Shahrukh Khan - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP165

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 28. 07. 2020
  • Shahrukh Khan ni umukinnyi wa filme w’umuhinde wamenkanye cyane muri filme nyinshi nka ’Kuch Kuch Hota Hai [1998]’, ’Darr [1993]’, ’Ra.One [2011]’ , ’Don 2 [2011]’, ’My name is Khan [2010]’, ’Baazigar [1993]’ n’izindi.
    Shahrukh Khan yavutse tariki ya 2 Ugushyingo 1965, Born: November 2, 1965 (age 54 years), New Delhi, India.
    Uyu mugabo afite uburebure bwa metero 1.73. afatwa nk’umwami wa Bollywood, umwami wa Film zo mubuhinde amaze kugaragara muri film zirenga 80, ninako yagiye ahabwa ibihembo by’urwunge muri uyu mwuga akora.
    Ni umuyoboke w’idini ya Islamu, umugore we bashakanye muri 1991, Gauri Khan’ na we atunganya akanakina filme, bakaba bafitanye abana batatu; Umuhungu witwa ’Aryan Khan’ n’umukobwa witwa ’Suhana Khan’. Ndetse na AbRam Khan
    Kubera umwuga we wo gukina, kwandika, kuyobora no gutunganya filme byatumye Khan abarirwa mu baherwe, dore ko ubu ariwe uyoboye urutonde rw’abakinnyi ba filme bakize ku isi aho yibitseho akayabo k’amadorali y’Amerika asaga miliyoni 600.
    Shahrukh Khan kandi afite ikibumbano cy’ishusho ye mu nzu ndangamurage y’u Bwongereza iri i Londres mu murwa murwa w’icyo gihugu.
    Film Khan yagaragayemo zimaze kwinjiza agera kuri miliyari 10 z’amadolari y’Amerika.
    Shahrukh Khan ni umwe mu bantu bakomeye kuri ino si, kuko afite abakunzi barenga miliyari.

Komentáře • 24