Sammo Hung - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP277

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 17. 01. 2021
  • #IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
    Amazina ye nyakuri ni Hung Kam-bo, yavutse tariki 7 Mutarama 1952, ubutuvugana afite imyaka 69.
    Yatangiye gukora by'umwuga guhera mu mwaka 1961, yakomeje urugendo rwo gukina ndetse no gukora akazi kanyuranye muri filime, byatumaga ashimisha abantu benshi cyane kubera ko muri filime ze yashyiragamo ibintu byo gusetsa cyane ndetse n’imiterere ye ikaba iri mu byashimishaga abantu cyane.
    Yakinye films zamenyekanye cyane ndetse zirakundwa cyane harimo nka Shanghai Express izwi kandi nka Millionnaire Express yakinnye mu 1986 n'izindi.
    Sammo Hung yagiye akinana n’abandi bakinnyi ba filime bakomeye mu bushinwa na Hong Kong nka Jackie Chan, Donnie Yen, n'abandi.
    Kugeza ubu Sammo Hung amaze gukina filime zirenga 77 zamenyekanye kandi zakunzwe mubice bitandukanye by’isi , amaze no gukora indi mirimo muri filime zisaga 230.
    Mumwaka wa 2005 yagaragaye bwambere muri films ari umugome cyangwa se abo mwita ba debande, iyo filime yitwa Kill Zone cyangwa Sha Po Lang akinana na Donnie Yen.
    Ubuhanga n’akazi yakoraga muri filime haba mu gukina ndetse no gukora indi mirimo inyuranye muri filime, byagaragariraga buri wese bikaba byatumye abona ibihembo binyuranye harimo igihembo gikomeye cy’umuntu wabaye indashyikirwa mu buzima bwe bwose yahawe mu 2010 mu iserukiramuco rya filime zo muri Aziya muri New York.
    Ubuzima bwite bwa Sammo Hung afite abana 4, harimo abahungu 3 n’umukobwa umwe, akaba yarababyaranye na Jo Yun Ok bakundanye kuva cyera bakaba baraniganye mu ishuri ry’imikino njyarugamba.
    Mu 1994 yatandukanye n’umugore we (Yun Ok), ashakana n’umunyamidelikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime Joyce Godenzi mu 1995.
    Uyu Joyce bakaba baranakinanye muri filime nka Mr Nice Guy, Sammo Hung agaragaramo agace gato ari kumwe na Jackie Chan.
    Sammo Hung afite inkovu nini ku itama ry’iburyo hejuru y’iminwa, akaba yarayitewe nuko agitangira gukina filime yakundaga kurwana mu tubari aza gukomeretswa ni icupa.
    Mu mwaka wa 2009, yaje kugira ikibazo ubwo bari mwifatwa ry’ amashusho ya filime Ipman 2 afatwa n’indwara y’umutima ahita ajyanwa kwa muganga, yaje kubagwa umutima ariko nti yatinze gukira.
    Abaganga bavuzeko umubyibuho we, kunywa itabi ndetse no kumara igihe kinini ari gukina filime biri mu byateye kugira kibazo cy’umutima.
    Uretse kuba yaramenyekanye nk’umukinnyi wa filime,ni n’umushoramari muri filime afite amazu atunganya filime yagiye akoreramo filime nyishi nka Gar Bo Motion Picture Company yashinze mu 1978 nk’agashami k’inzu ikomeye muri Hong Kong ya Golden Harvest akaba yarakoreyemo filime zitandukanye nka Dirty Tiger, Crazy Frog mu 1978.
    Mu mwaka w’1980 yashinze indi nzu yitwa Bo Ho Film Company Ltd ayikoreramo amafilime menshi nka Shanghai Express yo mu 1986 nawe yakinyemo.
    Mu mwaka w’1983 afatanyije na Dickson Poon na John Shum batangije inzu yitwa D&B Films Company Ltd bakoreyemo filime nyinshi nka Legacy of the Rage (1986) yanakinyemo umuhungu wa Bruce Lee (Brandon Lee)amu 1989 yshinze inzu yise Bojon Films Company Ltd yakoreyemo filime 5 nawe yakinnyemo aha twavuga nka Burger Cop yo mu 1995.
    Bimwe mubihembo yatwaye Hong Kong Film Award for 2009 Ip Man ( Best Action Choreography) 2011 Ip Man 2 (Best Action Choreography) 2018 Paradox (Best Action Choreography)  Asian Film Award 2011 n'ibindi byinshi umuntu atarondora.

Komentáře • 50

  • @evodedavovo973
    @evodedavovo973 Před rokem +1

    abashinwa ndabakoramwo ndabazi kbx bakora cane kurushuko bakora

  • @ndayishimiyedidie16
    @ndayishimiyedidie16 Před 3 lety +1

    Dash dash ndagukunda cyane ibibintu ukora usibye woe gusa wabishobora ntawund munt wabishobora uruwamber ukanikurikir komez udutegutire turakwemera cne saza Africa mwana wumunyarwnda

  • @gasoredavide2506
    @gasoredavide2506 Před 3 lety +2

    Uyu mugabo ni umunyabwenge kbx Dash Dash dashimu much respect for you

  • @dushimimanaemmanuel1358
    @dushimimanaemmanuel1358 Před 3 lety +2

    mwiriwe turakwemera ubutaha uzatubwire kuri gatabazi j.marie viane gavaner

  • @mbonabucyaally6668
    @mbonabucyaally6668 Před 2 lety

    Kora cyane ubone igisubizo cyejo

  • @emmanueluwiringiyimana3642

    Wazaduhaye ayabapresidend bayoboye urwanda cyane cyane Juvenal Habyarimana

  • @ildegardebecky6155
    @ildegardebecky6155 Před 3 lety +5

    We love sooooo much bro!!wazaganiriye na bishop gafaranga wumva afite amateka n'ibitekerezo twakwigiraho,niba byashoboka thank u!!

  • @kabalisaeugene9813
    @kabalisaeugene9813 Před 3 lety +1

    Byiza cyane wazaduhaye igice ll Cya Robert Mugabe

  • @umwari294
    @umwari294 Před 3 lety +2

    Turakwemera dashim👏👏👏 ubutaha uzatuzanire bluce Melody

  • @Fabatv8460
    @Fabatv8460 Před 10 měsíci

    Dash nivyo koko, abashinwa mukazi ntibakunda kuvuga kabisa

  • @d.r.5350
    @d.r.5350 Před 3 lety +2

    Much respect Dash Dash 🙏🏾🙏🏾 uyu mugabo ibyo avuga nibyo. Ikofi ibyimbye irahagije!!

  • @ildegardebecky6155
    @ildegardebecky6155 Před 3 lety +8

    We love u so much! Much respect

  • @kwizeraclaudien5807
    @kwizeraclaudien5807 Před 3 lety +2

    Kbx bro uzaduhe no kuri jacky chan

  • @idrisruanda5667
    @idrisruanda5667 Před 3 lety +1

    Igitangaje nuko aba turk bavuga cyane bakanakora cyane

  • @babounsengiyumva392
    @babounsengiyumva392 Před 3 lety +1

    Dach dach nabuze icyo naguha kbs kuko urumuhanga sana

  • @mbabazileah1219
    @mbabazileah1219 Před 3 lety +1

    Urumuganga wubuzima nukuri Dashi Dashi

  • @madibaclaude5437
    @madibaclaude5437 Před 3 lety +1

    Murakoze Cyane🙏 Ubutaha Muzadukorere Kumwana Mumuhungu Wumunyarwanda Witwa Eric KWIZERA Afite Ibitekerezo Byinshi Byiza Byafasha Abantu Guhindura Ubuzima!

  • @mattytvshow2944
    @mattytvshow2944 Před 2 lety +1

    twaramukunze sanaaa

  • @shemafred3987
    @shemafred3987 Před 3 lety +2

    much respect bro! wazaduhaye Rwigema gisa fred

  • @user-fv2sn7js7g
    @user-fv2sn7js7g Před 2 lety

    Nuko kwer kabisa 🙏🙏🙏🙏🤲✊👍

  • @rurangirwathierry8635
    @rurangirwathierry8635 Před 3 lety +3

    I love you so much kbs uyuwe aranyemez kbs🤞🤞🤞🤞

  • @venantbukuru813
    @venantbukuru813 Před 3 lety +2

    ndashim nibyo kabisa babugamake mbana nabo

  • @ndizeyelavy9152
    @ndizeyelavy9152 Před 3 lety +1

    Dash dash uzadushakire ijambo ryahindura ubuzima rya nkurunziza francios

  • @murigothomas3165
    @murigothomas3165 Před 3 lety

    Dash dash ndakwemera cyane
    Uzatubwire n'a Tatiana moem

  • @nzizadesire3684
    @nzizadesire3684 Před 3 lety +1

    ndakwemera Dashimu

  • @victorjade7983
    @victorjade7983 Před 3 lety +1

    Irijambo niryiza nukuri !

  • @gsmsammy
    @gsmsammy Před 3 lety +3

    Thank u so much❤️

  • @d.r.5350
    @d.r.5350 Před 3 lety +2

    Yewe, ubuhamya nuko koko ibyo avuga aribyo. Nkorana n’abashinwa babiri ariko ni ba kadahumeka. Bakora ijoro n’amanywa ahubwo njye mbona bakabya. Buriya bazabaho ryari? 🤔 abantu utabwira ngo mujye gusangira kamwe mutwikeho 😄 nikumburiye abanyarwanda buriya bamenya gutwika 😅😅

  • @dusengyentahondi6596
    @dusengyentahondi6596 Před 3 lety +5

    Uzaduhe yaka mwana

  • @blamelesslucky2195
    @blamelesslucky2195 Před 3 lety +1

    Dashim harumuvandimwe wagusabye umuntu arko twarategereje amaso yaheze mukirere umuntu witwa Alpha bring
    Uwamugusabye yitwa cloud wikinyinya

  • @HAMUSTUDIO12
    @HAMUSTUDIO12 Před 2 měsíci

  • @elishadreadlocks3830
    @elishadreadlocks3830 Před 3 lety +4

    Respect ✊

  • @ish250
    @ish250 Před rokem

    Thanks for that but next time uzatubwire kuri gwazulu natan

  • @clinicphone5159
    @clinicphone5159 Před 3 lety +1

    Komeza Dashimu uzobihemberwa na Rurema nkuko uriko uturema imitima

  • @ritararengaemmanuel144
    @ritararengaemmanuel144 Před 3 lety +1

    Uzaruzanire ruburi

  • @emmanueluwiringiyimana3642

    Dashim nawe uzasobanure films mbona waba nka Yanga urarenze mwana

  • @chanellemutoni1691
    @chanellemutoni1691 Před 3 lety +2

    Wauuuu

  • @emergencytv61
    @emergencytv61 Před 3 lety +2

    I like it

  • @bikorimanaolivier7856

    ✍️✍️

  • @hakizimanachadrack6979
    @hakizimanachadrack6979 Před 3 lety +1

    Vraiment

  • @baquezprofessionalcleaners3178

    Muraho nshuti ?!ayamakuru ntimuyihererane,
    Ubu se mwarimuziko intebe zanyu(za salon hamwe nizimodoka) zari zaranduye dushobora kuzoza zigasubirana umucyo wazo zahoranye?
    Amatapi yaranduye aranuka?? Hhhmm duhamagare tuze tuyasukure tuyasubize ubuzima yahoranye
    Mwaba mufite amakaro,nibirahure byanduye bikaba byarabananiye gucya?? Kuri twebwe icyo sikibazo dufite amamashini nama products yabugenewe mukuyasukura agasubirana umucyo wayo
    Waba warazengerejwe nibinyenzi, ibiheri, imbeba, Marie jose(jecko) inzoka, imibu, tugufitiye umuti urambye wabyo kuko turabyirukana ubutazagaruka. Muduhamagare tubafashe igiciro cyo ninkubuntu. Kubindi bisobanuro duhamagare cg mutwandikire kuri whatsapp Tel:+250788964213 cg +250725418646.

  • @hakizimanachadrack6979
    @hakizimanachadrack6979 Před 3 lety +2

    I like you

  • @ujenezaabraham4682
    @ujenezaabraham4682 Před 3 lety +2

    pk the sound uzamudushakire

  • @intaragahangakurimurandasi5986

    👍👍

  • @dusengyentahondi6596
    @dusengyentahondi6596 Před 3 lety +2

    Uzaduhe yaka mwana