Yooo!! Mbega Agahinda😭|Inshuti yanjye Magara Yantwariye Umugabo😭| Ubu barimo Kunsohora Mu nzu🤔
Vložit
- čas přidán 29. 09. 2021
- #0781156318#Liliane#Rose TV Show ni urubuga rwawe nanjye ngo tuganire ku buzima by'umwihariko ku ngingo z'imibanire y'abantu. Mu muryango ndetse no mu buzima busanzwe. Twibanda ku biganiro by'ubuhamya n'ibitekerezo by'abatumirwa mu kubaka #Imibanire iganisha ku #UmuryangoMwiza. Twibanda kandi ku biganiro byo #Guteka kuko burya imibanire myiza ihera ku mirire myiza! Niba wifuza kuvugana natwe, kuduha inyunganizi ku makuru tubagezaho cyangwa ukaba ufite ubuhamya wifuza gusangiza Abanyarwanda waduhamagara kuri +250782742950
- Zábava
Oooh shenge! Urababaye biragaragara cyane no kumaso yawe ufite ishavu ariko hari ijambo shaka kukubwira uri mwiza kndi uwo nubundi si yari uwawe kuko ntukwiye umugabo nkuwo wumuhemu. Kndi nuwo waguhemukiye kndi yari inshuti ntago bizamuhira narimwe . Ntawundi wagukiza agahinda ufite uretse yesu womora ibikomere, musange umwizirikeho azakubera ubuhungiro. Ikindi ntugomba guceceka haguruka unge muzego zibishizwe bazakurenganura humura.
Imana ihoora ihoze Liliane weee!
Ibi nibyo rwose. Yesu niwe gisubizo. Ntabwo nzi amategeko neza ariko nziko hari ayamurengera
Rose mutegure ibiganiro byo kwigisha abagore n'abakobwa kwigira no kumenya uburenganzira bwamuntu kuko mbona dusa nkabasinziriye twizerera mubagabo ko batureberera muri byose kandi ubu isi yarahindutse buri wese agomba kwireberera no gushinganisha hakiri kare abazagukomokaho. Ibi birababaje vraiment .
Uyu mwana wu mukobwa yaritonze arakabya ntiyasezerana numugabo ngo barakundana ubu nibwo akangutse ariko ntacyo afite kizamurengera
Ikibazo yavuze nukumwegereza nshuti yiwe noneho nshuti he yaroze umugabo
May God have mercy on this woman.. ibyo uvuze nibyo ki nicyo kibazo abakobwa bo mu Rda bafite, bashaka aziko future ye iri mu maboko yumugabo.. nibige kwigira, bajye bashaka umuntu kuko igihe kigeze badahunze ubukeneye cg ibindi bibazo kuko ntaho ibibazo bitaba.
Uko guceceka kwawe niko kuzagukoraho! Haguruka ujye mu buttabera. Ibyo bintu mwarabishakanye nta mpamvu yo kugusohora gutyo kapa! Hagurukira uburenganzira bw'umwana kandi nawe urabufite. Bagore dukanguke, duhaguruke naho ubundi biraducikiraho!
Ugomba gukanguka wamudamu we ukitabaza n' abanyamakuru ukareka kuva munzu kd warayiyubakiye kd n' umwana agahabwa uburenganzira bwuzuye
Unva mugore mwiza jya mubuyobozi, aguhe iyo nzu uyibane mwo numwana. Imyaka 8 watakaje nimyinshi. Jya muzindi tv show bagufashe ubone ubuvugizi. 🙏🏼
Erega bafatanyije no kuyubaka gusa asa nuwitonze cyane kdi iyo wahuye nibibazo wiga gushabuka!
Mbega umusatsi mbega umusatsi ndawukunze😎😎😎
Jya muri RIB kimihurura utange ikibazo cyawe bazagikemura nukuri pls haguruka uve mubutesi birakomeye
Ndakwanze ntivamo ndagukunze, uburenganzira bw'umwana nibwo bugomba kwitabwaho, naho Muvandimwe impore😭😭😭binjye mu buyobozi, Nyagasani akomeze aguhe ubwenge
Komera Lille Imana ntirenganya Kandi ubutabera burahari haguruka ushake ubuvugizi🙏🙏🙏
Ihangane nawe ntibazabana inkoni ikubise mukeba uyirenza urungo,Ihangane mukobwa mwiza yesu azalubeshaho uli muto kandi uli mwiza cyane rwose dear!!!!
Umva Shaka ubutabera urenganurwe iyonzu ntuyivemo ujyenokubarega iyombwera imware.
Iyi nkuru irandijije mumufashe vraiment bamuhe uko arera umwana wiwe abagabo nabo Imana izibibabaza un jour uyo mucuti wawe nawe numugome
Uyu Mudame nimwizacyane, akaba ari calm, biragaragarako afite umutima wakimuntu Imana azamuhundi this sad but trust no body 😭 wihangane nukuri akomere birarenzegusa afite Trouma biramusa mumaso 🙏🏾
Sha yaguhumishije amaso urukundo,umugabo ni umwana wundi uramuha wihe,wihangane bambe iyo nshuti yawe ntibizayihira,umutima w'umuhemu uhorana amarira
Yooooo ihangane mama!! Gusa uwo mukobwa yaraguhemukiye cyane!! Ariko nuwo mugabo ntiyakubereye imfura rwose! Rose nagufashe nawe urebe ko wasigarana iyonzu rwose Imana nikube hafi kd igukomeze. Nawe haguruka we gukomeza guceceka
Uwomukobwa ntago yarinshuti yawe disi yarakuryaryaga iyazakuba yarinshuti nibura yarigutwara umugabo nyiba yaramukeneye ariko nibura akagusabira umugabo ntabasohore nomunzu ukirerera umwana gusa imana irahari urworugo azaruboneramo ishyano kuko siwe wambere ubikoze wowe irerere umwana ubareke
Ufite umusatsi mwiza pe 👌. Nkwifurije kurenganurwa nay umwana wawe ntuzamwikure ndagusavye. Incuti yagukoze ivyo ibaze ivyo yokorera umwana wawe.
Mana yanjye uyu mukobwa watwaye inshutiye umugabo azapfa nabi azareba kw,Imana Idahangarwa ufite umuvumo nkabumvise iyi nkuru turakuvumye
Uwo mugore wagusenyeye azabona igihano cy Imana yumirwe
Gikomeye kandi cyane azabyishyura inshuro 7
Mpore Ma'am Dore urimwiza ufite imisatsi myizaaaa nubwo ubabaye ariko iyakire urere umwana wawe. Nyagasani wenyine adutabare
Liliane gabanya ubutesi uhaguruke uhagare uhagurukire umwana wawe nawe ubwawe iyo inzu nayigurisha muzagabane kandi uwo mwana ashobora kuzamukwiba
Pole sana mama, ubundi nta shuti yumugore cyangwa umukobwa ibaho
vamumiteto isiyarashaje iyonzuntuzayivemo vamubujiji muregerekaguteta umugabo murege rwose iyonshutiyawe imanaizamuhana
Bibiriya nubwo idusaba kubabarira abanzi bacu, njyewe uyumugore nsabye Imana ngo izamuhorere uriya mugore azabone guhora kw'Imana gukomeye kubuzima
Umuntu ashatse yakwirinda icyitwa umugore ngo nizamashuti.
Ndumiwe pe
Ngewe nibera mwisi yange , inshuti yange nabavandimwe nabana bange , ntawundi nizera 🙅
@@uwimanaemelda6491 numvandimwe arakwemeza mucuti wange murumuna we yabyaranye numugabo we banana aranamuroga
@@mugabepaula8790 Jesus ndumiwe
@@uwimanaemelda6491 nu umuvandimwe aramuroba muntu wanjye ibintu ntibyoroshye
Icyo nicyo Africa itandukaniyeho nibihugu bizi agaciro ku mwana! Sha ibyo ngibyo biramutse bibaye mubihugu byubahiriza uburenganzira bwumwana icyo kigabo cyari gufungwa pe! Umwana uko avutse kose aba afite uburenganzira bwe rwose!
Ntacyo nabona mvuga gusa mama you are so beautiful and young . God is with you . what you are going through is not permanent is temporary. Trust God will fight for you . Mana yanjye rengera uyu mubyeyi . Mana weeee murengere rwose 🙏🙏🙏🙏🙏
Nagane Haguruka ikorera i Remera
Bazamufasha
Niyihute inzu itaragurishwa
Komera mama
Ihangane Imana yonyine irabizi byose kandi iraje igutabare 🙏
Ubuyobozi buzakurenganura kd nawe ushyiremo imbaraga kd ikomeze uhagarare kumitungo yawe ndetse n' umwana wawe kuko ibintu meabishakanye
Mukomerezaho dukunda ibiganiro byanyu cyane. 🎙️🎙️🎹🎧🎧🎧🎹🎵🎸🎶📢📢📢🎼🎼🚩📣📢🎙️🎹🎹🎹🎶🎙️📢🚩🚩🎼
Jya muyobozi, tanga ikirego kuri RIB inzu itaragurishwa. Abanyarwandakazi tujye twigira kumateka tunihugure ntitwizerere murukundo gusa. Aha bikomeye cyane anagusuzugura cyane kuko mutasezeranya niyo mitungo ntiwayigiraho inyandiko nimwe kandi mwarayubakanye ayo amakosa tugira yo kwizera umuntu tugakabya .
Ntiyirwe ajya mubuyozi kuko atigeze asezerana
@@lilianemasika7883 bazayigabana itegeko rirahari niba yarubatswe babana munzu nkumugore numugabo bagomba kugabana 50% itegeko ryerekeye kurwanya ihohoterwa iryariryoryose rishingiye kugitsina ingingo yayo ya 30
Kugabana byo nihame
Ihangane mama
Ihangane mama
Yakwiciye ubuzima disi,ariko hariho Imana idahinduka. Yaribeshye cyane ubuzima ntawumenya ibya bwo.
Mbegumugabo mbega inshuti mbi baragakubitwa ninkuba gusa mana mbuze icyo nkora ubuse batagirango ujyehe ko iyonzu ugomba kuyirereramo umwana wawe mana koko Imana yubu nayo yaranyobeye pe kera yahutiragaho nka ananiya na safira none abantu barahemuka bakidegembya
Yooo humura komera ariko buranira uburenganzira bwumwana wawe. Kandi niyo nzu mwubakanye ugomba kubisobanura nubwo mutasezeranye ariko mwarabanye muranabyarana muranayubakana nawe ugomba kuyigiraho uruhare jya mumategeko wirwaneho abagabo bose nabana babandi ntarukundo bagira ntanimpuhwe bagira. Gusa leta nidafata ingamba yingo izi minsi bizafata indi ntera, umuntu akaza mubuzima bwawe aje kugutesha umwanya yarangiza akikomereza gahunda ze wowe uhangayitse
Uzahindure ni imiryango Lilly ubundi uzahangane nuwuzata Imitwe ngo aje kuyigusohoramo Uwo musenzi ntuzamworohore gabanya ubutagatifu lilly
Nimba uyo mugore avugisha ukuri,umugabo ari gito nkigitongati. Abagabo nkabo nabagIAriko,hari igihe umugabo azicuza.
Abayobozi bagomba kukurenganura kd mwabanye bareba kd n' abandi baturage muturanye barabizi neza rero haguruka ujye munzego zose zirenganura abadamu bahuye n' ibibazo nk' ibyo kuko namara mugutisha bazagusohora munzu
Ihagane mama
Imana irahari
Komera pe
Rondera Mme Sylvie NSANGA, féministe.
Mumwandikire kuri Twitter, ari no kuri CZcams, ari henshi.
Komera wihangane mama nibyo byabagabo bikigihe izere Yesu azaguhoza amarira ureke abobahemu nabo sibo
Uwo mugabo azapda atonyoka, annya mu myenda kandi nako kagore kihorere kazacuza, buretse uzaba ureba.
Mpore mpore ncuti Imana ikurengere kandi iguhe kuramba ibizaba kurabo baguhemukiye uzabiboneshe Amaso kuko nabo impera nimperuka ntamahoro bazagira
Ihangane Imana izakurengera igihe cyayo kigeze.
Umugisha agombakugusohora😢😢😢😢😅😅😅 ntamugisha nomwipfuriza ww yakurongoye 8ans muryamana kugitanda kwatabihaye agaciro.nimbwa yumugabo . Ntibombanaho nobarogesha 8 nimyishi sha .urumvubarek baj kubahoneza .iyatirigwagutesha iyomyaka ubawarironkey uwundi .
Wamubyeyi we va mu butesi uhaguruke utange ikirego muri Rib,Ncc na haguruka iyo nzu uyihagarareho cyanee ko wagize uruhare mu kuyubaka kd umwana afite uburenganzira bwe ushake numunyamategeko uzagifasha kuko wowe ndabona utazi aho biva naho bigana ntamuntu uri hejuru y'amategeko mu Rwanda.
Uge muri haguruka kuko uburenganzira bwuwo mwana yabyaye ningobwa.
Rose birabonekako uyu mu Maman afite agahinda kenshi; Icombona nuko vyamutunguye biranamurenga akeneye abomufasha akaronka ivyafitiye uburenganzira.Bigaragarako umutima wiwe uremerew nubwo kumaso agerageza kwifata .Ababishiboye bamufashe
Mbega ubugome,aha!!Hari abantu batagira ubumuntu pe!ndumiwe,gutesha igihe umuntu kingana gutya,waranjyiza ukamuhemukira bingana gutya!pole nukuri,gusa niyo nshuti yawe yarahemutse pe
Uzishakire undi rwose,niyo nama nakugira ,kdi ntuzabitinze,yarakubabaje bihagije
Umugome ni yanshuti yyagize inshuti mbi
Imana yo mwijuru izagutabare iguhagurukirize abakozi bazi umurimo wabo kandi batinya Imana.
Rose uri umwana mwiza ndagukunda uti Yesu we ❤❤
Cyane❤
wazatwaye polici c aho atuye kuriyo nzu . kd hari minister irengera uburenganzira bwumwana . umbwire nguhuze numu avocat wakunganira . inbox
Rwose VA mu butesi ugane ubuyobozi baguhe uburenganzira bwawe nubw umwana,gabanya ubutesi rwose pe! Ukomeze usenge yego,ariko unahaguruke uharanire uburenganzira bwawe.ubundi Komera kandi Imana izaguhoza ayo marira mama
Nkunda Rose uburyo atega amatwi uwo bakoranye ikiganiro,ndagukunda ubyumve pe
Rose Nizereko uyu mu maman bitarangiriye aho!
Uhura na benshi Ariko please mu linking nibura kumu psychologist wamuganiriza ubuzima bwo mu mutwe bukajya ku murongo.ibaze umuntu utekereza kwiyahura.Njyewe Mumpe numero ye sindi juriste wenda ngo nzamuburanira ariko icyo nshoboye nagikora.I am sorry ntimumwite umutesi,isi iratwigisha kandi turatandukanye.
Murakoze!
Uko Niko kuri
Nibyo ntawudakosa kandi nabyo si bibi kuko biratwigisha bikadukomeza. Niba ubishoboye rwose umuganirize nanjye ndamusengera Yesu ni we gisubizo
Imana izaguhorere mubyeyi
Imyaka 8 mwashakanye imitungo nubwo mutasezeranye mugomba kugabana uzashake umwavoka mwiza akuburanire.😢
Wahuye nibibazo ark ndabona witonze ntacyo witayeho ugomba gushaka uburenganzira bw'umwana
Nuwo mugore yashatse tibazasazana sindumuhanuzi nibyo mbona.
Azamuta ashake undi, burya amour scholaire iba ikomeye. Ubuhemu bwagize nyamugore naho umugabo gushukika biroroshye, abagabo hafi ya bose n'amahene.
😃😄😁😆😅🤣😀😀sha uransekeje ndahwereye uti ni amahene😄😁😆😅🤣
😢😢😢😢😢😢😢😢😢😢😢😢😢😢ihangane mukundwa lmana izongera iguhe ibyishimo
Warababaye bambe biraboneka 😥 ariko humura nta mahoro m'uguhemuka Imana izakurengera kandi izakunezeza ,izakwibagiza uwo mubabaro wose ufite ubu.
Uzamugendere ureke ubwo bucucu ngo warababariye
sha ubuse birashoboka ko wabababarira muraka kanya wapi pe, Gusa wenda wabona aribyo warababariye niba aribyo nukuri ukomereze aho
Hanyumase abasezerana nabababadakundanye?aho nihowabereye injiji
Izonzu 2 bazazigabana mbere yogushaka undi bagombaga kugabana ibyobashakanye nuyuwambere najye muri land center asabe bahagarike ihinduza ryubutaka batamwiba ibyoyaruhiye sorry mugore mwiza
Ayiiiiiiiiii mbega ishavu n'agahinda 😥. Uwo mugore n'uwo mugabo imana izabakubita inkoni nyinshi.
Humura imana izaguha umugabo w'umugisha.
Ubuse koko! Icyo azaba akeneye mubagabo atabonye ni ikihe?
Komera mama uzajye no kuri Isimbi TV.kdi Rose ugerageze umufashe
Wifitiye roho nziza cyane uti ndababariye 😭
Yewega ndumiwe haribintu wumva ukumva birakurenze pe
Bagabo plse mwisubireho namwe ndaya ziyita incuti kumbi ari ugusenga muragakizwa puu
Nta shyano ryamuguyeho uwo mugabo wiwe afise ingeso mbi n,uwo azomuta kandi iwabo bari babizi kandi burya umugabo ashobora kukwa n,ubwo iwabo bagukunda ntihagire ico bitanga. Niwihangane uwo mugisha ntiwari gwawe kuko mvira mu rugo si mvira mu gihugu. Ko Imana yaguhaye kwihangana ntiwiyahure, Imana izagushumbusha .Burya uwuhomba ahomba nyina.. Kandi mushobora No gusezerana atagushaka akagutana n,ibyo mwashakanye byoseeeee agashaka undi. Kandi mushobora No kudasezerana akagukunda akakuragiza ibye byose. Wowe komeza urye umutima amenyo. Kandi ntuzigire nabi kubera umugabo . Na nyoko cg so arapfa ugaheba.
Ntago agomba kuva muriyonzu rwose niye, niyo yaba atarabyaye ariko bamaranye amezi arenga 6 babana munzu agomba kuyigiraho umugabane, noneho amaze imyaka 8 koko. Amategeko nakurwaneho
Warababaye disi ariko urumutesi kanguka abobantu nibagaruka gusura inzu uzabirukane ntibakumenyere
Inzu Gomba kuba yawe kuko liquidations y'imyaka mu nani wanye niyo nzu kandi umushara wakabaye warihebye niwo washyize mu kwubaka ayo mazu inzu urimo niyawe n'umwana kandi akajyaha mwana indezo Buri kwezi cg kugenera naya mashuri yumwana Niko mategeko abiteganya niyo waba mutarashakanye .
INSHUTI NI YESU MUVANDIMWE NA BIBLIA IRABIVUGA NGO UWIZERA UMWANA WUMUNTU AVUMWE.IHANGANE
😭😭😭😭
Nzashaka untera inda ubundi mpagarare kigabo mwirere jyenyine. Komera shenge!
😂😂😂😂😂 mbega igitekerezo cyiza weeee 🙆🙆🙆😂😂😂
@@emmamusa3385 nange nicyo cyemezo nafashe
Iyaba umuntu yamenyaga ko umugabo azamuhinduka ntiyamushaka pe nyine biza bitunguranye ukumva isi ikuguyeho neza
Mbegumugabo wimbwa🤔 muko icecekere harimana ihorihoze uzabaho kandi nuwomupet azabaho kuberimana
Are we ,nshaka umwana wanjye ,imbwa y umugabo, umwana se yakuyehe nyakabwana,erega umugabo ntabyara ,ipuuu, komera kbs uri muzima lmana izagukubira 5
Nibazako kuba barasezeranye aribisanzwe kuko nabavanze capital iyo basambuye baragabana ndetse mufitaniye umwana.nibakurenganure pe
Bantu muri mu Rwanda,mufashe uwo mu maman mumurangire ajye mubanyamategeko bamufashe, ajye no kuri isimbi TV arabona abamufasha kubona uburenganzira bw'umwana ndetse no kuguma arera umwana we aba ni muriyo nzu
Amarira nagahinda biranyish atari jw me ihangane usenge cnee IMANA izaguhorera
Inshuti ni Yesu
Non jew murantangaza mubamuja mumazu yabandi mutarasezeranye muhigayiki .kugusohora nkimbwa.😮 Iyobawarasezerany ayomazu mwayagabura.non ntakundi
Mujye rero mwirinda gushaka abagabo mutasezeranye kuko mbona ibi kubera mu Rwanda ari ibitangaza gusa!
Mbega agahinda
Nashishikariza abakobwa batarashaka kureba ka video ka MukaPrezida na Kwizera kavuga ko batwite…. Aho umugabo we avuga uko bakundanye….maze abakobwa bakirinda kwihutira kwemera kubana nabasore no kubabyarira, bakabanza bakabashaka mukasezerana
Ngo, “agapfundikiye gatera amatsiko.”
Mana weeeee, ibirwose iyo mbyumvise bintera agahinda, bituma nanga abagabo peeee
Ariko wagana ubuyobozi kuko birazwi ko mwabanaga nubwo mutasezeranye Ufite uburenganzira kuri byo!
Cunga vuba atagurisha iyo nzu niba uyieimo yigumemo icyo waba yakurikirannya kanguka sha ntampuhwe bagira
Birababaje kubona umugobo aguta gutyo Burya kukweteka ko atacahindutse yari akiri kwitegura yanze ko umutobera. Mu kirundi babyita kurisha umuntu innyo NK,agasurira. Ikindi niba ubona ufite uko wabaho muhebere atware . Burya baciye umugani ngo iby,isi ntibishyikirwa. Kandi iyo nzu ashobora No kuyiguhebera k,ubwo,igitsure vy,ubutegetsi bwaca kabibi akaguherera bakakwica(akakwicisha). Turetse n,ibyo igihe yarimo akora ako kazi umugore yasigara amumesera, ateka, yaza akamusasira . None indaya ihabwa angahe iyo ihuye n,umugabow, umuntu rimwe.
Abantu bababaza abandi babigambiriye icyo nzi neza mpamanya n'umutima wanjye ni uko ntibizarangira atabonye ku bihembo by'ibyo akorera mugenzi we, mfite ubuhamya kuri ibyo. Komera ubyereke Imana kdi unashaka ubutabera.
Uko Niko kuri!!
Inshuti z’abakobwa murwanda zikora amabara cyane. Ntuzizere n’umwe
Si mu Rwanda Gusa
sorry disi jya usenga ubwire Imana kandi uyizere bizakunda ukire ibikomere uwo mugabo yaguteye.
Ihangane harigihe umuntu yizera umu copine nyamara akabaiwe uguhemukira,warumwizeye. Komera bambe. gira neza uzayisanga imbere, nunagira nabi uzabisanga imbere.
None c inzu ntago ikwanditseho ? Uzamurege kuko itegeko ryaravuguruwe rivugako umuntu mu maranye amezi atandatu mugabana ibyo mufite
Sinumva uko iyo mitungo yajya kumugore wisezerano kandi yarayishaste muri kumwe . Uzajye kurega nkaho mwari mubanye nkumugore numugabo mwabyaranye imyaka 8 birababaje uzajye gushinganisha inzu mpaka umwana agize 18..you don't have to be homeless..
Ihangane ariko uve mubujiji kuko ubutegetsi mu Rwanda burakora, bazakurenganura kuko imyaka 8 nimyinshi.
Ariko mu Rda ntarwego rushinwe ibazo nkibi byabana nabagore???nubwo umuntu atasezeranye ariko afite uburenganzira bwo kurera umwana we. Ntakureresha umwana kwa mukase kandinyina ariho.Please ababishinzwe mu Rda mugerageze mufashe aba bantu birakabije.
Nimba yahora amwima ivy9 yategerezwa kumuha. Navugishe ukuri
Mbuse icyo mvuga pee 🙆🙆🙆🙆🙆😭😭😭
Abantu mwize amategeko mwahagurukiye bene ibi bibazo koko? Ubuhemu nk'ubu bukomeze buhabwe intebe peeee! Komera muvandimwe ntacyo narenzaho.
Lilly rwanira uburenganzira bwu umwana winebwa haguruka jya aho akora nturi umugore mubi , umugore yaramuguhugije azane imitungo yose ayimare namara kuyimara azamukugarurira
Ubundi ushake icyo ukora ubundi umureka nu umha umwana bizaba birangiye ntawe uri hejuru yamategeko
Disi ndabona asa na lyliane mushuti wae Rose we uzabirebe wawundi wakoraga ikiganiro cyubukwe kur Royal tv anyw niyihangane gsa azashake ubutabera bashakire umwana uburenganzira aracyari muto kd imbere niheza.
Mana weeee ihabgane muvandimwe twese nuko tubayeho abagabo bariho ubu nabahemu biteye ubwoba