Intambwe ku yindi, uko INGABIRE VICTOIRE yinjiye mu Bajenosideri bahekuye u Rwanda

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 5. 09. 2024
  • Ingabire Umuhoza Victoire wiyita Umunyapolitike yagarutse mu Rwanda mu mwaka 2010 nyuma y’imyka isaga 16 aba i Burayi. Yagarutse nyuma yo kwemezwa n’ishyaka ryitwa FDU Inkingi nk’Umukandida uziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu Rwanda yari ateganinyijwe muri uwo mwaka. FDU Inkingi yari umwana wabyawe n’ishyaka RDR ryashinzwe n’abajenosideri basize bishe Abatutsi basaga Miliyoni mu Rwanda. Ibi byari ibyo kurebera aho muri DR Congo aho byari bishinze imizi, ariko byaje kuba agahoma munwa aho uyu Ingabire Victoire agereye mu Rwanda akajya gukora igisa no kunamira Abatutsi bazize Jenoside ku rwibutseo rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi noneho akahakorera icyaha cyo gupfobya mu ruhame Jenoside yakorewe Abatutsi aho yavuze ko hakenewe n’urwibutso ruzajya rwibukirwamo Abahutu.
    Ubu bwari ubutumwa bubi cyane ariko kuri Ingabire Victoire bwari bwiza kuko yabuhawe n’abamugize Umuyobozi wa FDU Inkingi bo muri RDR kuko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurema igihuha cy’uko habayeho Jenoside ebyiri (Iyakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abahutu).
    Ingabire Victoire ufite nyina wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorwe Abatutsi yakoreye aha Mu Mujyi wa Kigali, i Butamwa aho yari umuyobozi wa centre de Sante ya Butamwa akomeje kunangira ku guharabika u Rwanda n’Ubuyobozi bwarwo bwamuhaye imbabazi agasohoka muri Gereza yari amazemo imyaka 8 muri 15 y’ibyaha byo gupfobya Jenoside no gukwirakwiza ibihuha.
    Abato, urubyiruko mumwirinde kugeza aretse izi mvugo ze mbi.

Komentáře • 153