Umugabo na Mabukwe Bambaza Kugirango NiyahuređŸ„Č|Ngo Nimuhamba Sinzamumara| Nkumbuye kurya no kuryama

SdĂ­let
VloĆŸit
  • čas pƙidĂĄn 12. 06. 2022
  • Rose TV Show ni urubuga rwawe nanjye ngo tuganire ku buzima by'umwihariko ku ngingo z'imibanire y'abantu. Mu muryango ndetse no mu buzima busanzwe. Twibanda ku biganiro by'ubuhamya n'ibitekerezo by'abatumirwa mu kubaka #Imibanire iganisha ku #UmuryangoMwiza. Twibanda kandi ku biganiro byo #Guteka kuko burya imibanire myiza ihera ku mirire myiza! Niba wifuza kuvugana natwe, kuduha inyunganizi ku makuru tubagezaho cyangwa ukaba ufite ubuhamya wifuza gusangiza Abanyarwanda waduhamagara kuri +250782742950
  • ZĂĄbava

Komentáƙe • 122

  • @ROSETVSHOW
    @ROSETVSHOW  Pƙed 2 lety +4

    0789298219 ushaka kumuvugisha wamuhamagara cg ukamwandikira kuri iyi numero ye! Murakoze

  • @SafraMZ
    @SafraMZ Pƙed 2 lety +14

    Mubyeyi banza wiyakire nk'umugore udafite umugabo cyangwa watawe nibwo uzafatira ibyemezo ubuzima bwawe nubwabana.
    Ikindi kura amaboko mumifuka ushake icyo wakora cyagutungana nabana bawe dore uracyari muto ntukwiriye kubeshwaho no gusaba nubwo nabyo biruta kwiba no kwishora mungesombi.

    • @stephanielecompte4666
      @stephanielecompte4666 Pƙed 2 lety

      Ariko jye nabuze icyo npfata nicyo ndeka kuko uyu mubyeyi arababaye pee ariko jya ndunva abandi bavuga ngo urwanda rwubatse neza nta bucyene uvugako akennye mu Rwanda ni umwanzi wigihugu unva inzara nimbi Imana nikugirire neza

  • @balancedlifetv
    @balancedlifetv Pƙed 2 lety +18

    Yewe nta kibi kimunga umutima nko gutinda aho udakenewe kandi aho ukenewe hahari kandi nubundi bikarangira ugiye. Komera mukundwa, kandi Imana yakwimanye igufitiye umugambi. Humura Uwiteka akubereye maso ntacyo uzaba!!!

    • @ishimwec3886
      @ishimwec3886 Pƙed 2 lety +2

      Nanjye Niko gahinda mfite, Mba numva isi nta cyanga, nkibaza icyo imana yampereye urukundo nanjye nkakundađŸ˜„đŸ˜„đŸ˜„đŸ˜„đŸ˜„

    • @glorytv6615
      @glorytv6615 Pƙed 2 lety

      It’s true

    • @joselynemubirigi1168
      @joselynemubirigi1168 Pƙed 2 lety

      Oyaa abagore badakora bagahera muri ntampahira batera umujinya ubu c Koko ibi niki

    • @uwamahomarieclaire3543
      @uwamahomarieclaire3543 Pƙed rokem

      @@joselynemubirigi1168 nkaburiya ntimugacire urubanza abandi.igishoro agikure hehe? Uwakwimye icyurya ngo wonse azaguha igishoro ate? We c yanze guhaguruka ngo akore? Iyo azakubona igishoro ntiyari kwicwa ninzara

  • @violettekarekezi3730
    @violettekarekezi3730 Pƙed 2 lety +3

    Disi warababaye pe, Abuse ya umugabo nimbi Cyane ariko ubwo ubivuze uraruhuka, komera pe, Reba ukuntu wakwigira niyo wasaba ushake icyo ukora wishakemo ibyo ukeneye na abana bawe umugabo agukunda nawe wifite ntamugabo ugitunga umugore we ntacyo yinjiza abo ntibakibaho. Humura uri mwiza ufite abana kora mubeho ❀❀❀

  • @christelleiteriteka3777
    @christelleiteriteka3777 Pƙed 2 lety +6

    Ibyo unyuramwo biruhije nshuti n'iby'igihe gitoya ntibihoraho ntibigatume uteshuka ngurek'Imana Imana idahemuka jy'uyizera yasezeranye kwizabana nawe no mubihe nkibyo biruhije nubw'isezerano ryayo risa nkaho ritinda ntabwo rizahera jy'uyizera.

  • @erickyamina2842
    @erickyamina2842 Pƙed 2 lety +5

    Imana yaguhaye ubwenge haguruka ushake icyo kwiteza imbere witegereza umugabo naho kuvuga ngo ufite Imana wicaye utegereje umugabo nta bwenge burimo

  • @beatricesabin5607
    @beatricesabin5607 Pƙed 2 lety +7

    Babyeyi mbabwire, Mba imahanga.Bishaka kuvuga ko nitegereje abantu benshi. Nabonye pourcentage nini i y' abagabo b'abanyarwanda bafite irresponsabilité ikabiije. No kudahangayikira urubyaro rwabo. Niba ari ibikomere bafite, narayobewe. Mbona iyo ashatse umugore Aba atekereza uburiri gusa, ntatekereza ko ari responsable wawe nawe ukaba responsable we.

  • @mukansangadenyse2242
    @mukansangadenyse2242 Pƙed 7 měsĂ­ci

    Yooo umwana wokwifishi komera sha burya ufite agahinda kangana uko sha komera ndababaye pe ariko humura Wizere yesu yomora ibikomere byose mwizere kwindi umuhange amaso aragukunda humura

  • @ernestinemukambarushimana3032

    Komera mwana wiwacu kd Rungano ibyo ducamo byose Imana iba izi iherezo ryabyo iyaguhaye abana hari udafite numwe izanaguhanagura ayo marira uri mwixa uri muto ikirenze ibyo wubaha Imana humura irakuzi

  • @umuhozasandrine6485
    @umuhozasandrine6485 Pƙed 2 lety +1

    Pole rata Ijambo ryimana riravugo iducisha mu bikomeye ngo tuzabe abakomeye humura Imana irahari kndi izagutabara ukomere!

  • @kagorobob77
    @kagorobob77 Pƙed 2 lety +4

    strong woman, keep seeking God early and he will prevail in your life.

  • @niyonsabahyacinthe5971
    @niyonsabahyacinthe5971 Pƙed 2 lety

    Ihangane mubyeyi mwiza,Yesu azagutabara mu gihe gikwiriye

  • @ntwariloic1728
    @ntwariloic1728 Pƙed 2 lety +1

    Wowe uzashakishe icyo ukora wikunva ko Umugabo azakora ibintu byose. Soma imigani 31 umugore w'umutima akenyerana umwete. Kandi komera Imana izagufasha.

  • @dariyakarigirwa5934
    @dariyakarigirwa5934 Pƙed 2 lety +1

    Yesu we
    Humura maman Imana Iragukunda.

  • @kezakeza2061
    @kezakeza2061 Pƙed rokem

    Imana ifasha uwifasha haguruka ukure amaboko mumufuka ukorere abana bawe kandi umuhabo ujyenda akagaruka azakuzanira akamunani.

  • @Md.bahizi8358
    @Md.bahizi8358 Pƙed 2 lety +2

    Ihangane ariko kandi abana mubonereho urugero ubuzima bw’umuntu hari igihe abwangiza ubwe, nkubu yagombaga kwiga akumva inama z’ababyeyi ntajye mu bahungu imburagihe. Ubuzima bwo muri iyi si busaba kwitwararika ntakujenjeka nkubu aba yarize ntave mu ishuli

  • @umubyeyiclarisse245
    @umubyeyiclarisse245 Pƙed rokem

    SHA NYINE URABABAYE ARIKO NAWE UFITE UBUTESI NTAGO URARUHA ,KUKO NIBA WARIZE GUTEKA WABIKORANA NABAKOZI ARIKO UTIVUNISHA NGO UKUREMO IBIBAZO KUKO NAWE UKORERA URUGO WENYINE WABABARA KANDI AGAHWA KARI KUWUNDI KARAHANDURIKA RERO MAMA ABAGABO NI ABANDI PE KWIHANGANA KWABO KUBA GUKE CYANE KO MUTASEZERANYE,NJYEWE NTAKUBESHYE ABONYE UTEYE INTAMBWE UGAKORA DUKE TWINJIZA MAKE YAGUTERA INGABO MBITUGU YANAKUGARUKIRA ,UBO SE KOKO UTABESHYA ISANO MUFITANYE KUGEZUBU SI ABANA NINABO BATUMA AGARUKA MAZE NA NYOKO IYO NTAKINTU UMWINJIRIZA ASIGARA ASABA IMANA NGO USHAKE UMUGABO UMUVIRE AHO SO;inama rero mubyeyi cana kumaso urebe icyo ukora na kimwe kinjiza na 500frs azabona ko ubona ko avunika noneho umushyize kuka Rubanda arahit agenda pe,hano hanze hari bagare tuzi ububi bwa bagabo sha,

  • @bettybirori3260
    @bettybirori3260 Pƙed rokem

    Imana niyo kwizerwa ibihe byose izagutabara.kdi igukomereze umutima.

  • @TheobardUWAMUNGU-if4or
    @TheobardUWAMUNGU-if4or Pƙed 7 měsĂ­ci

    irerere abana ureke kwirirwa ubungana urugo rwawe kuko ibibazo biba mungo birasa kandi burya utangira nabi ukarangiza nabi subira inyuma uge guhera igihe wanjyaga gutwara inda yambere wasohotse gute gute ?ahubwo nureba nabi karande zizagukurikirana zifate nabana.nugusenga cyane

  • @biambiwelidu5536
    @biambiwelidu5536 Pƙed 2 lety +2

    Y're beautiful lady by the way.

  • @josephinenyiraneza9241
    @josephinenyiraneza9241 Pƙed 2 lety +8

    Gerageza ushake icyo wikorera nubwo cyaba ari gito. Weguhora utegerereje kumugabo.niho agasuzuguro gakomoka.

    • @hotmail906
      @hotmail906 Pƙed 2 lety +4

      Mu Rwanda se ni iki wakora kikagenda koko? Ese ubona abantu barira ukagira ngo ni abanebwe?! wapi aho umuntu ateye imitwe hose biranga hakoze abakoze kera nah’ubu byaranze

  • @reyakanyange4498
    @reyakanyange4498 Pƙed 2 lety

    Pole sana

  • @kagorobob77
    @kagorobob77 Pƙed 2 lety +4

    Advise the children to honour their parents no matter the circumstances as its pleasing to God.

  • @christellashimirimana1000

    Rose ndagukunda cyane ninagera mu Rwanda uzanshikane aho hantu

  • @Speedremarks
    @Speedremarks Pƙed 2 lety +1

    Komera ndumva bimwe uvuga tubihuje...ariko humura izere Imana yaremye Umugabo n'Umugore,uyisenge uyiregere byose!Uri mwiza rwose !gusa Shitani ikorera mu bantu ibibi,nimpumyi.

  • @uwinezajoselyne169
    @uwinezajoselyne169 Pƙed 2 lety

    Pole chr nikwisi imeze

  • @marieimmaculeemukayakare1156

    Pole maman

  • @justinemutamba7846
    @justinemutamba7846 Pƙed 2 lety +3

    WARARWAJE SHUTI YAJYE UBWO NUBURWAYI BUKOMEYE CYANE KOMEZA GUSENGA CYANE ABAGABO BAGIYE MUBANDI BAGORE HARI IGIHE BABA BABIBABURIYEHO BABAHAYE IMITI BAKUYE MUBAROZI BIGATUMA BATA INGO ZABO CYAGWA ABAGORE BABO ARIKO ATARI UKO BABANGA RERO SENGA CYANE IMANA IZAMUKIZE IBAHINDURIRE AMATEKA IMANA NIYO BYOSE GUSA URARWAJE PE IMANA IGUKOMEZE

  • @umutoniolive4862
    @umutoniolive4862 Pƙed 2 lety

    Komera mama

  • @ruzindananadine4922
    @ruzindananadine4922 Pƙed 2 lety

    Nyagasani arakuzi kndi aragukunda komera

  • @ubuzimabwaclaudine9798
    @ubuzimabwaclaudine9798 Pƙed 2 lety +2

    bantu turekekubwira gura amaboko mumifuka nibyo kandinibyiza ariko se arakora gute nukumufasha akabona ukoyakora

  • @tv-pl5bh
    @tv-pl5bh Pƙed 2 lety

    Ihangane disi.

  • @blandineuwitonze5609
    @blandineuwitonze5609 Pƙed 2 lety +2

    Shaka akazi witunge nabana, uwo mugabo umwihorere ataribyo uraje ubyare abandi

    • @mugabepaula8790
      @mugabepaula8790 Pƙed 2 lety

      Uko Niko kuri bage bakora ntibakarebe kubagabo gusa.

  • @ndanyuzweprince3440
    @ndanyuzweprince3440 Pƙed rokem

    Komera wihangane mubyeyi bizahinduka

  • @hitimanapatrice6789
    @hitimanapatrice6789 Pƙed 2 lety +3

    Ariko ninde wabyiye abadamu bamwe na bamwe ko ubuzima bwabo ari umutwaro abagabo bagomba kwikorera byanze bikunze ? Urugo ni ubufatanye muri iki gihe, muvane amaboko mu mifuka mukore mufashe abagabo banyu gushaka ubuzima mureke imiteto

    • @iyeraeliora4261
      @iyeraeliora4261 Pƙed 2 lety

      mugihe c ubona wabuze akazi kd ntabushobozi mufite bwo kubona igishoro ngo wikorere byagenda gute?

  • @carolinenakirutimana1559
    @carolinenakirutimana1559 Pƙed 2 lety

    mama we umva uwo mugabo aba akujijisha akugira nka kwa kundi imbeba ikuruma ikagihuha. aka kamatera wari kukagurisha ushakisha ayo gukora amandazi cg kugurisha agataro. Ko ufite mama wawe wasubiye iwanyu ukishakira ubuzima. nyokobukwe abifitemwo uruhare nushaka usezezere .

  • @carinemanirambona2708
    @carinemanirambona2708 Pƙed 2 lety +7

    Kura amaboko mumpuzu mwige gukora naho kwicyara ngumugabo azaza yishurinzu, azaza ampahire ,yishure ishure ryabana muvyibagirwe ibihe turimwo birushaho kuba bibi

  • @best6546
    @best6546 Pƙed 2 lety

    Umubyeyi ubabaza umwana ni mubi we, ni umugome kurusha abandi bose babaho.

  • @zirajeyvette8451
    @zirajeyvette8451 Pƙed 2 lety +2

    Mubyeyi kura amaboko mumifuka ukore utinyuke urashoboye witega ibintu byose kumugabo nawe wakora ikiha buri kimwe cyose ushaka gushaka nugushobora gusa niba wumva ibishaka uzabigeraho

  • @jeanbatpiste5714
    @jeanbatpiste5714 Pƙed 2 lety +5

    Sha ntuzi kubara inkuru pe wagurango ibyo uri kuvuga uri kubeshya ubu nonese mubyukuri umugabo mwapfuye iki ? Inkuru yawe ntatangiriro ntamusozo gusa ihangane .

  • @francoisemukambye
    @francoisemukambye Pƙed 2 lety +2

    Abagore dukwiye Kuvana amaboko mu mumufuka

  • @UMUCYOKITCHENTV
    @UMUCYOKITCHENTV Pƙed rokem +1

    Ibaze kwifuza kurya ugahaga udashaka gukora😂

  • @kigalirwanda5695
    @kigalirwanda5695 Pƙed rokem

    Mubyeyi ihangane

  • @lrutagengwa2875
    @lrutagengwa2875 Pƙed rokem

    Warushye uri Umwana

  • @mamaberiseberise6630
    @mamaberiseberise6630 Pƙed 2 lety +2

    Manawee umva urababaye pe ariko namwe abagore bamwe mwirankabana ubwose ntakintu nakimwe wakora NGO ubeho koko ubuse ntabadamu barera Ababa bonyine kdi bikagenda neza ESE kuki utabishoboye abagabo nabo ntibakunda abanebwe

  • @juliettemuhoza2110
    @juliettemuhoza2110 Pƙed 2 lety +1

    Umvasha save niba ukijijwe ujye umvugisha ukuri haraho wagiye ubeshya kd usabe imbabazi imana

    • @umuhozasandrine6485
      @umuhozasandrine6485 Pƙed 2 lety

      Ubu koko nkawe uvuga ngo arabeshya uri umugabo we,uri umwana we uri mubuzima bwe kuburyo uvuga ngo arabeshya mwagiye mugira umutima wa kimuntu ko ntawe umenya aho Bwira ajyeze????

    • @mbarushimanarichard8715
      @mbarushimanarichard8715 Pƙed 2 lety

      @@umuhozasandrine6485 wasanga baziranye wenda akaba yumvise aho yabeshye. Uko biri kose ntawumenya akababaro kurusha nyirako

  • @bernadettemukahirwa7600
    @bernadettemukahirwa7600 Pƙed 2 lety +5

    Banyarwandakazi muhaguruke mwirwaneho mucyenyere mukore abagabo babaye abandi

    • @mugabepaula8790
      @mugabepaula8790 Pƙed 2 lety

      Erega abagabo nabo bararambirwa ntqgukora bonyine

  • @christellashimirimana1000

    Uwo mubyeyi yihangane Niko bimeze mu buzima.

  • @musoniandre8934
    @musoniandre8934 Pƙed 2 lety

    Ihanganesha tulikukunvasingizicyonkubwira alikokomezusenge uzacyemulirwa icyocyibazo.gusashyiraho SMS yawe

  • @mukagabiroappoline2386
    @mukagabiroappoline2386 Pƙed 2 lety

    Gerageza wirwaneho ukore winjize cash uhaze abana bawe si non uracyahangayika. Imana iyihe umwanya ariko no gukora ni ngombwa kuko ngo usengera Imana ku ishyiga ikagusiga ivu.

  • @mimibe4206
    @mimibe4206 Pƙed 2 lety +2

    Arikorero ,Urabona uburyo mwabanye mo ntarukundo rwari ruhari, mwari mwakoze ikosa ouii umwana azamo,ntiwarikwihutira kubyara abandi kandi mubona ko hari ibibazo ,usankaho wibana !!Nukuri muba mubahemukiye abo baziranenjye ! Urimuto shaka imibereho yabana bawe , ndumva iricyo gisubizo

  • @placidemukhakarise7150
    @placidemukhakarise7150 Pƙed 2 lety +2

    Ariko na papa ntukamurenganye nawe ubyaye umwana agatwara inda yiga wababara pee

  • @eversalvera7472
    @eversalvera7472 Pƙed 2 lety +9

    Abagore bategereza buri kintu ku bagabo babo bigeraho nabo bakabinuba. Ishyire mu mwanya w'umugobo abe ari we ugusaba byose atakunganira. Inshingano z'urugo ni iz'umugabo n'umugore. Iyo umwe avunisha undi bigeraho ukora wenyine akarambirwa. Guhungira mu masengesho sicyo gisubizo. Rero ganira nawe birambuye umwereke umushinga agufashe uwutangire ugire icyo winjiza urebe ko bidahinduka.

    • @gersoncaetanodenis5529
      @gersoncaetanodenis5529 Pƙed 2 lety +1

      none uragirango uyu mubyeyi akore iki niba ntakazi afite cg niba ntagishoro umugabo yamushakiye ngo arebe ibyo yapfundikanya? umugabo wuyu mugore ni indaya cyane niyo mpamvu urugo rusenyika ntabwo wabona amafaranga ukodesha Rogde ngo uharire inyama na byeri ngo wibuke guhahira urugo, uyu mugore nimwiza bigaragara ko anitonda gusa harongowe numugome utagira ubumuntu.

    • @mugabepaula8790
      @mugabepaula8790 Pƙed 2 lety

      Nonese Denis nukuvugako adafite umugabo atabaho abagore ntibagashakishirize kumugabo byose , umugore ko adaha umugabo byoseee? Bavuga ko Ari uburinganire so botonde.

    • @turibamweali8661
      @turibamweali8661 Pƙed rokem

      ​@@mugabepaula8790 ngo abana ngo nta matora bafite ubuse ko abona ayo agura imisatsi namaherena ?

    • @turibamweali8661
      @turibamweali8661 Pƙed rokem

      Ubuse we are bye icyo akora yaba iki ? Erega urugo ntirwakorerwa numuntu umwe ngo bishoboke ! Niho isi igeze

    • @UMUCYOKITCHENTV
      @UMUCYOKITCHENTV Pƙed rokem

      ​@@turibamweali8661 Jye mbona abagabo bararushye, ibaze gutnga abanu kuri buri kumwe nabwo ntibanyurwe! Jye numva urugo rwana rwiza umugore nu mugabo bafatanyije gushakisha. Noneho biba bibi iyo umuntu akodesha ninzu ugasanga umugabo arabazwa byose 😓 bagore mufashe abagabo banyu guhahira urugo rwanyu nibwo muzarinda gupfa ubusa

  • @jonathanbizimana1897
    @jonathanbizimana1897 Pƙed 2 lety +4

    Ndabaza Rose ugira abana bagahe?

    • @esperancemujawiyera7986
      @esperancemujawiyera7986 Pƙed 2 lety

      😄😄😄😄😄😄😄😄😄😄 yewe uransekeje pe ! Ubuse koko umubare w'abana urawushakira iki ?

    • @nkazari
      @nkazari Pƙed 2 lety

      Ameze nkinkumi

    • @ruhirwazephanie1919
      @ruhirwazephanie1919 Pƙed 2 lety

      Nimwiza sana

  • @GorethGogo-rj6dc
    @GorethGogo-rj6dc Pƙed rokem

    Kurubu harumugore ushobora ku kubwirako aheruka kwambikwa imyenda bakibana kndi nabana ubitaho wenyine kndi ubana numugabo harabatesi rwose

  • @bimenyimanaildephonse2743

    Gusenga ni ingenzi,nibyo bidufasha.

  • @lbm3234
    @lbm3234 Pƙed 2 lety

    Ariko se gushyira ku karubanda umugabo mwabyaranye burya ikigambiriwe n'iki? Cyane cyane mufitanye abana babona umubyeyi wabo asebye imbere ya rubanda. Jyewe mbona umuntu yavuga niba afite ikibazo cy'ubukene agafashwa bishobotse yaba ari ikibazo psychologique agashaka ubufasha bw'aba professionnels.

  • @deborahnyamahirwe4112
    @deborahnyamahirwe4112 Pƙed rokem

    None ko utambura iyometawee knd. Mwaratsdikanye kuramo nyamuneka

  • @turibamweali8661
    @turibamweali8661 Pƙed rokem

    Ariko se uwo mugabo wawe uvuga ko yagutumga wicaye byibuze afite uruganda rwe ntakoresha amaboko nkayo ufite ? Ubwo nubujiji ntakindi nonese iwabo wajyaga kubabaza iki ? Kubabwirako wirirwa wicaye gusaaaaaaa !

    • @UMUCYOKITCHENTV
      @UMUCYOKITCHENTV Pƙed rokem

      Abantu bane kurutugu rwumugabo gusa, hanyuma yananirwa aho kumwunganira agahinduka mubi. Umuntu ufite amaboko namaguru wongeye ho nayo mashuri atatu ufite nigishora naho ibindi byo nubunebwe. Ntiwakwirirwa usenga wasize abana inzu itishyuye ntacyo kubaha aho kujya gushaka aho byibura ukura kg yubugali😅

  • @ruhirwazephanie1919
    @ruhirwazephanie1919 Pƙed 2 lety

    Mugore mwiza ihangane umufate nkuwudahari wige kwigira

  • @kwizerayvonne1950
    @kwizerayvonne1950 Pƙed 2 lety

    amagorwa yo mu mago

  • @ndicunguyerwanda1884
    @ndicunguyerwanda1884 Pƙed 2 lety +1

    Arikose abobagabo banyu bagira iyo myitwarire imeze gutyo simwe mubibatera ubwo

    • @ishimwec3886
      @ishimwec3886 Pƙed 2 lety +1

      Vuga uziga! Isi ntisakaye nawe wanzanyagirwa, Hari contract wasinye ko kutavirwa???đŸ€”đŸ€”đŸ€”đŸ€”đŸ˜ŽđŸ˜ŽđŸ˜Ž

    • @ufiteseharidi9967
      @ufiteseharidi9967 Pƙed 2 lety

      Poreeee

  • @bellab1924
    @bellab1924 Pƙed 2 lety +2

    Uti ntunzwe no gusaba koko!Ukabivuga wemye ufite amaguru n'amaboko!Koko tuzumva ryari ko umugabo adahari abagore tutabaho!Kucyi koko tudahindura mind ko isi ya none atariyo ya cyera kubwa ba nyogokuru!Ngo ntawaguha ubuyede cg bugutera isoni ku bukora?

    • @uwerajuliet780
      @uwerajuliet780 Pƙed 2 lety

      Urakoze cyane iyomvire abadamu bagomba kuyireka

    • @joselynemubirigi1168
      @joselynemubirigi1168 Pƙed 2 lety

      Njye numiwee uyu nuwo gusengerwa

    • @uwerajuliet780
      @uwerajuliet780 Pƙed 2 lety

      Uhubwo njye mbona nabagabo baragowe ubwo wamenya urugo wenyine ukabivamo kubu mbona nubuzima bwarakomeye , bagore mukure amaboko mumifuka mukore

    • @muhimpunduchristine4714
      @muhimpunduchristine4714 Pƙed 2 lety

      haraho abahishe se umuntu muzima ufite ubwenge atungwa no gusaba ubu asaba abagabo bakamusambanya shaka icyo gukora rwose va mumiteto niba bitaribyo urasebye muri kigali abagabo baraje bakwatake

  • @lrutagengwa2875
    @lrutagengwa2875 Pƙed rokem

    Nta mugabo ufite ubyakire

  • @nshimiyimanajeandamascene7408

    Abagore muryaneza mukambara neza mugasura abomushaka mugasesagura amafaranga ubukene bwaza muri abagabo nimbwa rekeraho nawe ntushobotse

  • @niyibahomarierose2048
    @niyibahomarierose2048 Pƙed 2 lety +11

    Rata fata icyemezo ubivemo ntampamvu yo kubaho ubabaye kandi hanze aha hari ubundi buzima abantu ntitugakunde kwizirika kubidakunda .cetu !

    • @angetesi5285
      @angetesi5285 Pƙed 2 lety +1

      Unvugiye ibintu muvandi nta mpanvu yo kubabara bigeze aha.

    • @ntwariloic1728
      @ntwariloic1728 Pƙed 2 lety +1

      Umva isi Ni ko iteye. IGA kuba independent wishingira ubuzima bwawe kubandi bantu. Imana izabigufashamo. Komera

  • @pamellaumuhoza968
    @pamellaumuhoza968 Pƙed 2 lety

    Pole maman

    • @joselinejos4024
      @joselinejos4024 Pƙed rokem

      Araje azagutere inda ya 4,jya kuboneza urubyaro ,ubundi ushake icyo ukora urere abana nawe ufite amaboko n,amaguru

  • @mariekalisa2668
    @mariekalisa2668 Pƙed rokem

    None se ibyo bibazo by'urugo rwawe ko ubizanye ku karubanda ni ho bikemukira, ubu uwo mugabo wawe murabyumva kimwe? Reka abagabo baze bakubone, wishyize ku isoko.

  • @primkwizera3053
    @primkwizera3053 Pƙed 2 lety

    Nukura amaboko mumuguka ukamufash uzabona worohewe ,kwicara umugabo azana yewe ntibikibaho ashwiii

  • @zirajeyvette8451
    @zirajeyvette8451 Pƙed 2 lety

    Mubyeyi kura amaboko mumifuka ukore utinyuke urashoboye witega ibintu byose kumugabo nawe wakora ikiha buri kimwe cyose ushaka gushaka nugushobora gusa niba wumva ibishaka uzabigeraho

  • @joselynemubirigi1168
    @joselynemubirigi1168 Pƙed 2 lety +1

    Ntakintu cyokuvuga uri muri ntiyampahiye ntiyanyambitse nkaho urikimuga ntasoni amafranga aravuna gusasa amabero ngo bagutamike nuwakubyaye yakurambirwa pu