Barack Obama - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP108

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 27. 04. 2020
  • Barack Hussein Obama wabaye perezida wa 44 wa leta zunze ubumwe za’Amerika, ubundi yavutse tariki ya 4 Kanama 1961, avukira mu gace kitwa Honolulu I Huwaii.
    Obama yavutse ku babyeyi badahuje uruhu kuko mama we Ann Dunham yari afite inkomoko mu Bwongereza, naho papa we Barack Obama Sr akaba yari umunyakenya.
    Obama yagiye ku butegetsi kuwa 20 Mutarama 2009 asimbuye George W.Bush, asoza manda ye kuwa 20 Mutarama 2017 asimburwa na Donald Trump Jr.
    Ubuzima bwa Obama bwatangiriye I Honolulu muri Huwai akaba ari naho yakuriye kuko ababyeyi be niho bahuriye mu 1960 mwu ishuri bigagamo ryitwaga University of Hawaii.
    Aba babiri ubwo bamaraga gushakana muri Gashyantare 1961, hashize amezi atandatu nibwo Obama yavutse. Nyuma yaje kujyana na nyina wari ugiye kwiga mu mujyi wa Washington. Obama yamaze umwaka umwe, ahava ajya muri Indonezia naho ahamara imyaka hafi ine. Ababyeyi ba Obama baje gutandukana mu mategeko mu 1964, papa we yahise asubira muri Kenya gushaka bwa gatatu ndetse akaba yarasuye Obama inshuro imwe mu buzima bwe, mbere yuko yitaba Imana aguye mu mpanuka mu 1971.
    Afite imyaka hagati y’itandatu n’icumi nibwo yatangiye mu ishuri ry’indimi muri Indonesia aho yakunze gufashwa n’umugabo mushya wari warashakanye na mama we. Aha yahavuye mu 1971 asubira I Honolulu kubana na sekuru ubwo nyina na mushiki we basubiraga muri Indonesia.
    1995 Ann, mama wa Obama yaje kwitaba Imana azize kanseri y’inkondo y’umura.
    Barack Obama akirangiza amashuri yisumbuye 1979, yahise ajya kwiga ahantu hatandukanye nko muri kaminuza ya Occidental, ndetse yaje no kwimurirwa muri kaminuza ya Colombia iri I New York, aho yize iby’ Ubumenyi muri Politike, iby’Imibanire n’abantu, iby’Ubuvanganzo bw’abongereza ndetse n’iby’Ubucuruzi mpuzamahanga.
    Mu 1989 nibwo Barack Obama yahuye bwa mbere na Michelle Robinson bakoranaga mu kigo cy’amategeko muri Chikago.
    Michelle yari umujyanama wa Obama muri icyo kigo. Mu 1991 nibwo Obama yasabye Michelle Robenson ko bakundana akamubera umufasha, ntibyatize na we yaramwemereye nuko kw’itariki ya 3 Ukwakira 1992 nibwo Brack Hussain Obama yabanye byemewe na Michelle Robenson nk’umugore n’umugabo, Ubu bafitanye abana babiri.
    Nyuma yo guhabwa impamyabumenyi yabaye umunyamategeko uhagararira rubanda, ndetse kuva 1992 kugeza 2004 yari umwarimu w’itegeko nshinga nandi mategeko muri kaminuza .
    Obama ubusanzwe usengera mu itorero rya Gikristo Protestant, akunze no kunyuzamo akajya mu rusengero rw’Abametodist ni umukristo wo mu rwego rwo hejuru Obama ukunda umukino wa golf.
    Tariki ya 3 Mutarama 2005 nibwo yarahijwe nk’umu Senateri, akaba ari we mwirabura wa mbere wari utsinze amatora mu ishyaka abarizwamo ry’Abademokrate.
    Obama yaje kwegura kubushake ku mwanya w’ubusenateri ubwo yateguraga kwiyamamariza ubu Perezida.
    Tariki 10 Gashyantare 2007 nibwo Obama yatangaje ko aziyamamariza umwanya w’ubuperezida wa Leta zunze ubumwe z’America.
    Tariki ya 4 Ugushyingo 2008 ni cyo gihe Barack Obama yatsinze amatora ku bwiganze bw’amajwi 52% , Yari abaye umunyafrika - Amerikan wa mbere utorewe kuyobora America.
    Kuwa 4 Mata 2012 nanone Obama yatanze kandindatire ye mu kwiyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe z’Amerika.
    Kuri 6 Ugushyingo 2012 nibwo Obama yongeye gutsinda amatora k’ubwiganze bw’amajwi 51% aba atsinze ku nshuro ya kabiri, yavuze ijambo uwo mugoroba agira ati” iri joro mwatoye kubw’ibikorwa, si kubwa politike nkuko bisanzwe.
    Barack Obama mu buyobozi bwe yabaye umuperezida wakunzwe nabo ayobora ku rwego rwo hejuru dore ko yahawe n’igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel gihabwa umuntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa.
    Obama yavuye mu biro by’inzu White House mu kwezi kwa Mutarama 2017.

Komentáře • 34