Mukangamije YATAMAJE umugororwa wasambanyije abakecuru muri Jenoside akaba atabisabira imbabazi
Vložit
- čas přidán 31. 07. 2019
- Babifashijwemo n’umuryango ‘Prison Fellowship Rwanda’ aho abagororwa bahamwe n’icyaha cya jenoside bagera kuri 15 bafungiye muri Gereza ya Bugesera basabye imbabazi ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banazisaba imiryango abo bishe bakomokamo.
Iki gikorwa cyo gusaba imbabazi cyabaye kuwa 1 Kamena 2019 i Rukumberi.
Imana ishimwe kubantu bafite imbaraga zo kubabarira.🙏
I'm a foreigner who lived in Rwanda after the Genocide. May God heal the nation of Rwanda. God bless rwandan people and healing and peace within the hearts of the Genocide survivors.
Ndumihutu ,ariko ntimuzikwiye mwa nkoramarasomwe.mwaradusebeje.mwa dusize izina ribi mwabyontazimwe,uri papa cg maman ukaba warishe jyewe kbs na kwihakana.ndagushima nyagasani kuko navutse kubantu batari inkora maraso.
Komera muvandimwe.
Ihangane kandi kuva ufite imitekerereze itabogama buhumyi humura uzaba na banyarwanda bose neza.
Uvuze nez chr
Impore wa
Ntabwo uri umuhutu erega! Iyo namatsinda badushyizemo ngo twangane tumarane. Nusubira inyuma gato ikihugura uzabona neza uburyo ibyo byose abakoroni babizanye kugira ngo babone uko batuyobora. Kera umuhutu yashoboraga kuba umututsi kuko zari class sociale. Ufite ubukungu yashobora kwisanga muro class yabatutsi abandi nabo ukisanga aro mubahutu. Abazungo nibi bazanye ibyo kurebera kumazuru ndetse mindeshyo. Naho
ubundi twese twari kanyarwanda.
Ntuzabe umuhutu cg ngo ube umututsi, uzabe umunyarwanda mwiza, kuba inyangamugayo yo uri iyo pe
Imana iborohereze kandi ibahe imbabazi ntamugororotsi ubaho kuko naba Malaika bacumura 7 kumunsi. Mwese ndabakunda cyane .
Izo mpyisi zirabeshya ngo ziradusaba imbabazi zintera umujinya iyo zasama ngo zirasaba imbabazi ubundi zirenda kubagarura ngo tubabone ? Zaduhinduye imfubyi none zirimo ziravuga ubusa ngo imbabazi kuki izo nkoramaraso zitatugiriye imbabazi twebwe ibyo bintu birambabaza cyane
Usaba imbabazi arazihabwa
Kumenya ko bazisaba babikuye kumutima biragoye. Kuko imivumo bihahiye irakomeye izo sonic nimisaraba bazabijyana mukuzimu. Ahubwo ikibi nuko iyo mivumo ibarandagatanaho nokugera mubuvivi nubuvivuruza. Bazapfe urwo. Usekure impinja, ushinge imambo mubari, utege imivure ureze amaraso yumuntu uyanywe ...ngo aha ngo iyo mivumo haricyazayikuhagiraho. Urwo siruto. Urwanda Ruragahorana Kagame ubuziraherezo.
Komera wasigariye ukuri nabo bati turimbwa ariko SE ukuntu bahagarara gumaguru abiri babivuga
Ibintu byabaye biteyubwoba kbx imana yomwijuru niyo izataga ibambazi
Cyakora aba bantu bahekuwe n'izi nkoramaraso bafite umutima nk'uw'Imana pe!Kubabarira umuntu wakwiciye birakomeye.Imana ikomeze ihe umugisha aba bantu kubwo gutanga Imbabazi.
Ariko Rwanda Warababaye.!!! Ibi Bikomere twatewe nizi Nyamaswa koko bizakira😭💔
kereka Yesu wenyine, Nyiribambe niwe wadushoboza kubababarira kuko twebwe ubwacu ntacyo twakwishoboza,
umwami mwakoreye azabahembe
Iyaba izi mbabazi basaba ziba zivuye kumitima yabo koko atari ibintu bigishijwe kuzitanga nibyiza pe: ariko se.....? Cyakora ijambo ry'Imana ridusa kubarira ibyaha n'abatazidusabye.
urwo ni urwiyerurutso nta mbabazi mukwiye mwa nkoramaraso mwe💔😭muragashira mwese💔💔💔
Mwarahemutse mwabagabo mwe mwishe Abantu mwahemukiye igihugu cyane Amarira y imfubyi aracyari mabisi gusa lmana ibababarire
Ariko rero nibyiza gusaba imbabazi ariko wibeshya ko abavandimwe banyu batari babizi muvugishe ukuri maze mubabarirwe N'Imana hamwe nigihugu cyababyaye
Kubabalira biragoye cyane. Uretse yesu Kristo akugiriye Ubuntu.
Biragoye kubabarira imana yonyene yo mwijuru, hama kubarekura nibaza yuko Abo bakorey Ayo mabi baguma bababona bidengemvya ntibizokorohera ababuze ababo
Jyewe ndunva Bararwanika yafungwa burundu kuko nibyo avuga arabivugana ishema nkaho ari ikivugo. Rwose bararwanika akwiye urupfu nawe akarwunva.
Unva se ngo aravuga President. Sha arabazi ntimuzamubeshye. Nimureke abarerere abatuze mutunganirwe . Murakazima muri imbwa gusa.
bakwiye kwicwa urubozo nkuko bishe abacu 💔
Imana ige ikomeza imitima❤❤
Imbabazi bazibaha batazibaha babagumishemo! ngo murasaba imbabazi mubikuye ku mitima😒 imitima se murayigira muhoshi
Nubundi aracyari nyamaswa ibaze guhemukira umuntu warangiza ngonaguhe
Ngewe bintera umujinya nuko ntacyo nabikoraho , babaha imbabazi se mwebwe abo mwishe bo ntibatemaguraga babasaba imbabazi mukarindamubanogonora ,aheeeeeee
Guhobera eeeeh sinabona amaboko aguhobera wo gapfa wee
Mana yehova niwowe wadusabye gutanga imbabazi turazibahaye, nubwo bigoye turasha ubwami bwawe,
Njye ntazo mbahaye😢
Nubundi murasa nabi mwabageragaho bamaze gupfa p mwaraduhemukiye sinzi umuryango Nabuze famille yanjye ngo intahire ubukwe Imana ibababarire p
Arikomana ababakubitwaninkuba bishe bagakaraba amaraso murabahobera kubera iki koko iyontekereje ukuntu iwabowamama babishe nkatekereza ukuntu papa bamutemye mumutwe ngonuko yanzeko bishe mama 😭😭😭😭😭
Genda. Rwanda warababaye wahuye nibibazo pe
Hababaye nkatwe tutari twakavutse izonkuru zindya mumatwi umubiri urashenjagurika ,kubwa mateka yi Rwanda , mbegaaaa inyamaswa,Genda Rwanda warashavuye 😭😭😭😭😭
Imana Ibababarire kuko mutari muzi icyo mukora!!
kuki se batari Bazi icyo bakora??gutemagura umuntu nta cyaha yakoze??interahamwe zirakicwa nkuko zishe abacu😭😭😭💔
Bararwanika koko! Nububwaburenze 100 ahubwo umutima izahore ibarya puuuu
Mwihangane ababuze kandi mutange imbabazi imana izababarira namwe
Wa mugani buriya kubafungura nibyo? Ubugome ntibuzabashiramo kuko nubundi bazica abantu tu. Leta imbabarire ntinyijundike gusa imbabazi ahari abakoze ibindi byaha ariko uwishe umuntu rwose akwiye gufunga burundu Ku mpamvu zumutekano wabantu
ahubwo bakwiye kwicwa urubozo nkuko bishe abatutsi💔💔💔
Imana ibababarire kdi nukuli twese twaremwe mwishusho y'imana turi abana b'imana twamaganye satani wazanye amoko mubana b'imana
Erega nubu mubonye akanya mwakongera ! Rwanda we ! Murabo guhozaho ijisho .
Ntabwubeshye pee
Nukuri
Bakongera kuko nabarihanze usanga babyidoga
Bakonera byo ubu ubugome bwariyongereye biriya bivugisha nukwikiza bogahambirwa
Murikigihugu hicwa Inzirakarengane if I may ask nkaba babikiwe iki?
Imana izabahembe umuriro utazima?????
Barabahenze kugira bisohokere baje gupanga akarere mubana n'abuzukuru babo muzokwicuza mumyaka 30 irimbere
Ntambaba mwari mukwiye mwabikokomwe kuko ibyomwakoze sinzi niba n,Imana izababarira
Iyaba Imana yatwereka imitima ya buli wese!!! Ntacyo ariko these tuzapfa iducire urubanza!!! Rwanda weee waragowe peeeee!
Imana yonyine niyo yadufasha ngo dutange izombabazi kuko kubwacu biragoye ntitwabyishoboza.
Njyentambabazi nabona sukubeshya sinana muramutsa ambwiye biriya peee!
Dushobozwa na christo, bavandimwe,
Utababarira nawe ntazababarirwa
Ikindi Imbabazi ntizigira umupaka.
Ntibiba byoroshye Kandi kubishoboye nubutwari
Iki kintu kinteye ubwoba weeeeee😢😢 iki ngo ni bararwanika.. bigaragara ko bakirekuye cyabamaraho bose noneho😢😢 Mana yanjye weeee😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭
Ark njye nsinanga ubumwe nubwiyunge ark izinterahamwe zizakosore imivugire kuko ibyokuvugango bayobotse amadini ngo tubabarire ngo ubujyingo bwabo bagende bameze neza ntabakatubeshye ntabugingo bafite kereka imitima yabantu bariye bongeye amaraso banyweye Imana itarabibonye Kandi ntekereza Imana itabana nubumuga bwo kutabona
Ndumiwe erega utarabaye murwanda wagirango nukubesha Sha imana ibabarire
Bararwanika ngo yaricaga ikigen😓😪😭dera ukagirango namatungo yicaga
Ngewe numiwe kabisa
Sorry to say but this barabyanika will never change
Gusa umuntu wishe wese rwose yarahemutse mujye musaba imbabazi imana kuko mwarahemutse
Apuuuuu Kumutima ntamutima mbonyaho mwanyamanswa mwe☹️😰😰😰😰
Nawe byarakubabaje kdi warabikoranye ubugome😥😥😥koko ,kwica abo bantu bose koko ngo byarakubabaje ntasoni
Ntibyababaje barikubikora ariko bibababaje ubu kubera ubuntu bw'Imana bumaze kubazaho. So natwe tugire kubabarira mumitima yacu.
nta kibababaje ni ukwiyerurutsa ngo bitahire izo nterahamwe 💔💔😭
Ahoooo singaho arabihinduranye ngo ntazi aho babahambye. Uraga puuuuuuuuuuuuuu Imana izaguhane. Ariko iryo hobera ni ibiki ?
Mbega ubunyamaswa weee, uzikubona wica umuntu ntanicyomupfa mutanahanganye, mufite umutima wa sekibi rwose naho nabitozwa sinzi niba nabona imbaraga zokwica umuntu tutariguhangana. Never again rwose
Mana weee! As if it s a kids game! Facile à dire!
Sha mwarakoshoje mutuma tuvuka ntamiryago tugira habe namba ubuse ibyo bari kuzaduha muzabiduha mwabagomemwe? Nimugede mwariyerekanye kbx
Ese ubu arambwira ko yishe abo gusa? Cyangwa ni abamenyekanye?!
Ewe abantantu bakwemeribyobakoze bakabisabirimbabazi bakabana mumahoro kweri
Aha narumiwe Koko, ayo maraso yinzirakarengane ntazatuma mugira amahoro ndabarahiye.
Yooooohhh mukomere shenge imfura ishengagurika ishira mbega ariko mwicaga mwumva mufite imitima
Bararwereka Ashobora kuba asaba imbabazi za nyirarureshwa gufata kungufu kwe byitonderwe.
Ibibintu binteye ubwoba .intambara yabaye ndumwana wimyaka 8 ariko mubyukuri narintarabona umuntu wishe birababaje ko umuntu yavutsa undi ubuzima .Imana ibabarire
Ntabwo ari intambara tujye tuvuga ikintu uko kiri ni Genocide
nta ntambara yabaye ni genocide yakorewe abatutsi💔💔💔
ko nshyimye ko wari umwana c nubu uracyariwe kuburyo utazi ko atari intambara yabaye ari genocide izo mvugo zanyu zipfobya nazo zirarambiranye
Ngo uzahabereka se ni muzima?🤔🤔🤔
Apuuu !!!!!!! Muzasabe imbabazi abo mwishe .
Uvuze nabi. Abo bishe ntibakiriho, nitwebwe abanyarwanda dukwiye kubabarira abo basaba imbabazi ubu kuri jyewe mbona ari ubutwari bukomeye. Ushobora kuba warasambanye cg waratukanye ariko bikakunanira kwihana. Kandi uwishe n'uwasambanye bose ntajuru bazabona.
@@sindayigayajeanmarievianne7690 biragoy ncuti.sicoroshe kabisa.
Mwarahemutse imana yonyine niyo yoshobora gutanga izo mbababazi musaba
Watumaga nkumuyoboz?? Genda Rwanda warashavuye😢😢😢
Ahuuuu rwanda we
Sebanani Andrew 🇷🇼🇷🇼🙆🏽♂️🤦🏽♂️💆🏽♂️
Kucyi mutoza abantu gusaba imbabazi koko? Bararwanika murabona umutima we uzasanika? Bararwani urakakizwa gusa ntakindi.tekereza ngo yaricaga akigendera we💔💔
Ndashima ababyeyi bose bohereje abana babo munkokanyi ngo babohore u Rwanda
Yewe muhungu wa Bararwanika waragendesheje kubyarwa numwicanyi gusa Imana izagufashe utazakurikiza umutima waso
Imana niyo ici,manza sigaho zitabera.
Kubabarira interahamwe imibiri icyandagaye aho bayijugunye badashobora no kuherekana ngo tubanze dushyingure maze babone gutera isesemi basaba izo mbabazi
Izi nterahamwe ntabwo zisaba imbabazi zizikuye kumutima
Nawe urabibona ngewe mbona babibateramo. Bakabikora kugirango bitahire.
Najye niko mbibona,
Ntabwo bibarimo ni ukutubabaza gusa.
Nanjye ntago mbizera
Sinzi mwinjuru ni kuzimu ukohasa kukosindajyerayo ariko mwebwe ndimana nazabohereza ahanyu hihariye koko nubundi mubaremwe nimana nagomubarizwamo yeweee ibyomwakoze ntacyo nabivigaho
Hhhhh murasekeje ngo muri imfura mwabimenye nyuma mwabagome mwe😢😢
imbabaz nico cingenz mubuzima
Yoooo 😢😢😢😢izinkur ziratubabaza cane none Vrmnt ababantu bazize iki kok 🤭
Bararwanika nuburyo avugamo ntabwo asabye imbabazi bimurimo
😭😭😭😭mwabagome mwe nag mwahinduka mwebwe reg muravuga nag mwatumariy gushira💔💔💔
Julieth, wihangane nawe ugire umutima ubabarira niho nawe uzababarirwa n'iyo mw'ijuru.
Wishebenshi imanibahembere ibihwanye nibyomwakoze .
Amaraso yimpinja azabahame
Bararwanika nubu uri mubi ntacyizere cyuko wahinduka Imitima yanyu nimwe mumeze nkababyawe numubyeyi umwe genda ntasoni ngo nawe byaguteye agahinda urumva abatutsi bose kishe wasanga abo kitavuze aribo benshi , esubundi mwatwicaga mubona tutava amaraso nkayanyu inyamanswa gusa
Oya ibyo sibyiza abo bantu basaba imbabazi ni intwari cyane ntabwo byoroshye gusaba imbabazi kukarubanda kuriya atari Imana yonyine yabigufasha. Kandi murinde ururimi rwanyu ahubwo udasanga arimwe musigaranye ibyo byaha byabo kandi bo bababariwe n'Imana.
Ahhh imana ibabarira ibibigoryi ntiteze kuzababarira kuko nabo bicaga ntambabazi bafite
Sha nukuri ntimubabajwe nibyo mwakoze pe kd nababaha imbabaxi ndahamya ko ntanumwe ubikuye kumutima nukugirango reta ibashime njye sinababarira iwamazeho abanjye
Umva sha mwakoze ibira ntimuteze gukira nariwe kubera ibintu mwakoze mana yanjye abantu nukumirwa gusa ntakindi twakora ariko sinaguhobera kurya ukomerejeko anajye ukunyica rekada
26:20.
Reba ukuntu cyimureba
yew Bararwanika we ntasoni ugira?
EMWE NJYEWE IMANA IBABARIRE KWERI NDUMVA KUBABARIRA IVYOBISHITANI BIRIKUDAHWA AHO GO IMBABAZI NTABYO NOSHOBORA
mwaratumaze arko twarababariye mwamazeho imiryango na babyeyi.
ntiduteze kubababarira kuko bishe abacu batagira igicumuro Kandi babaga babatakambiye bihagije bakanga kubumva izo nkoramaraso😭😭😭💔
NGO iki?Bya bintu ni ibi ?Yooooo🤔😭😭😭MBEGA AGAHINDA.NIBWO NUMVISE UMUNTU YIVUGIRA IBINTU NKIBI YAKOZE,ABACIKACUMU MURI ABANTU NI UKURI,UBUTWARI BWANYU NINUBWO KWIGANWA PEE!KUVA NA KERA KDI NI UKU MBAZI.IMANA IBAKOMEZE NI UKURI
Mwateye. Ikirenge. Mucyagahini
Nibyo bikwiye kwemera neza kd bagasaba imbabazi.
Sabe wakoze igikogwa ciza cane 😘😘😘🇧🇮🇧🇮🇧🇮
Ariko nkibi nibiki byo kwirwa muhabantu micro bigamba ubwicanyi😭😭😭😭ibi nugukomeretsa genocide survivors😪ibi byicanyi binteye asyi
Betty Ladouce hhhhhhhhhhhhhh
Bindwaza umutwe najye kubaha 🎤 bikivuga ibigwi nabo bazicwe nizo mbabazi nabaha bakava kwisi
Ni amateka yacu ntaho twabihungira.
Niyo mpamvu abanyarda bose dufite ihahamuka30%
Sha nuko ntakindi warenzaho kandi unazimwimye yazisaba imana ikazimuha ntacyaha imana itababarira ariko iyo ntekereje umuryango wanjye watikiriye muri Genocide haba kwa data na Maman sinjya mbyiyumvisha mbabaza nukuntu batwikiye munzu famille yose yo kwa maman uwabishe maman ababishe maman yarabababaruye kwa papa babahamba bareba sha bituma nsesa urumeza iyo nibutse agahinda umuryango nyarwanda cyane cyane abacitse Ku icumu numva dufite guharanira ko bitakongera ukundi never again ibe intero yacu twese
@@murekeyisoniemelyne4393 komera mukunzi, Imana iza kunezeze muminsi uzamara kwisi
barishe kweri
sha ntacyo navuga pe
ikibazo nuko babeshya mugusabimbabazi! Nonese yishabantu 2 gusa yokicwa nintare
Abo bantu bose wishe wumvaga wowe utazapfa sha nukureba uri interahamwe nubu batagucunze wakwica abandi.ngewe urambabaje bagufinge ntuzavemo.
Nubundi ubugome buracyabarimo p babonye akanya bakongera
Njye numva ntambabazi nabona peeee Imana ijye ibyumva
Wapi kera abatutsi bari abatesi ubu ntawabatera isesemi ahowabonagako umuntu yicaga arakagabo kamafuti kagashorera abagabo bibikwerere 😢kakabica arikose ubu yagushorera inkotanyi zaduhumuye amaso ntago bazana ibyinkayambye
Tugire Imbabazi kuko utazababarira azaba ataruw'Imana.
Aba banyamabara ba Habyarimana bafite amasura y'ubwicanyi🙅🙅
Kubivuga biraboroheye, Uwamwicira nawe nibwo yamenya uko bimera. Inyamanswa Gusa🤧
Divine Azra ubwo se wowe umurushije iki?
Imbwa gusa muracyakomeje kubabazabantu musubiramo ibyo nwakoze.gusa Imana izabitura sha
@@christinemukantabana9493 we amurushije ko avuze agahinda vaniteuse, aliko ntacyo we abatwaye. Ni ukwivugira gusa by’agahinda. Nawe un wumve rero, siwe mwanzi.
Nyine babimukoreye nibwo yakumva uburemere ariko araho arivugira gusa araryaneza araryama aroga ceceka sha
Birababaje💔💔💔
Cane.
sha ibyomwakoze bizabagaruka kwica umuntukko mwabanye mugaturana esenkubyo abomwishe bagarutse bakababaza icyomwabahoye mwasubiza iki?
uwababaza icyokwica byakumariye wasubiziki
Rwanda we!!!!!!
Nikibazo peeee abantu bakoze nabi
Banyagwa iyo umuntu asavye inbabazi murazimuha utagiriye ikigongwe mwene wanyu ntuzobabarigwa
Ababicanyi bashyize imiryango yabo mukaga gakomeye.
Aba ni abagome sha ntibakabeshye ngo barashutswe kuko bafite ubwenge. Inyamaswa zibarusha ubupfura
Ni nda nini nahubundi ubwenge bari babufite kuko ntgo bari impinja.
Atu.... murakafe muhagaze.
Ariko mana i don't know if i can forgive anyone here it hrtx nukuri weee 💔😢
Forgiveness sets you free😥
Ntiwumva akabaye icwende ntikoga Bararwanika nishitani yamahembe erega mukecuru wivunika abo bantu bafite umutima w'Ubugome niyo kamere yabo Bararwanika nabene wabo babahutu biragoye kwizerako bahinduka
Imana ikubqbqrire
Ufite ubugome kamere bakurekere mu gihome ,abakubabarira ni intwari!
Warinyamaswa koko ubivuze ukuli.
Woe nabandi nkawe c ubwo.byabamariyiki ?
Imana ijye itubabarira ibyaha byacu pe.
gabanya iyo ngenga bitekerezo ufite. nge ndashimira byimazeyo abatutsi barokotse jenoside ubutwari bakomeje bagaragaza mu gutanga imbabazi baziha abatari bazikwiriye .