Donald Trump - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP102

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 19. 04. 2020
  • Donald John Trump wavutse tariki 14 Kamena 1946, uretse kuba Perezida asanzwe ari n'umucuruzi ukomeye muri Amerika, akaba afite amahoteli, amazu y’imyidagaduro n’ibindi bikorwa byinshi by’ubucuruzi.
    Trump yavukiye mu mujyi wa New York ari naho yakuriye.
    Ku myaka 13 y’amavuko yagiye kwiga mu ishuri rya gisirikare rya New York, nyuma aza kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Pennsylvania mu mwaka w’1968.
    Mu 1971, Se umubyara, Fred Trump, yamweguriye imitungo ye yiganjemo amazu. Donald Trump kandi yagiye agaragara mu biganiro byinshi kuri televiziyo zo muri Amerika.
    Muri 2018 Trump yashyizwe na Forbes kurutonde rw'abaherwe bahagaze neza ku isi aho yari kumwanya wa 766 ku isi, akaba uwa 248 muri USA, KURI billionaires $3.1 .
    Trump mu buzima bwe yashatse abagore batatu mu buryo buzwi, muri abo hakaba harimo Ivana Zelníčková bashakanye mu 1977 bagatandukana mu 1991, hakaza uwitwa Marla Maples bashakanye mu 1993 bagatandukana mu 1999, hamwe na Melania Trump bashakanye mu 2005 n’ubu bakaba bakiri kumwe. Donald Trump w’imyaka 73, yabyaye abana batanu kugeza ubu.
    Uretse aba bagore batatu Donald Trump yasezeranye nabo, hari abandi bagore benshi uyu mugabo avugwaho kuba yarabanye nabo igihe kirekire ariko ntibakore ubukwe ngo basezerane mu buryo buzwi.
    Donald John Trump yatorewe kuba Perezida wa Leta zunze ubumwe za America wa 45, asimbuye Barack Hussein Obama.

Komentáře • 28