Napoleon Bonaparte - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP32

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 12. 01. 2020
  • Napoleon Bonaparte umwarimu, umwami w’abami, umujenerali w’umurwanyi wabayeho hagati y 1769 n’ 1821, yaranze intangiriro y’igihe turimo (Epoque Contemporaine).
    Yavutse kuwa 15 Kanama 1769 ahitwa Ajaccio kuri kimwe mu birwa by’u Bufaransa biherereye mu Nyanja ya Mediteraniya, agatabaruka kuwa 5 Gicuransi 1821 ku kirwa cyitwa Saint Helene.
    Napoleon Bonaparte ni mwene Carlo Bonaparte na Leatitia Ramolino. Napoleon Bonaparte yashakanye na Josephine De Beauhamais, umugore w’impinduramatwara wanagaragaye mu cyiswe “consulat”.
    Napoleon ntitwamuvuga tutabanje kuvuga revolution Française (impinduramatwara y’abafansa) nk’imwe mu mpinduramatwara ikomeye mu mateka y’isi, nk’imwe mu mpamvu zatumye haduka ikirangirire mu mateka y’isi, Napoleon Bonaparte. Muri iyi mpinduramatwara humvikanye cyane abaturage b’abakene (sans curottes) barwanyaga umwami Louis XVI n’agatsiko k’abakire (bourgeois et clerges).
    Napoleon yari intwari kandi yagize uruhare runinini mu mibereho y’isi dutuye mu rwego rwa politike, rw’imibereho myiza ndetse n’ubukungu ku buryo abafaransa benshi bavuga ko iyo Napoleon adapfa akiri muto buri mufaransa ubu aba ari umukire babihera ku ukuntu politike ye ya mpatsibihugu yazamuraga imibereho ya rubanda rugufi. Napoleon yabaye umwami w’abami w’umurwanyi ugereranyije n,abandi nka ba Charmagne, umwami w’abami w’Ubudage.
    Umwarimu umwe w’amateka witwa Goethe yagize ati: “ Napoleon yumvaga isi yabyazwa umusaruro birushijeho noneho rubanda rwa giseseka rukabona imirimo yatuma bazamuka bakagera ku rwego ruruse urwo bari bariho”
    Napoleon yashyizeho amategeko mboneza mubano ndetse n’amategeko mpanabyaha ayita “Code Napoleonienne”. Ayo mategeko akaba na magingo aya akoreshwa mu bihugu byose byo ku isi.

Komentáře • 16