Ibintu 3 Bikomeye Byo Kwitwararika Ku Buzima Bw‘Ikinyabiziga

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 14. 01. 2024
  • Umwaka mushya muhire wa 2024!
    Muri iyi videwo, Chauffeur John aratuganiriza ku bintu 3 bikomeye umuntu utwara cyangwa utunze imodoka agomba kwitararika ku buzima bw‘imodoka cyangwa ikindi kinyabiziga. Ibi bifasha kwongera ubuzima bw'ikinyabiziga ndetse no kwirinda impanuka mugihe utwaye imodoka. Muri iki ganiro kandi Chauffeur John arafatanya n‘umutumirwa Mr. Tuyishime umaze imyaka 30 atwara imodoka.
    Turashimira kandi Mr Innocent Sebagande na Oswald badutije amagaraje yabo ngo tuhakorere. Ubakeneye ku bibazo by’imodoka abo bombi wabasanga i Kibogora ho mu karere ka Nyamasheke.

Komentáře • 7

  • @fiffanation8460
    @fiffanation8460 Před 6 měsíci

    Byiza cyane Ibiturabisonukiwe ubutaha muzatubwire Kugice kimbere mumodoka uburyo gikora Murakoze cyane kandi courage

  • @audrantv
    @audrantv Před 6 měsíci

    yes papa uradufasha cyane pee! nonese kubantu bashaka akazi kubu chauffeur mwadufasha???? murakoze.

    • @iwacumumuhanda8818
      @iwacumumuhanda8818  Před 6 měsíci +2

      Murakoze! Iki kibazo gifite abantu benshi. Cyane kubera ko abashaka aka kazi ari benshi kandi abagatanga akaba ari bake. Ikintu cya mbere gikomeye ni ukudacika intege ugakomeza ugashaka naho byaba ibiraka by'igihe gito Kuko niho uvana ubunararibonye (experience) ituma abakoresha bumva koko baguha akazi ndetse ukaba wanabona umushahara wifuza cyangwa se ufatika.
      Gusa mu gutangira, ubonye nuwaguha make ariko bigatuma ubona ubwo buranaribonye ntuzazuyaze gucakira ayo mahirwe. Nugira imyitwarire myiza byange bikunde uzagenda uzamuka kandi niba aho bagukoresha utahishimiye cyangwa bataguhemba neza, wazakoresha ubwo bunanariribonye ugashaka akazi ahandi baguha agaciro ukwiye.
      Ikindi navuga, mu gihe utarabona akazi ariko ukaba ufite ubushobozi bw'amafaranga make, ntugahweme kwihugura yaba ari ugutwara, cyangwa amategeko y'umuhanda cyangwa ukanafata amasomo ya mekanike (auto mechanics/mécanique automobile) kugira ngo wongere agaciro kuruhushya rwo gutwara ufite. Amahirwe masa!

    • @audrantv
      @audrantv Před 6 měsíci

      @@iwacumumuhanda8818 yego urakoze kubwigisubizo uduhaye. nifuzaga kubabaza nanone, nimba mutanga experience ngo tube twabagana bibaye ngombwa?

    • @TheonesteHakizayezu-xx2ik
      @TheonesteHakizayezu-xx2ik Před 4 měsíci

      Uburambemukazi

  • @mumatabaiwacu
    @mumatabaiwacu Před 6 měsíci

    Hello
    Mwazadushyiriyeho video yuburyo vitessi ya intermediere ikoreshwa

    • @iwacumumuhanda8818
      @iwacumumuhanda8818  Před 6 měsíci

      Hello! Murakoze cyane kuri icyo kibazo. Tuzashaka uko icyo kiganiro twagikora.