PART 1: IGISIMBURA

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 7. 09. 2024
  • Ababyeyi benshi babwirwa kudakubita abana ariko ntibabwirwe icyo bakwiye gusimbuza inkoni. Muri iki gice cya mbere twerekanye ibyo wakora ugahana umwana kdi utamukubise kdi agakura ntabe ikigenge. Kurikira witonze buri gace kuko kubishyira mu bikorwa icyarimwe aribyo bizatuma urera abana bawe neza uko bikwiriye. Turagushimiye.

Komentáře • 29

  • @francoiseuwimana
    @francoiseuwimana Před měsícem

    Urakoze cyane rwose umwana wanjye. Namukubitaga disi ikimbabaza nuko mukubita yarira bikantera agahinda

  • @nyinawumuntumarielouise8061

    Wawooo my clasment

  • @emmanuelndagijimana8874
    @emmanuelndagijimana8874 Před měsícem

    Very interesting ❤❤❤❤

  • @benimanasolange5029
    @benimanasolange5029 Před měsícem

    Urakoze cyane kunama zawe utanga courage

  • @NikuzeMariechantal-zh8ul
    @NikuzeMariechantal-zh8ul Před měsícem +1

    Wa mugabo we iki kiganiro ndagikunze. Ndi umurezi mukuru kuva 1998. Ubu ndi umuyobozi w, ishuri magingo aya.
    Sinzi igituma nyuma y' amasaha ane mpuriranye n, ikibazo ndwana nacyo buri munsi. Birambabaza kubona ku mashuri amwe namwe hakiboneka Abarimu bamwe bahangana n, iki kibazo bakumva ko abana bagomba gukubitwa akanyafu.
    Jye nyamara sinakubiswe kuko nari umuhabga cyane. Gusa nanone hari Ibintu ahubwo mpura nabyo iwange!!!!
    Inkunga ngiye gutanga ejo, ngo ntayanga urwaho rwo kubuza abantu gusinzira, ni iyo gusharing ikiganiro mu mag roup menshi ashoboka mpuriramo n, abarezi banyuranye.

    • @bahosmileinstitute4801
      @bahosmileinstitute4801  Před měsícem

      Ndagushimiye cyane rwose ku bitekerezo utanze, ku kuba wakurikiye ikiganiro, ku kwiyemeza kugitanga ahandi ngo bamenye amakuru meza. Kurwana bimaze igihe kinini byarahawe intebe kuburyo kubica bisaba imbaraga zishyize hamwe. Igihe kikazagera ineza ikaganza inabi. Umuntu utarakubiswe ntabwo yamenya uko bakubita. Kdi rwose gukubitwa nta kintu na kimwe byongera uwabikorewe uretse uburibwe, kumwigisha nawe kuzakora gutyo n'inzigo.
      Ubwo uri umuyobozi w'ikigo nagirango nkwibutse ikintu. Ikintu bitaga kunnyuzura cyari ikintu kibi cyuzuye ubugome n'urugomo ndetse n'umutima mubi ariko cyari cyarahawe intebe. Ugasanga umuntu w'umugabo wiga mu 6 yigishijwe ko ari byiza gutotrza akana gato kaje katazi iby'ishuri, akakarya utwe, akagakubita, akakabyutsa igicuku, akagatesha amasomo ako kana ntaho karega. Ibi bintu byari bishyigikiwe ndetse bizwi nk'ukuri. Nyamara siko ahandi ku isi bigenda ahubwo habaho icyumweru cyo kwakira no kumenyereza abana bato. Abakuru baberekera n'urukundo bumva ari utwana bakwiye kwerekera. Nziko ahantu henshi byacitse kubera itegeko rya Leta. Imana ishimwe ariko byasabye igihe. Mureke dushyiremo umuhati n'ibindi bizacika burundu

  • @ngaboyimanzipatrick8708
    @ngaboyimanzipatrick8708 Před měsícem +1

    We can't wait for part two 🥰 mwakoze cyane

  • @uzamukundaraissa8723
    @uzamukundaraissa8723 Před měsícem

    Yewe imirerere twarayangije babana baragowe reka tugire icyo duhindura

    • @bahosmileinstitute4801
      @bahosmileinstitute4801  Před měsícem

      Murakoze rwose birakwiye guhindura. Ababyeyi nabo sibo bakora ibyo bari bashoboye.

  • @dieudonnemutangana4898
    @dieudonnemutangana4898 Před měsícem +2

    Wawuuu ndafashijwe

  • @uwimbabaziredempta4659
    @uwimbabaziredempta4659 Před měsícem

    Très intéressant Dr ! akantu ko kumubwira ko nareka gukosa uzamuhemba ni sawa

  • @hirwagogo2799
    @hirwagogo2799 Před měsícem

    Doctor murakoze cyane

  • @user-ln3lu2md9b
    @user-ln3lu2md9b Před měsícem

    Nimero yanyu dr

  • @tonnyclaire9957
    @tonnyclaire9957 Před měsícem

    Oooohhh,murakoze cyane rwose bamwe tubyica tutari tubizi.God bless you 🙏

  • @assimariella42
    @assimariella42 Před měsícem

    Twarabarangije bambe😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭

  • @jehovashalompracious3714
    @jehovashalompracious3714 Před měsícem

    Woooow murakoze abenshi twichwa ni kutabimenya

    • @bahosmileinstitute4801
      @bahosmileinstitute4801  Před měsícem

      Murakoze namwe kureba iki kiganiro. Niko biri rwose kutagira ubumenyi bishobora gutuma umuntu akora amakosa atayazi.

  • @thierryjeanpierremanzendor7829

    Iki kiganiro kiranyubatse,nta kubyihererana reka tubasangize abandi. Hari ubwo byicwa no kutabimenya.

    • @bahosmileinstitute4801
      @bahosmileinstitute4801  Před měsícem

      Murakoze cyane. Nukuri kugisangiza abandi ni umusanzu ukomeye muti uru rugendo rwo kubiba ineza mu bantu.