NYEMERERA NGENDANE NAWE -- Past. HABYARIMANA Desire

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 25. 06. 2024
  • KUVA 33:12-23
    12.
    Mose abwira Uwiteka ati “Dore ujya untegeka uti ‘Jyana ubu bwoko’, ntumenyeshe uwo udutumanye. Ariko waravuze uti ‘Nkuzi izina kandi wangiriyeho umugisha.’
    13.
    Nuko niba nkugiriyeho umugisha koko, nyereka imigambi yawe kugira ngo nkumenye, mbone uko ndushaho kukugiriraho umugisha, kandi wibuke yuko ubu bwoko ari ubwawe.”
    14.
    Aramusubiza ati “Ubwanjye nzajyana nawe nkuruhure.”
    15.
    Mose aramubwira ati “Ubwawe nutajyana natwe ntudukure ino.
    16.
    Ikizamenyekanya yuko jye n’ubwoko bwawe twakugiriyeho umugisha ni iki? Si uko ujyana natwe, bigatuma jye n’ubwoko bwawe dutandukanywa n’amahanga yose yo mu isi?”
    17.
    Uwiteka abwira Mose ati “N’icyo uvuze icyo ndagikora, kuko wangiriyeho umugisha nkakumenya izina.”
    18.
    Aramubwira ati “Nyereka ubwiza bwawe burabagirana.”
    19.
    Uwiteka aramubwira ati “Ubwanjye nzanyuza kugira neza kwanjye kose imbere yawe, nzivugira mu izina imbere yawe ko ndi Uwiteka, kandi nzagirira ubuntu uwo nzagirira ubuntu, kandi nzababarira uwo nzababarira.”
    20.
    Kandi ati “Ntiwareba mu maso hanjye kuko umuntu atandeba mu maso ngo abeho.”
    21.
    Kandi Uwiteka ati “Hariho ahantu bugufi bwanjye, nawe uzahahagarare ku rutare,
    22.
    kandi ubwiza bwanjye bukikunyuraho, nzagushyira mu busate bw’igitare, ngutwikirize ikiganza cyanjye ngeze aho marira kunyuraho,
    23.
    maze ngutwikurureho ikiganza cyanjye urebe mu mugongo hanjye, ariko mu maso hanjye ntihaboneka.”

Komentáře • 4

  • @MushimiyeJosse
    @MushimiyeJosse Před 8 dny

    Amenn amenn lmana iguhe imigisha ndafashijwe cyanneeeee nkunda ibyigisho byawe komerezaho lmana igukomereze mumurimo wayo.

  • @FannyMushimiyimana
    @FannyMushimiyimana Před 5 dny

    Imana ijyendane natwe 🛐🙏🙏

  • @Nigihecawe
    @Nigihecawe Před měsícem

    Amen

  • @gentilkayitana-es1wt
    @gentilkayitana-es1wt Před 27 dny

    Pastor Desir izo instruments iba ivugira mu Cy'igisho birabangama pee