Inama z'ingenzi zafasha Umubyeyi kongera amashereka

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 11. 08. 2020
  • Kuva ku Italiki ya 1-7 Kanama, isi yose yizihiza icyumweru cyahariwe konsa.
    U Rwanda by'umwihariko rurizihiza iyo gahunda mu gihe cy'ukwezi kose kwa Kanama.
    Muri iyi video, Doudou arabaganiriza ibyiza byo konsa, impamvu amashereka ashobora kuba make ndetse anabahe inama zatuma yiyongera.
    Niba ikiganiro ugikunze, kanda like kandi ugisangize abandi babyeyi wumva baba bakeneye kubimenya. Ni n'uburyo bwiza bwo kudutera inkunga yo kugeza ubu butumwa ku babukeneye.
    Ukeneye kugira icyo utubaza cyangwa utuganiriza, watubona kuri nimero 0788643708 (Watsapp).
    Mugire ibihe byiza.

Komentáře • 67

  • @uwajenezagrace9989
    @uwajenezagrace9989 Před 2 lety +3

    Sha urakoze cyane, nukuri byara umwana bamuha NAN birambabaza nanubu mfite akabebe kataragira nukwezi ubu akari kuri NAN umva giye gushaka ibyo bintu byosse ndebe niba hari nundi uzi ibyatuma gira amashereka abwire

  • @hahirwajoseph678
    @hahirwajoseph678 Před 3 lety +3

    Wakoze cyane ark ubutaha ujyutubwira ukurricyije ibyaboneka hafi cg natural kuko ibyo byaciye munganda ibyabyo twarabimenye

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 3 lety

      Muraho Joseph. Ibyo bintu byose nababwiye uretse Ovomaltine ikorwa batunganyije malt na Cacao ni ibintu biri naturel. Kdi ni ukuri biraboneka inaha byose. Murakoze kudukurikira.

  • @ukwitegetsemathilde21
    @ukwitegetsemathilde21 Před 3 lety +3

    Doudou we unkorera umuti,fenuille ni nziza cyane ifasha nogutakaza ibiro. Gira umugisha muvyeyi nkunda.

    • @musabyemariyavestine3899
      @musabyemariyavestine3899 Před 3 lety +1

      fenuille uyitegura ute iyo itari mu isombe cg ibiryo

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 3 lety

      Muraho neza Vestine. Njyewe rero ukuntu nayiteguraga nafataga za nguri z' umweru nkazitogosa mu mazi nk'utetse icyayi. Ubundi nkayanywa. Arahumura akanaha icyanga cyiza amashereka nabonye bavuga ko umwana na we aryoherwa.

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 3 lety +1

      Mathilde uraho! Umugisha kuri twese nshuti yacu. Merci cyane kudukurukirana.

    • @musabyemariyavestine3899
      @musabyemariyavestine3899 Před 3 lety +2

      @@IjuruRito urakoze cyane mubyeyi mbura amashereka ku manywa kubera stress. simbona umwanya wo kuryama neza. kdi ndagukunze kuko ukurikirana abaclient bawe. urakoze

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 3 lety +1

      Vestine urakoze nawe cyane. Uzajye ugerageze uruhuke biragufasha wowe n'umwana. Nizere ko ubu byatangiye hari ikimaze guhinduka.

  • @asifiweimananiyo5241
    @asifiweimananiyo5241 Před 3 lety +6

    Muzatwigishe no kwikama igihe umubyeyi aba atangiye kumusiga

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 3 lety

      Muraho nzareba ko nabibakorera. Gusa nanjye ntabwo byagiye binkundira.

  • @aliceniwemutoni6372
    @aliceniwemutoni6372 Před 2 lety +2

    Mubyiyi mwiza Imana ishimwe kubwawe uri umujyama mwiza. OVOMALTINE yakora kimwe na OVALTINE unsobanurire

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 2 lety

      Murakoze gushima Alice. Ovomaltine na Ovaltine rero ziratandukanye. Ovomaltine igiramo cocoa nyinshi ndetse na malt akaba ari byo bifasha mu kongera amashereka. Ndetse n'ibiciro byazo zombi biratandukanye ku buryo ntabwo wabigereranya. Nimumara gushyira inama mu ngiro, muzatubwire icyo byatanze, ndetse ntimwibagirwe no kubisangiza abandi muzi babikeneye. Blessings.

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 2 lety

      www.thespruceeats.com/what-is-ovomaltine-1446921

  • @heyjuju842
    @heyjuju842 Před 3 lety +2

    Mukomeze aho Bavandimwe, ibiganiro byanyu biratwubaka👌

    • @heyjuju842
      @heyjuju842 Před 3 lety

      czcams.com/video/AZ3qr95Astg/video.html

  • @mediatricemutiyumana1630
    @mediatricemutiyumana1630 Před 3 lety +4

    Thanks ku nama nziza! Doudou😍😍

  • @alicemutabazi3274
    @alicemutabazi3274 Před 3 lety +4

    Uhanure n'abagabo batera stress abagore bakabavunisha, bakabakubita, bakabatuka, muri make bakabatera umutima mubi

    • @joselinemujawimana4938
      @joselinemujawimana4938 Před 3 lety

      Alice Mutabazi urakoze ku bwunganizi. Nabyo tuzareba uko twazabikoraho ikiganiro na Virgile. Buretse ko no mu biganiro twakoze mbere harimo ibyo twatanzemo inama zijyanye no kubaka umuryango mwiza uzira amakimbirane.

  • @pamellaumuhoza968
    @pamellaumuhoza968 Před 3 lety +1

    Murakoze

  • @ukwitegetsemathilde21
    @ukwitegetsemathilde21 Před 3 lety +2

    Doudou Imana iguhezagire.

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 3 lety

      Amennnn....urakoze cyane dear Mathilde. Nawe Imana iguhezagire.

  • @landryrukemampunzi8982
    @landryrukemampunzi8982 Před 3 lety +4

    Njye ngukundiye ko unategura indabo nya ndabo

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 3 lety

      Hahahhhhhhh....urakoze cyane!!

  • @mukandizeyetriphine2541
    @mukandizeyetriphine2541 Před 3 lety +4

    Aufait unyihanganire Doudou gose iby'amashereka ndimo kubyumva pe ariko ndimo kukwirebera ukuntu usa neza Video irinze irangira nkirimo kwirebera fraicheur ufite.
    Muri make urasa neza n'inyigisho nziza bien sure

    • @joselinemujawimana4938
      @joselinemujawimana4938 Před 3 lety

      Merci bcp sis. Rwose wowe urananyikundira nta kuntu utabona ibyo byose byiza.

  • @kayitesiyvonne6751
    @kayitesiyvonne6751 Před 3 lety +4

    Ese ibyo bintu byose wajya ubifatira rimwe?cg wakoresha kimwe?

    • @joselinemujawimana4938
      @joselinemujawimana4938 Před 3 lety

      Dear Kayitesi ibyo bintu byose nrabwo ari ngombwa kubifatira icyarimwe.Wafata kimwe muri byo bitewe n'ibikoroheye.

  • @florencebihimana7832
    @florencebihimana7832 Před 3 lety +1

    Twandikire igisura mucyongereza

  • @harerimanajusten3008
    @harerimanajusten3008 Před 3 lety +1

    Muraho mubyeyi najye nabuze amashereka,ndangira mpahira ndi kgl kicukiro.

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 3 lety

      Muraho! Iyo numero ni iy’umubyeyi mperuka wakoreraga Kicukiro acuruza ibintu wasangamo n’igisura0788 825 445. Fenugrek zo wazisanga muri supermarkets z’abahinde nyinshi. Fenouil uzarebe mu isoko cyane muri ariya masoko manini nko muri Kigali City Market, Kimironko cg se wenda Kicukiro. Hanyuma ku bijyanye na Ovomaltine wareba mu mugi kwa Martha 0788306160, cg supermarket nini zigira ibintu by’iburayi. Murakoze

  • @angefadoirakoze317
    @angefadoirakoze317 Před rokem

    Igisura sinokibona aho ntumbeye

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před rokem

      Nutwandikira turaganira ibintu byagufasha.

  • @renildendayishimiye2812
    @renildendayishimiye2812 Před 2 lety +1

    Thanks mum

  • @sengiyaremyevital7167
    @sengiyaremyevital7167 Před 7 měsíci

    Mwiriwe neza muzadushakire amoko yibiryo umubyeyi yonsa yarya kugirango umwana yongere ibiro

  • @m.gracekagoyire2945
    @m.gracekagoyire2945 Před 3 lety +2

    Dudu dushaka naka numero kawe any way ugira ibiganiro byiza...wakoriki mugihe yanze kuva ku nyonyo niyo washyiraho gikakarukamba hahaha

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 3 lety

      Muraho Kagoyire. Merci ku nama n'ibitekerezo mukomeza kuduha. Mudutera imbaraga zo gukomeza kujya imbere uko bukeye.
      Nimero dukoresha kuri Watsap ni 0788643708 noneho tukabasha kuguha iyo guhamagaraho..

  • @zazabibi8902
    @zazabibi8902 Před 3 lety +2

    Muraho neza Doudou fenuille c ziboneka hose musoko

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 3 lety

      Muraho neza Zaza. Yego mu masoko henshi ziraboneka.No muri frulep zirahaba niba uba Kigali.

  • @angefadoirakoze317
    @angefadoirakoze317 Před rokem

    Muraho
    Wakabyara we wangiriye imbabazi ukambwira iyo tisane ko ntayizi nkayikoresha ko umwana wanje amaze imisi yanze kwonka none ubu mbona vyancanze kuva navyara sinigeze mbona amashereka ahagije

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před rokem

      Hello Ange
      Utwandikire kuri 0788643708 tuzavugane. Sorry kuba nta mashereka ahagije ufite ubu.

  • @kayitesiyvonne6751
    @kayitesiyvonne6751 Před 3 lety +2

    Wakoze ku kiganiro cyiza!
    Ubutaha muzarebe harimo ibintu bisakuza

    • @joselinemujawimana4938
      @joselinemujawimana4938 Před 3 lety +1

      Ohhh yego ni amazi yo muri piscine yasakuzaga.Ubutaha tuzabanza kubireba.
      Murakoze cyane

    • @mugorenejobetty2505
      @mugorenejobetty2505 Před 2 lety

      Mwakoze cyane ariko fenuille ntitwamenye ariki?mudusobanurire naho twayisanga

  • @uwasegatera1141
    @uwasegatera1141 Před 3 lety +3

    Merci Doudou,blessed!
    Ikindi nakongeraho ni tisanne de basilique nayo irongera.kubwanjye yaramfashije

  • @hategekadeborah9578
    @hategekadeborah9578 Před 3 lety +2

    Ibibintu bira Kora kubantu Bose cg nibimwe ngo bamwe birakora abandi ntibikora nukuri mumfashe pe kk maze icyumweru gusa kdi ntamashereka ahagije mfite mbese simpaza umwana wanjye

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 3 lety +1

      Mwiriwe Deborah! Yego birakora ku bantu bose pe.Gusa kuko ari bwo ukibyara wabanza ukareba niba koko uruhuka bihagije. Niba ushyira umwana ku ibere inshuro nyinshi kdi ukamufata neza igihe umwonsa.Hanyuma ukaba relaxed ntugire pressure cg stress.Ubonye ntacyo bitanze nibwo wafata ibyo bintu biyongera.

    • @bamurangesandrine1152
      @bamurangesandrine1152 Před 2 lety

      Najye narabyaye mbura amashereka kuburyo twakamaga naka machine habonekemo agatonyanga noneho umwana abaganga bamuha amata najya mwonsa akarira kuko ntakirimo ndahatiriza ariko agejeje amezi 4 araryanga burundu kandi ntacyo ntakoze ngo ngire amashereka biranga nakoriki mugihe nabyara undi murakoze.

  • @inezafanny9895
    @inezafanny9895 Před rokem

    Umuntu yakurahe nimero yanyu

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před rokem

      WhatsApp kuri 0788643708 ubundi tukavugana.

  • @germaineuwase6796
    @germaineuwase6796 Před rokem

    Fenuille iboneka he c?

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 9 měsíci

      Muraho Germaine. Warebera muri alimentation zibamo ibyo kurya, ahenshi ziba zihari.

  • @nyiramugisha8430
    @nyiramugisha8430 Před rokem

    Njyewe Ntabwo njya nsinzira

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před rokem

      Muraho. Twizere ko ibitotsi byamaze kuza. Akenshi mu ntangiriro bia byacanze umuntu kubera impnduka nyinshi, aka Bebe karara karira. Ariko buhoro buhoro bigenda biza. Blessings. VU