Intwari z'u Rwanda By Muyango (Official music video)
Vložit
- čas přidán 30. 01. 2023
- Song: INTWARI Z’U RWANDA
Album: #IMBANZAMUMYAMBI
Artist: Muyango
Audio Producer: Pastor P
Video Director: Harris
Ass Director: Santo
Executive Producer: Kanan Connections
Video production: Legit Creatives
Tubavuge ibigwi Intwari z’u Rwanda
Ubutwari iwacu ni umuco karande
Ukomoka ku basokuruza bacu,
Baguye u Rwanda ku ruhembe rw’umuheto
1. Mbabwire amateka y’ubutwari bwacu
Ntabwo ari ubwa none, Ni ubwa kera cyane,
Buva kuri Gihanga, wahanze u Rwanda
N’abatumye Rwanda nti rwandagare
2. Umurage mwiza kandi w’ubugabo
Wahindutse umuco mu bana b’u Rwanda
Tuwusigasire, tuwutoze n’abato
Ukomeze wande mu Rwagasabo
3. Tuvuge imyato y’Izamarere,
Zarengeye u Rwanda rugeze aharenga
Zacubije induru n’imiborogo
Ubu rweze amahoro ruravuga impundu
4. Zifite umugaba, kandi w’umugabo
Imvugo niyo ngiro, ntagondwa kirazira
Yagwije amahoro mu Rwanda hose,
Abo mu mahanga bo bamwise umuvunyi.
5. Uwamuvuga ibigwi, bwakwira bugacya,
Abamuvuga imyato ni abo batabaranye,
Jyewe namwise Umugoboka rugamba,
Umushumba w’ubugabo, akaba ingabo iganje.
6. Atwibutsa Imanzi, Imena n’Ingenzi
Za ntwari zacu zatabariye u Rwanda,
Zirimo urubyiruko rw’intangarugero,
Rwitangiye ubumwe bw’abana b’u Rwanda
Muzehe Muyango nawe Uri mu Ntwari zu Rda pee 🙏🏾ijwiryawe nama teka ❤Urakoze kuriyi cadeau uduhaye 🙏🏾
Muyango ni umuhanzi✍️ Bravo Uri mu imfura ncye dusigaranye, Imana ikomeze igutize ubuzima 🙏ukomeze uririmba indirimbo zirimo inyigisho na mateka yacu 🇷🇼Video👏Turagukunda ❤️
Urakoze cyane kbsa wa mfura we uragahorana Imana y I Rwanda mbifurije umunsi mwiza w Intwali 💪 🏹👌
Urakoze cyane Tonto Muyango. Iyi ndirimbo nziza iziye igihe. Ubutwari mu Rwanda ni umuco karande twese dukwiye gusigasira tugera ikirenge mu cya Ngabiganje.
Iyi ndirimbo ni nziza cyane mubyeyi.
Mubyeyi Muyango, urakoze cyane, ni shema kutwibutsa amateka meza. N'a ur'Intwari.
Nifurije abanyarwanda umunsi mwiza w'intwari, muragahorana ubutwari.
Muyango wacu Imbere cyane
Ubutwari bube umuco karande
Muyango wacu
Ukwiye inka nyinshi wo kabyarawe
Merci pour ta chanson et BRAVO ...
Muyango ubuhanzi bwawe nibwo butwari bwawe kandi ukaba intwari cyane . Nyagasani wakuduhaye akomeze agutize ubuhanga n ubushobozi ukomeze uhange kuko tugukunda turi benshi ❤
Nsindambirwa kumva iyi ndirimbo. Murakoze Mubyeyi Muyango
Wooooow! Urakoze mubyeyi @muyango urakagira Imana n'u Rwanda! Umunsi mwiza w'intwari
Muyango turagukunda cyaneeee uduhaye indirimo nziza Y ubutwari❤❤
Muyango genda uri umuhanzi w.ibihe byose.uranshimije kuri uyu munsi w.intwari.Rugira akomeze aguhe ubwenge n.igikundiro nk.icyo ukunda u Rwanda rwacu rwiza.ukomeza ujye uduhimbira utyo tunezerwe
Muyango wacu uracyari uwa mbere kugeza nanubu nta wundi muhanzi préféré nkawe mu ndirimbo za Gakondo yacu. Ijwi ryawe ryiza n’ikinyarwanda gihimbitse neza ntawundi ndabyumvana .Uragahorana Imana gusa! Ramba ramba muvandimwe wanjye nkunda
Your Sister from Atlanta USA
Muzehe muyango imana yirwanda ihorana nawe umwuka wabasokuru akurimo kbs
Murakoze Cyane
Muri izo Ntwari zikiriho namwe tubabaramo kuko mwafubitse umuco wacu hariya muwurinda kuvogerwa n'ibishagasha.
Amahoro Mzehe Muyango
Murakoze
Umuntu uvuye kwa Sabin agahita aza hano tumenyane!
oh je sens la chair de poule, mbega indirimbo nyabusa urakoze muzehe muyango duhe n'izindi ziri mu mashusho nibigushobokera
Bravo muyango tubavuge ibigwi rwose
Barabikwiye peeee
Nawe utintwali cyane
Baguye u Rwanda
Ku ruhembe rw'Umuheto❤❤❤❤
Ur’Impano y’URWANDA ur’Igihangange forever ❤️😍😍Nyagasani Akuzigame imitaga 🙏🙏
Ouaawww, Intwari zacu! Urakoze Muyango kuri iyi cadeau uduhaye ku munsi twizihiza Intwari zacu.
Mbega byiza nshuti yange ishyaka n'ubutwari ufite ntibigereranwa. Nice song Big Broo !!!!!!!
Umuhanzi mwiza .uwiteka akomeze akurinde.
Nkunze refrain cyane, koko birazwi nibyo
Oh!!!! Ninziza rwose❤
Komera kwisonga
muzehe wacu turagukunda
Nuko sha Muya tura❤
Indirimbo nziza cyane
Indirimbo inoze kabsa
Félicitations Maestro ....
Muyango Aho Ari yumve ko iyi ndirimbo izamfasha kurera abana banjye mbaha izi mpanuro Kandi bizajya bimfasha no mu kazi nkora ko kwigisha .kera data yajyaga ambwira uko yabanye na H.E Paul Kagame bari kamwezi na toro.yambwiye byose.warakoze mubyeyi .
Umubyeyi wacu ❤❤❤
Wow. Nice song
Bravo
Enock
🙏❤️💪
😍😍😍
❤❤❤🙌
🎉🎉
❤❤❤❤❤❤❤❤❤
❤❤❤🌷🌷🌷🌷🌷
❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️✅🙊
💙💛💚💙💛💚💙💛💚
❤️🇷🇼
Promo sm 👀
Ubutwari bube umuco wa Banyarwanda