Iwacu Mu Muhanda
Iwacu Mu Muhanda
  • 8
  • 92 529
Ni Ibiki Biba Muri Capo Y'Imodoka? Ese Bikora Gute? Kuki Ari Byiza kubimenya nk'umu Chauffeur
Muri iyi video ndasubiza bimwe mu bibazo abadukurikira babajije ngo tuzabereke ibiba muri Capo y'imodoka ndetse n'icyo bikora. Uko wamenya niba imodoka yawe itangiye kugira ikibazo n'uburyo wakwikemurira bimwe na bimwe mu bibazo byoroheje. Umushoferi mwiza ni umenya ubuzima n'imiterere y'ikinyabiziga atwaye kugira ngo yirinde icyamuteza impanuka ndetse akanabasha kuyikumira itaraba.
Muri izi videos nshya, nanifuje gushimira abadukurikira mu kiganiro Iwacu Mu Muhanda. Niyo mpamvu nifuje gukora "Giveaway". Abantu 20 ba mbere bareba iyi video, bagakora comment kandi bakanakora subscribe hano kuri CZcams na follow kuri instagram @chauffeurjohnrw Dore amabwiriza n'icyo bisaba kugira ngo ube umwe mu batsindira igihembo:
1. Kuri iyi nshuro Giveaway ni kubantu bari mu Rwanda gusa (Mutwihanganire turabizi ko hari abadukurikira bari hirya no hino ku isi, Ahari byazashoboka ko namwe mubona uburyo bwo kwinjira muri giveaway ubutaha)
2. Abantu 20 ba mbere kureba video no gukora comment, subscribe na follow kuri instagram nibo bahabwa igihembo.
3. Kuba ufite imyaka 18
4. Kuba uri umu Subscriber wa Iwacu Mu Muhanda channel kuri CZcams
5. Kureba no Gukora comment kuri video y'uyu munsi (Ni ibiki biba muri Capo Y'imodoka? Ese Bikora Gute? Kuki Ari Byiza Kubimenya)
6. Gukurikira account yacu ya Instagram @Chauffeurjohnrw
Igihembo:
Abantu 20 ba mbere mu kuzuza ibisabwa hejuru, barahabwa ikarita ya Telephone ifite agaciro k'amafaranga 1000 Rwf. Yaba MTN cg Airtel/Tigo.
Uko Ibehembo bitangwa:
Nyuma y'uko video irangiye, liste ya 20 ba mbere, iratangwa kuri Instagram, niba izina ryawe ririho, utwoherereze ubutumwa bugufi burimo nimero zawe kugira ngo igihembo cyawe kikugereho.
Icyitonderwa:
Nta kiguzi cyangwa indi ngurane yindi isabwa kugira ngo umuntu abashe gutsindira ibihemo. Igisabwa ni ugukurikiza amabwiriza ari hejuru no kuba uri muri 20 ba mbere kugira ngo utsindire igihembo. Nta muntu duhamagara, utsindira igihembo ariko ntatwandikire ngo tukimushyikirize mu gihe cy'umunsi, igihembo tuzagiha uwa nimero 21 cg undi ukurikira. Murakoze mugire ukwezi gushya kwiza kwa Nyakanga!
zhlédnutí: 200

Video

Ibintu 3 Bikomeye Byo Kwitwararika Ku Buzima Bw‘Ikinyabiziga
zhlédnutí 718Před 6 měsíci
Umwaka mushya muhire wa 2024! Muri iyi videwo, Chauffeur John aratuganiriza ku bintu 3 bikomeye umuntu utwara cyangwa utunze imodoka agomba kwitararika ku buzima bw‘imodoka cyangwa ikindi kinyabiziga. Ibi bifasha kwongera ubuzima bw'ikinyabiziga ndetse no kwirinda impanuka mugihe utwaye imodoka. Muri iki ganiro kandi Chauffeur John arafatanya n‘umutumirwa Mr. Tuyishime umaze imyaka 30 atwara im...
IBISUBIZO KUBIBAZO BYABAJIJWE (Q&A) - Host: Chauffeur John
zhlédnutí 926Před rokem
Muri iyi video twegereye mwarimu wacu Chauffeur John, tumushyikiriza ibibazo mwabajije muri videos zabanjirije iyi, maze aduha ibisubizo by'ibyo mwabajije. Dukomeje kubashimira ubwitabire, ubushake ndetse no gushyigikira iyi channel ya Chauffeur John. Chauffeur John na Team imufasha mu gutegura ibi biganiro, baboneyeho kubashimira ku bitekerezo byiza mwatugejejeho. Harimo gukora amashusho agara...
IYO IMODOKA BAVUZE NGO YAGONZE MOTERI BIBA BYAGENZE GUTE? WABYIRINDA GUTE NGO BITAKUBAHO?
zhlédnutí 8KPřed rokem
Muri iyi videwo, Chauffeur John aradusobanurira icyo kugonga moteri bisobanuye.
UBURYO BWIZA BWO GUKURAMO NO GUSUBIZAMO IPINE (PNEU) Y'IMODOKA
zhlédnutí 2,8KPřed 2 lety
Muri iyi videwo, Chauffeur John aratwereka uburyo wakuramo ipine yagize ikibazo ku modoka ugashyiramo indi nzima bitaguteje impanuka. In this video, Chauffeur John teaches us how to remove a flat tire and replace it safely.
IBINTU 7 BIRANGA UMUSHOFERI MWIZA
zhlédnutí 2,3KPřed 2 lety
KINYARWANDA: Muri iki kiganiro, Chauffeur John aratuganiriza ku bintu birindwi (7) biranga umushoferi mwiza. ENGLISH: In this episode, Chauffeur John talks about seven (7) qualities of a good driver.
Ibintu 5 Byo Gusuzuma Mbere Yo Gutwara Imodoka [Ep.1]
zhlédnutí 77KPřed 2 lety
Ibintu 5 Byo Gusuzuma Mbere Yo Gutwara Imodoka [Ep.1]
Iwacu Mu Muhanda Trailer
zhlédnutí 641Před 2 lety
Trailer Of Iwacu Mu Muhanda CZcams Show

Komentáře

  • @YvesBikorimana-f7g
    @YvesBikorimana-f7g Před 24 dny

    Murakoze cynee mwarimu wacu abashoferi benshi ntituba twarize mechanic hakaba nigihe watwara icyinyabiziga cyahagarara ntumenye icyibiteye numva bishobotse mwazatuganiriza kuri moteri mukayidusobanurira uko ikora kuburyo burambuye murakoze.

    • @iwacumumuhanda8818
      @iwacumumuhanda8818 Před 23 dny

      Turabyigaho turebe uko byakorwa kandi murakoze ku gitekerezo cyanyu cyiza, Yves!

  • @venustebaravuga522
    @venustebaravuga522 Před 25 dny

    Bjr Mr Jean de Dieu, Ndagukurikira cyane kuri uru rugo kdi courage kabisa. Murebe iyo video neza,mwumve ahantu hari aka error.

    • @iwacumumuhanda8818
      @iwacumumuhanda8818 Před 23 dny

      Murakoze, Venuste! Mwatubwira ahantu hari iyo error ikazakosorwa muri comment bibaye ngombwa?

  • @papaleng7097
    @papaleng7097 Před 25 dny

    Wigisha neza uri teacher waba teacher

  • @papaleng7097
    @papaleng7097 Před 25 dny

    Courage musaza ndakwemera

  • @ShemaY404
    @ShemaY404 Před 26 dny

    urakoze cyane umusaza ibi byari ingenzi cyane

  • @MukeshimanaTheophile
    @MukeshimanaTheophile Před 2 měsíci

    Uri umwarimu mwiza

  • @BYURMANTVSHOW
    @BYURMANTVSHOW Před 2 měsíci

    Murakoze cyane

  • @SergeBIZIMANARUTANYAMPUNZI
    @SergeBIZIMANARUTANYAMPUNZI Před 2 měsíci

    Urakoze,uzatwereke utuntu umushoferi akwiye kwikorera nta mukanishi

    • @iwacumumuhanda8818
      @iwacumumuhanda8818 Před 26 dny

      Mwareba izindi videos hadi aho twagiye tubivugaho nko gufungura no guhindura amapine (pneus/tires). Nibidukundira tuzongera tubigarukeho.

  • @user-nx8gf6pb7u
    @user-nx8gf6pb7u Před 3 měsíci

    Urakoze cyane musaza

  • @SmilingGreyCat-zv2ce
    @SmilingGreyCat-zv2ce Před 3 měsíci

    Uzatwereke ukobafungura capo na boutu

  • @user-ym8lr9dd3j
    @user-ym8lr9dd3j Před 4 měsíci

    Ibyo bintu ningenz kuraje kabix

  • @ndabikunzegustave7455
    @ndabikunzegustave7455 Před 4 měsíci

    Ibi nabyo Byari bikenewe

  • @ndabikunzegustave7455
    @ndabikunzegustave7455 Před 4 měsíci

    Courage John

  • @Miguel_Solutions
    @Miguel_Solutions Před 4 měsíci

    Asante sana

  • @hanyurwabakeamon8647
    @hanyurwabakeamon8647 Před 6 měsíci

    Komera muzehe wacu ntugasaze

  • @hderooij6021
    @hderooij6021 Před 6 měsíci

    I had the pleasure to have John as my driver today. He kept me safe. And is good company.

    • @iwacumumuhanda8818
      @iwacumumuhanda8818 Před 6 měsíci

      Thank you very much for this very sweet comment! God kept us safe. I am only His vessel. Hope all is well with you.

  • @KIRATV-bn8fh
    @KIRATV-bn8fh Před 6 měsíci

    Uriweeee

  • @mizerodelapaix
    @mizerodelapaix Před 6 měsíci

    Urakoze cyane choufeurbjohn

  • @mumatabaiwacu
    @mumatabaiwacu Před 6 měsíci

    Hello Mwazadushyiriyeho video yuburyo vitessi ya intermediere ikoreshwa

    • @iwacumumuhanda8818
      @iwacumumuhanda8818 Před 6 měsíci

      Hello! Murakoze cyane kuri icyo kibazo. Tuzashaka uko icyo kiganiro twagikora.

  • @audrantv
    @audrantv Před 6 měsíci

    yes papa uradufasha cyane pee! nonese kubantu bashaka akazi kubu chauffeur mwadufasha???? murakoze.

    • @iwacumumuhanda8818
      @iwacumumuhanda8818 Před 6 měsíci

      Murakoze! Iki kibazo gifite abantu benshi. Cyane kubera ko abashaka aka kazi ari benshi kandi abagatanga akaba ari bake. Ikintu cya mbere gikomeye ni ukudacika intege ugakomeza ugashaka naho byaba ibiraka by'igihe gito Kuko niho uvana ubunararibonye (experience) ituma abakoresha bumva koko baguha akazi ndetse ukaba wanabona umushahara wifuza cyangwa se ufatika. Gusa mu gutangira, ubonye nuwaguha make ariko bigatuma ubona ubwo buranaribonye ntuzazuyaze gucakira ayo mahirwe. Nugira imyitwarire myiza byange bikunde uzagenda uzamuka kandi niba aho bagukoresha utahishimiye cyangwa bataguhemba neza, wazakoresha ubwo bunanariribonye ugashaka akazi ahandi baguha agaciro ukwiye. Ikindi navuga, mu gihe utarabona akazi ariko ukaba ufite ubushobozi bw'amafaranga make, ntugahweme kwihugura yaba ari ugutwara, cyangwa amategeko y'umuhanda cyangwa ukanafata amasomo ya mekanike (auto mechanics/mécanique automobile) kugira ngo wongere agaciro kuruhushya rwo gutwara ufite. Amahirwe masa!

    • @audrantv
      @audrantv Před 6 měsíci

      @@iwacumumuhanda8818 yego urakoze kubwigisubizo uduhaye. nifuzaga kubabaza nanone, nimba mutanga experience ngo tube twabagana bibaye ngombwa?

    • @TheonesteHakizayezu-xx2ik
      @TheonesteHakizayezu-xx2ik Před 4 měsíci

      Uburambemukazi

  • @karinijabovincent4901
    @karinijabovincent4901 Před 6 měsíci

    Thanks John

  • @Gs_Akumunigo_new
    @Gs_Akumunigo_new Před 6 měsíci

    Mwatweretse uburyo mimbere engineblock na four stroke ukubuzikora nacylender

    • @iwacumumuhanda8818
      @iwacumumuhanda8818 Před 6 měsíci

      Turaza kureba uko icyo kiganiro twazakibagezaho. Murakoze!

  • @user-xt3qu1zc1k
    @user-xt3qu1zc1k Před 6 měsíci

    Murashoboy kabix

  • @fiffanation8460
    @fiffanation8460 Před 6 měsíci

    Byiza cyane Ibiturabisonukiwe ubutaha muzatubwire Kugice kimbere mumodoka uburyo gikora Murakoze cyane kandi courage

  • @MJB-qu6bb
    @MJB-qu6bb Před 6 měsíci

    Murakoze cyane

  • @HOUSEKEEPINGHOUSEKEEPING
    @HOUSEKEEPINGHOUSEKEEPING Před 7 měsíci

    Umwarimu uhoraho

  • @user-jc8xc2ie2y
    @user-jc8xc2ie2y Před rokem

    ibyo nibyo twari twarabuze turabyishimiye kd mukomereze aho

  • @nshimiyimanayahaya827

    ese iyo yagonze moteur nta reparation yakorerwa cg iba ipfuye burundu ?

    • @iwacumumuhanda8818
      @iwacumumuhanda8818 Před rokem

      Biterwa n'ikibazo moteur yahuye nacyo ariko ibibazo byinshi bishobora gukemuka iyo mubonye igaraje (Garage) nziza ifite abakanishi binzobere (professionals) bamenya gusuzuma aho ikibazo kiri bakagishakira umuti.

  • @Amafaranga300
    @Amafaranga300 Před rokem

    Mzee turakwemera!

  • @jumapilirajabu3822
    @jumapilirajabu3822 Před rokem

    Turashimye cyane kwibutsa ibisabwa gusuzuma imbere yo kugendesha imodoka. Ariko, ntihenze, wibagiye ko na permis de conduire iri mubisabwa kandi bitegekwa kuba uyitwaje umwanya wose umuntu agendesha imodoka. Merci

    • @iwacumumuhanda8818
      @iwacumumuhanda8818 Před rokem

      Murakoze cyane, Juma. Muri iyi video twari twibanze cyane kubijyanye n'imodoka nyirizina ariko ku mushoferi ku giti cye, asaba kuba afite ibyangombwa bimwemerera gutwara ikinyabiziga agiye gutwara kandi butararenza igihe (Validité/Validity) ndetse Abaka aniyumva neza nta munaniro cyangwa uburwayi bwatuma agira impanuka cyangwa urugendo rukamumerera nabi.

  • @sibomanacyriaque2050

    Courage,

  • @murorunyurwejohn9526

    Byiza cyane shoferi wacu John warantwaye neza muri COVID nyamasheke command post

  • @MicHimbaza
    @MicHimbaza Před rokem

    Urakoze cyane bwana chaufeur John kutwibutsa iby'ingenzi tugomba kwitaho mbere yo gutwara imodoka

  • @orirohi844
    @orirohi844 Před rokem

    Ese iyo moteur imena amavuta kirase yarashaje ntibyateza kugonga moteur?Murakoze

    • @iwacumumuhanda8818
      @iwacumumuhanda8818 Před rokem

      Cyane rwose. Murakoze ku kibazo cyanyu, tuzagisubiza birambuye muri video Igihe gusohoka aho tuzasubiza ibibazo by'abadukurikira.

  • @tuyishimeetienne2228

    Courage rwose kuduhwitura

  • @muhayimanajohn9512
    @muhayimanajohn9512 Před rokem

    Urakoze cyane ugaragaje ubunararibonye ku kinyabiziga kabisa!

  • @uwimanaelyse1847
    @uwimanaelyse1847 Před rokem

    Muzatwereke namekanike yibanze Umuntu yakoresha

    • @iwacumumuhanda8818
      @iwacumumuhanda8818 Před rokem

      Turabararikira kuzakurikira video ilaha tuzerekana biyo umuntu ashobora kwikorera atiriwe ajya mu igaraji (Garage).

  • @dieudonnerutebuka6070

    Nuko musaza

  • @daytonapanther3475
    @daytonapanther3475 Před rokem

    Murakoze çyane

  • @munyanezageoffrey
    @munyanezageoffrey Před rokem

    Waaaaou

  • @Rubuka264
    @Rubuka264 Před rokem

    Komera musaza. Ng'ibi ibiba bikenewe mu buzima tureke bamwe batuzanira abakobwa bambaye ubusa cg ngo bazi gukora ubusambanyi gusumba Rusuferi. Uduhe ikindi cyigwa bidatinze. Nawe Imana iguhe umugisha utagabanyije.

  • @isaiemihigo8349
    @isaiemihigo8349 Před rokem

    Byabya byiza mwigishije isomo ry'amatara ari nijoro cg mu mwijima kugirango tuyarebe

    • @iwacumumuhanda8818
      @iwacumumuhanda8818 Před rokem

      Yego. Tuzabishyira muri gahunda. Murakoze ku gitekerezo cyanyu.

  • @jmn.7307
    @jmn.7307 Před rokem

    ese ibi bintu umuntu yabigenzura buri uko agiye gufata urugendo? biragoye kuko ari byinshi. Ndakurahiye ababikora ni bake kuko akenshi imodoka aba ari iy'umuntu ayisanganywe, duhita twigendera nta mwanya wabibonera. keretse ahari wayiguze uwo munsi.

    • @iwacumumuhanda8818
      @iwacumumuhanda8818 Před rokem

      Yego JM N. Ibyo muvuga ni Nukuri. Abantu benshi barabyirengagiza, ariko ni byiza kugenzura ibi byose. Iyaba umubare mwinshi w'abatwara imodoka mu muhanda wabigenzuraga, impanuka tubona mu muhanda zagabanuka. Murakoze!

    • @jmn.7307
      @jmn.7307 Před rokem

      @@iwacumumuhanda8818 reka tugerageze, ibyo aribyo byose hari icyagabanuka nk'uko mubivuga. Inyigisho zo ni nziza pe. Hari ibyo nange nungutse kandi maze imyaka igera kuri 20 ntwara imodoka. Burya si nari nzi ko triangle igomba kujya muri m150. Ahenshi uyisanga muri m10! Hhh

    • @mudatenguhangtheoneste2798
      @mudatenguhangtheoneste2798 Před rokem

      Murakoze cyane kandi inama utanze nizo,akenci twibagirwa kureba ibyuvuze tugomba kureba namavuta ya hydraulique

    • @HOUSEKEEPINGHOUSEKEEPING
      @HOUSEKEEPINGHOUSEKEEPING Před 7 měsíci

      Erega biriya ni ibintu bikuba mu maraso

  • @isaacsibomana7346
    @isaacsibomana7346 Před rokem

    Courage brother...

  • @majyamberealexis9486

    Nitwa alexis, nkuzo icyo kiganiro iwacu mumuhanda .

  • @nshimyumuremyijanvier1828

    Uzashak camera nzima Papa

    • @iwacumumuhanda8818
      @iwacumumuhanda8818 Před rokem

      Murakoze ku gitekerezo cyanyu. Tuzabigerageza birusheho gusa Neza.

  • @niyigenatheodore2129

    ikiganiro ni kiza. Gusa mu gihe muri kwerekana uko bikorwa amashusho ntabwo aba agaragara neza aho muri gukora n'ibyo muri gukora

    • @iwacumumuhanda8818
      @iwacumumuhanda8818 Před rokem

      Murakoze ku gitekerezo cyanyu cyiza. Turabwira abafata amashusho bazabikosore mu biganiro bitaha. Murakoze!

  • @steveizere5157
    @steveizere5157 Před rokem

    Murakoze cane,turiteze ikiganir gikurikira.🇧🇮🇧🇮🇧🇮 Turabishimiye cane gose.

  • @tuyisabedamascene5150

    Waaaaaaow this is amazing and important to know

  • @karegeyabosco8301
    @karegeyabosco8301 Před rokem

    Nabwo watweretse ijecye neza nuko bayifunga neza