MENYA AKAMARO KO KUNYWA AMAKARA
Vložit
- čas přidán 16. 02. 2022
- #INZUYIBITABO
Amakara akoreshwa nk’umuti w’indwara zitandukanye harimo no gusohora uburozi mu mubiri, ntabwo ari amakara yo mu ziko cyangwa se mu mbabura amenyerewe, ahubwo ni amakara yatunganyirijwe kuba umuti azwi nka ‘Charbon actif/Activated charcoal’. Izina ryayo rya gihanga ni ‘Carbo vegetabilis’.
Aya makara aboneka mu nzu zicuruza imiti ashobora kuboneka ari ifu cyangwa ibinini. Gukoresha amakara bizwi kuva mu myaka ibihumbi bitatu mbere y’ivuka rya Yezu/Yesu, aho Abanyegiputa bayakoreshaga mu gusukura amazi, ndetse na Hypocrate ufatwa nk’uwahanze ubuvuzi, akaba yarayakoreshaga mu kuvura.
Ese aya makara atunganywa ate?
Amakara akoreshwa nk’umuti, aboneka hatwikwa ibiti ku kigero cy’ubushyuhe kiri hagati ya 600 °C na 900 °C. Yongera gutwikwa kandi ku nshuro ya kabiri ku kigero cy’ubushyuhe kiri hagati ya 900°C na 1000 °C, cyangwa hagati ya 400 °C na 500 °C.
Kuri iki cyiciro cya kabiri, yongerwamo umwuka utangwa n’amazi cyangwa ibyuya byayo mu gihe yabijijwe, ndetse na Gaz yitwa Gaz oxidant ari na byo biyaha ubushobozi bwo gukora nk’umuti.
Amakara akoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye, harimo no gusohora uburozi n’indi myanda mu mubiri ndetse na virusi zimwe na zimwe. Zimwe muri zo ni:
Ibibazo byo mu mara nko kwituma impatwe, gucibwamo, …
Kugugara, kokerwa mu gifu, ikirungurira ndetse no gutumba (ballonnement)
Kugabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri
Gusohora uburozi bwaturutse ku mafunguro ahumanye
Kurwanya impumuro mbi mu kanwa ndetse n’icyuya kibi ku mubiri. Icyakora urutonde rw’akamaro k’amakara si uru gusa, ahubwo rushobora kwiyongera.
Icyitonderwa:
• Mu gihe wanyweye amakara, usabwa kunywa amazi ahagije kuko yo ubwayo ntapfa gusohoka, akomeza guhumbahumba ubwo burozi n’imyanda yose tumaze kubona, kugeza igihe asohokanye n’umwanda munini.
• N’ubwo hari abayagura bakayakoresha uko biboneye, ni byiza kuyanywa wabisabwe na muganga cyangwa n’abize ibijyanye n’imirire, akanakubwira amabwiriza wubahiriza ndetse n’igipimo ufata bitewe n’uburwayi agiye kuvura.
Amakara ntabwo afatirwa rimwe n’indi miti, icyakora ashobora kunyobwa mbere cyangwa nyuma y’amasaha atatu unyweye imiti.
• Ku bagore bafata imiti yo kuboneza urubyaro ikozwe mu misemburo (contraceptifs hormonaux), amakara ashobora kuyifata nk’uburozi akayisohora bityo bagasama batabiteguye.
Subscribe to my CZcams Channel:
/ @dashdashtv
IG: / dashim250
Facebook: / dushimimana.dashim.9
Dashimu uyumwaka 2023 urigukorera kuyihe Radio 📻 93.1 kotwakubuzeho bibaye byiza wambwira peee kuko nkunda inzu yibitabo cyane peee
Urakoze cyane ariko se amakara ashobora namashyira munda
Kwitaba Imana Dash we ibi byo wahushije intego umuntu ntyitaba Imana yapfuye ahubwo ayitaba akiriho kugira iyikorere
Ukwiriye igihembo from bujumbura
Urakoze cyane Dashing
Uri umwarimu mwiza
Umugore utwite ntangoroka ku mwana yanyuye amakara
Ndakwemera cyane.
Urakoze cyaneee
Wangu ndakwemera kd imana ikomeze kukurinda.
Urakoze. Ndumufana wawe from Kenya next time tubwire kurusenda nikiribwa cyumuceri
Amakara batekesha😅
Tubwire icyo wakorera umuntu unukai kanwa
thank Dashim
Thanks Dashim ndagukunda cyane ufasha abanyarwanda, wazongeye ukatubwira kubyiza byo kunywa amata
Njyewe nkunda imvugo yawe Man
Utubwira byinshi byiza urakoze,harukuntu umuntu atabafite umunzani gwapime garama jyutugereranyiriza nakayiko
Gratitude !
1😊😊❤❤❤😊
Iyo uriko uratubarira butubwira muvyo twumva iyo uvuga muri fracains sibose baba barize
Urakoze cyane Dash. Please uzadukorere no kw'ibumba ryicyatsi kibisi
Amakara asohora ibyanda mumubiri gute se? Dashim nadusobanurire neza?
Uzatubwire no kumuti wa mibe nimvuvu murakoze
Thanks Dashim
Ndagukunda setu😍🌸
Urakoze cyane sinarinziko agira umumaro ungana guko, nonese wazatubwiye akamaro kisonjyi?
Dashim wubahw kbs
Amakara y'umukaratusi kobahora batubwira kwafite akamaro kanini?
Kugushimira byo sinabigarukaho
Umuntu ugwaye rubagimpande ( rate en français) ,......yakorishiki ? Ngo akire
Ese umuntu arimumihango yakoresha amakara?cg umuntu ukoresha imiti iboneza urubyaro?
Bayakwa sangahe?
Ese amakara yakura fluore mumubiri?
Ndashaka utubwire ukwo twakoresha tangawiz yiteke utubwire nico imaze
Uko ntabwo ari ukwo👈Ibi ntibibaho
Barandoze ariko narayanyo ye none byaranze
Uzaze nkurangire umuganga
Mumbwire ukobita amakara mucyongereza
Charcoal
@@vavagaga3144 thanks gaga
Charbon mu gifaransa
Amakara s aravura udusununu tuza mumaso
A
Ndagukunda ndiburundi rumonge
wap amakara a testing nuburoz bubutamikano
Uzaduhe number za phone zanyu
Tubwire icyo wakorera umuntu unukai kanwa
Ese umuntu arimumihango yakoresha amakara?cg umuntu ukoresha imiti iboneza urubyaro?