PAPA YANGURISHIJE MU 1997 KU MUGORE W'UMUGOME WANYISHE URUBOZO😢 SINDONGERA KUBONA IWACU KUVA UBWO😢

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 9. 10. 2023
  • NIBA UFITE INKURU YAWE WIFUZA KUDUSANGIZA #DUHAMAGARE_KURI_0790003781 #inkuru_yanjye
  • Krátké a kreslené filmy

Komentáře • 190

  • @rwemembabazi
    @rwemembabazi  Před 9 měsíci +10

    Mureke dufashe Samuel kubona umuryango we nomero ye ni 0788720809

    • @clairemukakalisa4527
      @clairemukakalisa4527 Před 9 měsíci

      Ok

    • @ignatianakagi9052
      @ignatianakagi9052 Před 9 měsíci

      nagane urukiko ashakije ababyeyi/ recherche de paternité yemewe na civil law. naho rwose kuba indashima ni umuco mubi, gerard icyo nkubwiye ni uko bitari byoroshe, akwiye gushimirwa ibyo yakoreye abana b'abanyarwanda atarobanura ngo uyu avuye he, azanywe na nde, afite ababyeyi cg ntabo....ni ukuri mujye mwitondera ibivugwa byose ntibiba ari ukuri. murakoze cyane

  • @ahirwa0077
    @ahirwa0077 Před 9 měsíci +9

    Mbabazi urakoze kuzana Mustafa ! Nukuri babimurira mukigo cya cite de la misercorde baribarwaye cyane bwaki etc babavanamo bose!! Rib na Gerard bakorere abana bose babaye kwa Mariam ubuvugizi koz benshi barababaye harinuwambwiye ngo turasa ubwo ntitwaba tugira icyodupfana numvishe mbabaye cyaneee. Imana itabare abobana bose in the name of Jesus

  • @justinemirembe8910
    @justinemirembe8910 Před 9 měsíci +8

    Birababaje!! Gérard mbabarira ufashe uwo mwana kugana Police. Ntabwo arubwambere uwo mukecuru avugwa. Ndibaza impamvu uwo mukecuru adafatwa ngo asobanure ibyabo bana.

  • @NduwimanaDenise-cz3fx
    @NduwimanaDenise-cz3fx Před 9 měsíci +10

    Gerard mbabazi ❤Imana iguhezagire ikindi uwomwana Imana imuhe gutahura Kwafise se Yesu kristo knd yihangane❤❤

  • @TheDreamFamily0
    @TheDreamFamily0 Před 9 měsíci +9

    Ayiwe disi nimvugo ye yuzuye agahinda disi
    Uyumwana koko Nyina niba ariho yamwiyeretse koko?!! Ababyeyi gito muraryama mugasinzira kweli 💔💔

    • @helenemarierobert8557
      @helenemarierobert8557 Před 9 měsíci

      Sha umubyeyi wakujugunye se ubwo undi wakwemera yavahe ?! Kereka Rurema wa twese

  • @marieodettekansangandahiro3172
    @marieodettekansangandahiro3172 Před 9 měsíci +2

    Komera Samuel. Nuzaba uri i Kigali uzanshake tuganire. Sinzi so cg nyoko ariko nzi Data wa twese. Ikindi nzi Mariam Nyirabuhake. Wenda nakugira inama.
    Gusa ntidutere amabuye uwo mukecuru si mubi. Yareze imfubyi azitangira zirakura. Dushime ibyo. Ibindi Imana ibizi kumurusha cyane. Bimwe biba birenze ibyo tuzi cg tubasha gusobanura. Ariko Imana ibishoboye byose.

  • @uwamahoromadina2093
    @uwamahoromadina2093 Před 9 měsíci +4

    Yoo!! Samuel ndakwibuka twariganye muwagatandatu primary Rwampara uba mukigo.
    Twe twari tuziko mwagezeyo naho mwabaga muri ubwo buzima bushaririye.
    Pole sana bro, Imana niyo nkuru izabacira inzira yo yatumye mukura.

  • @deborahrwiyamirira8680
    @deborahrwiyamirira8680 Před 9 měsíci +4

    Uwo mucecuru yitwa Mariyamu sha yahemukiye abana beshyi cyane

  • @uwingabiremarierose5430
    @uwingabiremarierose5430 Před 9 měsíci +4

    Yoooo impore mama ndakumva cyane kutagira gakondo bitera intimba Kandi bigashegesha nyirabyo ariko Yesu womora inguma niwewenyine waguhuza numuryango wawe nukuri Yesuabigukorere.

  • @nzahorangushimamana9574
    @nzahorangushimamana9574 Před 9 měsíci +9

    Uwo mukecuru nubwa kabiri mwumvise avugwa guhisha abana umuryangi hari undi musore nabonye niba arikwa Sabin

    • @user-hx5ub7jn5n
      @user-hx5ub7jn5n Před 9 měsíci

      Niba aruko bimeze babikurikirane rwose

    • @Queen-ze1tm
      @Queen-ze1tm Před 9 měsíci

      Uyu mukecuru ndumva harahandi namwumvise umwara yaramureze amuhisha iwabo uwo mwana avugako yamufashe ari uruhinja ariko abiziranyeho nababyeyi be ariko arabamuhisha😢

  • @dusabeagathe8701
    @dusabeagathe8701 Před 9 měsíci +9

    Gérard fasha unwana kk ni. mutinda azapfa adatanze amakuru Kuko uwo mukecuru afite impamvu mubyigeho near.

  • @erickyamina2842
    @erickyamina2842 Před 9 měsíci +23

    Ariko uyu mukecuru subwambere avugwa inzego za leta zazamushatse agakemura ibi bibazo byaba bana koko!

    • @geraldinekamali832
      @geraldinekamali832 Před 9 měsíci +4

      Nibyo abana Bose babayeyo bafite iki kibazo ,yanze kubabwira Aho baturuka kdi abizi.
      Leta yacu yafashije ABA Bana koko KO nziko yabishobora,uyu mukecuru atarapfa ngo ajyane Ayo mabanga

    • @geraldinekamali832
      @geraldinekamali832 Před 9 měsíci +1

      Nibyo abana Bose babayeyo bafite iki kibazo ,yanze kubabwira Aho baturuka kdi abizi.
      Leta yacu yafashije ABA Bana koko KO nziko yabishobora,uyu mukecuru atarapfa ngo ajyane Ayo mabanga

    • @twahirwabeatrice890
      @twahirwabeatrice890 Před 9 měsíci +2

      Uyu mukecuru bamuhaga amafranga agashyiramo abana bafite ababyeyi mukigo cyimfubyi, niyo mpamvu yanga kubivuga kuko nibenshi baziko ari imfubyi kandi azi ababyeyi babo.

    • @niyigenaalice8041
      @niyigenaalice8041 Před 9 měsíci

      ​@@twahirwabeatrice890ese abaho cg yarapfuye??

    • @keza7926
      @keza7926 Před 9 měsíci

      ​@@niyigenaalice8041bavuze KO abaho ari gikongoro niba ariko hakitwa

  • @dianeumutoni-iu3gi
    @dianeumutoni-iu3gi Před 9 měsíci +2

    Yoo pole pe! Gusa YESU Agutabare kdi Aragukunda kurusha abakwibarutse

  • @mukankusiimmacule2497
    @mukankusiimmacule2497 Před 9 měsíci +3

    Ntamahoro afite kuba arenganya abo arera.Gerard Imana iguhe umugisha.

  • @tomsonkamikazi6150
    @tomsonkamikazi6150 Před 9 měsíci +3

    Harabantu barera abana ntibifuzekobazamenya ahobakomoka nubugome suko yabaguze kdi iyureze neza umwana nubundi niyo abonye umuryango araguma akakuzirikana ariko yarabahemukiye cyane nibyiza yakoze bizamubera ubusa yooooooo komera shenge gusa yarabakomerecyeje peeee

  • @kaberajojo1212
    @kaberajojo1212 Před 9 měsíci +4

    Yewe 😭😭😭🙏Imana igucire inzira wa mfura we😥😥mbega agahinda weeee 😢😢

  • @christinemahoro1041
    @christinemahoro1041 Před 9 měsíci +5

    Umukecuru wumugome utera abana agahinda kangana gustya humura musore mwiza yesu aragukunda

    • @helenemarierobert8557
      @helenemarierobert8557 Před 9 měsíci

      Abana bagurishijwe n’iwabo rero Uwo abitse ibanga bamubikije rero ntiyarimena kandi ababyeyi bamubujije kubivuga!

  • @munyololomwavita3564
    @munyololomwavita3564 Před 9 měsíci +2

    Manaweeeeeee biba bi babaje ariko Imana izakomeze kubana nawe shenjye

  • @roseuwase1616
    @roseuwase1616 Před 9 měsíci +6

    Gerald uwo musore nimumufashe mujye RIB

  • @kelvinsauveur6264
    @kelvinsauveur6264 Před 9 měsíci +1

    Iyo Enoch nimba yarapfuye statistic y’urwanda ifite yabanyarwanda bapfuye. . Kandi imigo kirazi aho enick nkumukozi wabo yakomoka. Sasa ufite 2 option . Mariam nakubwire abo babyeyi nawe canke umuji kwakigali section statistique ishora kukubwira Enock aho yahora ba . Ugahita umenye aho pspawawe yabaga kuko sikera. Nabi babyeyi bawe nibara

  • @naomeutamuriza9648
    @naomeutamuriza9648 Před 8 měsíci +2

    Sha ihangane mwana twabaye hamwe nanjye icyo kigo ndakizi nakibayemo naho Mariam we yahishiriwe Ubugome bwinshi bwindenga kamere kugurisha ibyo kurya byabana ndabyibuka rwose imodoka Zazanaga ibyo kurya hakaza nizindi zo kubitunda, hari abana benshi bapfaga buduhinja bakabata mukimoteri bakazabatwarana nimyanda noneho ikigo kimukiye kabusunzu byari bibi cyane ngewe nabaye muri Amidor kuva munyakabanda

    • @LaetitiaMupenzi-sg8sx
      @LaetitiaMupenzi-sg8sx Před 8 měsíci

      Yego nyagasani ibyose burya bibaho murwanda Mana yange.nimwihangane pe ndumva birenze

    • @user-vz2xx4xd1c
      @user-vz2xx4xd1c Před 8 měsíci

      Abayoboraga icyo kigo bagomba kugezwa imbere yubutabera
      Urakoze gutanga ubuhamya

    • @naomeutamuriza9648
      @naomeutamuriza9648 Před 7 měsíci

      Sinzi mpamvu batabakurikiranye bakamuhishira kdi bajya gufunga Ikigo bakimura abana mubindi bigo bari bafite amakuru,yewe harimo nabarwaye bwaki benshi
      Ikigo cyabaye ahantu ha 3 : Munyakabanda, Murugarama,Kabusunzu ,Mariamu we nukuli nubwo igihugu kitaguhannye ariko Imana yo ntizabura kuguhana pe

    • @Hope-rj3df
      @Hope-rj3df Před 7 měsíci

      Jesus! Mbega idayimoni!

  • @user-hx5ub7jn5n
    @user-hx5ub7jn5n Před 9 měsíci +1

    Ariko Mana 😢pole sana Samuel ,lmana irakuzi knd humura uzababona

  • @mboningabajeanbosco444
    @mboningabajeanbosco444 Před 9 měsíci

    Pole bro. Uwo mukecuru uzamujyane mu nkiko gusa poapa wawe nawe ni mubi cyane ninkaho yagutaye
    ndumva washaka ubuzima gusa umenye abo babyeyi bawe gito byaba byiza umenye inkomoko yawe

  • @esthersomayire1031
    @esthersomayire1031 Před 8 měsíci

    Ihangane birababaje cyaneee. Ariko humura Papa wawe na mama wawe bukuri ni Imana yatumye ukiriho. Komera Imana iragukunda

  • @tumukundealphonsine9456
    @tumukundealphonsine9456 Před 9 měsíci +5

    urwo rukecuru Manayanjye barukurikiranye koko

  • @mariekibutwa5760
    @mariekibutwa5760 Před 9 měsíci

    Mpore muhungu mwiza lmana murikumw izokuronsa umuryango wawe ukomez gusenga ugire ukwizera izogutabara kandi courage courage.

  • @yamuragiyelaurence4998
    @yamuragiyelaurence4998 Před 9 měsíci +1

    Ihangane ncuti Kandi ukomeze ujye mbere❤❤

  • @dorothynyakato
    @dorothynyakato Před 9 měsíci +5

    Ubuyobozi bufashe uyu mwana kumenya ababyeyi be

  • @mukantaganzwaclothilde9840
    @mukantaganzwaclothilde9840 Před 9 měsíci +3

    Komera muvandi!izere Imana niyo itugenera byose!wapfa wabaho,wagira ababyeyi utabagira byose niyo !gusa birakwiye ko ushima uwo mubyeyi wabareze yo kabaho!❤ Ese ugirango ntiyakoze ibyananiwe nabo wita ko bakubyaye??? Ndakwinginze ba maso urebe kure umenye icy'ingenzi(mufate umwanya muge gushima uwo mubyeyi) naho abo babyeyi gito uriho urabashakamo iki? Gusa imbere niheza kdi komera Imana niyo nkuru!

    • @geraldinekamali832
      @geraldinekamali832 Před 9 měsíci

      Nuko atari wowe ,utazi Aho ababyeyi bawe Bari uziko bariho ngo umenye igikomere cy'aba Bana. Niyo baba abasazi batora amasashi akababona n'amaso byamufadha kworoherwa🤷🙏ma
      Umuntu yagukorera ibyiza 100, ikibi kimwe gishengiye umutima kikakujyana kure .rero kuba yarabareze si impamvu yo kubima imyirondoro y'aho bavuye,,ubwose namara gupfana Ayo mabanga atagihali, bazahembwa nande babyaye?bazasurwa nande barwaye ?
      Plz nabwire abana bikomereze Aho abagejeje mubuzima,apana kubicisha agahinda rwose. 👌🤔🤔🙏

  • @djohaumuhoza2685
    @djohaumuhoza2685 Před 9 měsíci +3

    Uyumuntu subwambere mwumvishe kukibazo cy'abana pe!

  • @kezakeza2061
    @kezakeza2061 Před 9 měsíci +2

    ukurikiye ikiganiro Enok yari aturanye niwabo kandi abantu bacuruza bakunda kumenyekana kurikirana umugorewe ujye ahobaribatuye ubaririze urebe good luck .

    • @ignatianakagi9052
      @ignatianakagi9052 Před 9 měsíci

      Yego, keza yabaza abo mu muryango wa enock bamufasha. cg wasanga na papa yarashaje ntabimenye agahora ategereje uzamusura agaheba. Azababona n'abanyamategeko bamufasha. Hari na NGO's zabikoraga nka Haguruka, liprodor, Komisiyo ishinzwe abana.

  • @Hhhhhjjdd
    @Hhhhhjjdd Před 9 měsíci +3

    😭😭😭🙆🏼‍♂️👍🏾🤦🏾‍♀️🤦🏾‍♀️🤷🏽‍♀️😱😱😱🫂❤️‍🩹ihangane sha!meshake yahanuyeko abanyarwanda bose bafite agahinda police 👮‍♀️ or abasirikare batabona.abatavuga nibobenshi 🤝🤝😭🤝

  • @gabykarame5648
    @gabykarame5648 Před 9 měsíci +8

    Uwo mukecuru afite trauma, ashobora kuba nta muryango yigeze, noneho umujinya akawutura abana. Bamuteze abantu babyigiye

  • @anickkanyamuneza9601
    @anickkanyamuneza9601 Před 9 měsíci +2

    Courage musore imana ikomeze ikurinde cneee hama igihe cimana nicyagera izakwereka umuryango humura 🙏🇧🇮🇧🇮🇧🇮

  • @zeno_derrick8709
    @zeno_derrick8709 Před 9 měsíci +2

    Dore bimwe scovia yavuze, iyi miryango ishinzwe uburenganzira bwabantu niyo gucuruza abantu gusa ubuse kuki badakorera abana ubuvugizi ngo babone imiryango yabo. Nikibazo gikomeye niba aruku bihagaze

  • @Arredidier-ev1nn
    @Arredidier-ev1nn Před 9 měsíci +3

    Pole brother ndababaye😢

  • @mukamutarajacqueline7758
    @mukamutarajacqueline7758 Před 9 měsíci +2

    Gusa uwo mukecuru ndunvà akwiye gukurikiranwa akagira ibyo asobanura!

  • @nzahorangushimamana9574
    @nzahorangushimamana9574 Před 9 měsíci +2

    Uzatange ikirego ku giti cyawe ntutegereze

  • @ericclaude6091
    @ericclaude6091 Před 9 měsíci +1

    Iyi nkuru irababaje ariko uwo mwana ndumva afite amakuru azafasha RiB kuko ndumva nubwo uwo mubyeyi atatanga amakuru ibyo bigo bindi yabayemo nabyo ntibyabura amakuru

  • @nagicirojoyeuse1723
    @nagicirojoyeuse1723 Před 7 měsíci

    Mbega Agahinda samweri Ihangane mwinshuru harimana ihindura ibikomeye ikabigira ibyoroshe komezawishime nkuko ubivuze imana izakurenganura GS unteye igisebe kumutima Ihangane muvandi

  • @mukamutarajacqueline7758
    @mukamutarajacqueline7758 Před 9 měsíci +1

    Ooooh!
    Ibyo biroroshye cyane bazage mu bitabo bakiriragamo abo bana,azaboña umuryango we

  • @user-hl9yx9dm9g
    @user-hl9yx9dm9g Před 4 měsíci

    Yewe samu ndakuzi kbs ihangane muvandi komera cyane

  • @niyonizeyeannemarie5157
    @niyonizeyeannemarie5157 Před 9 měsíci

    Gerard nukuri fasha abo bana , uwo ni muntu ki wigira atyo kweri? Nukuri birambabaje cyane

  • @user-bj2ho2ov9n
    @user-bj2ho2ov9n Před 7 měsíci

    Mufashe.umwana..imana.ibahe.umugisha.umucecu.ateyeagahinda

  • @mariyetimugeni3590
    @mariyetimugeni3590 Před 8 měsíci

    Uzajye kuri RIB umugufashe ntmpavu yo kukubuza uburenganzira bwo kumenya umuryango wawe kandi komera ❤

  • @gahofofo5528
    @gahofofo5528 Před 9 měsíci +2

    Nonese mururu rwanda harumuntu wigira akaraha kajyahe nonese ko dufite ubuyobozi bahaguruke babafashe

  • @yvetteshikama804
    @yvetteshikama804 Před 9 měsíci +2

    Mbega ikiganiro giteye agahinda numva mbabaye caane uyo musore leta ni mufashe aronke umuryango wiwe birababaje pe

  • @roseuwase1616
    @roseuwase1616 Před 9 měsíci +4

    Nimuhaguruke mwese muge RIB

  • @NduwimanaDenise-cz3fx
    @NduwimanaDenise-cz3fx Před 9 měsíci +1

    From 🇧🇮Burundi ndabakunda

  • @uwanyirigiraannociate3353
    @uwanyirigiraannociate3353 Před 9 měsíci +3

    Muzasabe police izajye kumusaka za Dossier zose wasanga abifite iwe hariya

  • @ciatt9587
    @ciatt9587 Před 9 měsíci +2

    Witabaze RIB, idyo nihohoterwa urigukorerwa

  • @francinetwagirayezu5322
    @francinetwagirayezu5322 Před 9 měsíci +2

    Mbega agahinda ufite ariko wihangane kuko mama wawe ashobora kuba areba ikiganiro kuko amazina nibaba batarayahinduye muzabonana nongeye kubwira ababyeyi kubwira abana banyu amazina yanyu bakiri bato kuko uyumwana abonekako aribabana bakura bavuga mama na papa ayo samazina ahubwo munyuzamo mukabasobanurira

  • @kelvinsauveur6264
    @kelvinsauveur6264 Před 9 měsíci +3

    Uyo Enock ko yakora mukigo na croix rouge benewabo bashobora kutanga ubuhamya kuko barabaturanyi. Umuryango wa enock ushobra kumenya aho ababyeyi biwe babaga

  • @solangeyandereye4835
    @solangeyandereye4835 Před 8 měsíci

    Mpore mama , warababaye Cyane. Nyagasani Yezu Nyirimpuhwe abahumurize, RIB kbsa ibikurikirane

  • @donnauwase9119
    @donnauwase9119 Před 9 měsíci +4

    Umva arajyagusa na Tom close nukuri

  • @Karabo-
    @Karabo- Před 9 měsíci +3

    Uwo mukecuru ibyo ahishira azi neza ko ari icyaha. Kuko yakoze human trafficking yaguraga abana bafite imiryango. Abafatiye mu buzima bubi babaga barimo. Ntabwo rero icyo kintu yakoze ndahamya ko muri code penale icyo cyaha kirimo. Nicyo yahunze aba adashaka kugaragaza elle s'échappe de son criminalité.

  • @claudineuwineza5512
    @claudineuwineza5512 Před 9 měsíci +14

    Mbaye uwambere mumpe twatuntu numve uko bimera 🙈😂😂😂😂😂😂😂

  • @GajuBianca-hz7mf
    @GajuBianca-hz7mf Před 8 měsíci

    Nukuri leta yacu nidufashe kuko nuburenganzira bw'umwana komera papa

  • @helenemarierobert8557
    @helenemarierobert8557 Před 9 měsíci

    Hari icyo nibaza, abana bajyanywe n’ababyeyi babo, rero niba barajyanywe n’iwabo ni uko batabashakaga, ababyeyi bababujije guha abana amakuru! Rero mwa bana mwe mwiturize barabagurishije!

  • @uramutsem.jeanne4682
    @uramutsem.jeanne4682 Před 9 měsíci +1

    Ibi bintu ni amayobera! None se uwo mubyeyi Maliam abifitemo iyihe nyungu kugeza ubu?

  • @geraldinekamali832
    @geraldinekamali832 Před 9 měsíci +2

    Njyewe ndumva uwo mukecuru mumuhaye frw yose ashaka yabamubwira,mumupropose frw rwose.
    Byanze mwitabazr RIB ,Abe ariyo imwinginga rwose uwo Mariam

  • @user-hc8ec5qs7y
    @user-hc8ec5qs7y Před 9 měsíci +3

    Hari undi mwana si uwa mbere uje kuvuga ikibazo yatewe n'a Mariam 😭😭

    • @diybdg1850
      @diybdg1850 Před 9 měsíci

      Kabisa hari undi nawe

    • @ahirwa0077
      @ahirwa0077 Před 9 měsíci +2

      Uwo mwana yitwa kazungu Gerard ! Abana benshi wabona babaye Kwa Mariam bafite ibikomere baje kubamwaka babazana mukigo nange nabayemo kitwa La cite de la misercorde !! Sam komera ndakwibuka tuba kicukiro Imana izabikora Amen

  • @keza7926
    @keza7926 Před 9 měsíci +1

    Ababyeyi gito koko bararyama bagasinzira? Yaba abakubyaye cg uwakureze Bose kimwe.umuntu koko arabyara agatanga uwo yabyaye atari ikibazo cyubushobozi ate? Papa wawe niba yarananiwe kw'ihanganira amarira yawe yarakubyaye yumvaga undi uzakwihanganira arinde? Uwo mukecuru,RIB yakamutegetse guhuza abana n'a famille zabo.

  • @ndshopgoma1611
    @ndshopgoma1611 Před 9 měsíci +1

    Ministère y'umuryango na RIB bikwiriye gukurikirana iki kibazo

  • @user-xh2km1go9g
    @user-xh2km1go9g Před 8 měsíci

    Samuel WE twese nuko humura uzabaho imana izakubere byose

  • @roseuwase1616
    @roseuwase1616 Před 9 měsíci +4

    Malium yahemukiye abana benshi pee!!!!

  • @jeanninetony4982
    @jeanninetony4982 Před 8 měsíci

    bjr .Titre ntibijyanye Gerard!!!

  • @ericclaude6091
    @ericclaude6091 Před 9 měsíci +2

    Ikindi kdi niba uwo mukecuru yaranataye inyandiko ziranga abo bana azabisobanura muri RIB

  • @sarasara-ur6nz
    @sarasara-ur6nz Před 9 měsíci +1

    Pole sana 😢😢

  • @anastase_iradu
    @anastase_iradu Před 9 měsíci +1

    Iyambaze leta, ibaze uwo mukecuru

  • @christinemahoro1041
    @christinemahoro1041 Před 9 měsíci +1

    😭😭😭birababaje kweri

  • @roseuwase1616
    @roseuwase1616 Před 9 měsíci +4

    Cyangwa Papa wawe yishe mama wawe sha!!!!!??

    • @zeno_derrick8709
      @zeno_derrick8709 Před 9 měsíci

      Wasanga disi, mbega u Rwanda mbega abanyarwanda weee😢😢😢 twuzuye umubabaro ndengakamere. Nyagasani arengere u Rwanda

    • @dianeumutoni-iu3gi
      @dianeumutoni-iu3gi Před 9 měsíci

      Nange natekereje ko se yishe nyina

    • @uwamahororosine9124
      @uwamahororosine9124 Před 9 měsíci

      Nanjye niko mbikeka pe😢

  • @jshsjjsjsjdnhsn2833
    @jshsjjsjsjdnhsn2833 Před 9 měsíci +2

    Asa na Tom close cyaneee cyaneee

  • @jmbwanandeke7995
    @jmbwanandeke7995 Před 9 měsíci +2

    Mana wee, mpore Cyane.

  • @jeanneuwineza1963
    @jeanneuwineza1963 Před 9 měsíci +1

    Ahubwo mugire vuba bamufate atange ayo makuru vuba aziyahura mubure byose pe

  • @dorothynyakato
    @dorothynyakato Před 9 měsíci +2

    Uyu mwana arababaye rwose

  • @umuhozajeannine3838
    @umuhozajeannine3838 Před 9 měsíci +1

    Humura samuel gusa mariam nasobanirire abana uko bimeze kuko subwambere avugwa ko yanga gutanga amakuru

  • @niyitegakasolange537
    @niyitegakasolange537 Před 9 měsíci +1

    Ariko uyu mwana byakunda akabona umuryango niba bagihari none se mwamufashije nkabantu bakoze muricyo kigo bakamubwira aho Enok yaratuye ko bageze aho yaratuye wenda bamumenya

  • @moniquemukarukundo8632
    @moniquemukarukundo8632 Před 9 měsíci

    Mbega umukecu wumugome
    Birababaje pe

  • @sibomanavictor1879
    @sibomanavictor1879 Před 8 měsíci

    Njye ndumva uwomukecuru yabazwa imiryango yabana kuko arayizi

  • @NicoleUmutesi-vf8md
    @NicoleUmutesi-vf8md Před 9 měsíci +1

    Komera mwana warahuritse ariko imana ninkuru

  • @kelvinsauveur6264
    @kelvinsauveur6264 Před 9 měsíci +2

    Ubutegetsi nubu fate uyo mukecuru avuge uko vyagenze . Ça c est scandaleux . Navuge atarapfa uyo mukecuru

  • @kelvinsauveur6264
    @kelvinsauveur6264 Před 9 měsíci +2

    Uyo mukecuru numva afite abantu barikubutegetsi bamufungiye Ikibaba. Ntivyimvikana abana bagurishwa gurtyo . Umukecuru akidegemvya

    • @ignatianakagi9052
      @ignatianakagi9052 Před 9 měsíci

      si ukubagurisha kuko yafashije abana benshi bari bafite ikibazo, ababyeyi bari bafite ibibazo, babonaga ari igisubizo, amafaranga bahaga umukecuru yari ayo kubatunga. niyo wabasobanuriraga ko atari igisubizo mwabaga abanzi

    • @kelvinsauveur6264
      @kelvinsauveur6264 Před 9 měsíci

      None ko atababwira aho bwkomoka canke nabahe Ama dossier yabo cane ko bakuze . Nikuberiki uyo mukecuru atavwreka urukundo rwokubaha igiherekezo birwatize. Kubwanje ibyo uyo lukecuru akora sibyo. Iyo ukoze ineza ikore gushika kumunota wanyuma . Uyo mukecuru arazi papa uyo muhungu aho yabaga. Kuberiki Adam uba umuco yaho ako moka

    • @ignatianakagi9052
      @ignatianakagi9052 Před 9 měsíci

      @@kelvinsauveur6264 ubwo se yayibuka yose? ibyo nzi ni uko abana bajyanywe mu kindi kigo n'amadosiye yabo. Ni ikigo cyabaga rusizi. ubwo niho babariza. Hari na copy nibwira ko yabaga muri minaloc nyuma services z'abana yimurirwa migeprof nabo bafite amakuru. Ese nta no kumushima yarabareze ababyeyi babatereranye? Si byiza kuba indashima, kuba nyina yaramutaye, se akamureresha ariko ntaze no kumusura se byabazwa uwamureze ataramubyaye. Sinzi pe.

    • @ignatianakagi9052
      @ignatianakagi9052 Před 9 měsíci

      @@kelvinsauveur6264 erega yakiraga benshi, ashobora kuba atanabibuka, yabikoraga by'abakecuru bakunze abana yewe n'ubushobozi bwari buke. Gusa dissiers zabo babariza aho babaye bwa nyuma, cg migeprof babimuye. Ikindi batanga ikirego civil cya recherche de paternité, abavoka bakabafasha. murakoze

    • @kelvinsauveur6264
      @kelvinsauveur6264 Před 9 měsíci

      @@ignatianakagi9052 Erega ntawanse kwemera ko yabafashije . Ikibazo ni réaction Ubwo mukecuru iyo bamubsjije ibyerekeye i muryango yabo canke ababyeyi babo. The problem is the reaction of that woman . Yarabareze Kandi turabishima . Mais sometimes iyo urigufasha abandi ugomba kuba ufite empathy . Gushira ukuguru kubirato vyundi. Imagine iyo wowe ari uyu muhungu. Wabiri kwitumva gute . Urazi igikomere kutagira muryango? Igikomere kitari ku mubiri wawe ntumenya ko kibabsza. Wumvise ibyo uyomukecuru yavuze kugirango abone ababyeyi biwe? Nuko mama wiwe azawenyenye! Nuko rero uyo mukecuru Afite amakuru yababyeyi biwe. Nibuo bavuganye. Rero umwana yarakuze. Kandi wumvise nibyo uyo mukecuru akora na réaction ziwe . Obviously Arazi info za babyeyi biwe .

  • @nzahorangushimamana9574
    @nzahorangushimamana9574 Před 9 měsíci +3

    Ni ubugome burenze afite umutima nk,uwigikoko pe mumbwire yaba yarabyaye afite abana ntiyaba yarabyaye ngo akore ubugome nkubwo 🤷🏿‍♂️

    • @uwanyirigirarachel7118
      @uwanyirigirarachel7118 Před 9 měsíci +3

      Kubyara ntibibuza ufite umutima w' ubugome kubugira , naba nuyu yahemukiwe na rubanda , njye ubugome nabukorewe na nyogokuru ubyara data . Nyamara ngirirwa neza na Mukadata .

    • @ateteanida2483
      @ateteanida2483 Před 9 měsíci

      Uyu Mariam ntago yijyeze abyara kandi yahemukiye cyane abana yareraga sinzi impamvu reta itabafasha

    • @reginenyiramana2019
      @reginenyiramana2019 Před 9 měsíci

      Wapi ntiyabyaye!

  • @ignatianakagi9052
    @ignatianakagi9052 Před 9 měsíci

    kosora title gerard. ubanze umenye amakuru, uwo mubyeyi akwiye gushimirwa aho kumuvuga uko atari. hari mu gihe gikomeye.

  • @ezechielkabanda1616
    @ezechielkabanda1616 Před 9 měsíci

    Mucecuru Nyirabuhake Maliam fasha twe turi kumva Ino nkuru ibabaje uhe uno mwana Amakuru aruhuke Umutima.

  • @orenenahimana4183
    @orenenahimana4183 Před 9 měsíci +2

    Uwo mubabaro uyo musore afise urarenze pe

  • @niyonizeyeannemarie5157
    @niyonizeyeannemarie5157 Před 9 měsíci

    Ubuyobozi nziko bwabafasha pe, kumenya umuryango ni uburenganzira bw'abana dii

  • @helenemarierobert8557
    @helenemarierobert8557 Před 9 měsíci

    Mwana we barakugurishije 😭😭😭

  • @hajatihajati5357
    @hajatihajati5357 Před 9 měsíci +2

    Uwo musilamu ni uwizina si much iriya urubanza ariko amenye icy aza bwira Imana ye kuko abo bana yabagize isahani ye ariraho kubaramira ???? Cg ni mwe mw muramiye

  • @mukamanaesperance1338
    @mukamanaesperance1338 Před 9 měsíci

    Uyu mwana nizeye ko azabona umuryango pe!!!Ubuyobozi bubishyiremo imbaraga

  • @uwasejoyce3766
    @uwasejoyce3766 Před 8 měsíci

    Ark se kuki habaho amakosa nkaya koko baziko ushobora kurongora umuvandimwe wawe kubera ubugoryi

  • @tumukundealphonsine9456
    @tumukundealphonsine9456 Před 9 měsíci +1

    ariko nkibyo bubyeyi gito koko bagiye babifunga urwo rukecuru koko bazarufashe aba baba naragurishwa disi ariko iyi si Manayanjye sha uwo si papa wawe tu

    • @felixmutondo8294
      @felixmutondo8294 Před 9 měsíci

      Ari mukecuru nabamuhaye abana ufite ikosa rikomeye ninde

  • @niyitegakasolange537
    @niyitegakasolange537 Před 9 měsíci

    Ariko ababyeyi gito mana koko ukajyana umwana mu kigo ntusubire no kumusura

  • @user-iq5ql5dd8l
    @user-iq5ql5dd8l Před 9 měsíci

    Ati nange narimuzi mbega agahinda,😭😭😭😭😭😭😭😭

  • @jordan-im8kt
    @jordan-im8kt Před 9 měsíci +2

    Mariamu numurozi

  • @user-cm3nd7um3l
    @user-cm3nd7um3l Před 4 měsíci

    kwemeza ko yimana amakuru ayazi ni ugukeka. ese abaye atayazi? bagane urukiko rubafashe gushaka ababyeyi, byitwa recherche de paternite. bagome ni abamubyaye bakamutererana.

  • @uwabyayemariam3152
    @uwabyayemariam3152 Před 9 měsíci +3

    Ndababaye cyane ndibaza icyo uwomubyeyi yibaza iyo abona agahinda kababana ntacyokamubyiye

  • @anastase_iradu
    @anastase_iradu Před 9 měsíci +1

    Rib nikore akazi