WARUZIKO UBUKI BUVURA INDWARA ZIRENGA 100?

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 9. 02. 2022
  • #INZUYIBITABO
    Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko ubuki bwifitemo ubushobozi bwo kurinda izi ndwara zifata umutima ndetse bukaba bwanafasha mu kuvura zimwe muri izo ndwara.
    Muri iyi nkuru rero tugiye kubagezaho byinshi utari uzi ku buki mu kurinda ndetse no kuvura indwara z’umutima.
    Ubuki bugizwe n’intungamubiri nyinshi,muri zo twavugamo nka:
    • Ibitera ingufu
    • Imyunyungugu nka: Sodium,Potassium,Calcium,Fer,Magnesium,…
    • Isukari y’umwimerere
    • Za vitamin zitandukanye nka: A,B6,B12,C,D
    • Za protein zitandukanye,…….
    Ibyiza by’ubuki ku mikorere y’umutima wacu
    1. Ubuki butuma umutima utera neza
    Ubushakashatsi bwagaragaje ko unuki bufasha umutima gutera neza,nka ba bantu rero umutima wabo uba utera nabi ni byiza ko yajya byibura arya ku buki mbere yo kurya.
    2. Ubuki bwongerera imbaraga umutima
    Burya uko umuntu agenda asaza,umutima ugenda utakaza imbaraga ukagenda unanirwa,ubuki rero burya ngo ni bwiza mu gutuma umutima wawe ugira imbaraga bityo ntucike integer ku buryo bworoshye.
    3. Ubuki butuma amaraso atembera neza mu mutima
    Iyo amaraso adatembera neza mu mutima,umutima nawo ntubasha gusunika amaraso neza mu mubiri,ibi rero bituma umubiri wose ugira ikibazo.Ngo ni byiza byibuze kurya utuyiko 3 tw’ubuki ku munsi kugira ngo wirinde icyo kibazo.
    4. Ubuki bugabanya urugimbu mu mutima
    Iya urugimbu (Cholesterol) rubaye rwinshi mu mitsi y’umutima,irifunga bityo bigatera indwara y’umutima bita coronary heart disease,ubuki rero bufasha gusukura iyi mitsi yo mu mutima.Ni byiza gufata byibuze utuyiko 3 tw’ubuki ku munsi.
    5. Ubuki bugabanya ububabare bw’umutima
    Ku barwaye umutima,usanga akenshi bababara mu gatuza mu gice umutima uherereyemo,iyo urya byibuze hagati y’utuyiko 3 na 5 tw’ubuki ku munsi birinda uko kubabara k’umutima.
    Icyitonderwa: Nubwo tumaze kubona ko ubuki ari bwiza ku mikorere y’umutima,birabujijwe guha ubuki abana bari hasi y’umwaka 1 kuko bushobora kubatera ikibazo.
    Subscribe to my CZcams Channel:
    / @dashdashtv
    IG: / dashim250
    Facebook: / dushimimana.dashim.9

Komentáře • 56