imyaka 16 y’amavuko aho yahise akomeza kubana na nyina we na barumuna be 2.
    Chuck Norris avuga ko mu bwana bwe yagiraga isoni, nta mukino n’umwe azi gukina ndetse no mu ishuri ari umuswa ku buryo nawe ubwe atari azi icyo yifuza kuzaba mu hazaza.
    Mu mwaka w’1958 ku myaka 18 y’amavuko, Norris yinjiye mu gisirikare cya Amerika nk’ingabo yo mu kirere, maze ahita ajya gutorezwa mu gihugu cya Koreya y’epfo akaba ariho yakuye izina rya Chuck ndetse akaba yarahise atangira kuhitoreza umukino njyarugamba wa Tang Soo Do, akaba yarahavanye umukandara w’umukara muri uyu mukino ndetse bituma ahita ahimba umukino we bwite yise Chun Kuk Do.
    Amaze gusoza imyitozo ya gisirikare yagarutse muri Amerika aho yakomeje gukora nk’ingabo yo mu kirere.
    Mu mwaka w’1962, Norris yasezeye mu gisirikare, ahubwo ahita ashinga ishuri ryigisha umukino njyarugamba wa Karate, aho yabashije kwigisha abantu banyuranye nka Steve McQueen, Chad McQueen, Bob Barker, Priscilla Presley, Donny Osmond ndetse na Marie Osmond.
    Norris yakomeje kuzamuka cyane mu mikino ya Karate, ariko mu marushanwa yajyagamo yaratsindwaga.
    Aha twavuga nk’imikino 2 yatsinzwe na Joe Lewis na Allen Steen ndetse n’imikino 3 ya Karate ku rwego rw’isi yatsinzwemo na Tony Tulleners.
    Mu mwaka w’1967, Norris yakomeje kwitoza cyane uyu mukino ku buryo noneho yatangiye gutsinda amarushanwa mpuzamahanga.
    Mu mwaka w’1968, Norris yatsinzwe umukino wa 10 ukaba ari nawo wa nyuma yakinnye mu marushanwa aho yatsinzwe na Louis Delgado.
    Mu mwaka w’1990, Norris yanditse amateka ku isi ubwo yahabwaga dan ya 8 mu mukino wa Tae Kwon DO, akaba yariwe muntu wa mbere ukomoka muri Amerika uciye aka gahigo, ibi byatumye mu mwaka w’1999 ashyirwa mu ngoro ndangamurage w’abakinnyi b’imikino njyarugamba, ndetse mu mwaka wa 2000, atwara igihembo cy’umuntu wabaye indashyikirwa mu buzima bwose, ndetse agirwa intwali y’iyi mikino.
    Nyuma yo kugaragaza ubuhanga mu mikino njyarugamba ndetse no kuba yaritoje igisirikare, Norris yabizanye no muri sinema aho yabikoresheje cyane ndetse bimuviramo umusaruro ufatika muri filime z’intambara nka Delta Force, Missing In Action,…
    Mu mwaka w’1969 nibwo yatangiye gukina filime aho yatangiriye kuri filime The Wrecking Crew. Mu mwaka w’1970, murumuna we Wieland nawe wari umusirikare mu gisirikare cya Amerika, yiciwe mu ntambara yo muri Vietnam.
    Ibi byatumye akora filime yise Missing In Action mu rwego rwo kuyitura murumuna we, ikaba ari filime yakunzwe cyane ku isi yose.
    Kuri Long Beach, ubwo bari mu myiyereko y’imikino njyarugamba, Noris yahuye n’igihangange Bruce Lee maze mu mwaka w’1972, uguhura kwabu bakubyaza umusaruro ubwo bakinanaga filime Way of the Dragon nayo yakunzwe bitagira ingano hirya no hino ku isi.
    Chuck Norris yakomeje gukina filime nyinshi zakunzwe cyane nka Delta Force yakinnye mu mwaka w’1986, Delta Force 2 yo mu 1990, The President’s Man 1 na 2, Expendables 2,… zose zikaba zaramenyekanye cyane ndetse zikamugira umukinnyi wubashwe cyane I Hollywood aho benshi bamugereranya na Sylvestre Stallone ndetse na Arnold Schwarzenegger, kugeza ubu akaba amaze gukina filime zigera kuri 36 kandi zose zakunzwe.
    Chuck Norris yashakanye na Dianne HoleChek mu mwaka w’1958, maze mu mwaka w’1963 babyara umwana wabo wa mbere bise Mike. Mu mwaka w’1964 yabyaye umwana we wa 2 Dina ariko ku wundi mugore. Mu mwaka w’1965 yabyaye undi mwana wa 2 w’umuhungu Eric ku mugore we, maze nyuma y’imyaka 30 (mu mwaka w’1988) we n’umugore we Holechek baratandukana.
    Mu mwaka w’1998 yashakanye n’undi mugore Gena O’Kelley Arusha imyaka 23. Mu mwaka w’2001 babyarana abana b’impanga z’abakobwa Dakota Alan Norris na Danilee Kelly Norris. Kugeza ubu Norris afite abuzukuru 9.
    Norris ni umukirisitu, yagiye yandika ibitabo binyuranye byigisha ijambo ry’imana nka Justice Riders,… ndetse kandi yagiye agaragara mu mashusho kuri televiziyo zinyuranye yamamaza igitabo cya Bibiliya ndetse kandi akanayobora amasengesho mu bigo binyuranye by’amashuri.

Komentáře • 36