MWUMVE UKUNTU NATUMWE💔IBYA BARIYERI YA 2 BITEYE UBWOBA😭UWARIYE ICYACUMI😭NTA MUPASTERI UZAYIRENGA😭...

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 10. 06. 2024
  • #Pamphile_0785781442 #Beulah_Uwashyingiwe
    Abagenzi barangije igihugu kiroga, bagera mu gihugu cyitwa Beulah, risobanura ngo Uwashyingiwe (Yesaya 62:4). Icyo gihugu kirimo ikirere cyiza cyane kinezeza ugihumeka. Inzira y'abajya mu ijuru ikinyuragamo; bamara iminsi baharuhukiye. Bumvaga inyoni ziRIRIMBA iteka, bakabona iminsi yose uburabyo burabya, bakumva inuma ziguguza. Muri icyo gihugu izuba riva ku manywa na nijoro; abakigezemo baba barenze igikombe cy’igicucu cy’urupfu. Kandi cya gihanda Bwihebe ntikibasha kuhagera; Kandi Abagenzi bahageze baba bitegeye ururembo bajyamo, ndetse bahahurira na bamwe bo muri urwo rurembo, kuko abarabagirana bamenyereye kugendagenda muri icyo gihugu, kuko gifatanye n’icyo mu ijuru.
    USHAKA GUFATANYA NATWE MU BURYO UBWO ARI BYOSE TUVUGISHE KURI 0785781442
    Email:beulahministry2012@gmail.com
  • Zábava

Komentáře • 175

  • @cecileuwimana8149
    @cecileuwimana8149 Před 21 dnem +6

    Tuzizera iby,Imana idusaba mu ijambo ntituzemera amayerekwa ayariyo yose kandi umwuka wera arahari kumuntu ufite inyota yo gukiranuka

  • @user-zd4ft2cv7f
    @user-zd4ft2cv7f Před 21 dnem +5

    Ndabaramukije mwizina rya Yesu harikintu nshakako muzadusobanurira neza komuvuzengo umuntu aramutse afashe 1/10
    Akagiha ubabaye ngontibazo Kandi bavugako bitemewe umugomba kubanza gutanga 1/10 hanyuma akabona kujya gufasha ubabaye ibibintu bivugwa bitandukanye nukuzabisobanura neza

  • @user-bn1br8zc7r
    @user-bn1br8zc7r Před 20 dny +6

    Muradu challenginga pe. Ndasaba Mwuka wera ngo aze ansobanurire ibi bintu byicyacumi. Kuko narinziko icyacumi cyandikwa mu gitabo cy' imirimo nkindi mirimo myiza yose dukora. Mutumwa ibitandukanye mukaducanga.

    • @TheCharity.
      @TheCharity. Před 19 dny +2

      Dore uko uzajya utanga icyacumi cyawe:
      Ujye ureba abakene cg umukene muturanye umugurire kawunga n’ibirayi, umutangire Mitiweli, niba afite umwana uri kwiga umutangire Minerval, etc...

  • @levasedhonneur2615
    @levasedhonneur2615 Před 16 dny +2

    Mana yanjye!!!!
    Nyamara mwirinde, mushishoze ijuru aba bantu bajyamo, hari #Ijuru n' #Amajuru.
    Birashoboka ko aya mayerekwa aba atari amahimbano, ariko akomoka muri rimwe mu majuru adakomoka mu ijuru rya Data wa twese.

  • @hirwarodra3926
    @hirwarodra3926 Před 20 dny +4

    8 Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe.
    9 Nk'uko twabanje kubivuga na none nongeye kubivuga nti"Niba umuntu ababwira ubutumwa budahura n'ubwo mwemeye mbere avumwe."
    (Abagalatiya 1:8;9)

  • @user-bn1br8zc7r
    @user-bn1br8zc7r Před 20 dny +7

    Bivuze ngo buri faranga ryose ryatunyuze muntoki kuva ku myaka 8 kugeza ubu, nimyaka yose twejeje mu mirima kuva icyo gihe kugeza ubu, n' amatungo yose tworoye kuva icyo gihe kugeza ubu, uravuzengo nukubara ayo madeni yose tukayishyura hatabuzemo na kamwe kugirango twandikirwe izo VVV mu gitabo cy' Ibyacumi, ndetse tugatanga na 1/5 cyabyo nk' amande y' ubukererwe. Ntababeshye hatabayeho imbabazi z' IMANA benshi cyane twasigara. Ubwo amaraso ya yesu ntahagije . IMANA idusure idusobanurire ibi bintu byadutse kubw' abahanuzi, bitigeze byigishwa abakristo mu nsengero nkuko Ari kubivuga, cg ngo bibe byanditswe neza muri bible nkuko Ari kubivuga. Kuko Bible nibwo buhanuzi butavangiye, Kandi ntahantu nahamwe handitwe ko udatanga Ibyacumi atazajya mu ijuru. Ikindi nuko abahanuzi mubivugaho bitandukanye. Iyi ni very big challenge ku mugenzi wese uri kujya mu ijuru. Kuko uduciye intege ngo nta mbabazi ahubwo ni ukwishyura amadeni abenshi tutanibuka umubare wayo.

    • @sarahirankunda1662
      @sarahirankunda1662 Před 20 dny +1

      Reka Reka ibi bintu atubwira binyuranye nigisobanuro cyagakiza dutange uko dushoboye dukundane dukunde Imana urukundo rusesa urubanza.Nukuvugako nurwaza umwana mubitaro uzajya wishyura umwenda wibitaro nuwicyacumi?

    • @aumwali3426
      @aumwali3426 Před 19 dny

      Sha aha ntawazarijyamo pe.iyi Mana itababarira icyacumi se.nuwakubwira ngo wibuke ibyo watunze mumwaka ntiwabyibuka.ariko nkurikije uko asobanura imirongo ya bible imwe wagiramgo akoresha bon sens.

    • @mugisha719
      @mugisha719 Před 17 dny

      Sinumvishije bavuga igihe wabatirijwe ahari

    • @kundwa4978
      @kundwa4978 Před 17 dny

      Iyi Mana ibereka buri munsi ko dufite amatwi arimo amabuye koko .yazarangiruriye ahirengeye igakura urujijo kubisobanuro bw abahanuzi

  • @user-xc5gg8qk9o
    @user-xc5gg8qk9o Před 20 dny +4

    Rwose,simpinyura ibihanurwa ariko ndabona ubu butumwa buje guhagarika imitima yabakristu, nkuko byagenze muri ibyakozwe nintumwa ibice 15.

  • @cecileuwimana8149
    @cecileuwimana8149 Před 21 dnem +5

    Kuvangirwa birashoboka icyonzicyo

  • @Fran-tf7lj
    @Fran-tf7lj Před 20 dny +2

    A great eye opener indeed. Imana idushoboze nukuri kuyumvira nokuyikorera mukuri. Thank you for sharing.

  • @furahamucumashyinge4784
    @furahamucumashyinge4784 Před 20 dny +2

    God bless you 🙏 Uwiteka azashoboze ndaginzi ibice byose maze inyogerere iminsi yo kubaho migure imihigo nahize nishyure ni cyacumi cyayo ni bindi mbitunganye🙏

  • @user-oj7pz4dl7c
    @user-oj7pz4dl7c Před 21 dnem +3

    Amen lman ishimwecane
    Kandiyongere idushoboze murivyose dukomeze
    Kuyikiranukiracan🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇸🇦🇸🇦🙏🙏🙏

  • @NyiranzirikiJeannedarc
    @NyiranzirikiJeannedarc Před 21 dnem +3

    Erega yanavuzeko atazanywe no gukuraho amategeko ahubwo yaje kuyakomeza ikindi yaravuzengo ibya kayizari mubihe kayizari iby'lmana mubihe lmana.

  • @juliettemutambarungu8028
    @juliettemutambarungu8028 Před 20 dny +2

    Arko rero ndumva bitanoroshye ndumva igitambo cya Yesu gikeneye inyunganizi. Twaba dusubiye mugihe cy'isezerano rya cyera rero ni sabato tuyikurikize. Mbambona arko tuzanacanganyikirwa Uwiteka adutabare pe adufate ndumva bikomeye peee. Yesu dutabare utube hafi

  • @SBT_24
    @SBT_24 Před 21 dnem +3

    Gal 3:10,13
    [10]Abīringira imirimo itegetswe n'amategeko bose ni ibivume, kuko byanditswe ngo “Havumwe umuntu wese udahirimbanira ibyanditswe mu gitabo cy'amategeko byose ngo abikore.”
    [13]Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w'amategeko, ahindutse ikivume ku bwacu (kuko byanditswe ngo “Havumwe umuntu wese umanitswe ku giti”)
    Yesu yapfuye kuko tutabasha kwikiza ariko turarwana no kwikiza

  • @DedithNimbona
    @DedithNimbona Před 20 dny +4

    Pamphi nanje ndi mu ruhand rwaw kuk ndumva ntanyuzw nubwo buhanuzi

  • @user-bn1br8zc7r
    @user-bn1br8zc7r Před 20 dny +2

    Pamhi ndemeranywa nawe rwose kuri avi yawe. Icyacumi ntabwo gisimbira amaraso ya yesu. Ahubwo giherebwa ingororano nkindi mirimo yose tuzapimirwa. Mwuka Wera adusura adusobanurire. Adukure mu rungabangabo rw' icyacumi abahanuzi batandukanye mugenda mudushyiramo. Imana ibahe umugisha.

    • @MADAMEJohnkitabi
      @MADAMEJohnkitabi Před 20 dny

      Udasobanukiwe,icyacumi ubwo nta juru ategereje,lmana itwigishe,naho ubundi ntibyoroshye

  • @beckythehustler2981
    @beckythehustler2981 Před 20 dny +4

    Ayo mazu menshi niba atari ayacu kuko mubisesenguye nanjye nibarize yesu yayatubwiriraga iki?,no kubaka inzu mu isi byaranze Yesu nabirebe ntakibanza nabona mu ijuru kubwimirimo yategetswe namategeko,kubw'imbabazi ze zihoraho iteka nzaba muri ayo mazu,icyakora ngerageza uko nshoboye ngo nkiranuke ariko ntaho byangeza rwose nta maraso ye,abahisemo amategeko nimuyakore yose uko ari magana angahe

  • @paulinkambanda427
    @paulinkambanda427 Před 19 dny +1

    Kimwe mu icumi ni itegeko Imana yatanze. Kumvira amategeko y'Imana niko gukiranuka. Umukiranutsi rero azabeshwaho no kwizera. Kudakiranuka kuri kimwe mu icumi ni icyaha, iyo kitihanwe ubugingo buzava he !?

  • @hirwarodra3926
    @hirwarodra3926 Před 20 dny +4

    Ese kuki Ubutumwa bukomeye gutya , Ndetse bwabasha kurimbuza umuntu kuki butanditswe muri bible, ko ubu butumwa butavuzwe n'intumwa twatumwe ho twe aba nyamahanga?, ese aho Amategeko ndetse n'ubuntu byose tubitwarane byose bizadukiza? Ese ubwo tuzaheshwa ubugingo n'ibyo nyuma y'amaraso y'igiciro ya Yesu kristo yatumeneye?

    • @aumwali3426
      @aumwali3426 Před 19 dny

      Ikindi kibazo nibaza ko ibyinshi utabisanga muri bible abandi bo bazabimenya bate

  • @user-my5gk4my4o
    @user-my5gk4my4o Před 20 dny +1

    NDAGUSHIMYE MANA KO NGEZA MUNZU YAWE NGUGIRIREHO UMUGISHA AMEN

  • @user-xc5gg8qk9o
    @user-xc5gg8qk9o Před 20 dny +2

    Nusoma igitabo cya abagalatiya urabona ubu butumwa bunyuranye, ntabwo dukizwa ni miririmo itegetswe na mategeko, Ibi birajya gusa nisezerano rya kera .

    • @TheCharity.
      @TheCharity. Před 19 dny

      Uvuze neza.✅
      Uyu musore ndibaza uwamutumye bikanyobera.

  • @CultureInkino
    @CultureInkino Před 21 dnem +3

    Ndatangara cane kubantu berekwa kuko umwe wese azana ubuhanuzi bwiwe none se lmana ni zingahe KO biri wese imwereka ibyiwe atawuhuza nundi

    • @user-ys2qt9rb9u
      @user-ys2qt9rb9u Před 19 dny

      Nange mbanumiwe pee. ntakubeshye iyerekwa rye namaze kuripinga

    • @user-zs9kv6el2c
      @user-zs9kv6el2c Před 18 dny

      Nanjye iyonumvise abantu baza bavuga ngo berwtswe baramvanga kuberako buriwese azana ibye ! Dusabe umwaka wera adufashe gusobanukirwa bible tumenyeneza icyoyigisha ,naho ibyamayerekwa ntawukwiye kubyubakaho!

  • @olivekayitesi1640
    @olivekayitesi1640 Před 20 dny +1

    Uyu muhungu yabyishe kuko iyo avuga ati ni uko Imana yampaye message ntajye gusobanura ibyo Imana yamubwiye. Kuko ijambo ari gutanga biterwa na contexte ryavuzwemo. Murakoze

  • @Deborah562
    @Deborah562 Před 20 dny +3

    Ntibisobanutse neza rwose
    Pamphile yabajije neza Ibibazo nanjye narimo ndibaza.
    Ariko nubundi ikiganiro kirangyiye ntari nasobanukirwa...Yenda nzagyenda nsobanukirwa mubindi Bice. Ntawamenya.

    • @lodvkakanazayire6235
      @lodvkakanazayire6235 Před 20 dny

      Reka dutegereze 😢 kko pamphile aramubaza ark nkasigara ntanyuzwe

    • @devmuk5485
      @devmuk5485 Před 19 dny

      Niba inzu tuzabamo zubakwa na maturo nicyacumi Yesu yaba yateguye ayahe ko yasize avuze ngo kwa Data hariyo amazu menshi ???

  • @gasasiragaetan996
    @gasasiragaetan996 Před 19 dny +1

    Iyo usomye abaheb 10:5-10 usanga bihabanye n'ibyo uvuga ku maturo kuko imbabazi ziruta ibitambo
    abaroma 10:9-10 (niwatuza akanwa kawe ko Yesu ari umwami ukwizera mu mutima wawe ko yamuzuye uzakizwa....) ibyacumi n'indi mirimo ntekereza ko bitakwambura ubugingo ahubwo byakwambura ingororano n'amakamba

    • @user-bn1br8zc7r
      @user-bn1br8zc7r Před 18 dny

      Yesu ashimwe mwenedata. Ibi uvuga nange Niko mbyumva. IMANA idufashe cyane.

  • @NyirahabimanaJeanette-pk3jb

    Yego gutanga bizana umugisha nibyo ariko haricyo nibaza niba kujya mwijuru aribi byose twumvise YESU KUMUSARABA nawe ATI nijye nzira nukuri nubugingo pamphi dukurikize iki twumve ibihe biraducanga peeee

  • @ndamyantoine
    @ndamyantoine Před 20 dny +1

    Kwizera kutagira imirimo kubba gupfuye no kuvugako ukijijwe udakora ibyimana ishaka ngo wahawe umwuka wera ntibifatika ukora ibyo Imana ishaka niwe wi Imana

  • @EmmanuelByukusenge-gd6jq

    Urabeshya wowe
    Pamphiile uzadurumirire wa mugabo w,irutsiro uherutse cg wamusore w,irubavu wajyaga ikuzimu naho uwo arabeshya.

  • @jeanfreddyuwizeyimana5354

    Ese itorero ryambere tubona mubyakozwe n'Intumwa kobatatanga icyacumu ahubwo umwe wese akazana ubutunzi bwe bagasangirira hamwe urugero Ananiya na Safira ntibazize kudatanga cangwa gutaga icyacumi cyituzuye ahubwo bazize kubesha ko ikiguzi c'isambu yabo cyuzuye.Rero ibyo birakemangwa.

  • @user-xv9bz5pm8q
    @user-xv9bz5pm8q Před dnem

    Yemwe yemwe mwitondere ibivugwa kuko gutanga icyacumi si agakiza si ninzira yagakiza kuko iyo biba bityo bi byo Kristo nintumwa bari kuba barabanje kutubwiriza. Isezerano rya kera siryo Kristo yatuzaniye ahubwo yatuzaniye ubugingo buhoraho Kandi ubugingo buhoraho ni ukumenya ko Kristo atanga ubugingo, ababarira ibyaha akaba no kutumenyesha ko Imana yatubabaririye muri we. Imbabazi z' Imana zibonerwa mu kwizera Yesu w'i Nazareti wabambwe ku bw'ibyaha by' abari mu is yose!!!!! Turasabwa kujijuka bitari ibyo imyuka Iyobya ya sekibi azaduheza mu rujijo. Umwami Yesu adutabare tumerewe nabi.

  • @user-rx3yk5dz6i
    @user-rx3yk5dz6i Před 20 dny +1

    Merci pamphile,uwo mukozi w Imana ahabwe umugisha nayo

  • @kizzamary8556
    @kizzamary8556 Před 18 dny

    MANA Weeee 😢
    NYESU ati: Ni njye NZIRA, UKURI N'UBUGINGO.
    sinaje gukuraho AMATEGEKO ahubwo naje KUYAKOMEZA❤
    Dusabe MWUKA WERA adusobanurire aho tudasobanukiwe neza😊
    Mugenzuze BIBILIYA

  • @CultureInkino
    @CultureInkino Před 21 dnem +2

    Hari amajuru angahe KOko

  • @kwisangarene6896
    @kwisangarene6896 Před 18 dny

    Niba bavuga icya 10 ukumva watangira kwiregura ukoresheje imirongo cg se ukumva wasubiza uyu muvandimwe uri kubisobanura umwiyama, ni uko bikugonga. Wishaka kwiregura no kwirwanaho ahubwo reba niba ari byiza utangire ubikore kuko Imana yacu ihora yiteguye kwakira uguhinduka kwacu. Rwose nibavuga ikintu ukumva ubaye blessé jya umenya ko kikugonga. Ihutire kugikosora aho kwihagararaho.

  • @oliveZimm
    @oliveZimm Před 19 dny +1

    kuko amategeko yatanzwe na Mose, ariko ubuntu n'ukuri byo byazanywe na Yesu Kristo. (Yohana 1 : 17)
    Dukizwa ku bw’ubuntu bw’Imana si amategeko. Rero dukwiye kuyoborwa n’itegeko ry’Umwuks ryatubatuye mu byaha rikatuzana mu mudendezo wa Kristo. harya ngo utazishyura ibyacumi yariye azarimbuka? ndatangaye pe. none se igitambo Yesu yatanze ku musaraba cyaba kibaye impfabusa? ariko muziko Umeuka w’Imana ashobora no kuntegeka gutanga arenze 1/10 ku byo naronse? twemere kwigira ku birenge bya Yesu ubundi tuyoborwe n’Umwuka wera w’Imana naho ubundi ibisigaye bivanga abana b’Imana ni byinshi cyane😭😭

  • @user-oz4ff6jc5g
    @user-oz4ff6jc5g Před 20 dny +1

    A abaroma 5:1-3 inyigisho zihagarika imitima yabizera Kandi amabonecyerwa yose sukuri ubuse abayislam nibavuga ko Muhammad Imana yamuboneke Kandi ibyishi bizera birwanya umwami yesu nukwitonda musome Abagalatiya 5:16-26 muzameya byishi

    • @ephremntampaka5417
      @ephremntampaka5417 Před 20 dny

      Hari n'abandi babonekewe na Bikiramariya Kandi ari umugabekazi wo mu ijuru w'umudayimoni soma Yeremiya44:12-16 urasobanukirwa ko amayerekwa yose atava ku Mana umuremyi w'isi n'ijuru.

  • @BowasiNDAYIZIGAMIYE
    @BowasiNDAYIZIGAMIYE Před 20 dny +1

    Icacumi kondiko ndacubakisha urushengero ndabireke canka mbandanye ndasavye munyishure.
    Jewe ndiko ndacubakisha Ingoro y'IMANA.
    None ndabigenze gute?❤

  • @user-bi9xc9rs2d
    @user-bi9xc9rs2d Před 10 dny

    Murakoze.
    None mu kirundi sinasobanukiwe ijambo akanyerezo.

  • @bravekis9095
    @bravekis9095 Před 20 dny +1

    Cyakora ntawabura icyo atanga pe !

  • @ElieNuru
    @ElieNuru Před 21 dnem

    Mubyukukuri Ndafashwijwe cyane Imana ibahezagire cyane gose

  • @tuyisengeclaudine4787
    @tuyisengeclaudine4787 Před 19 dny

    Icyakoza uri umuhanga pe,ukurikije ukuntu usobanura nuko uvuga imirongo ya bibiliya mumutwe.

  • @asnh8163
    @asnh8163 Před 20 dny +2

    "Ngo icyacumi nicyo gikatira ikibanza mwijuru umuntu azabamo"?
    Byanditsehe muri bibiliya?

    • @kizzamary8556
      @kizzamary8556 Před 18 dny

      Senga ubaze umwuka wera ( ngo atunihira iminiho ku Mana)

  • @aumwali3426
    @aumwali3426 Před 20 dny +2

    Aha Yesu yaburijwemo.iri juru ryajyamo mbarwa.Yesu yavuzeko murugo rwa data harimo amazu menshi... ubwo icyacumi kizubaka hehe.ndumva yaragiye gutegurwa ayo mazu ahari deja?

    • @user-ys2qt9rb9u
      @user-ys2qt9rb9u Před 19 dny

      Umvugiye ibintu

    • @user-bn1br8zc7r
      @user-bn1br8zc7r Před 18 dny

      Ahubwose ko hari abantu bakizwa bagahita bataha , abo bantu bajya muyahe mazu ko nta byacumi baba bagatanze. ???

  • @ephremntampaka5417
    @ephremntampaka5417 Před 20 dny +1

    hari aho YESU YIGEZE YAKA ICYA CUMI YITONDE AHUBWO ? ESE INTUMWA ZA YESU KRISTO ZIGEZE ZIGISABA UYU ARASHAKA KUTUGIRA IMBATA Y'AMATEGEKO SOMA ABAGALATIYA 3:2,3

  • @danielimanishimwe3777
    @danielimanishimwe3777 Před 15 dny

    Mukobwa ndagowe!!!njye noneho kuva navuka sindagitanga narimwe!!ndumva no mw,ijuru bizansaba gukodesha pee!!!ese pasteur wee!!icyo cyacumi agihande?

  • @elieniyoyitungira8331
    @elieniyoyitungira8331 Před 19 dny

    Imana ibahezagire mutwigishije neza nukugira aba Krito dusangire ntihagire umu Kristo Akena duhe abadafise

  • @ephremntampaka5417
    @ephremntampaka5417 Před 20 dny +1

    AMAHEREZO AZADUSUBIZA NO MU GUTAMBA IBITAMBO NK'UKO NABYO BYANDITSE MURI BIBLE CYANE ABALEWI

  • @sarahirankunda1662
    @sarahirankunda1662 Před 20 dny +1

    Nyaboneka bavandimwe twitondere amayerekwa yo muriyi minsi uyu muntu aho gufasha abakristo arabahabura. Icyacumi no mwisezerano ryakera cyari cyarabananiye ntibigeze bagitanga neza aho muri luka 11 Yesu yavugagako batangaga icyacumi cyimboga kuko zidahenda ariko ntibatangaga icyacumi cya zahabu bari batunze ntibatangaga icyacumi cyamafaranga ibintu ubigize itegeko umusaruro nibyaha ariko uwo Yesu yakoze kumutima arenza icyacumi kandi bikamunezeza. Nimugarura itegeko ryicyacumi mutangire mwubahirize nisabato kandi mubikore neza ntaburyarya turebe ababishobora mbega mbega ????

  • @NyiranzirikiJeannedarc
    @NyiranzirikiJeannedarc Před 21 dnem

    Ikindi erega wowe utanze icyacumi gitange ikiranuke ibyo gikoreshwa ntibikureba kk abacyakira bakagikoresha ibyabo bazakubitwa birenze. Gusa pamphile aho hantu kubyimbabazi ho uhakurikirane nuwo mukozi w'lmana muduhe ubusobanuro buzima gs ndakumva cyane ndumva bitakubuza ubugingo ahubwo wabura amakamba y'ingororano.niko mbyumva.

    • @aumwali3426
      @aumwali3426 Před 19 dny

      Hoya no mugutanga icyacumi ugomba guloresha ubwenge .kugitanga ukivanaho ubizi ko ntamurimo w Imana kizakora nabyo nikibazo

  • @Innocent768
    @Innocent768 Před 15 dny

    Ubutunzi nimirimo bubyara sibwo butanga ijuru Kandi ijuru nimirimo buratandukanye imirimo namakamba Kandi amakamba nayo sijuru

  • @user-wb3ef2ne3i
    @user-wb3ef2ne3i Před 20 dny +1

    Pamphi njyewe nasabaga udukorere comparaison yibyo wigishije ku cyacumi ubushize nibyo uwo mugabo arikuvuga ko yagihaweho ubutumwa kuko ndumva binyobeye

  • @KalisaBaptiste
    @KalisaBaptiste Před 20 dny +1

    Nakunze uburyo afite ubutumwa bwiza ariko uko mkomeza kuryoherwa mbukurikira Niko ndikwisanga mubibazo ntabonera ibisubizo,adufashe ajye ahuza 100%ibyo utubwira nibiri muri bible,hamwe nogusubiza ibibazo muburyo buri wese anyurwa.courage!!!

    • @KalisaBaptiste
      @KalisaBaptiste Před 20 dny

      Twizereko part 3 ejo Nayo tuzayibona nkaka tukirangije wenda ibyo Ubu tutari kumva tuzabisobanukirwa niturangiza ibice byose,tnks

    • @danielimanishimwe3777
      @danielimanishimwe3777 Před 15 dny

      Bati uko njye nkurikira Niko ndushaho kwisanga mubibazo!!!

  • @user-rx3yk5dz6i
    @user-rx3yk5dz6i Před 20 dny

    Nshimishijwe n ubu butumwa kandi nungutse byinshi,nshimishijwe n ukuntu Imana itwitaho.Bamwe bajya bavuga ngo abapasteur barya fr ariko nshimishijwe n uko mu kubara Imana yabisobanuye neza.ngo bazakuramo 1/10 muri kimwe cya cumi bahawe hanyuma bagitange hanyuma ibindi nabo bibatunge nk ibyo biyejereje kandi nta mutima uhagaze

  • @user-bn1br8zc7r
    @user-bn1br8zc7r Před 20 dny +1

    Ese umushahara utangirwa icyacumi gute. Mumfashe kuko ngize challenges nyinshi ku cyacumi. Ubuse koko ndaherahe kandi ko nshaka ubugingo.

    • @kizzamary8556
      @kizzamary8556 Před 18 dny

      Ibihumbi 100 utanga (ibihumbi 10)
      Umushahara wibihumbi 50 ubwo (icya 10 ni 5000)

  • @ClaudineUwingeneye
    @ClaudineUwingeneye Před 18 dny

    Ndumva rwose ibyuvuga Ari ikinyoma pe kuberako ntaho tubona muri bible hatwerekako tuzajyanwa mw' ijuru ni uko twatanze icyacumi ahubwo woe ugitanga uba uhinyuye igitambo cya kristo Yesu ko kidahagije ushaka kucyunganira😢😢 mureke kwikoreza abantu imitwaro namwe ubwanyu mutabasha kwikorera ( Mariko 7 uzahasome),iyo Mana yabikweretse si Data watwese kuko we yashimwe kudukirisha Umwana we ariwe turo n' igitambo kiyihumurira neza. .ndakwingingira lmana ngo ikugirire Ubuntu bwayo Usobanukirwe neza igitambo cya kristo Yesu dusanga mubaheburayo ibice 9 , ndetse n' igice 10.ubundi urebe icyo abantu bazazira mubaheburayo mubaheburayo 10: 26-29.

  • @mariethereseuzamukunda2694

    Uzabanze udusobanurire uko babara 1/10.cyane cyane abacuruzi

    • @oliveZimm
      @oliveZimm Před 19 dny

      Umva muvandi, 1/10 gisobanura ko Imana ari iya mbere mu buzima, ko utakiri uwawe ngo wigenge. rero imibare si yo ngombwa Umwuka w’Imana ajye akuyobora uko ubigenza pe🙏🏽

  • @elieniyoyitungira8331
    @elieniyoyitungira8331 Před 19 dny

    Pamphile urazubwege umubajije neza ntiyoreka kuba umunya Rwanda ahubwo urahanwa canke Aka kwaka ICO yaguhaye arikwo kubura wamugisha umuntu habwa yagitanze

  • @sebudandimediatrice389

    Bonnes questions Pamphile

  • @celineyankurige8442
    @celineyankurige8442 Před 20 dny +1

    bivuzeko dushatse twajya duha ababaye ,nabakene icyacumi, aho kugiha aba pastors ?

  • @user-gu3dt6mc6b
    @user-gu3dt6mc6b Před 19 dny

    Yesu ashimwe nonese cyagisambo kumusaraba cyatanze icyacumi gusa njye simfobya icyacumi ark ndashaka gusobanukirwa

  • @mbasic336
    @mbasic336 Před 19 dny

    Mwenedata rekeraho gusobanura ubutumwa
    buvuge uko wabihawe we kubisobanura uko ubyumva kuko uri kubisobanura ugahuza imirongo idahura

  • @sebudandimediatrice389

    Mumbarize Pamphile we
    Kuko bitandukanye nibyo wavuze. Uyu mwana mbona afite imyumvire mike

  • @TheCharity.
    @TheCharity. Před 19 dny

    *Mu rugo kwa Data hariyo **#amazu** menshiiiiii cyaneeeeeee...!!!*
    *Ntabwo hakenewe 1/10 n’amaturo byo kubaka amazu yo mu Ijuru.*

  • @user-28Gerardineakimana

    Turemeranwa nawe gose pe nukuri gusa urikuvuga Imana iduhane Umugisha

  • @enfantdedieu4347
    @enfantdedieu4347 Před 21 dnem

    Pamphile ntiyemera iby'amazu twubaka mu ijuru .
    Ngo Yesu yarayaduteguriye !!

    • @TheCharity.
      @TheCharity. Před 19 dny +1

      Nanjye ibyo kubaka amazu mu ijuru sibyemera, amazu kwa Data arahagije ntabwo amaturo n’ibyacumi aribyo byubakayo amazu.
      Oya oya.

    • @aumwali3426
      @aumwali3426 Před 19 dny

      Kuko Yaravuze ngo murugo rwa data hari amazu menshi iyo aba adahari nabbibabwiye.bivuga ngo arahari deja

  • @thakianezerwa
    @thakianezerwa Před 18 dny

    Ugira amagambo menshi wa musore we.vuga ivyo watumwe nubwo bidasobanutse neza dukeneye no kwumva ibindi

  • @user-bn1br8zc7r
    @user-bn1br8zc7r Před 20 dny

    Yesu ashimwe benedata. Jye rwose ndatsinzwe kuko kuva nabatizwa mu mazi menshi sinarinziko icyacumi cyambuza ubugingo. None nimungire inama yicyo nakora kuko umubare wibyo nakiriye kuva icyo gihe simbyibuka ngo mbiteranye nishyure Icyacumi cyabyo byose gishyitse hatabuzemo narimwe. Nkoriki bavandi.

    • @Soniax1126
      @Soniax1126 Před 19 dny

      😂😂😂😂😂😂😂 hagararurimbuke

    • @Erick_trust
      @Erick_trust Před 19 dny

      Ntugire ubwoba, ntabwo ijuru rigurwa, ibuka ko kwizera Kristo ukareka ibyaha nibyo bihesha ubugingo. Ntahantu bibiliya igaragaza ko udatanga icyacumi azarimbuka

  • @dushimiyimanajoselyne3808

    Nonese ufite iyerekwa wese riba rivuye ku Mana?
    Uyu mugabo ndumva abivurunze akabivangavanga ahubwo yaca abantu intege agatuma basubira inyuma niba ari Imana imutumye asenge byumvikane neza.

  • @jeaninekamikazi8751
    @jeaninekamikazi8751 Před 16 dny

    Amen

  • @Isaac-yb2gt
    @Isaac-yb2gt Před 20 dny

    Yoo! Imana iguhe umugisha ..satani yaramaze abakristo abayobya.

  • @ugiriwabomarieclaire9502

    Ntibyoroshye guca kurayo mabariyeri. Ibyonakiriye guhera kuriyamyaka 8 batangira kwandika kujyera muriyinfite sinzi konabibona byokwishyura. Ahubwo kuko arinyembabazi. Imbabarire kuko mbyunvishe. Inshoboze. Kuko ndunva bitoroshye

  • @KalisaBaptiste
    @KalisaBaptiste Před 20 dny +1

    Nonese kirya gisambo cyihaniye kumusaraba cyizaba muyihe nzu?ko ntacyacumi cyatanze?ese ukizwa kumunota wanyuma yarabatijwe akagwa, akatura mbere yokwitaba IMana akizera Yesu kristo nkumwami numukiza WE azabuzwa kujya mwijuru nicyacumi atatanze ?najyayose azaba mukirere ko ntakibabanza azaba ahafite?

  • @TheCharity.
    @TheCharity. Před 19 dny

    *#DAMIYANI**, aho gusubiza ikibazo Pamphile akubajije ahubwo urahita utondagura imirongo n’imirongo, nuko bikarangira nta gisubizo gitomoye utanze.🤔*

  • @Innocent768
    @Innocent768 Před 15 dny

    Umuntu yajya mwijuru ariko akabura amakamba kuko amakamba nimirimo twakoze

  • @sebudandimediatrice389

    Uyu muntu yaravangiwe nagende abeshye ahandi hatari kuri Beula

  • @EmmanuelByukusenge-gd6jq

    Uzatuzanire wamugabo wavuze yuko hadutse abahanuzi b,ibinyoma

  • @mauriceniyikora8102
    @mauriceniyikora8102 Před 20 dny

    Gutanga ingurube koko ho icyacumi ntago byemewe . Itungo rizira riguranwa iritazira

  • @mireilleiyamuremye2680

    Nukuri Imana idufashe jyendumva ngiye kure ntampamvu rero yokwikebagura kuko nsanze ijuru rwanira ntaryo hari mihigo nahize ntibuka ubuse niba ntakwihina ngo ntangire kwirinda numvuse inyisho numva namaze gucibwaho iteka Mana yajye icyacumi sinabona icyo nishyura mugihe maze ubuse numvise ubutumwa nkaba ntakwihana ngo ntangire bushya paka nishyuye manaweee birakomeye nananiwe gusenga p ndumva ijuru rizajyamo bake twajyaga twihumuriza ngo twasabye imbabazi kumbe ntazo twahawe birakomeye simbabeshe

  • @hozadely6549
    @hozadely6549 Před 20 dny

    Yewe ni Imana yonyine pe naho ubundi ntawatambuka Kristo arusheho kutwihishurira

    • @patricianiyonsaba9321
      @patricianiyonsaba9321 Před 20 dny

      Nanjye ntyo
      Birumvikana nk'aho nta n'umwe warenga iyi mitego yose , kandi ntaranarangiza yavuzeko bariyeri ari esheshatu ..
      Njye natsinzwe kuya mbere 🤷‍♀️😥

  • @JesusIsTheKing1968
    @JesusIsTheKing1968 Před 20 dny

    Eeh Ko numva bitoroshye, Ubwo ijuru ryazajyamo nde?
    Ninde utari warya icyacumi?
    Nari nzi ko icyaha kitababarirwa ari ugutuka Umwukawwera none ngo no kudatanga icyacumi! Birancanze pe.

  • @olivekayitesi1640
    @olivekayitesi1640 Před 20 dny

    Alabaho bamuha 200 y'ikibiriti 300 y'umunyu etc..

  • @godefroidbankuwiha9
    @godefroidbankuwiha9 Před 17 dny

    Ico mbona Ku ca 10 c'ibitungwa biragoye. Exemple Ku nka ntiwokwigera urenza 1. Nk'ubu nguze inka 1 ikavyara n'ukuvuga iyo ivyaye noca ndayitangako ica cumi mpaka. Nokwamana inka 1. Ikindi ko numvise ko n'imbata,ingurube n'ibishuhe vyotangirwa ikigira 10 kandi nziko bibiliya yabishize mu bizira ubwo kubitangira ica 10 ntiwoba ukoze icaha?

  • @mukanyrigiraprovidance-yn8cy

    Imana iguhe umgisha

  • @annuarittenyirabaributsa6758

    Yesu ashimwe bene data! Mufashe munsobanurire
    1:iyo umuntu ahawe umwenda wokwambara cg inkweto,isaha ishakoshi,.... ubitangira 1/10 cg ugitanga gute?
    2, njye nyuma yo kubatizwa rimwe narimwe natangaga1/10 kuko nakoraga ibiraka mbona udufaranga duke nyuma nza kubona akazi mara nkumwaka ntagitanga kuko ntabyumvaga neza impamvu yo kugitanga .
    rimwe numva impamvu nkwiriye kugitanga kuva ubwo sinasibye narimwe kugitanga kugeza ubu
    None nakora iki ko ntazi 1/10 narikwiye gutanga ? Gusa hari umwaka nibuka umushahara wuwo mwaka nahembwaga ese birabsaba kuza wishyura ? Ibyo ntibuka byo nakora iki?

  • @KarangiraJmv
    @KarangiraJmv Před 16 dny

    Abantu mukurikiye ubu butumwa ,undusha gusobanukirwa ansobanurire,amafranga y,inguzanyo (loan) atangirwa icyacumi?

  • @UwinezaEsperance-xf4qt

    Nibyo kbx

  • @TheCharity.
    @TheCharity. Před 20 dny

    MU ISEZERANO RISHYA, gutanga ICYACUMI ntibikiri itegeko. Icyacumi cyari kigenewe ABALEWI batagiraga gakondo, abanyamahanga n’Abakene.

    • @claudinemujejimana3637
      @claudinemujejimana3637 Před 20 dny

      Ubu se nta bakene , imfubyi n'abapfakazi bakiriho?

    • @TheCharity.
      @TheCharity. Před 19 dny

      ​@@claudinemujejimana3637Ubu iyo utanze icyacyumi aba aricyp kubaka amazu meza no kugura amamodoka meza y’Abapasiteri.
      Kandi abakene bo bababuza no kwinjira mu rusengero cg bakabucaza inyuma mu rusengero.
      Urugero: uzibuke ibyo bakereye abakene mu gihe cya Covid, babasubizaga inyuma ntibinjire ngo kugirango badafata umwanya w’umukire ufite mu muvuka.😢

    • @TheCharity.
      @TheCharity. Před 19 dny

      ​@@claudinemujejimana3637Dore uko uzajya utanga icyacumi cyawe: Ujye ureba abakene cg umukene muturanye umugurire kawunga n’ibirayi, umutangire Mitiweli, niba afite umwana uri kwiga umutangire Minerval, etc...

  • @ugiriwabomarieclaire9502

    Yewe ntibyoroshye , Uwiteka adushoboze kugishyitsa. Ahubwo ukuntu hariho inyigisho nyinshi zivugako kitagicyenewe murikigihe

  • @user-nr6qh7hr3e
    @user-nr6qh7hr3e Před 20 dny

    Ariko njyewe mfite ikibazo none bibiliya ivuga ko umuntu wese izina rye ritanditse mugitabo cy'ubugingo atazareba Imana .none niba uri mugitabo ukaba watambutse izo bariyeri zimazi icyi ? None uba ugiye kongera kwihana ?ikindi icyacumi ko bibiliya yerekana uko cyatangwaga nkanumva harimo icyacumi na gatatu?noneho bigeze kumatungo birancanga pe .Ese Mwuka Wera duhabwa yaba amaze iki niba atakwigisha cg ngo akuyobore utunganye byose ukabyibutswa upfuye ?

  • @mamatuyi8628
    @mamatuyi8628 Před 19 dny

    Ariko se uyumuntu byukuri yarabonekewe koko? Nudasoma bibilia yamenya koko ibyavuga ntakuri kurimo!! Ariburanya akitsinda! Gutanga inka,ingurube,inkoko, ndumiwe!!!!

  • @jeanclaudesinzobatohana289

    Burya ba paulo (ndavuga eglise primitive)nabo batanga icacumi canke batora icacumi? Umengo mu vyakozwe n'intumwa ntahantu nahamwe dusoma ko intumwa zigeze zisaba icacumi. Uyu muntu ariko araducanga. Pasteur yotanga icacumi c'icacumi yahawe kiba ari rwiwe?

  • @albineuwimpuhwe8751
    @albineuwimpuhwe8751 Před 19 dny

    Nonese niba umuntu ufite inka 2 agomba gutanga mo imwe, ubwo icyo ni icyacumi? Cyangwa ni 1/2?

  • @siloam2023
    @siloam2023 Před 21 dnem

    Ndabashuhuje mu izina rya Yesu Kristo
    None rero mfite ikibazo ku kigendanye no guhiga , nkiri umunyeshuri nigeze kuvuga ngo ni ndamuka mbonye ishuri ryo kwigamo imidoka nzinjiramo nzagenda mvugira Imana mbyibutse ubu none ubwo nzakora iki? hashize imyaka 12 yose ndangije kwiga secondary ubu nzabigenza nte?

  • @ephremntampaka5417
    @ephremntampaka5417 Před 20 dny

    ESE UMURYANGO YESU AKOMOKAMO NI UWA NDE? NI KWA LEWI CG NI KWA YUDA? YITONDE ATABA YARAVANGIWE

  • @user-qf1zn5gi3z
    @user-qf1zn5gi3z Před 20 dny

    Ubwo ntamukene uzabona ijuru?

  • @enfantdedieu4347
    @enfantdedieu4347 Před 21 dnem

    Hari ibyaha bisaba REPARATION ,sinumva impaka za Pamphile ,
    Uwakijijwe utaba muri SANCTIFICATION azabona Imana ??Pamphile ansubize .
    Urya icyacumi si umujura se?

  • @valentinemuka2058
    @valentinemuka2058 Před 20 dny

    Uyu musore sinzi uwo bahuye aliko, uwo bahuye ntabwo azi Umwami Yesu Kristo, n’akamaro k’amaraso ye ! Ahaa….! Mwitonde kuko antichristo atazaza avuza amakondera !

  • @sebudandimediatrice389

    Uyu mwana rwose????? Mu ijuru habayo abatambyi??

  • @cecileuwimana8149
    @cecileuwimana8149 Před 21 dnem

    Nonese niba icyacumi kigomorora imigisha yo mwisi? Kidatanga ubugingo ?kuki utagitanga atazabona ubugingo?

  • @me5230
    @me5230 Před 19 dny

    Uyu muhungu aravuga ibintu byiza ark yaducanze! Ku bintu bijyanye no kubatizwa ndetse n'icyacumi! Ukurikije uko yabivuze nta muntu wabona ijuru rwose.

    • @user-bn1br8zc7r
      @user-bn1br8zc7r Před 18 dny

      Ndakurahiye pe, hatabayeho Imbabazi z' IMANA, iyi bariyeli ntawayitambukaho.

    • @nsengiyumvaseraphin4731
      @nsengiyumvaseraphin4731 Před 6 dny

      Imibatizo nibiri nibyo arko muri kristo dutwarwa nubunu buduhesha gisohoza amategeko hatavuyemo narimwe