PART 1: IGISIMBURA
Vložit
- čas přidán 7. 09. 2024
- Ababyeyi benshi babwirwa kudakubita abana ariko ntibabwirwe icyo bakwiye gusimbuza inkoni. Muri iki gice cya mbere twerekanye ibyo wakora ugahana umwana kdi utamukubise kdi agakura ntabe ikigenge. Kurikira witonze buri gace kuko kubishyira mu bikorwa icyarimwe aribyo bizatuma urera abana bawe neza uko bikwiriye. Turagushimiye.
Urakoze cyane rwose umwana wanjye. Namukubitaga disi ikimbabaza nuko mukubita yarira bikantera agahinda
Yego rwose. Ntabwo umwana akwiye gukubitwa. Ineza icyemura byose
Wawooo my clasment
Yego rwose ndagushimiye ko twongeye guhura.
Very interesting ❤❤❤❤
Thanks very much for your encouragement
Urakoze cyane kunama zawe utanga courage
Ndagushimiye nawe kudukurikira bidutera umwete wo gukomeza
Wa mugabo we iki kiganiro ndagikunze. Ndi umurezi mukuru kuva 1998. Ubu ndi umuyobozi w, ishuri magingo aya.
Sinzi igituma nyuma y' amasaha ane mpuriranye n, ikibazo ndwana nacyo buri munsi. Birambabaza kubona ku mashuri amwe namwe hakiboneka Abarimu bamwe bahangana n, iki kibazo bakumva ko abana bagomba gukubitwa akanyafu.
Jye nyamara sinakubiswe kuko nari umuhabga cyane. Gusa nanone hari Ibintu ahubwo mpura nabyo iwange!!!!
Inkunga ngiye gutanga ejo, ngo ntayanga urwaho rwo kubuza abantu gusinzira, ni iyo gusharing ikiganiro mu mag roup menshi ashoboka mpuriramo n, abarezi banyuranye.
Ndagushimiye cyane rwose ku bitekerezo utanze, ku kuba wakurikiye ikiganiro, ku kwiyemeza kugitanga ahandi ngo bamenye amakuru meza. Kurwana bimaze igihe kinini byarahawe intebe kuburyo kubica bisaba imbaraga zishyize hamwe. Igihe kikazagera ineza ikaganza inabi. Umuntu utarakubiswe ntabwo yamenya uko bakubita. Kdi rwose gukubitwa nta kintu na kimwe byongera uwabikorewe uretse uburibwe, kumwigisha nawe kuzakora gutyo n'inzigo.
Ubwo uri umuyobozi w'ikigo nagirango nkwibutse ikintu. Ikintu bitaga kunnyuzura cyari ikintu kibi cyuzuye ubugome n'urugomo ndetse n'umutima mubi ariko cyari cyarahawe intebe. Ugasanga umuntu w'umugabo wiga mu 6 yigishijwe ko ari byiza gutotrza akana gato kaje katazi iby'ishuri, akakarya utwe, akagakubita, akakabyutsa igicuku, akagatesha amasomo ako kana ntaho karega. Ibi bintu byari bishyigikiwe ndetse bizwi nk'ukuri. Nyamara siko ahandi ku isi bigenda ahubwo habaho icyumweru cyo kwakira no kumenyereza abana bato. Abakuru baberekera n'urukundo bumva ari utwana bakwiye kwerekera. Nziko ahantu henshi byacitse kubera itegeko rya Leta. Imana ishimwe ariko byasabye igihe. Mureke dushyiremo umuhati n'ibindi bizacika burundu
We can't wait for part two 🥰 mwakoze cyane
Izaza ku wa gatatu nimugoroba rwose
Yewe imirerere twarayangije babana baragowe reka tugire icyo duhindura
Murakoze rwose birakwiye guhindura. Ababyeyi nabo sibo bakora ibyo bari bashoboye.
Wawuuu ndafashijwe
Murakoze cyane gukurikira rwose kdi twishimiye ko ufashijwe
Très intéressant Dr ! akantu ko kumubwira ko nareka gukosa uzamuhemba ni sawa
Urakoze cyane. Nibyo rwose. Guca intege imico mibi ukoresheje imvugo nziza
Doctor murakoze cyane
Murakoze namwe rwose kudukurikira
Nimero yanyu dr
Oooohhh,murakoze cyane rwose bamwe tubyica tutari tubizi.God bless you 🙏
Urakoze cyane nawe, Imana iguhe umugisha.
Twarabarangije bambe😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭
Mukomere! ariko byashoboka guhera none mukabitaho uko bikwiye
Woooow murakoze abenshi twichwa ni kutabimenya
Murakoze namwe kureba iki kiganiro. Niko biri rwose kutagira ubumenyi bishobora gutuma umuntu akora amakosa atayazi.
Iki kiganiro kiranyubatse,nta kubyihererana reka tubasangize abandi. Hari ubwo byicwa no kutabimenya.
Murakoze cyane. Nukuri kugisangiza abandi ni umusanzu ukomeye muti uru rugendo rwo kubiba ineza mu bantu.