Umugore we asa na nyina wishwe||Abana babo baratangaje||Inkuru ya Jaguar warokotse||

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 21. 08. 2024
  • Kalisa Emery[uzwi nka Jaguar] avuga ko yarokokeye ku Kimironko aho ababyeyi be batemewe n'interahamwe mu 1994. Nyuma yashinze urugo azana umugore usa na nyina wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi; abana yabyaye yabahaye amazina asa n'ay'abavandimwe be bishwe, ndetse aba bana be basa neza neza na barumuna be bishwe....#Kwibuka26

Komentáře • 431

  • @EmeryKalisa87
    @EmeryKalisa87 Před 4 lety +91

    Murakoze cyane kubwamagambo meza aryoshye mukomeje kungaragariza, Imana yo mwijuru ikomeze kubaba hafi nimiryango yanyu...

    • @marieclaireumuhire1252
      @marieclaireumuhire1252 Před 4 lety +2

      Komera kdi Imana igufitiye umugambi mwiza

    • @mrt.1950
      @mrt.1950 Před 4 lety +9

      Jyewe muvandimwe duhuje byinshi arko ndumva hari icyo natekereje arko nsanga ntagikoze,kwita abahungu banjye amazina yabarumuna banjye na bakuru banjye.Gusa mfite umwana umwe wavutse aza neza ari photocopie ya Mukuru wanjye...Nubu ndamureba nkumva biranyuze.Komera bro.

    • @fhvthtya9152
      @fhvthtya9152 Před 4 lety +3

      Rwose uri imfura cyane, ndabakunze, gusa akabazo wamubajije ngo aragukunda ate udafite umuryango karambabaje nanjye ,kuko siniyumvisha ko hari uwakwibaza ibyo; nanjye nabuze ababyeyi ngana nkawe ariko sinabaza umuntu gutyo ahubwo njye numva bizaba ari byiza cyane uwo Imana yangeneye naba ari umwana wababaye cyane gutyo maze nkamukunda cyane kuko njye ndakomeye Imana yaranyomoye pe,nawe igukize muvandimwe .
      Uri umugabo mwiza cyane inyuma kandi n ibikuvamo biragaragara ko uri na mwiza imbere,rwose ndebye iyi video kubera wowe,uri mwiza cyane kandi n umugore wawe na we ni mwiza shenge.Imana ibateteshe rwose ,ndabakunze.

    • @EmeryKalisa87
      @EmeryKalisa87 Před 4 lety +3

      @@fhvthtya9152 urakoze cyane nshuti. Mbere na mbere tujye twizera Imana ntacyo itakorera umuntu igihe nyacyo cyijyeze

    • @EmeryKalisa87
      @EmeryKalisa87 Před 4 lety +1

      @@mrt.1950 humura muvandi. Hari uburyo bwinshi twibukamo abacu, kandi uwo usa na mukuru wawe. Niko Imana yabikoze ajye agufasha kubibuka, ari nako uharanira gutera imbere muri byose. Baho nabawe

  • @musabwasoniangelique1988
    @musabwasoniangelique1988 Před 4 lety +35

    Yooo Pastor Mpyisi n'abahungu be bagufashe neza barakoze n'ukuri n'ababyeyi Imana ikomeze ibahe umugisha

    • @fhvthtya9152
      @fhvthtya9152 Před 4 lety +5

      Mpyisi ni imfura, njye numvise uko yahungishije Kigeli akamurwanaho kugeza no kurwana ku murambo we ngo atabarizwe mu Rwanda ,sha Mpyisi ni imfura pe,ni igisobanuro cya za mfura za kera kuko nizo mfura pe ,iyaba twese twazigiragaho.

  • @uwanyiligiramarieclaudine8568

    Murakoze! Edith na Jagwa mukomere kandi mukomeze kubana n'Imana. Edith komeza gutetesha Jagwa kandi Imana ibiguhere imigisha! Icyubahuro cyibe icy'Imana yongeye kugarura amashusho y'abavandimwe ba Jagwa

  • @fhvthtya9152
    @fhvthtya9152 Před 4 lety +43

    Yo aba bantu ni imfura rwose, Imana ishimwe ko yabarinze bambe.muri beza cyaneeee.Imana ibahe kuramba muzuzukuruze ,mugire ubuvuvi, murakeye pe muri beza mbisubiremo.
    Icyakora iby amafoto birancanze ,ndasetse pe kandi ndanatangara kuko Imana iratangaje, ni ukuvunga ngo Imana yamugaruriye umuryango pe,umugore we birananiye kumutandukanya na nyina, n abana babo birananiye kubatandukanya n abavandimwe be,nawe ubwe birananiye kumutandukanya na se,cyore yewe izo nterahamwe zaramwaye kuko abagiye nukuri Imana yarabagaruye da,njye ndumiwe pe.
    IMANA IRANTANGAJE BIRENZE UKWEMERA ,MUVANDIMWE WOWE RWOSE URI KA GATI KATERETSWE N IMANA,NI UKURI UZARAMA PE,IMANA IRAGUKUNDA CYANE ,NJYE IBI BIMBEREYE IBITANGAZA NZAJYA MPORA NDEBERAMO GUKOMERA KW IMANA PE, NDUMIWE PE.

  • @niyogakizadenyse6551
    @niyogakizadenyse6551 Před 4 lety +4

    Jaguar Imana igukomeze cyane mubuzima bwa buri munsi, Edith Yesu aguhe umugisha cyane kwita ku mugabo Imana yaguhaye,kandi Yesu akomeze aguhe imbaraga zidasanzwe .Imana izabahe ijuru.

  • @floflokanya3512
    @floflokanya3512 Před 4 lety +5

    Pole Jaguar yoo birababaje cane ariko guma kwihangana kandi Imana ihezagire madam wawe.
    Yoo mana yanj yo mwijuru ndasavy uhe umutima wokwihangana no kwibagiriza ivyo Jaguar yaciyemwo umuhe ivyiza vyose 🙏🇧🇮🇨🇦

  • @UFBenie
    @UFBenie Před 4 lety +2

    Nta kintu kinshimisha nko kubona umunezero n'ibitwenge by'umuntu wabanje kunyura mu buzima bukakaye nk'uyu muvandimwe Emery pe! Nshimye Imana ku bwawe, Uwiteka yakire ishimwe ryanjye ni ukuri! Imigisha y'Ijuru muhumure wowe n'umuryango wawe (You + Edith + Kids) izabahoraho ibihe byose kugeza no ku buzukuruza. Moreover, pass on my deepest thanks to your lovely wife for having been part of your milestones of joy and blissfulness indeed. Lots of love to your outstandingly awesome family. ❤️❤️

  • @akashejaclara2826
    @akashejaclara2826 Před 4 lety +4

    Uhabwe umugisha mubyeyi mwiza wabaye umuremyi we nyuma yagahinda ko kubura umuryango(abantu ntimunyumve nabi burya Imana irema umuntu akiri munda ya maman we iyo amaze kuvuka asigara aremwa nabantu nindi bimukikije). kandi aragaragara ko yitaweho

  • @Shimz14
    @Shimz14 Před 4 lety +16

    Imana yadukoreye ibikomeye none natwe turishimye, Judith & Jaguar ibyanyu imana ibirimo be blessed 🙏

  • @nadineirankundakalisa3520

    dadira mama ,Imana ishimwe ko muri ishusho nziza yumuryango wa kalisa Louis,Imana ibahe👏 umugisha 💕 kdi Izabubakire ufite umugore uzi ubwenge kdi unakijijwe,urugo rwubakiye ku Mana rurakomera, umugambi w'Imana ni mwiza kuri mwe, Edith Imana iguhe umugisha , kdi Umuryango wa Pastor Mpyisi Imana iwuhe umugisha

  • @fatinaumutoni9605
    @fatinaumutoni9605 Před 4 lety +9

    Yoooo Umuzuko wabo Ni uyu disii Imana Ikora ibyayo🙏 Komera Cyne Emery Imana yaragushumbushije Bambee Wibarutse Abavunyi 🥰😍

  • @jeanbampoye3216
    @jeanbampoye3216 Před 4 lety +14

    Umubyeyi Mpyisi Imana nukuri izamuhembere inshingano z'ububyeyi yakoze!

  • @Bobajolie
    @Bobajolie Před 4 lety +5

    Uyu maman arasa cyane na Nyirabukwe nukuri namayobera pe!gusa n’Imana yashatse kukomora ibikomere disi byinshi wanyuzemo komera wingane Imana yagusumbushije umuryango wawe

  • @marionmugabo9637
    @marionmugabo9637 Před 4 lety +21

    Mbega abantu beeza Imana ibahe umugisha cyane, muri intwari,,,,,beautiful couple,,,,,,God bless yr family, love ❤️ to Bellisee and David 💕

  • @GandhiManzi
    @GandhiManzi Před 4 lety +19

    this couple really looks like Jaguar's family ..... oohh so cute

  • @fidelekimararungu5671
    @fidelekimararungu5671 Před 4 lety +2

    Edith Imana iguhe umugisha Imana yabahuje ifite intego yo kugirango ubere ibyishimo umugabo komeza ube Esther wurugo Ikindi abahuye nayamateka bose Mukomere mwihangane

  • @joeka5457
    @joeka5457 Před 4 lety +6

    Emotions zanyishe nabuze icyo mvuga, gusa Imana yama intangaza pe it's magic. Imana ikomeze kubasetsa iteka ryose

  • @chriss4789
    @chriss4789 Před 3 lety

    Jaguar Imana iguhe umugisha wowe nu muryango wawe Imana yaguhaye igikundiro

  • @danielcyiza7991
    @danielcyiza7991 Před 4 lety +5

    Ishami ry'ibyishimo ryashibutse mu ishavu shaaa!Imana ibakomeze bavandi!ntibyari byoroshye ntitugaheranwe n'agahinda.

  • @dianeingabire1776
    @dianeingabire1776 Před 4 lety +3

    Famille nziza cyane Imana ibahe umugisha cyane. Ndanezerewe kubwa Jaguar Imana yahojeje amarira pe. N umudamu we mwiza cyane

  • @olgarwabigwi3246
    @olgarwabigwi3246 Před 4 lety +21

    Umudamu mwiza❤️❤️ uri impfura

  • @josianeniyonkuru7999
    @josianeniyonkuru7999 Před 4 lety +6

    Jaguar komera, humura Imana yatumye urokoka igufitiye umugambi mwiza. Ababyeyi nabo muvukana bari aheza kandi tuzongera kubabona ndabyizeye. Ntuheranwe na gahinda, komera kugira ngo ushobore kurera abo Imana yaguhaye. Nishimiye ibyo Imana yagukoreye kandi ibyiza biri imbere. Nzajya mbasengera, kandi mukomeze mwegere Imana cyane. Much love

  • @josianeniyonkuru7999
    @josianeniyonkuru7999 Před 4 lety +14

    Edith nawe Imana iguhe umugisha mwinshi uri umugore mwiza biragaragara, warakoze gusubiza ibyishimo Emely. Warakoze ku mukunda utitaye kubyo yanyuzemo byose. Imana izakomeze ibubakire, mukomeze mugire urugo rwiza. Mbifurije imigisha yose itangwa n'Imana.

    • @fhvthtya9152
      @fhvthtya9152 Před 4 lety

      Ngo kumukunda atitaye kuki?hahhhh rwose wowe urasekeje pe.

    • @mahoroclaudette8781
      @mahoroclaudette8781 Před 4 lety

      Oooooooooooooh🤦 nukuri uyu muryango ndawishimiye Sabin nawe IMANA ijye iguha imigisha ura twubaka pe. Kd Edith nawe warakoze kuba igisubizo cya Jaguar IMANA ibarinde cyane kd ikomeze Jaguar kd ibahe imbaraga muri byose kd muzagumane urwo rukundo🙏

  • @bimenyimanakundarichard6936

    Yooooo, mbega ubuzima bushaririye wabayemo Nshuti muvandimwe Jagual, nubwo twabanye muri chorale vers sion Apace sinarinziko wahuye nubuzima bushaririye bigeze aho, komera Kandi Imana irakuzi Nshuti. Ibyiza birimbere don't worry!

  • @nsasadikidaniel6098
    @nsasadikidaniel6098 Před 4 lety +9

    Plz Imana ijya yongera kubiba imbuto nshya rwose mbega urukundo ruryoshye we mama uzamufate neza kd uzagororerwa shenge👌👌👌👌👌👌👌👌👌

  • @alineniyibizi1497
    @alineniyibizi1497 Před 4 lety +2

    Incwiii urasa na basaza banjye disi we muribeza rwooooose Imana ishimweko yakurokoye papa ihabwe icyubahiro Imana ikomeze ibarinde numuryango wawe ♥️

  • @rwabusisihonore
    @rwabusisihonore Před 4 lety +2

    Jaguar, impore ma ma❤ washibutseho imbuto , uri ishusho yabawe . Imana ikomeze ku kurinda.

  • @mugishaparfait3932
    @mugishaparfait3932 Před 4 lety +1

    Imana yo mwijuru ibakomereze amaboko nimigisha yo mwijuru ndayibasabiye kd ibubakire urugo rube rwiza cyane

  • @mbabazidodo8780
    @mbabazidodo8780 Před 4 lety +5

    Ikiganiro nukuri kirimo inyigisho kiza umuryango ndawukunze Ni ijuru rito good bless you

  • @adolphrunyambo3392
    @adolphrunyambo3392 Před 4 lety +1

    Mana amarira yibyishimo nagahinda byandenze gusa jaguar familly mururugero rwiza rwumuryango wagarutse ndashima imana ko bataheze sabin nawe be blessed papa

  • @jacquelinejackie7
    @jacquelinejackie7 Před 4 lety +2

    Imana ikomeze ibane namwe, uwo mutima mufite muzawuhorane, biragoye kwiyumvisha ibyababayeho. La foi fait vivre!!!!

  • @chuj9034
    @chuj9034 Před 4 lety +9

    Imana ikomeze ibarinde.
    Jaguar, aho ababyeyi bari mu ijuru baranezerewe.

  • @kamarizaclementine9786
    @kamarizaclementine9786 Před 4 lety +1

    Yooo Imana ikomeze kubaba hafi disi. Mbega imfura.Komeze umuteteshe arabikwiye gerageza umwibagize n'Imana ikomeze kubasetsa yabahaye n'abana beza

  • @phionahmugisha8782
    @phionahmugisha8782 Před 4 lety +1

    Unva, imana yamugarurije umuryango we pe. Ahubwo mama yaje ari guardian Angel through Edith,nabana. God bless them. I love you from Kampala

  • @lilly4660
    @lilly4660 Před 4 lety +3

    Aww, Imana ninziza peee, yakugaruriye umuryango ibinyujije mu bana, and your wife is beautiful too, she strikingly resembles your mother

  • @fifiwm602
    @fifiwm602 Před 4 lety +5

    Woow Icyo uzaba Imana iba ikizi, yakwihereye umumalaika. Kugira umufasha mwiza ntako bisa, yakurutira benshi muhuje amaraso! Que Dieu vous bénisse ibviza biri imbere 🙏

    • @mukobwajanajacky7647
      @mukobwajanajacky7647 Před 4 lety +2

      Imana yo kabyara yagize neza ibonakowabuze abawe iguha kubona umugore usana mama wawe, akubyarira abana beza basa nabavukanyi bawe!!!! Humura imana yakugaragarije urukundo igukunda ibicisha mukugushumbusha abavandimwe bawee pee. Ndabakunze.

    • @frankmupenz9197
      @frankmupenz9197 Před 4 lety

      Yoo thanks Edith for being such a darling to your man kandi nawe jaguar komeza gufasha Edith ntibimogore otherwise God bless u guys

  • @etiennemusonera9939
    @etiennemusonera9939 Před 4 lety +6

    Imana ishimwe kandi ntugashavure. Papa wawe, niba ari Louis wa Pastor Mateteli ndamwibuka i Gitwe, kandi Imana imuhe iruhuko ridashira. Sinzi niba igihe waruri i Nyanza warashoboye kujya kureba aho sogokuru wawe (Pastor Mateteli) aturuka. Sinzi niba hari uwarakotse mubo yarabereye se wabo, ariko ninsubira i Rwamwata ( Rwabicuma) nzabaza, kuko harabo twiganye muri primaire. Komeza wihangane muri bihe bitoroshye.
    Etienne

  • @ndungutseaime5278
    @ndungutseaime5278 Před 4 lety +1

    Ooohh Jaguar twiganye kukigo kimwe Apace Kabusunzu vraiment!

  • @elysendayishimye6958
    @elysendayishimye6958 Před 4 lety +3

    nukuri Imana yarakoze kubaka umuryango nkuyu rwose it'so amazing birashimije cyane rwose

  • @nyamigaelle691
    @nyamigaelle691 Před 4 lety +3

    Incwii ❤️❤️❤️❤️❤️ murakabyara muri imfura. Ntimukababare muri family nzizaaaa ❤️

  • @thegospel4395
    @thegospel4395 Před 4 lety +2

    🇧🇮Mukomeze kwihangana, be blessed

  • @papaeldon9547
    @papaeldon9547 Před 4 lety +1

    God I great Jaguar ndakwibutse naragukundaga nuko twaburanye ariko ubu buhamya bwawe bunkoze kumutima ariko nshimishijwe nuko Imana yaguhaye umuhoza kdi ushoboye Imana iguhe ihumure

  • @nyirantwariclaudine4210
    @nyirantwariclaudine4210 Před 4 lety +8

    Komera jaguar my choirmate!!! Imana yakoze ibyayo bambe humura nturi wenyine

  • @godfirst5899
    @godfirst5899 Před 4 lety +9

    Ancwiii mwali twa mapupuculi twiza weeee incwiiii Ibaze kwica utwana weeee🙏🏾🙏🏾🙏🏾🙏🏾

  • @jacquelinemukumbane5445
    @jacquelinemukumbane5445 Před 4 lety +2

    Nukuri Imana nigitangaza bavandimwe!!!!! Mureke twese twubahimana kuko idufitehumugambi bagenzi.

  • @oliviernkomezi9353
    @oliviernkomezi9353 Před 4 lety +2

    Yoooo!!! Gusa mubibaho byose tuzajye dushyima Imana. Uzabyare na ba Gihozo papa, Uwo mudame imana yaguhaye ndamusabira imigisha kumana ni cadeau yimana wabonye. Courage nukuri.

  • @vanessavanny4940
    @vanessavanny4940 Před 4 lety +2

    So amazing ...Jaguar ndamuzi i gitwe atuje cyane... Imana ikomeze ibubakire ibabe hafi... thx To Edith....
    And God bless ur family.

  • @leonardmurangwa3467
    @leonardmurangwa3467 Před 4 lety +11

    God bless ur wife Jaguar she's humble

  • @usabuweraemmanuelfavorable4014

    Sabin Uhawe umukoro WO kuzabagarura muri cya Kiganiro cy'Abashakanye baduhe inkuru irambuye y'urukundo rwabo.

  • @kabayizawilly6659
    @kabayizawilly6659 Před 4 lety +1

    Birababaje kandi biranashimishije kuba warongeye kubona umuryango bazukiye mu bana bawe ndetse Imana iguha n'umufasha mwiza , komera kandi ukomeze wihangane Imbere ni heza

  • @akashejaclara2826
    @akashejaclara2826 Před 4 lety +2

    Oooh nubwo yababaye ariko Imana yahisemo kumuhoza amarira inyuze mugusa kwabo yabyaye nabo bavukana kandi nakomere aho yavuye niho habi imbere niheza

  • @umulisagrace5048
    @umulisagrace5048 Před 4 lety +1

    Nibitangaza kubona ya mafoto, Imana yamugaruriye abo yabuze bose niyo gushimwa

  • @Elinetvshow
    @Elinetvshow Před 4 lety +15

    Uwiteka yaguhojeje amarira nukuri yakugaruriye umuryango barasa nukuri😢❤

  • @egidiakayiranga6788
    @egidiakayiranga6788 Před 4 lety +16

    Yoooo umudamu we yaranyigishije disi aritonda cyne

  • @fanibazanuwofanibazanuwo135

    Yooo uyu kugore we ni imfura mama !Jaguar courage kongera kubaho nibwo butwari .
    Umubano wanyu ukomere nicyo mbifuriza 👍🏿

  • @denisrudof2123
    @denisrudof2123 Před 4 lety +2

    Iyi nkuru nubwo ibabaje ariko iranyubatse cyane. Courage Family Jaguar.

  • @bj2907
    @bj2907 Před 4 lety +6

    Imana igufiteho umugambi wa mugabo we humura kubayarakugabiye umugore wumutima mwiza , kdi biragaragarako yarezwe rero uwiteka yaraguhojeje kdi ahugana niheza

    • @umutoniwasejeannine3896
      @umutoniwasejeannine3896 Před 4 lety

      Mana weee Imana iratangaje,pe Abanyarwanda baciye,umugani ngo umuntu arapfa,akazukira mu mwuzukuru,abawe bapfuye,bazukiye,mu bana bawe Jaguar ujye uhora,wishimye,kuko Imana yaragushumbushije pe

  • @tuyishimeborris3010
    @tuyishimeborris3010 Před 4 lety +4

    Ngewe ndatunguwe najyaga mbona ayo mafoto simbisobanukirwe murasa cyane muri jagwa haribyo mbigiyeho aho mutuye ndahazi nzinezako tuzahura kuko nkeneye inama zanyu cyane

  • @mukankindijosiane2574
    @mukankindijosiane2574 Před 4 lety +3

    Nshimye Imana cyaneeeee wa munyamakuru uwiteka aguhaze agakiza keeee

  • @Nyiraburanga-c
    @Nyiraburanga-c Před 4 lety +4

    Imana izabubakire mufite umuryango ushimishije ikindi kincimishije nuko mubyara abana basa nabongabo bigendeye

  • @umulisagrace5048
    @umulisagrace5048 Před 4 lety +2

    Madam jagual, Imana iguhe umgisha uri umufasha ukwiriye jagual rwose

  • @munezeronyamata5349
    @munezeronyamata5349 Před 4 lety +14

    Ndumiwe cyakoze imana nigitangaza imana ibahe umugisha murugo rwanyu

  • @jeanbampoye3216
    @jeanbampoye3216 Před 4 lety +2

    Yoooo nukuri mwarahezagiwe pe!umuryango wisubiyemo pe kubera Imana kugira ngo ibahoze amarira!nukuri mwagaruye umuryango!hanyuma Edith na jaguar mubyare abanyu kbsa hhh Edith thank you kuba umubyeyi mwiza,wabaye maman ndetse n'umugore wa jaguar icyarimwe!muri imfura pe

  • @mugiranezabonheur9832
    @mugiranezabonheur9832 Před 4 lety +1

    barasa cyane disi gusa bazashishoze neza ndabona harimo isano

  • @johnhagerimana1639
    @johnhagerimana1639 Před 4 lety +1

    Imana yagure umuryango wanyu bambe Kandi Jagual ujye ushima Imana yaguhaye umudamu mwiza Kandi wabonye mama wawe komera

  • @nikezaqueen9952
    @nikezaqueen9952 Před 4 lety +2

    Imana ishimwe kubyo yabakoreye byose hari impamvu Jaguar yasigaye. Imana ishimwe.

  • @SAFRA-me8pv
    @SAFRA-me8pv Před 4 lety +4

    Edith ndagushimye cyane ko wahojeje amarira Jaguar ukamubera umugore mwiza kuko ntabwo umuntu yatanga ubuhamya bwiza kandi budahari.so Imana iguhe umugisha mwinshi nawe Jaguar ihangane ukomere ntuheranwe n'agahinda k'amateka yo kubura abawe Imana izakomeza kuguteza intambwe nziza hamwe n'umuryango wawe...

  • @nsabimanaaugustin1327
    @nsabimanaaugustin1327 Před 4 lety +1

    Oooh Mana yanjye! Imana ikomeze kubaha umugisha muryango wa Kalisa & Edith. Inkuru yanyu irimo imbaraga zifasha benshi! Kalisa komera dukomeze dukomeze kugana aheza, Imana yaguhaye umugisha iguha Edith , wakubereye umugisha muri byose. Edith be blessed for the support to your dear husband! You're a blessed couple!

  • @youtubeemportugues6576
    @youtubeemportugues6576 Před 4 lety +14

    Yemwe Bantu muhakana genocide 😭sinzi ndababaye kbx

  • @AhmedRevs
    @AhmedRevs Před 4 lety +5

    Uyumugore akwiye igikombe pe✍✍🙏🙏

  • @callixtethacienne4755
    @callixtethacienne4755 Před 4 lety +4

    Bavandimwe duhoberane, dufatane mumugongo, nti byoroshye kubura abawe. Maman wanjye simuzi, sinzanamubona byararangiye mbega agahinda? mwe mufite ababyeyi mujye mushima, twe twababuze ingaruka nubu zi turiho pe.iyo ubuze nyoko ukiiri muto biba birangiye, upha utagize inshuti igukunda mubihe byose.

    • @lauraogola5084
      @lauraogola5084 Před 4 lety

      Yoo Rose ihangane komera nubwo bigoye

    • @Byosebyiz
      @Byosebyiz Před 4 lety +1

      @angel123995 impamvu yavuze kuriya.burya ntanshuti yakunganira maman wa kubyaye, burya nyina w'umuntu niwo muti.uvura indwara zose ndetse n'umutima.nanjye ndabihamyako kubura maman arikintu gikomeye.mukomeze mukomere abacu tuzabasanga aheza mu ijuru.

  • @albertuwamahoro1446
    @albertuwamahoro1446 Před 4 lety +5

    Imana ikomeze ibarinde kabisa ibahe byose byiza umutima wanyu wifuza

  • @mutabarukafrancias8265
    @mutabarukafrancias8265 Před 4 lety +6

    Yooo mbega famille nziza,Imana izabakomereze urukundo disi,Imana yaguhaye umugore mwiza

  • @uwimanaaimee765
    @uwimanaaimee765 Před 4 lety

    Yes jaguar ,very nice family love you more be blessed

  • @kellianimugire1347
    @kellianimugire1347 Před 4 lety +1

    Mbere na mbere mbanje kubasuhuza
    Nukuri nange numiwe ariko Imana yaramusimbuje nahumure ntacyo acyibaye mbifurije kubyara nabandi benshi murakoze

  • @jimmyrutaganda1065
    @jimmyrutaganda1065 Před 4 lety +2

    Jagwa wihange wahuye numufasha mwiza ugukunda kandi muribeza cyane imana ibarinde nkuko blbifuriza

  • @eddykgl177
    @eddykgl177 Před 4 lety +6

    Umuvandimwe niyahangane, kandi mbifurije kurambana. Kandi uwabikoze yakoze ubusa kuko uko gusa ni message ikomeye y'Imana

    • @raissafamilyshow
      @raissafamilyshow Před 4 lety +1

      May thy r soul continue resting in peace😭 kndi humura nturi wenyine jaguar

  • @mugabeyvette3610
    @mugabeyvette3610 Před 4 lety +2

    Sabin Merci bcp🙏🙌, Gukomeza kuduha, témoignage zidufasha muri bibihe 🙏 Jaguars nagirango nkubwire ko, Imana yaragushumbushije, kandi nagirango , nkubwire HUMURA ! profite ta familles ababyeyi bawe bakoherereje, Nabo ntibarikure murikumwe, la preuve tes enfants et ta magnifique femme 🙏Tugomba kubaho tukanaberaho nabacu bagiye. Imana ibarinde.

    • @mahoroclaudette8781
      @mahoroclaudette8781 Před 4 lety

      Nukuri Edith aranshimishije oooooooh maamawaaaaaaaanjye 👌 IMANA ibarindese nabana banyu pe kd Sabin wakoze kubwiyi nkuru kd twibuke abacu bazize genocide yakorewe abatutsi kd twiyubaka

  • @sylvestrejuniorhabimana3190

    Imana igukomeze hamwe n' umuryango wawe , gusa uri umugabo w' umwana mwiza pe Imana ijye iguha umugisha ku bwitange, umurava no gufasha ntacyo witayeho.

  • @soson1075
    @soson1075 Před 3 lety

    Munteye marira gusa kubera kuntu mugore wawe asa na mama wawe ni YESU wabikoze

  • @dadaester9270
    @dadaester9270 Před 4 lety +2

    Courage mon frère yesu niwe papa wawe. Je suis aussi ta sœur
    Ariko interahamwe ni shetani

  • @Umukizabetty
    @Umukizabetty Před 4 lety

    Jagua ihange arko ujye gushima Imana Imana cyaneee yaguhaye umuryango mwiza ikiruta byose yaguhaye umugore ugukunda nawe ujye umukunda ❤

  • @charlottenyinawinka2936
    @charlottenyinawinka2936 Před 4 lety +9

    Yooo uyu muhumgu aranshimishije cyane

  • @ndayishimiyeclaude7063
    @ndayishimiyeclaude7063 Před 4 lety +2

    Rwose Imana ishimwe yabanye nawe ikakurinda natwe nibyobihe turimo njyeho nubu ndacafite ibikomere uravuze ibyawe mpitambona nibyanjye rwose Uwiteka adukomeze

  • @Jose-kn8il
    @Jose-kn8il Před 4 lety +3

    Iyi famille Imana izayifashe irambane. Muzakomeze mwubakire ku Mana nicyo mbifulije murashimishije nubwo amateka ashaliliye aliko ufite umugore Na bana beza yarakomoye.

  • @nathanndamage173
    @nathanndamage173 Před 4 lety +4

    Muranejeje cyane ,Imana azabahe umugisha.
    Muzabyare muheke Kandi muterimbere cyane.
    Muzafatane ntimuzarekurane iteka ryose.
    Kuko mwembi muri abanyabushobozi muzagera kure hashoboka .
    Mbifurije ishya ni hirwe.

  • @musabyimananadia7989
    @musabyimananadia7989 Před 4 lety +2

    Komera komera ibuzima buracyahari komera komera humura haricyo wasigariye humura komera ndakumva cyane

  • @kirabograce425
    @kirabograce425 Před 4 lety +1

    Imanikomeze kubakomeza mubyo mukora byose

  • @kundwachristine3211
    @kundwachristine3211 Před 4 lety +8

    Ibi birenze ubwenge kbsa Imana ikora ibitangaje

    • @rbufrbuf4813
      @rbufrbuf4813 Před 4 lety

      czcams.com/video/5kzEMaYdhWE/video.html

  • @donavinebaranyizigiye3051

    Murimfura kabisa, Yesu abakomeze n'Ibibondo vyanyu murahimbaye.

  • @godfirst5899
    @godfirst5899 Před 4 lety +7

    Incwiiii uyu madame uko avuga ikinyarwanda yooo gusa uli umwana mwiza kandi Jaguar humura imana yaragushumbushije🙏🏾🙏🏾🙏🏾🙏🏾🙏🏾

    • @MPUNGANEWS
      @MPUNGANEWS Před 4 lety +1

      Uko avuga ikinyarwanda ni ingaruka za ya mateka yacu ,wasanga yaravukiye mu bihugu duturanye kubera ubuhunzi bw' abatutsi kuva muri 1959

    • @godfirst5899
      @godfirst5899 Před 4 lety

      Nyiramana Devotha Yego yavuze ko yavukiye Tanzanie nubu niho ababyeyi be bali yabisobanuye gutyo nyine ntakundi🙏🏾🙏🏾🙏🏾🙏🏾

  • @kekeuuu4757
    @kekeuuu4757 Před 4 lety +1

    Umuryango mwiza cyane Imana ibahe umugisha umudame biragaragara kwarumwana mwiza turabihanganishije muribibihe

  • @trinitytv7605
    @trinitytv7605 Před 4 lety +1

    God brought yo family back ts waoo

  • @mattynotvshowrw2576
    @mattynotvshowrw2576 Před 4 lety +11

    Abahakana Genocide y'akorewe Abatutsi 😭😭😭. mana komeza aba babyeyi,kandi Uhabwe Icyubahiro ko wabarokoye 🙏🙏pole Bavandimwe

  • @mmroxy2187
    @mmroxy2187 Před 4 lety +5

    Ooohhh nibazaga ahantu nkuzi disi kumbe ni iwacu I Nyanza!! Ku mugonzi rwose niho wabaga! Be strong my dear!

    • @mmroxy2187
      @mmroxy2187 Před 4 lety +1

      Disi narinziko uri umwana wo kwa Danny!? Yeweeee Imana Igira amaboko pe! Ni wowe washibutse peee nukuri. Wagize neza kwita abana base amazina yabavandimwe bawe!Humura ariko komera!

  • @upendo1
    @upendo1 Před 4 lety

    Uyu muryango uhabwe umugisha. Nyagasani akomeze imitima yashavuzwe n'amateka y'ahashize.. Nyabuneka nta keza ko kugira inda nini.. Abantu tugiye tunyurwa ibi byose ntibyaba.. #Twibuke Twiyubaka kd tuniga isomo ryo kunyurwa no gukunda uko tubayeho.

  • @nunuuali5316
    @nunuuali5316 Před 4 lety +1

    Imana yakire ababyeyi nabavandimwe bawe, kandi Imana ikomeze igukurize umuryango

  • @lindajoasine8806
    @lindajoasine8806 Před 4 lety +1

    IMANA ikomeze ibarinde kandi ibahe umutima wakwihangana

  • @mutesirose9631
    @mutesirose9631 Před rokem

    Madam warakize kuduhoreza umwana kdi warakize kumutega amatwi Uri brave Uri umyembaraga Imana iguhe umugisha pe

  • @fredkaregeya3649
    @fredkaregeya3649 Před 4 lety +7

    Ariko mana urakomeye, icyubahiro cyawe dada kiragahoraho