Ibintu by'ingenzi bitajya bibura mu rugo iwacu n'akamaro kabyo.

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 5. 06. 2021
  • Burya hari ibintu by'ingenzi usanga Umuryango, cyane cyane urimo abana wagombye kujya uba ufite buri gihe, bitewe n'akamaro gatandukanye bigira, byaba kimwe ukwacyo cyangwa bimwe bigafasha iyo bikoranye, aka wa mugani ngo Imiti ikora ikoranye.
    Muri iyi video Doudou yatwegeranyirije ibintu bimwe bitajya bibura mu rugo anatunyuriramo akamaro kabyo muri make.
    Muri video zitaha azagenda avuga kuri buri cyose muri byo ndetse abasangize birambuye akamaro kacyo ndetse n'uko bikoreshwa.
    Niba nawe wumva hari icyo wakunganira abakurikira Ijuru Rito Family Show, watubwira muri comments. Ukeneye kutuvugisha kandi waduhamagara cyangwa ukatwandikira kuri Watsapp kuri 0788643708.

Komentáře • 65

  • @tesiclara2458
    @tesiclara2458 Před 3 lety +3

    Ibumba, amakara n'imiti myiza cyaneee. Ndabikoresha cyaneee. Amakara avura diyare vuba vuba. Ibumba rivura byinshi cyane

  • @uwiragiyeisabelledathive6183

    Wow .nibwo mbamenye ariko ndabakunze sana.btfl family mwakoze cyane
    Noneho love story yanyu yatumye menya ko urukundo rucyibaho.uri umugore mwiza wa mubyeyi we.

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 2 lety

      Ohhhhhh murakoze cyane Isabelle. Bless you

  • @nimusengesandrine5445
    @nimusengesandrine5445 Před 3 lety +2

    Wow ibi bintu ni ingirakamaro urakoze cyane haribyo mbashije kukwigiraho.

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 3 lety

      Thank you Sandrine. Ni ugukomeza twiga. Thanks cyane kudushyigikira

  • @assumptamanirakiza6919
    @assumptamanirakiza6919 Před 3 lety +3

    Urakoze cyane Doudou ibi n'ingenzi kubimenya

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 3 lety

      Urakoze nawe kudukurikirana. Bless you

  • @umutonijeannette9411
    @umutonijeannette9411 Před 3 lety +2

    Murakoze cyane maman, IMANA iguhe umugisha.

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 2 lety

      Amen.... umugisha kuri twese dear Jannette

  • @tetaolga5555
    @tetaolga5555 Před 3 lety +5

    Femme caviar! you are bright Doudou!

  • @ntigoranaseraphina6329
    @ntigoranaseraphina6329 Před 3 lety +4

    Urakoze cyne dudu
    Ahubwo ndangira aho nagurira ubwo buki ndabona busa no kuba umwimerere

    • @ntigoranaseraphina6329
      @ntigoranaseraphina6329 Před 3 lety +1

      Nonese Dudu ko utambwiye aho nakura ubwo buki koko

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 3 lety

      Muraho dear Seraphina. Ubuki rero mfite umuntu ubungurira. Agira abantu babumuha batandukanye iyo abuze hamwe ashakira ahandi. Gusa ubu bw’iki gihe ntabwo ndi bubukurangire kuko ntabwo bwambereye bwiza. Muri iyi minsi ngo nta buki bwiza buriho. Ubaye udafite ahandi ubugurira uzatuvugishe kuri 0788643708 tubaze uwo muntu hari abantu bajyaga baduha ubwiza.
      Urakoze cyane gukomeza kudushyigikira.

    • @ntigoranaseraphina6329
      @ntigoranaseraphina6329 Před 3 lety +1

      Murakoze cyane nukuri ndamuvugisha

  • @m.yvonnemk8752
    @m.yvonnemk8752 Před 3 lety +3

    Wagiye ubivuga ntubitwereke neza, nkayo makara sitwayabonye

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 2 lety

      ohhhh nibyo, sorry dear! Amakara rero ni ibintu bisanzwe, niba uba mu Rwanda amaduka y'abagorozi menshi arayacuruza. Cg se wenda ukaba wabaza charbon noir niba utaba ino.

  • @mukahigiroalice8013
    @mukahigiroalice8013 Před 3 lety +6

    Aaaaaa bon menye neza impamvu Virgile yakize covid mufite immunite

  • @assumptautamuliza580
    @assumptautamuliza580 Před 3 lety +2

    Merci Doudou, ni iby'ingenzi cyane.
    Ndabakunda cyane

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 2 lety

      Muraho neza Assumpta. Merci bcp kudukunda, dukomeze tugumane. Mujye muduha n'ibitekerezo by'ibyo twabaha mu biganiro. Bless you

  • @umutanganagodelieve2692

    Bjr.Na poivrons zibamo vitamine C.

  • @Kozedi
    @Kozedi Před 3 lety +3

    Dudu muraho neza,Ese ibumba ntabwo ripfa???iyo rimaze igihe kinini

  • @m.yvonnemk8752
    @m.yvonnemk8752 Před 3 lety +11

    Utuntu njye mpora mfite mubyo utavuze: Bicarbonate of soda, Turmeric, cinnamon, black pepper, soy sauce, ginger, igisura, amagi, chapa mandazi

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 2 lety

      Ohhhh turmeric sha, nanjye ndayikoresha na ka poivre noir! ohhh wowww urakoz cyane kongeraho utu tuntu. Bless you

  • @veroniqueveronik8937
    @veroniqueveronik8937 Před 3 lety +1

    Yego Doudu jya utubwira utuntu twiza wamenye!!!

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 3 lety

      Murakoze cyane Veronique kudushyigikira!

  • @vuguzigagildas835
    @vuguzigagildas835 Před 3 lety +2

    Byiza cyane , ni ingenzi

  • @nkundajado6941
    @nkundajado6941 Před 2 lety +1

    Muraho neza. twe murugo ntihabura hibuscus

  • @likemaelle9349
    @likemaelle9349 Před 3 lety +2

    Nkunda ibiganiro byanyu biranyungura cyane; wazatwereka iyo casserole à pression nuko ikoreshwa, merci

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 2 lety

      Dear Maelle, ese ikiganiro cya casserole à pression warakibonye ko nagikoze.

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 2 lety

      czcams.com/video/FSPrnxp7P50/video.html

  • @niyitegekavincent4009
    @niyitegekavincent4009 Před 3 lety +2

    Fer mu kinyarwanda ni ubutare

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 2 lety

      Ohhh murakoze cyane. uziko aka kajambo n'uyu munsi sindagafata, naraye nkoze ikiganiro karananira. hahahhhh

  • @byukusengeassoumpta5972
    @byukusengeassoumpta5972 Před 2 lety +3

    Gombo ziranyerera wee

    • @giramatakabebe7867
      @giramatakabebe7867 Před 2 lety +1

      Gombo yubahwe cyane nubu ndikuyitunganya kuriya kunyerera ni fresh

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 2 lety

      @@giramatakabebe7867 hahahahhhhh kabisa kuriya kunyerera ni fresh hahahhhh

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 2 lety

      hahahhh buriya bunyerere bwayo hari abantu batabumenyera ariko numvishe ngo bashyira indimu bikabafasha kuyinywa

  • @uwinezafifi8584
    @uwinezafifi8584 Před 3 lety +3

    Nonese gombo iyo waziraje mu mazi nazo wazirya cg unywa amazi gusa?

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 2 lety

      Hello dear Fifi, gombo njye iyo naziraje mu mazi nywa mazi yazo gusa. Ariko ziraribwa wazikoresha nk'imboga cg ukazirya muri salade utazitumbitse mu mazi.

  • @urwagasabo.
    @urwagasabo. Před rokem +1

    Ese Amakara yose umuntu Yaya koresha? Igisurase cyo Gikora ibiki? Murakoze

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před rokem

      Murakoze Charlotte. Umugisha Imana itanga tuwusangire kandi ujye wibuka kubisangiza abandi. Gahunda ya 10K tuyijyanemo. VU.

  • @aimeekanu6925
    @aimeekanu6925 Před 2 lety +2

    Ubwo buki ubugurira hehe? Aho bagira bwiza butazangiye

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 2 lety

      Ubuki rero ubu mfite umusaza ubunkurira Byumba niwe mbuguraho.

    • @KizaOzMutoni
      @KizaOzMutoni Před rokem

      @@IjuruRito Mwaduhaye aka numéro k’uwo musaza

  • @agnesishimwe4204
    @agnesishimwe4204 Před rokem

    Fer mu kinda rwanda bayita ubutare ni umunyu ngugu

  • @sarakay3602
    @sarakay3602 Před rokem +1

    Bayita Apple cider vinegar

  • @user-be4vw7tz5r
    @user-be4vw7tz5r Před 5 měsíci

    Gombo umuntu ayikoresha rimwe kumunsi?

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 5 měsíci

      Muraho. Byaterwa na we uko wumva uyishaka cyangwa ushaka ko igufasha ariko nta mubare w'inshuro bashyiraho. Uyifashe mu rugero nta cyo byaba bitwaye.

  • @solangeumurerwa8757
    @solangeumurerwa8757 Před 3 lety +2

    Ariko mwaraduhemukiye koko nkubu kiriya kiganiro mwakoze ku Isimbi TV kuki mutagikoze kera ngo tumenye ko iyi Chanel ihari

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před 3 lety +1

      Igihe cyari iki Soso🥰🥰. Ahubwo na we umenyeshe abandi batazakurakarira ngo watinze kubabwira. Karibu kandi..

    • @solangeumurerwa8757
      @solangeumurerwa8757 Před 3 lety

      @@IjuruRito 😂😂👍👍👍

    • @niyonsengajoselyne3109
      @niyonsengajoselyne3109 Před 2 lety +1

      Igosha bari baratinze

  • @agnesn.nyirabahire8534
    @agnesn.nyirabahire8534 Před 3 lety +2

    Charbon noire birakoreshwa no kwa muganga,birafasha muri intoxication,urakoze kubitumenyesha ariko wandangira aho nakura imbuto za gombo nshaka kuzihinga

  • @urwagasabo.
    @urwagasabo. Před rokem +1

    Akajerekani kubuki ni Angahe?

    • @IjuruRito
      @IjuruRito  Před rokem

      Biterwa n'uwo mubuguze, ariko ntikarenza 7,000 ak'ibiro bitanu. Ndakubariza, waza kutubaza kuri 0788634708. VU

  • @umuhireyvonne5455
    @umuhireyvonne5455 Před 3 lety +1

    Gombo nizo feuilles de baobab???

  • @umusarabatv8746
    @umusarabatv8746 Před 2 lety

    Umvukukuntu inzira z'Imana zitangaje, ukuntu Manudi yagiye iburayi atazi gusoma peeee🤭🙆‍♂️🙌❤️
    czcams.com/video/lTDEj7-mH_Q/video.html