Abanyamakuru Dieudonné na Alexis baretse itangazamakuru baba abahinzi basarurira isoko ry’I Burayi

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 22. 08. 2024
  • Abanyamakuru bari bakunzwe Niyodushima Dieudonné na Alexis MUSABIREMA baretse itangazamakuru bize maze baba abahinzi b’umwuga, bakorana n’abacuruzi barangura ibihingwa by’imbuto n’imboga babyohereza ku mugabane w’I Burayi. Baganira na IGIRE TV bavuze ko igitekerezo cyo kuba abahinzi cyaturutse kuri Dieudonné ubwo yari akiri umunyamakuru ,watumiye umuhinzi wo mu karere ka Bugesera mu kiganiro kuri Televiziyo,maze bakaganira ku buhinzi bw’urusenda yahingaga.Nyuma ngo Dieudonne yaje kubiganiriza mugenzi we Alexis maze bashingiye ku bumenyi bahawe n’uyu muhinzi, bafata umwanzuro wo gusezera akazi k’itangazamakuru bakoraga.Akazi bakoraga bahembwaga amafaranga make ,bavuga ko atari gutuma bagera ku iterambere bifuzaga. Aba basore ubu bakorera ubuhinzi mu turere 3 twa Bugesera,Rulindo na Nyaruguru.
    Aha Bugesera bavuga ko bakoresha abahinzi 47. Aba bahinzi bavuga ko bashingiye ku musaruro bakura muri ubu buhinzi,ngo ntibateze kubureka ahubwo ko bafite gahunda yo kuzashinga inganda zitunganya ibihingwa bahinga cyangwa nabo bakazajya babyohereza I Burayi.
    Aba basore bagira inama umuntu uwo ari we wese by’umwihariko urubyiruko yo kugerageza gukora icyo yumva cyamuteza imbere, n’ubwo yaba afite igishoro gito ubundi agakorana umwete yiteze kuzabona inyungu mu gihe kizaza.

Komentáře • 10