Video není dostupné.
Omlouváme se.

UMVA uko HE Kagame bamuhaye Amadorali $ ngo agurishe u Rwanda akanga: (Ibyahishwe Ep39)

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 13. 12. 2020
  • Amasezerano ya N’Sele
    Tariki ya 29 Werurwe 1991, icyizere cyari cyose ku banyarwanda bari muri gereza zitandukanye bashinjwa kwitwa ‘ibyitso by’Inkotanyi’, nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda na FPR Inkotanyi yari mu buhungiro, basinye amasezerano ya N’Sele yo guhagarika imirwano.
    Ayo masezerano yasinyiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa N’Sele, yafatwaga nk’agiye guhagarika intambara yari imaze amezi atandatu hagati y’ingabo za Leta n’iza FPR Inkotanyi, agafungura abafunzwe bashinjwa kuba ibyitso kandi agafungura n’inzira y’ibiganiro byo gucyura impunzi z’abanyarwanda.
    Ibihugu bitandukanye birimo Tanzania, Uganda, Zaïre yaje guhinduka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi byagize uruhare ngo aya masezerano asinywe . muri aya masezerano ni naho Mobutu yahuriye bwa mbere na Paul KAGAME wari umugaba mukuru w’ingabo za FPR Inkotanyi.
    Mu kiganiro ibyahishwe ku Nstinzi TV Turabagezaho ibyerekeye amasezerano ya Ns’ele yafatwaga nkagiye gushyira iherezo ku ntambara y’amezi 6 yahuzaga ingabo za leta EX FAR na FPR Inkotanyi. Iki kiganiro wagiteguriwe na Prudence NSENGUMUKIZA
    Muri aya masezerano ngo Mobutu yanageze aho abaza KAGAME icyo ashaka , anamwemerera amafrw menshi ngo ahe agahenge inshuti ye Habyarimana ariko KAGAME aranga ngo yanze kugurisha intego abo bari kumwe ku rugamba bari bafite ariyo yo kubohora igihugu abanyarwanda bari hanze bagatahuka , abaturage bakongera kugira ubumwe.
    Tariki ya 1 Ukwakira 1990, Ingabo za FPR Inkotanyi zatangije urugamba rwari rugamije gucyura impunzi zirimo izari zimaze imyaka isaga 30 zimeneshejwe mu gihugu cyazo kuko zari zarahunze mu mwaka wa 1959.
    FPR Inkotanyi yafashe icyemezo cyo gutangiza urugamba nyuma y’aho Guverinoma y’u Rwanda igaragarije ko nta bushake bwo kuzicyura, dore ko Perezida Habyarimana ubwe yivugiye ko u Rwanda ari nk’ikirahure cyuzuye amazi, ushyizemo andi yameneka.
    Ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zarwanaga n’abasirikare ba Leta ya Habyarimana bafatanyaga na batayo y’Ababiligi n’aba- Zaïrois [abazayirwa], amaradiyo na televiziyo mpuzamahanga yerekanye Abazayirwa basahura ibintu, bafata abagore ku ngufu, bigera no mu Bubiligi.
    Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yabwiye ikinyamakuru IGIHE ducyesha iyi nkuru ko u Bubiligi bwarakajwe no kubona abasirikare babo barwana ku ruhande rurimo abantu basahura imitungo y’abaturage nka televiziyo, amasafuriya ndetse bagafata n’abagore ku ngufu.
    Ingabo z’ububirigi twababwiye ko zigeze kuza gutabara Habyarimana ubwo habaga ibitero bya mbere by’inkotanyi , hari muri gahunda yo kurinda abaturage babwo bari mu Rwanda, gusa ngo bahageze ntihashize igihe bamenya ko ibitaro byavugwaga muri Kigali byari baringa banarakazwa n’imyitwarire y’abasirikari bituma bigendera.
    ATI aganira n’igihe yagize ati “BIGEZE MU BUBILIGI, LETA YARI IRIHO YARI IGIZWE N’IHURIRO [COALITION], IGICE KIMWE MU BARI BAYIGIZE BARAVUGA BATI ‘TWE NTABWO ABASIRIKARE BACU BAGUMA HARIYA BARWANA HAMWE NA BARIYA BANTU BAGENDA BASAHURA IBINTU, BAFATA ABAGORE KU NGUFU N’IBINDI, BATI MUHAMAGARE ABASIRIKARE BACU, NIBA MUTABAHAMAGAYE TWE TURAVA MURI LETA’”.
    #IntsinziTV

Komentáře • 20

  • @IWACUIRWANDAKIGALIRWANDA
    @IWACUIRWANDAKIGALIRWANDA Před 3 lety +4

    Buriya bari bazi ko arwanira inda n'amoko nk'uko byari henshi mubihugu bimwe by'Africa

  • @cecileuberewe4510
    @cecileuberewe4510 Před 3 lety +2

    Iyambere ukwacyira .FPR Oyeee Infura z,Urwanda kandi nokw,Isi hose

  • @NDANDAMBARA
    @NDANDAMBARA Před 3 lety +7

    Ndandambara yandera Ubwoba mvute RPF Inkotanyi na H.E Paul Kagame. Kagame Oyeeeee

  • @rukoranyangabo9128
    @rukoranyangabo9128 Před 3 lety +2

    Dore iyo pysisi ngo ni Col.Theonest Bagosora yo gatsindwa...

  • @hangiroetincelle8167
    @hangiroetincelle8167 Před 3 lety +2

    Bizimungu Pasteur,ngo afise ubutegetsi,hahaha

  • @habiyakarefrancis5082
    @habiyakarefrancis5082 Před 3 lety +1

    Uvuga kagame n'abi asa n'ubwire bwije kuko iyo bwije ntubona.

  • @therayantvshow
    @therayantvshow Před 3 lety +2

    I'm waiting

  • @clarissemanzi9733
    @clarissemanzi9733 Před 3 lety

    Rembera umureke!
    Ubumuntu bwo ntabwo ufite icyo uzi ni ugutukana,!!!

  • @user-ii8ui7mw2l
    @user-ii8ui7mw2l Před 4 měsíci

    Ziba wanjijiwe climinoruharwa Arusha habyarimsna icyo muzi ningengabitekerezo gusa mujye mwemera faiblesse yanyu yaragaragaye muragatsindwa ubu kagame niwe wogutukwa mwanyangabirama mwe Ni muhoshi mwaratsinzwe

  • @Kwirembo
    @Kwirembo Před 3 lety

    Ubundi ukwezi(Moon) kwavuye he?,IBIDASANZWE BIBERA MW'ISANZURE By ISMAËL MWANAFUNZI and SUBSCRIBE👇
    czcams.com/video/nHKjsgEGfNM/video.html

  • @UbukireNyabwoTV
    @UbukireNyabwoTV Před 3 lety +3

    HE yagize neza kubyanga || Mukore SUBSCRIBE kuri channel UBUKIRE NYABWO TV czcams.com/video/4shvnbBMkp0/video.html

  • @hangiroetincelle8167
    @hangiroetincelle8167 Před 3 lety +4

    Ibihutu ico gihe vyari ibigoryi pee

    • @1wun1
      @1wun1 Před 3 lety

      Uwarwanaga n'ibigoryi uramusuzuguye

    • @lamanene8848
      @lamanene8848 Před 3 lety

      Noneewowe bakwitiki harahomutaniye agenda kurwana nibigoryi wumvamutacucubanye

  • @blessedm58
    @blessedm58 Před 3 lety +3

    Hhhhhhhhh Nonese yarikugurisha Urwanda atararuyobora? Your Title lol

    • @mbabazialine6415
      @mbabazialine6415 Před 3 lety

      None kuberiki bo bashakaga kurugura baziko ataruyobeye cg atarurimo?nuko babonaga byanga byakunda azarufata

  • @boscotimzeye6280
    @boscotimzeye6280 Před 3 lety

    Kagome climino Ruharwa Mumarembera.

    • @EriccTv
      @EriccTv Před 3 měsíci

      Baragushuka, uzakomeza Ute igihe