Ingingo ku ngingo, menya IMISHYIKIRANO N’AMASEZERANO Y’AMAHORO YA ARUSHA.

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 9. 08. 2022
  • IMISHYIKIRANO N’AMASEZERANO Y’AMAHORO YA ARUSHA.
    Amasezerano y’amahoro yasinyiwe I Arusha yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda n’umuryango wa RPF Inkotanyi akaba yarasinywe tariki 8/4/1993 .aya masezerano asinywa yari abaye igisubizo cy’amateka cyari kigezweho kugirango hahagarikwe intambara yari imaze hafi imyaka itatu irwanywa hagati ya RPA Inkotanyi na FAR. ndetse kandi aya masezerano yari akubiyemo inzira ndende yagombaga gutuma u Rwanda ruba igihugu giha uburenganzira buri munyarwanda mu byiciro byose hagendewe kukuba ari Umunyarwanda.aya maswezerano ya Arusha rero yasinywe aturutse mu mishyikirano y’amahoro yari imaze umwaka urenga ibera muri uyu mujyi wa Arusha. Benshi usanga bibaza ibyiyi mishyikirano ndetse n’amasezerano y’amahoro ya Arusha niyo mpamvu natwe mu kiganiro cyuyu munsi tugiye kugaruka kuri yingingo mu buryo bwihariye byumwihariko inzira byaciyemo ngo amasezerano ya Arusha ngo asinywe .ibyari biyagize ndetse n’uko byagenze nyuma yo kuayasinya.iki ni ikiganiro IBYAHISHWE ukurikira ku Ntsinzi Tv.uwateguye iki kiganiro ni BIZIMANA Christian naho Jye ugiye kukikugezaho ndi Prudence NSENGUMUKIZA.Mbahaye ikaze
    Ku itariki ya 1/10/1990 ingabo za RPA Inkotanyi zatangije urugamba rwo kubohora igihugu mu rwego rwo gukemura ibibazo byo kubuzwa uburenganzira byari mu ngeri zitandukanye z’abanyarwanda byari byinganjemo umubare munini w’abaturage b’u Rwanda bari bamaze mu buhungiro imyaka isaga 30 ndetse kandi n’abandi bari mu Rwanda ntaburenganzira bari bafite ku gihugu nko kibamo bisanzuye cyangwa se kugira uburenganzira bwo Kwiga no gukora ibyo bashaka .
    Ibi bibazo byose nibyo umuryango wa RPF Inkotanyi wari ukimara gushingwa ufite intego guharanira uburenganzira bw’abanyarwanda ntakurobanura washakaga gukemura ndetse bigakorwa Ntanumwe ubangamiwe cyangwa uryamiwe. Ariko kurundi ruhande Leta ya HABYARIMANA ntiyashakaga kubyumva habe no kugira icyo ibikoraho ahubwo yakomeje kubyima amatwi kugeza ubwo umuryango wa RPF Inkotanyi wifashije ishami ryawo rya Gisirikare rya RPA Inkotanyi wafashe umwanzuro wo gusabisha uburenganzira bwayo imbunda bigakorwa ku mbaraga kuko ineza yo yagaragaraga ko bitazashoboka. ubwo intambara yo kwibohora yo ku itariki ya 1/10/1990 twatangiye tukubwira itangira ubwo.
    Kurundi ruhande HABYARIMANA nawe yahagurikije abasirilkare be bitwaga FAR icyo gihe maze bajya guhangana na RPA Inkotanyi ndetse intambara irakomera cyane gusa kuva intambara yatangira RPF Inkotanyi yo yagaragazagako mu gihe uburenganzira bw’abanyarwanda bwa kumvwa bugakurikikizwa ndetse bakubahwa nkuko byari muntego zayo yari guhagarika intambara .Kandi amasezerano yasobanuraga ko mu bijyanye n’ubuyobozi bw’ingabo ubwo ni abazaba ari babayobozi b’ingabo bazaba ari 50% kuri 50% ubwo ni ukuvugako abazajya mu buyobozi bw’ingabo 50% bari guturuka muri FAR naho abandi 50% bagaturuka muri RPA.
    Ibi rero byatumye havuka umwuka mubi mu basirikare bakuru barangije barema imitwe yo kurwanya Perezida HABYARIMANA yarimo Uwitwa “AMASASU” washinzwe ndetse unayoborwa na Colonel Theoneste BAGOSORA n’abandi basirikare bakuru n’undi witwa “ABARUHARANIYE”washinzwe na Colonel Laurent SERUBUGA afatanije na Colonel Pierre Celestin RWAGAFIRITA.iyi mitwe rero yazizaga Perezida HABYARIMANA ko yagambanye yemera kuvanga ingabo kuko ubundi mu gihe amasezerano ya Arusha yasinywaga u Rwanda rwari rufite ingabo zigera ku 35000 ubwo rero kuvanamo 11400 zagombaga kuvangwa byari bivuzeko abagera ku 23600 bari guhita bademobilizwa bakagirwa abasivile ariko na none kubasirikare bakuru byari byarafashe indi ntera kuko muri abo bayoboraga ingabo hagombaga kuvanwamo abagera kuri kimwe cya kabiri kuko aribo bagombaga kujya mu buyobozi bw’ingabo zivanze bavuye muri FAR.
    Ibi rero byatumye hafi ya bose biyunga na BAGOSORA;RWAGAFIRITA na SERUBUGA mu kurwanya HABYARIMANA kuko abenshi muribo bari bakuze abandi ntamashuri bafite yari gutuma bazakomeza mu kuba mu gisirikare ubwo rero bumvaga aribo bazaherwaho basezererwa mu ngabo.ibyo rero byiyongereyeho ingengabitekerezo y’urwango bangaga abatutsi byatumye bafata umwanzuro wo kurwanya aya masezerano ndetse no kutayemera.ndetse kandi ibi byose byo kutayemera babikwarikwije no mu ngabo zisanzwe zari zifite amapeti matoya.

Komentáře •