VIDEO utazi ya Perezida SINDIKUBWABO abeshya abazungu

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 20. 07. 2021
  • Doctor SINDIKUBWABO Theodore
    Kenshi abantu bibaza ukuntu Docteur Theodore SINDIKUBWABO wahoze ari muganga w’abana wari umunyempuhwe mu gufasha abana babaga barembye kandi wari inshuti yaje guhinduka umwicanyi ruharwa warimbuye benshi mu bana bazize Jenoside yakorewe abatutsi .
    Kenshi abantu iyo bavuga kuri Leta y’Abatabazi nuburyo yateguye Jenoside yakorewe abatutsi ndetse ikayishyira no mu bikorwa bakunda kwibanda ku ruhare rw’uwari Minisitiri w’Intebe w’iyi Guverinoma Jean KAMBANDA ndetse nabandi ba Minisitiri batandukanye babaye muri iyi Guverinoma barimo Madamu Paulina NYIRAMASUHUKO ariko bakirengagiza kenshi kandi ntibagaruke kuruhare rwuwari Perezida wa Repubulika muri w’iyo Leta y’abatabazi Dr SINDIKUBWABO Theodore wayoboye iyi Leta kuva tariki ya 08 mu kwa kane mu 1994 kugeza ihunze tariki 17 mu kwa karindwi mu 1994 .benshi harimo n’abashakashatsi ntibakunze kuvuga kuruhare rwa SINDIKUBWABO nyamara ni umwe mu bantu bakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside igihe kirekire ndetse anakangurira abahutu kwishora muri jenoside batsemba abatutsi. Reka rero muri iki kiganiro cyuyu munsi tugaruke ku buzima bwihariye bwa Dr Theodore SINDIKUBWABO;Reka tuvuge ku rugendo rwe rwa Politiki yaciyemo nuko yitwaye mu mirimo yakoze yose n’ibindi bitandukanye.iki ni ikiganiro IBYAHISHWE ukurikira ku NTSINZI TV utegurirwa na BIZIMANA Christian ukakigezwaho na Prudence NSENGUMUKIZA.Mbahaye ikaze.
    Theodorer SINDIKUBWABO yavutse mu mwaka wa 1928 avukira ku musozi wa Zivu muri Shyanda aho hari muri Terituwari ya Asitirida. Nyuma haje kuba Komine Shyanda muri Perefegitura ya Butare ubu ni mu karere ka Gisagara mu ntara yamajyepfo.Sindikubwabo yari umuhungu wa SEMUTWA Zacharrie na NYIRAMANDWA Judithe. Ise umubyara yari umukozi w’abazungu baba Misiyoneri babagaturika yari yarazanye nabo I Save aba ari naho ashakira nyina wa SINDIKUBWABO.Sindikubwabo yavukiye aha I Save Nyine aba ariho anigira amashuri ye abanza ariko nyuma ababyeyi be bimukira I Gisagaraga ariho yanakuriye ;Sindikubwabo avuye mashuri ye abanza yakomereje ayisumbuye mu ishuri rya Groupe Scolaire d’Astrida ryari mu muhyi wa Butare iri ninayo ryaje kwitwa Groupe Scolaire Officielle de Butare ubu ni mu Indatwa N’Inkesha School.aho yaharangije mu mwaka wa 1953 mu ishami ry’ubuvuzi rya Assistant Medical.
    #IntsinziTV #SindikubwaboTheodore #Genocide
    NIBA UKUNDA IBIGANIRO BYACU KORA SUBSCRIBE

Komentáře • 39

  • @sustainabledevelopment4653

    Abahutu Nibabi pe. Kagame was and RPF. With our uncle's who died in struggle are great redeemers of the situations. Thanks to hero's like Fred Rwigyema

  • @claudinebigirimana5408
    @claudinebigirimana5408 Před 3 lety +11

    Inyungu babivuyemwo n’iyihe ? Berekanye ubugome n’ubugambanyi , bafite ubugome mpaka muri ADN abaheze mumahanga barakomeza bakibaza ko bazongera guhemuka, ariko tumaze kubereka ko tudatekereza nkabo, abazungu babafataga mumugongo barabigobotoye, bari bazi ko ububi bwose bakoze butazamenyekana, baribeshye yewe ntawumara ubwoko babimenye bakoze ububwa.

  • @KE-xp5jy
    @KE-xp5jy Před rokem

    Imana yarahabaye rwose ntaho u Rwanda rwari kuzagera nubugome bw'ubuyobozi bw'ababantu!

  • @gasoreleons2728
    @gasoreleons2728 Před 3 lety +4

    Umujenosideri!

  • @muhayimanasamuel7056
    @muhayimanasamuel7056 Před 3 lety +1

    Iherezo rye ryabaye ribi kdi nabandi bose bamennye amaraso yinzirakarengane aho bari hose kwisi ibyabo bizarangira nabi amaraso arakurikirana bantu mugifite umutima wubugome mwumva mwakomeza kwica abantu mwihane musabe imbabazi mutahe mugihugu cyanyu kirabakeneye biruta kwirirwa mubeshya mumahanga mugoreka amateka musebya ihugu!

  • @mwadjumamukamfizi2216
    @mwadjumamukamfizi2216 Před 3 měsíci

    Ukobivuga!! Abatusi nabantu mwa bisimba mwe

  • @alphonsegahongayire9450
    @alphonsegahongayire9450 Před 3 lety +6

    Amaraso yinzirakarengane mwamenye azabakurikirana....

    • @luizfigo1133
      @luizfigo1133 Před 3 lety

      Nubundi yaramukurikiranye ntiyabasanze se aho yabashyize

    • @isarosalama202
      @isarosalama202 Před 3 lety

      Nukubasabira imbabazikumana kuko shitani nako umuzungu niwe wabashutse ariko nabo byaranagarutse amaraso yarabasamye bapfuye nabi bapfuye bicuza ikibi bakoze

  • @bahendaelyse6401
    @bahendaelyse6401 Před 3 lety

    sinarinziko interahamwe nazo zigira Emotion! urabona nyagupfa uburyo yivugisha na gahinda kenshi, gusa hashimwe uwiteka watse igihugu aba babi kuko u Rwanda ntaho rwari kuba ruri.

  • @uwaseines9782
    @uwaseines9782 Před rokem

    Gichuchu ndibazako cyagihe mumuriro

  • @schaukougikamba5461
    @schaukougikamba5461 Před 6 měsíci

    How did a Tutsi become a hutu leader?

  • @jadotuyishime2087
    @jadotuyishime2087 Před 3 lety

    uwashaka guha umusanzu ibstinzi tv yabakurahe

  • @cesariehakizimana429
    @cesariehakizimana429 Před 3 lety

    Hum hum hum biratwengej ubwoba

  • @simonmuhizi9500
    @simonmuhizi9500 Před 3 lety

    arakiyahuza umweko.

  • @sw3rrvv
    @sw3rrvv Před rokem

    Mana weee aka kagabo karanshisha

  • @ruzindazajonas8506
    @ruzindazajonas8506 Před 3 lety

    Burya guca bugufi no kutamena amaraso n'umugisha! Ubuse ko yamaze abantu we arihe? Yanapfuye urubi noneho ntan'ijuru

    • @luizfigo1133
      @luizfigo1133 Před 3 lety

      Yego la ubundi yungutse iki konawe yagiye

  • @BUTA817
    @BUTA817 Před 3 lety

    😂😂😂😂 Ngo Yibye amatora? Uziko abanyafurika dushobora Kuba koko dufite ubwonko utuzuye? Iyo subject yamatora mu Rwanda wagobye Kuba wayisimbutse. Ahaaaaa Uzaralba azabona 🙄🙄🙄🙄

  • @nyirabayazanangomutahe1751

    Uyu Sindikubwabo yari umuhutu? Cg yari umututsi?

  • @beakarisa812
    @beakarisa812 Před 3 lety

    Imbwa ziragwira.

  • @aloyskabanda8928
    @aloyskabanda8928 Před 3 lety

    Iyo dukomeza kugira umuperezida nk'uyu ubu tuba dufite amahoro. Ureke bagorihamba wamaze abantu!