Muammar al-Gaddafi - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP146

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 23. 06. 2020
  • Muammar Gaddafi wari Perezida wa Libya, yavutse tariki ya 7 Kamena 1942 avukira ahitwa Qasr Abou Hadi.
    Yishwe ku itariki ya 20 Ukwakira 2011 mu Butayu bwa Syrte, ubu imyaka igiye kuba 10 yishwe. Yari azwi ku izina rya Colonel Gaddafi (Kadhafi).
    Net worth: US$200 billion (2011)
    Urupfu rwa Gaddafi
    Col. Muammar Gaddafi wari umaze imyaka 42 ari Perezida wa Libya, yari azwi cyane nka perezida warindwaga n’abagore, ndetse akanakunda kwibera mu ihema igihe cyose yasuye amahanga, yanakunze kandi gushyirwa mu majwi n’amahanga kuba yarashyigikiraga udutsiko tw’ibyihebe.
    Nyuma y’amezi asaga umunani Gaddafi ahanganye n’abigometse ku butegetsi bwe, ku itariki ya 20 Ukwakira 2011 ntiyabashije kwikura mu maboko y’abamurwanyaga bashyigikiwe na NATO.
    Minisitiri w’Intebe w’akanama k’abari bigometse ku butegesti bwa Gaddafi, Mahmoud Jibril ku munsi w’urupfu rw’uyu mugabo wabaye igihangange ku isi, yatangaje ko yapfuye azize ibikomere byo ku mutwe byatewe n’isasu yarashwe n’indege za NATO.
    Gusa ibi benshi babyamaganiye kure bashimangira ko Gaddafi yishwe n’ingabo za CNT yari ihuriwemo n’abarwanya ubutegetsi bwa Colonel Gaddafi.
    Mu buzima bwe bwose, Gaddafi yari akomeye ku myemerere ya Islam, dore ko igihugu cye cyagenderaga ku mategeko ya ‘sharia’, ni ukuvuga ko hagenderwaga ku mategeko ashingiye ku myemerere ya Islam aho gukoresha amategeko ibindi bihugu bikoresha ashingiye ku by’uburenganzira bwa muntu.
    Hakunze kuvugwa ko Muammar Gaddafi yaba yarishwe agambaniwe n’abazungu nyuma y’uko yari yaratangiye gahunda yo gushyiraho ifaranga rimwe ku bihugu byose bya Afurika, ibi byari gutuma Afurika itongera gukenera cyane kwishingikiriza ku mahanga mu bijyanye n’ubukungu.
    Yayoboye Libya mu gihe cy’imyaka 42 n’iminsi 49, ijambo yagejeje ku banya Libya ku nshuro ya nyuma mbere y’uko apfa, Gaddafi yagarutse ku kuba yarakoze ibyo ashoboye byose ngo igihugu cye gitere imbere mu by’ubuzima ndetse n’ubundi bukungu bushingiye ku mibereho y’abaturage.
    Ubwo yapfaga, Libya yabarurwaga nk’igihugu cya mbere muri Afurika gifite abaturage babayeho neza ndetse n’igipimo cy’uburambe cyari hejuru (Esperance de Vie) (Life expectancy) .
    Muri iryo jambo yatunze agatoki Obama avuga ko ari mwene wabo w’umunyafurika ushaka kumwica.
    Yagize ati Uyu munsi, nugarijwe n’ibitero by’ingabo zikomeye mu mateka y’isi, umwana wanjye w’umunyafurika Obama, arashaka kunyica, ngo yambure ubwigenge igihugu cyacu, ngo atwambure amazu atishyurwa, ubuvuzi bw’ubuntu, uburezi nta kiguzi, n’ibyo kurya by’ubuntu, ngo abisimbuze uburyo bw’Amerika ibayeho mu busambo bwitwa « Capitalism », ariko twe tuzi icyo ivuga n'icyo ashaka, imyemerere iyoboye isi ivuga ko abanyamafaranga (corporations) batwara ibihugu, batwara isi, ari uko abaturage bahangayitse.
    Amaze kwitaba Imana. Libya yakomerejeho iba igihugu gihoramo intambara zishingiye ku byihebe bigendera ku mahame akarishye ya Islam.
    Udutsiko tw’abarwanyi bo mu moko atandukanye bo muri iki gihugu,byose bimaze guhitana ibihumbi by’abarwanyi ndetse n’abaturage.
    Libya yaje kuba igihugu kibi nk'uko ubuhanuzi bwa Ghadaffi bwabigarutseho.

Komentáře • 191