Twinjire mu Rukiko rwa ICTR Arusha mu myaka 20 rushyiriweho u Rwanda

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 10. 12. 2021
  • IMYAKA 20 Y’URUKIKO MPUZAMAHANGA MPANABYAHA RWASHYIRIWEHO U RWANDA
    Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda Bita ICTR cyangwa se TPIR ni rwo rwego rwashyizeho ni umuryango wabibumbye kugirango ruburanishe kandi ruhane abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi. Uru rukiko rwamenyekanye nk’urukiko rwa Arusha Ruri muri Nkeya zagiyeho rufite Mandat nkiyingiyi kuko si inkinko nyinshi zagiyeho mu ISI zimeze zityo kuko si na henshi hakozwe Jenoside. Uru rukiko Rero rwashyiriweho u Rwanda mu myaka irenga 20 rwaburanishije imanza nyinshi Ndetse rukora byinshi ruhamya bamwe ibyaha bakoze abandi rubagira abere.ndetse Rwakoze byinshi hari ibyo rwashimiwe ko rwagezeho nko kuba rwaremeje ko koko mu Rwanda habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi babasivili .icyo kikaba ari icyemezo kitagibwaho impaka ko ari ukuri n’amateka azwi kandi afitiwe ibimyenyetso.kurundi ruhande ariko benshi banarushinje kurangara no kujenjeka mu Bihano rwagiye rutanga bihabwa abajensoderi batandukanye kandi bizwi neza ko bamaze abatutsi aho bamwe muri bo bagizwe n’abere. Muri iki kiganiro rero cyuyu munsi tugiye kureba mu byukuri amateka Yihariye yasizwe nuru rukiko rwafunze imiryango yarwo mu kwa 12 2015. Iyi ni Intsinzi Tv. Iki kiganiro Ugiye gukurikirana mwagiteguguriwe na BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukibagezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye ikaze.
    Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye abasaga Miliyoni Imwe imaze guhagarikwa n’Ingabo za RPA Inkotanyi Mu kwa karindwi mu Mwaka wa 1994. Hahise hajyaho Leta y’Ubumwe.iyo leta yagiyeho ifite inshingano yo kongera kubanisha abanyarwanda kandi mu buryo buhambaye kuberako jenoside yari imaze gukorerwa Abatutsi yari yarasenye ubumwe bw’abanyarwanda .rero kubwubaka kwari uguhera Kuri Zero.
    Mu buryo bwuzuye rero aka kari akazi gakomeye hafi kuba bidashoboka. Leta y’ubumwe yagiyeho tariki 19/7/1994 mu bintu bya mbere yagombaga gukora kwari ukwibutsa ibihugu byamahanga ndetse n’umuryango wabibumbye ko birengagije ndetse bakarebera mu gihe Abatutsi barimo batsembwa .ariko noneho bagasabwa gukora ibishoboka byose ngo abagize uruhare muriyo Jenoside bahanwe. Muri Rapport y’umushakashatsi w’umunya cote d’Ivoire yagaragajemo ko ibyabaye mu Rwanda byari Jenoside yatanze bwanyuma mu kwezi ka 10 mu mwaka wa 1994 yagaragajeko amahanga yarangaye mu buryo bukomeye kuba yaratarashyiraho urukiko rwagombaga kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside ndetse bakaba barakoze n’ibyaha by’intambara.kugirango ubutabera buboneke kubari bamaze kurokoka.
    Icyo kudatabara abatutsi mu gihe bicwaga cyari isoni ku miryango mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye bivuga rikijyana mu muryango wabibumbye ariko inkotanyi ubwazo n’umugaba mukuru w’ingabo wazo Jenerali Majoro Paul KAGAME bari babashije kubyikorera .kuri iyi nshuro aba bari bamaze guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi noneho barimo basaba amahanga ibyo gukurikirana abo bicanyi bahekuye u Rwanda ko byo batabikoramo amakosa ahubwo bakwiye guhaguruka bakabikora. noneho muri icyo gihe Ikosa amahanga yakoze atererana abatutsi asa naho atari yiteguye gukora Iryakabiri.
    Byihuse tariki 8/11/1994 akanama gashinzwe amahoro ku isi mu mu muryango wabibumbye karateranye maze mu mwanzuro wako 955 Kemeza hagomba gushyirwaho Urukiko Mpanabyaha Mpuzamanhanga rwagombaga kuburanisha abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.
    Uru rukiko narwo rwahise rushyirwa iya Arusha mu mujyi w’igitangaza wo mu gihugu cy’abaturanyi n’u Rwanda cya Tanzania ariko unihariye cyane mu mateka y’u Rwanda kuko mbere yuko hashyirwa uru rukiko.Uyu mujyi wari warakiriye n’imishyikirano y’amahoro yabaye hagati ya Leta y’u Rwanda ndetse na RPF Inkotanyi kuva tariki 12 mu kwezi kwa karindwi mu mwaka wa 1992 kugeza tariki 4 mu kwa munani mu wmaka wa 1993.
    Ndetse kuri iyo tariki 4 z’uko kwezi kwa Munani mu 1993 ni nabwo Hasinywe amasezerano y’amahoro hagati y’Impande zombi. Ayo maszerzrano yaragamije guhagarika intambara ndetse agafasha mu gukemura ibibazo u Rwanda rwari rufite Icyo gihe ariko abajenosideri babahenanguni ntibemeye gushyira mu bikorwa aya masezerano kuko bayabonagmo ikibazo cyuko aje kubabuza Gutegetka igihugu ukio babyumva mu nyungu zabo bwite.Rero Barayarwanije bikomeye kuigeza bakoze ibishoboka byose kugirango bakore Jenoside noneho bayaburizemo burundu.
    Ariko burya kurwanya ukuri ukaguhisha burundu Ntibipfa gushoboka.mu buryo bwihuse uyu munshiunga wabo ntiwabahiriye Kuko Nubwo bayarwanyije bakanica abatutsi nkuko babyifuzaga ariko bagezaho batsindwa n’inkotanyi za RPF barahunga.
    #IntsinziTV #ICTR #Genocide

Komentáře •