Albert Camus - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP131

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 28. 05. 2020
  • Albert Camus yari umu philosophe w'umufaransa ariko unafite inkomoko muri Algeria, yari umwanditsi, umunyamakuru, yigeze no guhabwa igihembo kitiriwe Nobel mu buvanganzo, icyo gihe yarafite imyaka 44, hari mu 1957.
    Camus yavukiye muri Algeria tariki 7, Ugushyingo 1913, yaje gupfira mu bufaransa tariki 4, Mutarama 1960, akaba yarishwe n'impanuka y'imodoka.
    Yakuriye mu buzima bugoye, iwabo bari abakene, gusa amaze gusoza amashuri yisumbuye yaje kubona amahirwe yo kwiga philosophy muri kaminuza ya Algiers.
    Philosophy ye yagize uruhare rukomeye cyane mu kiswe absurdism.
    Tugarutse mu buto bwe Nyina wa Camus yitwaga Catherine Hélène Camus yari umufaransa ariko ufite ibisekuruza muri Espanye, Ise yitwaga Lucien Camus, umufaransa wari umukene, wakoraga imibyizi mu mirima y'abahinzi b'icyo gihe.
    Ise Yaje kwitaba Imana mu ntambara ya mbere y'isi mu mwaka 1914, Camus ntiyigeze agira amahirwe yo kumenya Se.
    Mu mwaka 1930, aho bari batuye hadutse igituntu, biba ngombwa ko yimurwa ajyanwa kwa nyirarume wari umubazi kabuhariwe, aha niho yahuriye n'umugabo wari umwarimu Jean Grenier wari inzobere muri phylosophy y'abagereki, uyu ni nawe wamwinjije mu bijyanye na Phylosophy, yaje no kubikunda cyane abonye amahirwe yo kwiga kaminuza ahita abinononsora neza mu 1933, aza gusoza kaminuza 1936.

Komentáře • 23