Inama z'ingenzi zafasha Umubyeyi kongera amashereka
Vložit
- čas přidán 11. 08. 2020
- Kuva ku Italiki ya 1-7 Kanama, isi yose yizihiza icyumweru cyahariwe konsa.
U Rwanda by'umwihariko rurizihiza iyo gahunda mu gihe cy'ukwezi kose kwa Kanama.
Muri iyi video, Doudou arabaganiriza ibyiza byo konsa, impamvu amashereka ashobora kuba make ndetse anabahe inama zatuma yiyongera.
Niba ikiganiro ugikunze, kanda like kandi ugisangize abandi babyeyi wumva baba bakeneye kubimenya. Ni n'uburyo bwiza bwo kudutera inkunga yo kugeza ubu butumwa ku babukeneye.
Ukeneye kugira icyo utubaza cyangwa utuganiriza, watubona kuri nimero 0788643708 (Watsapp).
Mugire ibihe byiza.
Sha urakoze cyane, nukuri byara umwana bamuha NAN birambabaza nanubu mfite akabebe kataragira nukwezi ubu akari kuri NAN umva giye gushaka ibyo bintu byosse ndebe niba hari nundi uzi ibyatuma gira amashereka abwire
Wakoze cyane ark ubutaha ujyutubwira ukurricyije ibyaboneka hafi cg natural kuko ibyo byaciye munganda ibyabyo twarabimenye
Muraho Joseph. Ibyo bintu byose nababwiye uretse Ovomaltine ikorwa batunganyije malt na Cacao ni ibintu biri naturel. Kdi ni ukuri biraboneka inaha byose. Murakoze kudukurikira.
Doudou we unkorera umuti,fenuille ni nziza cyane ifasha nogutakaza ibiro. Gira umugisha muvyeyi nkunda.
fenuille uyitegura ute iyo itari mu isombe cg ibiryo
Muraho neza Vestine. Njyewe rero ukuntu nayiteguraga nafataga za nguri z' umweru nkazitogosa mu mazi nk'utetse icyayi. Ubundi nkayanywa. Arahumura akanaha icyanga cyiza amashereka nabonye bavuga ko umwana na we aryoherwa.
Mathilde uraho! Umugisha kuri twese nshuti yacu. Merci cyane kudukurukirana.
@@IjuruRito urakoze cyane mubyeyi mbura amashereka ku manywa kubera stress. simbona umwanya wo kuryama neza. kdi ndagukunze kuko ukurikirana abaclient bawe. urakoze
Vestine urakoze nawe cyane. Uzajye ugerageze uruhuke biragufasha wowe n'umwana. Nizere ko ubu byatangiye hari ikimaze guhinduka.
Muzatwigishe no kwikama igihe umubyeyi aba atangiye kumusiga
Muraho nzareba ko nabibakorera. Gusa nanjye ntabwo byagiye binkundira.
Mubyiyi mwiza Imana ishimwe kubwawe uri umujyama mwiza. OVOMALTINE yakora kimwe na OVALTINE unsobanurire
Murakoze gushima Alice. Ovomaltine na Ovaltine rero ziratandukanye. Ovomaltine igiramo cocoa nyinshi ndetse na malt akaba ari byo bifasha mu kongera amashereka. Ndetse n'ibiciro byazo zombi biratandukanye ku buryo ntabwo wabigereranya. Nimumara gushyira inama mu ngiro, muzatubwire icyo byatanze, ndetse ntimwibagirwe no kubisangiza abandi muzi babikeneye. Blessings.
www.thespruceeats.com/what-is-ovomaltine-1446921
Mukomeze aho Bavandimwe, ibiganiro byanyu biratwubaka👌
czcams.com/video/AZ3qr95Astg/video.html
Thanks ku nama nziza! Doudou😍😍
Merci bcp for encouragement marraine mwiza!
Uhanure n'abagabo batera stress abagore bakabavunisha, bakabakubita, bakabatuka, muri make bakabatera umutima mubi
Alice Mutabazi urakoze ku bwunganizi. Nabyo tuzareba uko twazabikoraho ikiganiro na Virgile. Buretse ko no mu biganiro twakoze mbere harimo ibyo twatanzemo inama zijyanye no kubaka umuryango mwiza uzira amakimbirane.
Murakoze
Doudou Imana iguhezagire.
Amennnn....urakoze cyane dear Mathilde. Nawe Imana iguhezagire.
Njye ngukundiye ko unategura indabo nya ndabo
Hahahhhhhhh....urakoze cyane!!
Aufait unyihanganire Doudou gose iby'amashereka ndimo kubyumva pe ariko ndimo kukwirebera ukuntu usa neza Video irinze irangira nkirimo kwirebera fraicheur ufite.
Muri make urasa neza n'inyigisho nziza bien sure
Merci bcp sis. Rwose wowe urananyikundira nta kuntu utabona ibyo byose byiza.
Ese ibyo bintu byose wajya ubifatira rimwe?cg wakoresha kimwe?
Dear Kayitesi ibyo bintu byose nrabwo ari ngombwa kubifatira icyarimwe.Wafata kimwe muri byo bitewe n'ibikoroheye.
Twandikire igisura mucyongereza
Igisura muri français kitwa Ortie
Ohhh mu cyongereza ni Stinging Nettle
mwampaye no yuyumubyeyi c
Muraho mubyeyi najye nabuze amashereka,ndangira mpahira ndi kgl kicukiro.
Muraho! Iyo numero ni iy’umubyeyi mperuka wakoreraga Kicukiro acuruza ibintu wasangamo n’igisura0788 825 445. Fenugrek zo wazisanga muri supermarkets z’abahinde nyinshi. Fenouil uzarebe mu isoko cyane muri ariya masoko manini nko muri Kigali City Market, Kimironko cg se wenda Kicukiro. Hanyuma ku bijyanye na Ovomaltine wareba mu mugi kwa Martha 0788306160, cg supermarket nini zigira ibintu by’iburayi. Murakoze
Igisura sinokibona aho ntumbeye
Nutwandikira turaganira ibintu byagufasha.
Thanks mum
🙏🙏🙏🙏
Mwiriwe neza muzadushakire amoko yibiryo umubyeyi yonsa yarya kugirango umwana yongere ibiro
Imineke ,ikivuguto ,isombe,igikoma, ukirinda seleri
Dudu dushaka naka numero kawe any way ugira ibiganiro byiza...wakoriki mugihe yanze kuva ku nyonyo niyo washyiraho gikakarukamba hahaha
Muraho Kagoyire. Merci ku nama n'ibitekerezo mukomeza kuduha. Mudutera imbaraga zo gukomeza kujya imbere uko bukeye.
Nimero dukoresha kuri Watsap ni 0788643708 noneho tukabasha kuguha iyo guhamagaraho..
Muraho neza Doudou fenuille c ziboneka hose musoko
Muraho neza Zaza. Yego mu masoko henshi ziraboneka.No muri frulep zirahaba niba uba Kigali.
Muraho
Wakabyara we wangiriye imbabazi ukambwira iyo tisane ko ntayizi nkayikoresha ko umwana wanje amaze imisi yanze kwonka none ubu mbona vyancanze kuva navyara sinigeze mbona amashereka ahagije
Hello Ange
Utwandikire kuri 0788643708 tuzavugane. Sorry kuba nta mashereka ahagije ufite ubu.
Wakoze ku kiganiro cyiza!
Ubutaha muzarebe harimo ibintu bisakuza
Ohhh yego ni amazi yo muri piscine yasakuzaga.Ubutaha tuzabanza kubireba.
Murakoze cyane
Mwakoze cyane ariko fenuille ntitwamenye ariki?mudusobanurire naho twayisanga
Merci Doudou,blessed!
Ikindi nakongeraho ni tisanne de basilique nayo irongera.kubwanjye yaramfashije
Yego dear, urakoze cyane. Nibyo nanjye narabisomye n’ubwo ntayikoresheje. Bavuga ko na yo ifasha.
Bless you
@@joselinemujawimana4938 k.good
Gusa ntiwansojereje kuri whatsapp.thx
Umuntu yayikurahe
Uwase nonese ntitwabisoje? Ongera unyandikire, tubisoze..
Ibibintu bira Kora kubantu Bose cg nibimwe ngo bamwe birakora abandi ntibikora nukuri mumfashe pe kk maze icyumweru gusa kdi ntamashereka ahagije mfite mbese simpaza umwana wanjye
Mwiriwe Deborah! Yego birakora ku bantu bose pe.Gusa kuko ari bwo ukibyara wabanza ukareba niba koko uruhuka bihagije. Niba ushyira umwana ku ibere inshuro nyinshi kdi ukamufata neza igihe umwonsa.Hanyuma ukaba relaxed ntugire pressure cg stress.Ubonye ntacyo bitanze nibwo wafata ibyo bintu biyongera.
Najye narabyaye mbura amashereka kuburyo twakamaga naka machine habonekemo agatonyanga noneho umwana abaganga bamuha amata najya mwonsa akarira kuko ntakirimo ndahatiriza ariko agejeje amezi 4 araryanga burundu kandi ntacyo ntakoze ngo ngire amashereka biranga nakoriki mugihe nabyara undi murakoze.
Umuntu yakurahe nimero yanyu
WhatsApp kuri 0788643708 ubundi tukavugana.
Fenuille iboneka he c?
Muraho Germaine. Warebera muri alimentation zibamo ibyo kurya, ahenshi ziba zihari.
Njyewe Ntabwo njya nsinzira
Muraho. Twizere ko ibitotsi byamaze kuza. Akenshi mu ntangiriro bia byacanze umuntu kubera impnduka nyinshi, aka Bebe karara karira. Ariko buhoro buhoro bigenda biza. Blessings. VU