ABANYABUNTU BAHASE IBIBAZO, PASTOR RUTAYISIRE ASUBIZA ADACIYE KURUHANDE

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 16. 07. 2023

Komentáře • 177

  • @NtiranyibagiraInnocent
    @NtiranyibagiraInnocent Před 11 měsíci +2

    Murakoze cane kunsiguro irambuye Z'ibibazo bibajijwe Imana ibarinde cyaane mukomere cane mutama Wanje RUTAYISIRE turabasengera cane ndumurundi aba south African

  • @merryiyakaremye948
    @merryiyakaremye948 Před 11 měsíci +5

    Ikindi iyo mirimo mwikorera mwebwe mubwira abantu ngo bakore siyo iyo umuntu amaze kwizera ubutumwa bwiza nibwo bumukoresha KD ukuboko kwiburyo nigukora ukwibumoso ntikukabimenye, ese kuki mutajya mu igisha ubuntu mukivugira ibindi icyo umuntu akeneye cyane ni imirimo cg nugukira urupfu rw,iteka, iyo uri umwana murugo ntamuntu ukubwiriza icyo ugomba gukora

  • @Igweafrica
    @Igweafrica Před rokem +8

    Iyi title yawe Ntabwo ari fair. Ababajije sabanyabuntu ahubwo babajije ibyabanyabuntu. Please make sure for whatever you try to give people 🙏🙏🙏🙏

  • @rwizigirankomezi-gd2lg
    @rwizigirankomezi-gd2lg Před rokem +7

    Imana nurukundo, pastor ,kandi ubuntu ntibwaje ngo dukore ibyaha, Ahubwo nimbaraga,ziduhesha kuva mubyaha,

  • @somebody12-
    @somebody12- Před 11 měsíci +2

    You are more diplomatic than evangelistic (and preacher)... More than you think. One day, you will see it

  • @momopati262
    @momopati262 Před rokem +11

    Imana Ishimwe cyane ko Ubuntu bwa christo bukomeje kuvungwa, nubwo abasobanuzwa kuribwo babeshyera Ababwigisha nkuku Rutayisire abisobanuyr ngo bavuga Ibi nibi kandi ataribyo rwose ,ariko Icyonzi neza nuko Iyo abantu batangiye kujya Impaka kumyizerere yabo kiba ari Ikimenyetso cyiza cyo kwibohora Imigozi Yababoshye Igihe kinini❤ plz mwokagira Imana mwe musome bibiliya mureke gusoma Abanyamadini nkuku abantu bategereje ubusobanuro bwa bibiliya kuri Rutayisire kandi hari bibiliya 😢😢😢😢

    • @emilemuneza
      @emilemuneza Před rokem

      kandi ntimugahinyure ibihanurwa,
      (1 Abatesaloniki 5:20)
      ahubwo mugerageze byose mugundire ibyiza,
      (1 Abatesaloniki 5:21)
      mwirinde igisa n'ikibi cyose.
      (1 Abatesaloniki 5:22)

    • @emilemuneza
      @emilemuneza Před rokem

      Nuko natwe ubwo tugoswe n'igicucu cy'abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n'icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye
      (Abaheburayo 12:1)
      Ni byiza gusoma bibiliya nanjye ndabyemera ndetse cyane, Ariko bariya bantu bitwa abanyabuntu bayisobanura mu mubiri kandi bibiliya iravuga ngo iby 'umwuka bisobanuzwa iby 'umwuka bindi.
      Ari byo tuvuga ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw'abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby'Umwuka iby'umwuka bindi.
      (1 Abakorinto 2:13)
      Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby'Umwuka w'Imana kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw'Umwuka.
      (1 Abakorinto 2:14)

    • @destinyonlinetv3345
      @destinyonlinetv3345 Před rokem

      None se uko usoma niko usobanukirwa? Nimba umuntu yarize nibyiza ko nawe yigisha abandi naho bibiriya nibyiza kuyisoma ariko ibyo wasoma byose ntibivuze ko uzabyisobanurira

    • @merryiyakaremye948
      @merryiyakaremye948 Před 11 měsíci +1

      Nonese wabaza nkuyu akagusubiza iki? Haranditse ngo icyacumi namaturu ntiwagushimye ahubwo wanyiteguririye umubiri wawe..., nonese ubwo nyine koko umuntu ukivuga ngo Imana irya amafaranga KD yarabihakanye cyokoze ubwo niwe mana kuko yigize umutambyi mukuru KD umutambyi ni Yesu abandi ngo ni abajura nabicanyi cyokora abizera bose barangana NTA mukuru ntamuto ubwo c waba wizera gupfa no kuzuka bya Yesu ko ariwowe yabikoreye ukabona ubugingo buhoraho ukirirwa ujya guha Rutayisire amaturu yiki? Kereka niba aziko yafashije Yesu kubira ibyuya no kumeneka amaraso yameneye, ababikora bicwa no kutabimenya, ubwo c uwaguhaye umwuka uhumeka yagaruka akakubwira ngo nanjye mpa kumafaranga?

    • @user-td1pt5rv5o
      @user-td1pt5rv5o Před 11 měsíci

      ​@@destinyonlinetv3345😅

  • @RwandanTraveller
    @RwandanTraveller Před rokem +2

    Imana iguhe kuramba Pastor ❤

  • @KabenMishaki-ve3jo
    @KabenMishaki-ve3jo Před 11 měsíci +1

    Imana yimbabazi iguhe umugisha mushumba ndagukunda

  • @patrice1974
    @patrice1974 Před rokem +3

    Kuki aba pasitoro bigisha icyacumi kandi intumwa zitarigishije icyacumi
    HE Rutayisire icyacumi ntabwo isezerano rishya rikivugaho keretse niba mubiterwa no gushaka ubutunzi mubakristo.
    Murakoze
    Twakijijwe nubuntu
    Ibyamategeko wapi yararunaniyeeeee

    • @peacehope304
      @peacehope304 Před rokem

      Nubishaka uzabaze umwuka wera azagisobanurira, he is our helper our teacher and reminder, ntabwo turwanya abakozi b'Imana bagenzi bacu, ahubwo turunganirana kandi umutima wawe uwifunguriye umwuka wera nukuri umenya ukuri kandi ntabwo ari agahato gukora ibyo ugomba gukora ahubwo ni ukumvira ijambo kandi utanabikoze it's up to you

    • @alexistwagirayezu
      @alexistwagirayezu Před rokem

      Yasobanuye ko gutanga icyacumi ari ikimetso cyerekana ko ukunda Imana kandi ko gutanga icyacumi bizana umugisha none wowe mubamdimwe abakwigishije icyacumi bakubwiye iki? Wadusobanunira icyo wumva yakosheje.

    • @akazipro5970
      @akazipro5970 Před rokem

      ​@@alexistwagirayezuutanga icyacumi?

  • @new-im8rb
    @new-im8rb Před rokem +4

    Umuntu wese wumva iyo bavuga 'ubuntu' agahita atangira gutekereza ibyaha, ni ikibazo cye si ikibazo cy ubwo buntu. kuko n ubundi na mbere y uko ubwemera uba ushaka gukora ibibi kdi ukiri munsi y amategeko. ni nayo mpamvu abagora cg ababangamira. 😬
    So ikibazo si ubuntu ikibazo ikibazo ni ubushake bwawe bwo gukora ibibi, uretse ko n ubundi unabikora kandi ubizi ko uzabihanirwa. ikibazo si uko uzabihanirwa cg utazabihanirwa.
    Umuntu wese babwiye iby ubuntu bw Umwami wacu agatangira kubaza ngo "noneho twikorere ibyaha?" byerekana ko umaze igihe kinini ushaka uko wakora ibyaha ntawuguhagaze hejuru, wisanzuye. Ntiwumva se ko ari ikibazo cyawe atari ikibazo cy inyigisho? 🤷‍♀🤷‍♀ byerekana ko burya nawe uramutse wemeye ubuntu icyo wahita utangira gukora

  • @sibomanaemmanuel1831
    @sibomanaemmanuel1831 Před rokem +6

    True Man Of God ❤ Ibyo yavuze birumvikana Be blessed Man Of God 🙏❤️

  • @umutesiangel3879
    @umutesiangel3879 Před rokem +3

    Rutayisire disii kose numva Arikwitsinda wenyine hhhhhh

  • @uwizeyemartin1076
    @uwizeyemartin1076 Před 20 dny

    Pastor , wabumvuse nabi!!!!

  • @AK-tp3lk
    @AK-tp3lk Před rokem +3

    Ubuntu bg Imana oyeeee

  • @user-lw8xc4jw5r
    @user-lw8xc4jw5r Před rokem +2

    IMANA iguhe umugisha

  • @higiroprotogene7986
    @higiroprotogene7986 Před rokem +2

    Nakumiro pe! Mbonyeko ubwenge ari kristo atari inyuguti nkubu Pastor arantangaje kuko pastor byaragucanze

    • @emmanuelnduwayo6301
      @emmanuelnduwayo6301 Před rokem

      Erega nicyubahoro bitwikiriye gituma abanyamadini babobo babatinya naho ubundi Pastor umuhase ibibazo ...... Wamunyizamo amasodaaaaaa

  • @new-im8rb
    @new-im8rb Před rokem +3

    8:47 Rutayisire ati "IKIBAZO ABANYABUNTU BAFITE NI UKUTAMENYA GUHUZA ISEZERANO RYA KERA N ISEZERANO RISHYA"
    yarangiza akavuga ibintu Yesu yavugiye mu isezerano rya kera kdi bikorera muri ryo gusa. 😟😟
    Ibi ni ikosa rikomeye cyane 😟😟
    Ibi binyereka ko ahubwo atazi gutandukanya isezerano rya kera n isezerano rishya.
    Arutwa na Pastor Senga byibura, though I highly recommend Apostle Dan Ruhinda 🥰🥰🥰🥰🥰
    Umwigisha dufata nk ukomeye (uko waba uzwi kose) utazi gutandukanya akantu gatoya nk aka, ibindi uri bwongereho biba bibaye imfabusa.
    ⚠ ISEZERANO RISHYA ntabwo ritangira Yesu aje ku isi, ritangira yesu apfuye akazuka. (Abaheburayo 8:15-18)
    Twigarukire:
    Ubundi se ni ngombwa ko bihura?? 🤷‍♀
    Ubundi se uhuza ute ubuntu n amategeko ko bitanahura, kimwe nticyakora ikindi gihari? 🤷‍♀
    Uhuza ute Isezerano rya kera n irishya, dore ko kugira irishya byasabye ko irya kera rishyirwaho iherezo? 🤷‍♀
    Byombi birahabanye kandi ntibyakorana.
    Yakuyeho ibya mbere ngo AKOMEZE ibya kabiri (Heb 10:9) none twe ngo yaje gukomeza amategeko (ibya mbere).
    Icyakora nakunze ko umusemuzi yavuze to "fulfill it" bivuze kuyasohoza, apana kuyasobanura.
    - Uretse n ibyo Paul ati "Nyamara amategeko ntagira icyo ahuriyeho no kwizera" (Gal. 3:12)
    - Na none ati: "Mwebwe abashaka gutsindishirizwa n’amategeko MUTANDUKANIJWE na Kristo, kuko MWAGUYE MURETSE UBUNTU" (Gal 5:4). ....... Kristo ntacyo akumarira rwose ukiri munsi y amategeko. 😟
    - Gal 3:24,25 "Amategeko YATUBEREYE umushorera wo kutugeza kuri Kristo, ngo DUTSINDISHIRIZWE no kwizera. ARIKO kwizera kumaze kuza NTITWABA tugitwarwa na wa mushorera" 🤷‍♀
    Ntubona ko akazi k umushorera karangiye? 🤷‍♀🤷‍♀ Umushorera turacyamubaza iki?? turamushakaho iki? kumuhindurira akazi se? kongera kudushorera se nkaho aho yatujyanaga atahatugejeje?
    Kwishyira mu nsi y amategeko wiyita umukristo ni nk aho uba uvuze ko umushorera (amategeko) atakugejeje kuri Kristo (uwo wiyitirira) hanyuma aribwo agiye kumukugezaho.
    Ese ntubona ko na Kristo utamuzi, cg se ukaba uri kwivugira ikindi kitari we, waterateranije wifashishije ibyanditsw n imyumvire yawe?
    Ese icyo amategeko yari ashinzwe cyararangiye? YEGO! ❤ Tubibonye muri uno murongo hejuru. (Gal 3:25)
    Ibintu Yesu yavugaga bijyanye n amategeko, n ubwo na Rutayisire yabisobanuye nabi (..sorry to say so 🏃‍♀🏃‍♀🏃‍♀), yabivugiraga mu isezerano rya KERA.
    ⚠ Reba hano: 👇👇
    - Gal 4:5 "Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza Umwana wayo wabyawe n’umugore, kandi wavutse atwarwa n’amategeko, ngo acungure abatwarwa na yo, biduheshe guhinduka abana b’Imana." ❤
    + ESE NTUBONA KO YESU YARI MUNSI Y AMATEGEKO?? 🤔
    + NTUNABONAKO KUGIRA NGO TUBE ABANA B IMANA BYAYISABYE KUBANZA KUTUVANA MUNSI Y AMATEGEKO?? 🤔
    gutwarwa nayo bivuze ko ibyo yakoraga n ibyo yavugaga byose byabaga bijyanye n iryo sezerano. Ni nayo mpamvu, nk urugero Luka 17:14: yabwiye ababembe kwiyereka umutambyi nk uko byari mu mategeko yabo (Abalewi 14:2-4, Matayo 8:4)
    English version iti: "But when the fullness of time had come God sent his Son, born of a woman, BORN UNDER THE LAW, in order to redeem those who WERE UNDER THE LAW, so that we might receive adoption as children"
    - Ariko Rom. 6:14 "Ibyaha ntibikabategeke kuko MUDATWARWA N AMATEGEKO, ahubwo MUTWARWA N UBUNTU" ❤
    + ESE NTUBONAKO BITANASHOBOKA GUTWARWA NA BYOMBI ICYARIMWE?? 🤔
    English iti: Rom 6:14 "Because you are not under the law, but under grace"
    You can't be under both of them at the same time

    • @JESUSCHRISTESTLEVRAICHEMINTV
      @JESUSCHRISTESTLEVRAICHEMINTV Před rokem

      Ikibazo abanyabuntu benshi bafite ni uko iyo umuntu babona usobanukiwe n'ukuri, *ababajije bamwihorera,* cg yabatsinda *bagasiba comments zose bakiruka.*
      - Niba wowe utameze gutyo *WANYEMERERA TUKAGANIRA* maze tukereka abantu aho *ubutumwa mwigisha bubera inyuguti,* zisobanurwa bunyuguti?
      - Tukereka abantu UKURI ni ukuhe, IKINYOMA ni IKIHE, *kuko ikinyoma iyo kirwanye n'ukuri KIRATSINDWA byanze bikunze.*

    • @JESUSCHRISTESTLEVRAICHEMINTV
      @JESUSCHRISTESTLEVRAICHEMINTV Před rokem

      Luka 21:15: kuko nzabaha ururimi n'ubwenge, ibyo abanzi banyu bose *batazabasha kuvuguruza cyangwa gutsinda.*
      Yes.54:17: *"ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya UZARUTSINDA.* Ibyo ni byo *MURAGE w'abagaragu b'Uwiteka.*
      - Mbese ni abiyita "Abanyabuntu" bafite uyu *MURAGE* wuko nta rurimi na rumwe rwabatsinda?
      ( Nonese *ko bihishe* byabagendekeye gute yemwe!!?)

  • @new-im8rb
    @new-im8rb Před rokem +3

    2:48 Ariko ni gute umuntu atangira kubaza avuga ati "...hari inyigisho zadutse zivuga ngo TWAKIJIJWE KU BW UBUNTU..." nk aho hari ikindi koko cyabakijijie? niba gihari ubwo se koko barakijijwe ukurikije Abefeso 2:5,8 ?
    Umukristo wese urwanya ino statement mba numva atarumva agakiza neza icyo ari cyo, n icyo yakijijwe koko.
    Nuyiviuze akongeraho ka 'ariko': ngo "yego twakijijwe n ubuntu ARIKO..." ibyo bindi uba ugiye kongera byumvikanisha ko utumvise uburemere bw ibyambere. ibyo ukurikizaho bipfobya ibya mbere.
    This should be a fundamental and standard teaching abakristo bose bumva kdi iba base y ibintu byose. otherwise twisanga turi gufata ibyo ba Paul bigishaga tukabyita inyigisho z inzaduka. kdi ari ibyo mu kinyejana cya mbere.
    Ikindi n abigira nk aho babyumvise neza, bitangira ari nkaho "bakijijwe n ubuntu" bikarangira babeshwaho n amategeko.
    twaretse koko icyadukijije akaba ari nacyo tubeshwaho nacyo

    • @new-im8rb
      @new-im8rb Před rokem +2

      Ikindi umuntu wese wumva iyo bavuga 'ubuntu' agahita atangira gutekereza ibyaha, ni ikibazo cye si ikibazo cy ubwo buntu. kuko n ubundi na mbere y uko ubwemera uba ushaka gukora ibibi kdi ukiri munsi y amategeko. ni nayo mpamvu abagora cg ababangamira. 😬
      So ikibazo si ubuntu ikibazo ikibazo ni ubushake bwawe bwo gukora ibibi, uretse ko n ubundi unabikora kandi ubizi ko uzabihanirwa. ikibazo si uko uzabihanirwa cg utazabihanirwa.
      Umuntu wese babwiye iby ubuntu bw Umwami wacu agatangira kubaza ngo "noneho twikorere ibyaha?" byerekana ko umaze igihe kinini ushaka uko wakora ibyaha ntawuguhagaze hejuru, wisanzuye. Ntiwumva se ko ari ikibazo cyawe atari ikibazo cy inyigisho? 🤷‍♀🤷‍♀ byerekana ko burya nawe uramutse wemeye ubuntu icyo wahita utangira gukora

  • @Valentine1714
    @Valentine1714 Před 11 měsíci +2

    Uri mubuntu bw'Imana erega ntaba agifite ibye ubwe kuko niba bwaramwitwariye ntava agihangamaso ibyo byo muburyo bw'abantu
    .uburimo nyabwo "Christ muri we" burikorera ubwabwo
    .uri muri bwo rero ntava akireba muburyo bw'abantu....wanatanga Atari ngombwa 1O%....yanarenga......cyane.....
    .ikibazo ni ukumva nk'umuntu.......si ibitangwa
    .ibyi Data yakoze,agikorera Abe anabikora utiriwe unamubwira ........
    Winjiye mubuntu nyabyo wasobanukiwe Imana muri Christ,....byiyubatse muri wowe haaaaaa ntuba ukiri mumugaga wawe,......nta kibazo cyo kurambura ukuboko utanga ikintu runaka.....ntuba ugishakisha mumutwe wawe....ibyo utunganya NGO wemerwe
    "Nasanze rero kurebera muri muntu aricyo kibazo...nturarebera muri Christ ntaraba muri wowe.....

    • @ukurikubohora
      @ukurikubohora Před 10 měsíci

      Biragaraga ko Pst Rutayisire at AWS ataratandukanya Isezerano rya Kera na Rishasha.Yesu Yariko Yigisha abakiri mu mategeko. YESU mu gushitsa/gusohora amategeko yaje kudukunda no kuduha ukugororka/gukiranuka ku buntu... none uwutari umu nyabuntu aca yitwa gute?Rutayisire nawe hari ivyo ataratahura!

    • @alexistwagirayezu
      @alexistwagirayezu Před 5 měsíci

      Musomye ibyanditswe neza murebe icyo bible ivuga kugutanga 10% hanyuma muzamenya icyo gukora .

  • @cyizaclaudetv
    @cyizaclaudetv Před rokem +5

    Pastawacu rutayisire turagukunda

  • @HANDITSWENGO
    @HANDITSWENGO Před 11 měsíci +1

    AMATEGEKO 10 Y'IMANA
    KUVA 20, Matayo 5:17-29.

  • @mudacumuracelestin6528
    @mudacumuracelestin6528 Před rokem +4

    Ubuntu bwa christo nibwubahwe ntimukabuvangire burasobanutse pe.

  • @merryiyakaremye948
    @merryiyakaremye948 Před 11 měsíci +1

    Erega muzageraho mumenye ukuri umurimo w,Imana nuwuhe?

  • @alexistwagirayezu
    @alexistwagirayezu Před rokem +3

    Ndabona hano hari impaka nyinshi nyamara ntabwo ari nziza ugira impaka nyinshi aba atarapfa kuri kamere .

  • @nizeyimanadenisdenis5332

    Imana iguhe kuramba pastor

  • @chrism5159
    @chrism5159 Před rokem +3

    Abanyabuntu bababwirije neza ubuntu bwa kristo ndetse banabaha facts ariko they are here cursing the Pastor and playing the victim cards😂😂

  • @kanezaclaude-hy7sq
    @kanezaclaude-hy7sq Před rokem +1

    Wow

  • @umutesiangel3879
    @umutesiangel3879 Před rokem +1

    Pastor kweri kowatinze kumirimo canee kand wavuzeko Ubuntu bwa Christo aribwo butwigisha gukorera imana

  • @muhirwamartin9585
    @muhirwamartin9585 Před rokem +10

    1. *Isezerano ryakera* ariyo *Old* *Covenant= Ancienne alliance* = *Amategeko*
    _ Gutegeka kwa Kabiri 4:13
    _ Kuva 34:28
    _ Abaheburayo 9:4
    _ Gutegeka kwa kabiri 9:11
    2. *Isezerano rishya* ariyo *New Covenant* = *Nouvelle Alliance* = Kristo Yesu % His blood or Ubuntu
    _ Matayo 26:28
    _ Mariko 14:24
    _ Luka 22:20
    _ 1 Abakorinto 11:25
    * *Munsi yisezerano ryakera* ryamategeko hapfuye Abanyabyaha *3000* icyarimwe *kuva **32:28*
    * *Munsi yisezerano rishya* hakijijwe *3000* icyarimwe biyongera Mwitorero *Acts 2:41*
    * *Ubuntu* burakiza
    * *Amategeko* arica
    Pahoro ATI: niyo yatubashishije kuba ababwiriza bisezerano rishya ( *New Covenant* ) batari *abinyuguti* ahubwo *b'Umwuka* kuko *Inyuguti* yicisha naho *Umwuka* agatanga Ubugingo
    Aha yavugaga *Amategeko* aho yabyise :
    1. *Amategeko* = Imitegekere y'Urupfu yanditswe kubisate byamabuye = *Ministry* of *Condemnation or death*
    2. Kristo Yesu , Ubuntu = Imitegekere itera Gukiranuka = *Ministry of Righteousness*
    Urabisanga *2 Abakorinto* 3:6_15
    ☝️☝️☝️☝️☝️☝️☝️☝️☝️☝️☝️
    Arongera kandi Isezerano ryakera arigeranya na *Hagari* na *Ismael*
    Abagalatiya 4:21_30
    ☝️☝️☝️☝️☝️☝️
    Ati : mwirukane Hagari ( Senda )

    • @shakadd
      @shakadd Před rokem

      Apocalypse 14:12, Hello Brother, wa nsobanurira iyi verse please????

    • @HANDITSWENGO
      @HANDITSWENGO Před 11 měsíci

      KUVA 20, Matayo 5:17-29.

    • @usengimanaernest6741
      @usengimanaernest6741 Před 11 měsíci

      @@shakadd ndabona utarasubijwe gusa nyemerara ngusubize ko amategeko yumwuka cg yabumwuka ari abiri,kwizera + n'urukundo, kuyitondera nugusobanukirwa kristo neza ukagira kwizera kwe ,aguhaye, bityo ukabeshwaho nawe, yaravuzengo unyizera wese ntazakorwa nisoni,,ntabwo rero ari amategeko 10 yaharatuwe kubisate byamabuye,kuko abayitondeye nubundi ntibabuze kugibwaho nurubanza, ariko hakomeje gusa abari bari mubuntu bw'Imana nka Davidi wahisemo kugwa mubiganza by'Imana ati:Mpisemokugwa mubiganza byawe,so rero muvandimwe reka ndekera ibyo nakubwira byose umwuka niwe ubikwemeza samagambo yacu,natwe mugani tumenyaho agace,ibyuzuye tuzabihabwa dushyize.

    • @shakadd
      @shakadd Před 11 měsíci

      hanyuma se haraho bibiliya ivuga ko nyuma yo kumwizera twemerewe kureka amategeko? ko mbona mushaka gusobanura imyunvire yanyu biri en dehors ya bible? Attention !!!! ntijiye muribyo uvuze cangwa se ngo tuje mubyanditswe byinshi, just soma iyo verse yo muri apocalypse yiminsi yimperuka aho yesu wenyine yivugiye uyunve neza, @@usengimanaernest6741

  • @user-cz2yr8wv3b
    @user-cz2yr8wv3b Před rokem +1

    What reverend is saying about generational curses and demon possession ntabwo abazungu babyemera hari isomo twize muri kaminuza ngo ni power encounter barihaye umuzungu araryanga !!!

  • @jaquelinehategekimana3683

  • @eliatchashenyi7051
    @eliatchashenyi7051 Před 11 měsíci

    I really like this translator What’s her name or how can I get a hold of her?

  • @Ukuri123
    @Ukuri123 Před rokem +1

    Oya pastor igisha abantu gutanga no gukora kuko ntabwo ubuntu. Ari uburenganzira bwo kudakora. Ark apana mumibare. Ubwo ni ubunyedini

  • @higiroprotogene7986
    @higiroprotogene7986 Před rokem +7

    Kera narinjiji nemera uyu Rutayisire hhhhhhhh ngo Yesu yigishije icyacumi nikinyoma cya satani cyo kujyana abantu munzira yigihogere ! Y, amadini , nkubu umurimo W'Imana arawusobanukiwe koko ndasaba Yesu ngo amwihishurire

    • @emmanuelnduwayo6301
      @emmanuelnduwayo6301 Před rokem +1

      Amahoro muvndimwe WERA protogen RUTAYISIRE agiye gukizwa humura ..... Imana yatangiye kumwireherezaho we agirango irikumukoresha ..... Niyompamvu ubona atamukana ubushizi bwa amanga hhhhh 🙏
      Aziko agiye guhugura ABERA

    • @peacehope304
      @peacehope304 Před rokem

      Guidance of the Holy Spirit

    • @chrism5159
      @chrism5159 Před rokem

      Nitandukanyije namwe banyabuntu
      Muri gutsindwa😂

  • @musafitv
    @musafitv Před rokem +1

    Kuki church mumanikamwo flags??

  • @higiroprotogene7986
    @higiroprotogene7986 Před rokem +2

    Ntago Rutayisire yasubiza ibyatazi yavuga uko abyumva kd ntibitangaje kubona Rutayisire arwanya umusaraba

    • @dianetuyishime5897
      @dianetuyishime5897 Před rokem +1

      Ngo???😂😂😂😂😂 arwanya umusaraba utari uwu Mwami Yesu ariko kuko uwa Yesu wo niwo wibera mumutima we

    • @higiroprotogene7986
      @higiroprotogene7986 Před rokem

      @@dianetuyishime5897 arwanya ntama w, Imana ukuraho ibyaha byabari mwisi bose , kuko iyo arimo kuvuga wumva atazi icyaha icyaricyo ubwo rero ntiwamubaza ibyagakiza!! Naho ubundi Dianne Rutayisire namufannye 20 years , ariko ninkabandi bose kubyumusaraba bwo afite uwigishushanyo mubwenjye bwe!

  • @HafashimanaMunyandekwe
    @HafashimanaMunyandekwe Před rokem +1

    Ananiya na safira ese koko bazize ko batatanze Icyacumi ubwo mudusobanurire icya cumi ngo ni iki?

  • @emmanuelnduwayo6301
    @emmanuelnduwayo6301 Před rokem +4

    RUTAYISIRE akwiriye kuba umunyabuntu ..... Akava muri uriya mwijima arimo mpora musabira ngo Imana imuhishurire (imwereke YESU) nawe amwakirerwose
    Kuko ntewe agahinda nokumva avugako hari abitwa cga bigisha inyigisho zu IBINTU 😢😢😢😢 Mpitanibaza ntiwe yigisha iki ? Cga nawe YIGISHA ubundi BUTUMWA (Icyo Paul yita ikindi cga Yesu wundi)

    • @NiyonzizaInnocent
      @NiyonzizaInnocent Před rokem

      Rutayisire...( abanyamadini) namwe *abigisha Ubuntu BW'INYUGUTI* ntaho mutaniye: Ni Abafarisayo banegura abasadukayo.
      - Abanyadini bigisha Gukiranuka *guheshwa N'IMIRIMO, kugakomezwa N'IMIRIMO* naho abanyabuntu bw'inyuguti mukigisha Ugukiranuka *" guheshwa N'UBUSA, kugakomezwa n'UBUSA"*
      - Ibyo byombi rero ni ibinyoma. *Ubuntu NYAKURI,* bwigishijwe na Pawulo butandukanye n'ibyo byombi mwigisha.

    • @NiyonzizaInnocent
      @NiyonzizaInnocent Před rokem

      Gukiranuka kwigishijwe na Pawulo ni Ugukiranuka *"GUHESHWA NO KWIZERA, KUGAKOMEZWA NO KWIZERA"* ( Rom.1:17)
      - Inyigisho y'ubuntu bw'inyuguti yo yigisha Gukiranuka *guheshwa N'UBUSA kugakomezwa N'UBUSA.*
      ( Ibyo ushatse ko mbikwereka nabikwereka mu buryo butajyibwa impaka)
      - Iyi vanjili y'ubuntu bw'inyuguti iyobya abantu n'ubundi basanzwe barayobye, kuko *bigishijwe ivanjili y'imirimo* ya ba Rutayisire...

    • @olivierndanyuzwe2356
      @olivierndanyuzwe2356 Před rokem

      Hhhh oya rwose kwizera gukomezwa ni mirimo nti gukomezwa nukundi kwizera (yakobo 2 :16-26 )hara bisobanura neza cyane

    • @NiyonzizaInnocent
      @NiyonzizaInnocent Před rokem

      ​@@olivierndanyuzwe2356*.1. KWIZERA gukomezwa, gutunganywa n'IMIRIMO,* Yego rwose: kuko Kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye.
      ( Ntakuba guhari):
      Bivuga ko *KWIZERA ARI IMBARAGA ITUMA DUKORA IMIRIMO MYIZA.* Kwizera kunesha iby'Isi. ( 1Yoh.5:4)
      - Abantu bavuga ko bizera Umwami Yesu, ariko uko Kwizera kukaba ntacyo kwahinduye muri bo, barabeshya ntabwo bizera. ( Bafite Kwizera gupfuye: Yak.2:26 )

    • @NiyonzizaInnocent
      @NiyonzizaInnocent Před rokem

      ​@@olivierndanyuzwe2356*.2. GUKIRANUKA GUHESHWA NO KWIZERA, KUGAKOMEZWA NO KWIZERA* ( Rom.1:17)
      - Bivuga ko kugirango Imana *itubone nk'abakiranutsi imbere yayo* , ni uko tuba twizera Umwana wayo Yesu Kristo.
      *- Gukiranuka gukomezwa no Kwizera* : Kugirango Imana *ikomeze kutubaraho Gukiranuka* ni uko TUGUMA MU KWIZERA.
      (Niyo mpamvu Imana ivuga iti : Umukiranutsi wanjye *azabeshwaho no Kwizera.* ( Heb.10:38-39)

  • @sibomanaemmanuel1831
    @sibomanaemmanuel1831 Před rokem +3

    Ariko rero ndumva yabisobanuye neza in one word yavuze ko yizera 1/10

  • @mporanajoseph2443
    @mporanajoseph2443 Před rokem +1

    Ndabona no muri comments bamwibasiye da

  • @theroomofrighteousnganireaimab

    Icacumi

  • @KTV0710
    @KTV0710 Před rokem +1

    Ntamuntu ubwiriza ubuntu wanga ko batanga cyangwa ngo abwire abantu kudakora pastor rutayisire turakwubaha ariko umaze iminsi ubeshyera abanyabuntu mugani wanyu urumva ukuntu unaniwe gusobanura kucyacumi kuko uzi ukuri uhise uhindura ubeshyera abantu ngo babuzabandi gukora? Ngo yesu yaje gukomeza amategeko? Hhh narinzi ngo wumva bible nsanze ari wapi kabisa

  • @bugingoannanie793
    @bugingoannanie793 Před rokem +3

    Sinemeranya na Rutayisire nagatoya amategeko yarumushoreraunaretseko isezerano rya cyera byose byavugaga Yesu aramategeko nabahanuzi bahanuraga ibyagakiza kendaga kuza

    • @peacehope304
      @peacehope304 Před rokem

      Whether you accept it all not the truth remain the truth, we are not in competition all what we need is Holy Spirit to lead and direct us.

  • @sasaubumuntu6683
    @sasaubumuntu6683 Před rokem +1

    This is the standard of life this evil so-called pastor is representing

  • @AK-tp3lk
    @AK-tp3lk Před rokem +2

    Paster icacumi ugisiguye ukutariko😂😂😂

    • @alexistwagirayezu
      @alexistwagirayezu Před rokem +1

      Agisobanuye neza ,
      Ati gutanga icyacumi bizana umugisha kandi nikimenyetso cyo kubaha Imana, ,,Imana ikakurinda indyanyi ,wowe urumva yari kukivuga gute ?

    • @chrism5159
      @chrism5159 Před rokem

      @@alexistwagirayezuntago yabyumvishe

    • @akazipro5970
      @akazipro5970 Před rokem

      ​@@alexistwagirayezuicyacumi ugiha nde?

  • @emmanuelmasengesho3352
    @emmanuelmasengesho3352 Před rokem +1

    Umuntu ushaka kugira amakuru nyakuri ku buntu, atari ibyo yumva abantu bamubwira, bamwe batazi n'icyo ubuntu aricyo, abandu babeshya.....wareba iyi movie, iri mu kinyarwanda, yaguha amakuru yose ushaka ku nyigisho zitwa iz'ubuntu:
    czcams.com/video/mKYwdbCb-7U/video.html

  • @emmanuelnduwayo6301
    @emmanuelnduwayo6301 Před rokem +1

    Hhhhhh😂 biratangaje kubona umuntu ujijutse nka RUTAYISIRE Utazi isezerano rishya........ Icyacumi Kweri 😢
    Ibyisi Paul abwira Tito ni ibihe ????
    Ati abugisha ibyu UBUNTU ✍️ RUTAYISIRE WE YIGISHA IBYIKI ?????????
    Paul ati niba haruwirata ibyu mubiri njyewe namurusha :
    👇👇👇👇👇
    Ibyu mubiri
    1. Gukebwa
    2. Kuba umuyuda cga umubenyamini
    3. Kuba umuheburayo
    4. Kugira ingesonziza (kubahiriza amategeko)
    5. Kugira ishyaka ryi IDINI 😢(aribyo kurwanya UBUNTU ✍️ ushyigikira Theology)
    6............
    👆👆👆👆👆
    Ibibyitwa GUKIRANUKA KWA abantu (cga amase/amazirantoki/ ubushwambagara.)
    RUTAYISIRE agombakwiga abaheburayo 7,8,9-10....(old and new testament

  • @ntibaziyaremyejeanchrysost6826

    Karande Ku cyaremwe gishya??muri Kristo Yesu?ntabwo ibyo bintu byakabaye bivugwa ngo bitinyuke agatuti ko muri church sibyo,ibyo bihabwa imbaraga na benshi so called abakozi b'Imana kdi uko Umuntu atekereza niko ari,bivuzeko ibyinshi biri mu ntekerezo z'abantu bikagaragara hanze .

    • @nsengiyumvacharles4467
      @nsengiyumvacharles4467 Před rokem

      Iyo umuntu akijijwe nibyokoko ABA ahindutse icyarimwe gishya. Ariko ABA atangiye urugendo kañdi rumusaba kumenya ijambo ry'Imana mururwo rugendo habamo no guteshuka Kandi kwiyunga n'Imana bisaba guca bugufi ugasaba imbabazi ukaazzihabwaa ntaakiguzzi nibwobuntu, ugomba kugira imirimo myiza irimo nogutanga amaturo nibyacumi

    • @nsengiyumvacharles4467
      @nsengiyumvacharles4467 Před rokem

      Kandi utangira guhishurirwa izo zakarande ukazirwanya kubwa amaraso ya Yesu

  • @Benizungu7774
    @Benizungu7774 Před rokem +5

    Abanyabuntu nabanye nabo nganira nabo..
    Nabahanga utarasomye bibiliya,bagucanga ukava mubyizerwa

    • @emmanuelnduwayo6301
      @emmanuelnduwayo6301 Před rokem

      Hhhhhhh ubwo ibyizerwa urimo bitakugira umuyabuntu 😂 nibyizerwa ki nshuti?
      Ese umuntu ashobor kuba umukirusto (uwabuntu .. cga uwa YESU)...... Ariko atari umunyabuntu

    • @djidosididos3447
      @djidosididos3447 Před rokem

      Mfite utubazo tubiri nshaka kukwibariza (1) ko wumva wasomye bibiriya neza bikaba ari nabyo byagufashije kutayobywa nabanyabuntu wabanye nabo ubwo iyo bibiriya wayisomyemiki nimba utarayisomyemo ubuntu bwa kirisito (2) ikindi ko uvuze ko utarayisomye neza abanyabuntu bagukura mubyizerwa ese ushobora gusabanura ibindi byizerwa wizera bitari ubuntu bwa kiristo? Rero muvandimwe unkundire nkubwireko wowe na bagenzi bawe musangiye imyizerere ya kidini mumenyeko aho twebe abahishuriwe ubuntu bwimana muri yesu dutandukaniye namwe twebwe dutanga itangazo ryuko imbohe zabohowe tukanazibwira nuwazibohoye ariko mwebwe abidini kunyungu zidini benshi murimwe muba mutanazi mubwira abantu yuko bakiri imbohe mukanakanababwirako hariho uwababohoye ariko akanabasigira urukiramende rwo kuzamuka nkuruhare rwabo kugirango babe babohowe ariko rero nusoma yesaya 61 uzanga mission yazanye yesu yarisobanutse rwose kandi imana ishimwe yuko yayikoze akayirangiza bityo ubungubu twebwe abari imbohe zicyaha tukaba twarabohowe kubwubuntu bwe mwebwe rero nimukomeze mubeshye imbohe ko zikiboshye kugirango zibihere amaramuko ariko namwe banyamadini inkuru nziza mbafitiye nuko namwe namwe yabazuye ubuntu bwimana akaba aribwo mubamo nubwo mutabwemera ikimenyetso mbaha nuko ibyo mwita ibyaha mubigotomera nkugotomera amazi ariko ntanumwe ndabona ajya gutamba intungura cyangwa intama ariko numva ngo murihana iyo mwabikoze yee😂😂😂 ndabasetse ibyo byose bisobanura yuko mutarasobanukirwa ibyicyaha akaba ari nayo mpamvu bikibagoye no gusobanukirwa ibyubuntu bw'imana ariko muhumure umurimo yesu yakoze kumusaraba ntibisaba ko ubanza kuwemera ngo ubone gukizwa oya waba ubyemera cyangwa utabyemera yesu yakugiriye ubuntu nibwo butumye uyu munsi ntarubanza rwibyaha rukuriho gusa ibyo kubimenya icyo bigufasha birakubohora bigatuma mumudendezo kandi nuwakubohoye nibyo yakwifuriza kuko yaravuzengo uwo mwana nababatura muzaba mubatuwe rwose.

    • @Benizungu7774
      @Benizungu7774 Před rokem

      @@emmanuelnduwayo6301
      Ikintu kimwe nshimira ubuntu
      Nuko atarijye washatse Imana
      Ahubwo nashatswe nayo!!
      Kandi nakijijwe kubwubuntu...
      Ndetse mbeshwaho nubuntu!!
      Ibisigaye..
      1yohana 2
      Ikindi Ubuntu nagiriwe
      Ntibukwiriye kugwira kuko nkomeza gukora ibyaha
      Ahubwo nubumbatura mungoyi yicyaha kingira Imbata!!!
      Hanyuma ibindi numvise abavandimwe bashaka kumpa Umudendezo wo kugenda nikatira amakorosi yose uko bishakiye
      Nukuri nababwira iki
      Burimuntu numutwaro we!!

    • @Benizungu7774
      @Benizungu7774 Před rokem

      @@djidosididos3447
      Hallelujah
      Niba uko ubivuze
      Ariyo life style yawe!!
      Kuko nanjye namenyeko ibyirijambo atari ukuryumva gusa!!!
      Ahubwo arukurikora!!
      Jyewe simfite byinshi byo kwisobanura!!
      Kuko aho naringeze ndahazi
      Kuko bagenzi banjye byabasubije mukabari abandi basubira mubuzima bwibyaha
      Wababwira ko baguye bakava mubuntu
      Ahubwo bakakubwirako bo basobanukiwe ubuntu!!
      Kuva uwo munsi nihutiye kugendera kure groupe de discussion twahuriragamo!!!
      Gusa nukuri ntitwapfa ibya christo rwoseeeeee
      Mwibere mubuntu gusa nizereko atari ubwo gukora ibyaha kugirango bugwire!!!
      Umwuka wera twahawe adufashe kandk atuyobore muri byose.,
      Amahoro!

    • @olivierndanyuzwe2356
      @olivierndanyuzwe2356 Před rokem

      ​@@djidosididos3447muvandi ntawutemera Ubuntu bwa kristo ukibazo nuko Abantu babwizera abiyita anyabuntu muvugako icyaha ntacyo gitwaye mukongera mukavugako gukora imirimo yo mwikanisa Atari ngobwa urundi ruhande ruvugako tugomba kwirinda ibyaha Kandi KO imirimo yo mwikanisa ari ngobwa

  • @1tforchrist
    @1tforchrist Před rokem +2

    Uyu Mugabo akunda isi kandi umuntu iyo akunze impiya Gukunda Data ntikuri muriwe

  • @gikundiroteta1169
    @gikundiroteta1169 Před rokem +5

    Umuntu Wese uzumva arwanya Agakiza twahawe kubuntu Uwo Ni Anti Christo rero Umuntu wese amenye Gukizwa ari Ubuntu kubwo kwizera Ibyo Yesu yadukoreye gusa Abavuga ngo mutange amaturo nicyacumi Cg Indi mirimo ngo muzajye mu Ijuru barikubajyana mu gihenomu nizo nsengero Imana ntizibamo Ni gereza mufungiranyemo abaroma4:4,5 mwizere Yesu mubone Ijuru kubuntu ntabwo wakorera Ijuru ngo uzaribone uwarikoreye Bikemerwa ni Yesu dusabwa kumwizera gusa

    • @olivierndanyuzwe2356
      @olivierndanyuzwe2356 Před rokem

      Nshyuti ibyo uvuze nukuri ijuru ntirikorerwa ariko hari ukibazo gikomeye Abantu bafite ese Niki cyerekana KO wizeye yesu kristo niba ntamirimo ukora Kandi ni Jambo ry' imana ritubwira KO kwizera kudafite imirimo kuba gupfuye none kuba mwatunga abashumba bitorero kubyuyu mubiri maze nabo bakabatunga kubyu umwuka N' ikibazo?

  • @kayumbepascal3077
    @kayumbepascal3077 Před rokem +1

    Komeza Ubwirize Gusa Inyigisho zubuyobe zabaye Nishyi

  • @emmanuelnduwayo6301
    @emmanuelnduwayo6301 Před rokem +4

    Nta RUTAYISIRE.. nta GITWAZA Hhhhhhh😂
    👇👇👇👇👇
    Mana tabara RUTAYISIRE unegura YESU (UBUNTU)
    Erega UBUNTU si inyigisho cga science.... Ahubwo UBUNTU ni umuntu ariwe YESU
    RUTAYISIRE kuba atabishyikira ntagishya ..... Nigitwaza kugahuru ngo ABANYABUNTU bazajya mu ijuru ngo ariko bazaba arizamayibobo ngokuko batigisha icyami hhhhhhhhhhhh😢

  • @justified1321
    @justified1321 Před rokem +3

    Rutayisire bamuhinduye igikoresho cyo kuRwanya ubuntu bw’Imana, ariko ntabwo azabishobora.

    • @emmanuelnduwayo6301
      @emmanuelnduwayo6301 Před rokem

      Mana tabara RUTAYISIRE unegura YESU (UBUNTU)
      Erega UBUNTU si inyigisho cga science.... Ahubwo UBUNTU ni umuntu ariwe YESU
      RUTAYISIRE kuba atabishyikira ntagishya ..... Nigitwaza kugahuru ngo ABANYABUNTU bazajya mu ijuru ngo ariko bazaba arizamayibobo ngokuko batigisha icyami hhhhhhhhhhhh😢

    • @_trust9994
      @_trust9994 Před rokem +2

      @@emmanuelnduwayo6301 Ese wakwisubiriye mumakarito ukareka kuza gutukana hano?

    • @chrism5159
      @chrism5159 Před rokem +1

      Abanyabuntu babakozemo none bari gutuka pastor😂

    • @_trust9994
      @_trust9994 Před rokem

      @@chrism5159 ino church yitwa gute pls?

    • @chrism5159
      @chrism5159 Před rokem

      @@_trust9994 sinz nanjye pe , ni USA

  • @usengimanaernest6741
    @usengimanaernest6741 Před rokem +3

    Bitumye mvuga,kwiyumanganya biranze,
    Imana itoranya ubwoko bwa Israel, yabanje kubabera umwami,nyuma ikajya ibimikira abami,aho ni muri Israel, nyaramara andi mahanga yose yo yarafite amategeko nabami babo, ibyamategeko yabategetse byose,byari ibyo kubiyereka no kubayobora ngo bayimenye ndetse nisi yose izayimenye,kuko isi yose yari itazi Imana yukuri ,mubijyanye niyoboka Mana isi yose yaritazi Uwiteka Imana, kugirango isi imenye Imana ,yatangiranye na Abraham, ikomezanya nubwoko buturuka kuri Yakobo wahindutse Israel, ibaha amategeko nk'ishyanga ryayo yitoranirije,wenda yishaka yari gutoranya nabandi,ariko yatoye ubu bwoko, amategeko yubu bwose ,nibihano kubayishe ,birasa nubwo bidasa neza nibyabandi bari bafite,nibyacumi avugaho ,nabandi barabitanga nubu mubyitwa taxis (TVA) ,ntaho bihuriye na kristo,kristo kwibwira abafarisayo ngo bari bakwiye kubikora ariko ntibirengagize ubuntu,nuko yesu yavutse atwarwa namategeko ,kugirango acungure abatwarwa nayo ,so yaratarabacungura, isezerano ryakera ryakomezwaga namaraso yinyamaswa,ariko isezerano rishya rikomezwa namaraso yumwana wintama ariwe yesu kristo, ritangirira kumusaraba rero, twe rero tutari ubwoko bwa Israel turi abanyamahanga kubyamasezerano,twinjijwemo namaraso ya yesu kristo, ngiri isezerano ryumwuka ,abumubiri badashobora kumva, bakijya mwisezerano rya kera kuzanamo ,ibibafasha ,ariko bifubaka ubwami bw'Imana, kristo yesu niwe amategeko asohereramo, kuko wowe wumunyamahanga isoma ibyategetswe kera ,ubu biragutegeka iki ko ukwiye yesu gusa ngwabariwe ukubera agakiza ,iyo umaze kumwizera,no kumwimika mumutima wawe,akaba umwami numukiza, amategeko arica ararimbura ,ariko ubuntu(kristo yesu) Butanga ubugingo ,burakiza. Usome Yeremiya 31:31,then usome Abaheburayo 4:1- ukomeze, aba irisezerano ntabwo barishyikira pe.

    • @JESUSCHRISTESTLEVRAICHEMINTV
      @JESUSCHRISTESTLEVRAICHEMINTV Před rokem

      Abanyadini ( ba Rutayisire...) bigisha isezerano rya kera, ariko Mwe ibyo mwigisha ntabwo ari isezerano rya kera, *nta nubwo ari n'isezerano rishya.*
      - Isezerano rishya ryigisha *GUKIRANUKA KWA ABURAHAMU*
      .1. ABURAHAMU yari afite *GUKIRANUKA KUVA KU KWIZERA, KUGAKOMEZWA NO KWIZERA* ( Rom.1:16-17)
      .2. *Abanyadini* bigisha Gukiranuka guheshwa N'IMIRIMO kugakomezwa N'IMIRIMO.
      .3. *Abanyabuntu* mwigisha ishyano ryo Gukiranuka guheshwa N'UBUSA kugakomezwa N'UBUSA.
      ( Iyaba mwemeraga umuntu akabereka Impamvu ibyo mwigisha ari ishyano.)

    • @JESUSCHRISTESTLEVRAICHEMINTV
      @JESUSCHRISTESTLEVRAICHEMINTV Před rokem +1

      Mu bakristo havugwamo UBUTUMWA 3 butandukanye.
      *.1. Ubutumwa bw'imirimo:* bwigisha Gukiranuka guheshwa N'IMIRIMO kugakomezwa N'IMIRIMO. *(= Ikinyoma)*
      *.2. Ubutumwa bw'ubuntu bw'inyuguti* ( Ubuntu pirate): bwigisha Gukiranuka guheshwa N'UBUSA kugakomezwa N'UBUSA. ( *= Ikinyoma)*
      *.3. UBUTUMWA BWIZA BW'UBUNTU NYAKURI* Bwigisha Gukiranuka kwa ABURAHAMU= Gukiranuka guheshwa no KWIZERA kugakomezwa no KWIZERA. ( *= UKURI* kwigishwa n'abantu bake cyane= umwe mu mudugudu - city, babiri mu muryango- clan: Yer.3:14)

    • @olivierndanyuzwe2356
      @olivierndanyuzwe2356 Před rokem

      ​@@JESUSCHRISTESTLEVRAICHEMINTVnshyuti muva ndimwe wigeze wumva Rutayisire avugako gukiranuka tuguheshwa n' imirimo?

    • @JESUSCHRISTESTLEVRAICHEMINTV
      @JESUSCHRISTESTLEVRAICHEMINTV Před rokem

      @@olivierndanyuzwe2356
      *Wagirango abivuge mu yahe magambo?*
      - Inyigisho ze ntabwo nziyobowe rwose, kuko nazibayemo imyaka nyinshi.
      - Ahubwo niba ubihakana *ndifuza kukubaza, maze turebe ko atari ibyo wizera?*
      ( Uranyemereye nkubaze? )

    • @olivierndanyuzwe2356
      @olivierndanyuzwe2356 Před rokem

      Mbaza rwose ntakibazo

  • @emmanuelnduwayo6301
    @emmanuelnduwayo6301 Před rokem +2

    RUTAYISIRE yaguye mu Mutego WERA !!! (ATABIZI )
    🤣🤣👇👇👇
    AMEZE NKA APOLO (Atarahishurirwa YESU) kdi NAWE icyogihe yigishaga ashize amanga hhhhh 🤣 ariko yibitseho ubumenyi bwu umubatizo WA YOHANA 😢 gusa
    👇👇👇👇👇
    Intu 18:24-26
    [24]Hariho Umuyuda witwaga Apolo wavukiye mu Alekizanderiya, bukeye agera muri Efeso. Yari umuntu w'intyoza w'umunyabwenge, kandi akaba n'umuhanga mu byanditswe.
    RUTAYISIRE
    👇👇👇♨️♨️♨️♨️
    [25] (((👉Uwo yari yarigishijwe Inzira y'Umwami Yesu,🙆🙆)
    yagiraga umwete mwinshi mu mutima, avuga ibya Yesu kandi abyigisha neza, ariko yari azi umubatizo wa Yohana gusa.
    [26] ((👉Atangira kuvugira mu masinagogi ashize amanga,✍️✍️🤔)) maze Purisikila na Akwila bamwumvise bamujyana iwabo, #BAMUSOBANURIRA✍️ Inzira y'Imana kugira ngo arusheho kuyimenya neza.

  • @ndizeyereagan6629
    @ndizeyereagan6629 Před rokem +2

    Ibyo mwikora byose ubutumwa bwiza bwubuntu bwimana burikubatura ibihumbi byabantu mumenye ko ntawugomera uruzi rwuzuye ngo bikunde, niba wumva ibyuvuga kubanyabuntu aribyo uzakorane nabo ikiganiro nibwo uzamenya ko utaramurikirwa nubutumwa bwiza

  • @jaquelinehategekimana3683