KARAHANYUZE - Soirée Orchestre SALUS PUPULI & Orchestre UMURIRI
Vložit
- čas přidán 20. 03. 2024
- Extrait des albums sur K7 et CD de JEAN Baptiste byumvuhore - Plusieurs publications dont 14 albums - de Octobre 1988 à Avril 2023.
1- Nyiribihembo azaguhembe, (Umbabalire Mawe, Igihozo, Italiki itinze kugera, Simenye ko ali bwo bwa nyuma, Imanzi ya mwiza, Ntawe ujyanayo impamba, Intege z'umusaza)
2 - Umurage, ( Fagitire, Urwiririza, Azahozwa na nde? Ntamakemwa, Tuzabihasiga, Usize nkuru ki? Ni uko tubaye nyine)
3 - Aho hantu ni he?, (Bibananiza iki?, Umudiho non-stop, Ikinimba non-stop, Naba na mwe, Bamwe igenda ibonsa, Ndukatiye urwo gupfa)
4 - Wowe wasigaye, (Ibyago bidateguza, Iyongiyo iyo mvuye, Na mwe nimwitokore, Igisagara, Yali imbyeyi, Iwacu)
5 - Singire inkovu nkomeretsa, (Fagitire n°2, Umugayo, Uri igisore, Umwutwaro we ukwe, Umunsi mwazutse, Umushumba ni Yesu, Ngayo nguko)
6 - Ibi ndabirambiwe, (Mana ube hafi, Gumana ubwiza, Vipi Wenzangu, Ngarambe, Kayigema, Muce iteka mu Rwanda, Nyamara ndi wowe Rwanda, Kuko nasanze)
7 - Une main pour un enfant (Abatoya ntibagapfe, Saligoma, Amaterantimba, Plus jamais ça..)
8 - Imana na yo, (Yobu, Abapariloma, ukuri, Demukarasi irahenda, Ntako tutagize na twe, Ngira akantu, Ni bo bazabyibalizwa, Nyiratunga, Ni nde wabimenya)
9 - Abasangirangendo, (Ntiduhuze, Na njye ga ndibuka, Ndagiye, na njye ga ndibuka, Rumpe urumpate, umuntu uko namubonye, Icyampa agafoto ke, Wandebera ndi nde?)
10 - Gacamigani (Baliho bamukwena, Icyampa nkabi.., Kabe mu kabindi, Ni ukurindira nyine, Ubigenza nka njye, Unyiyoborere, Uyisanga imbere)
11 - Rugerofatizo (Rugerofatizo, Twarabashimiye, Eguka shabuka sha, Nta soni bagira, Nyamugabo umugabo, Ngo turutinyuke, Ibiganza byera, Ku uwaliwe wese, Ndukunde nte? Ntuzagire ibyago byo, Uwali uwanjye)
12 - Rwanda Dohora ( Ntirugira umwanzi, Mu isanzure, Ntirugira umwanzi, Na we waramuhowe Mungu, Ngana na njye ndaje, FPR sigaho, Ukaba umucakara utabizi, Abacakara batiyizi 1, Abacakara batiyizi 2)
13 - Nduririmbeho na njye, rwo (Urwiririza n°2, Usize nkuru ki n°2, Bamwe igenda ibonsa remix, Nikundira urukundo, Na rwo si shyashya, Rumpe urumpate, Ko ngukumbiye ngire nte?)
14 - Les bons vieux tempx ( Twitondere inzoga, Bahungu ubuzima buranyobeye, diplome narayibonye, iyizire Beyatirisa, Karolina, Nimuntabare mumumpamagarire, Sinzi iherezo mba mbaroga, Uwanjye yali rukundo)
Contacte : jeanyohani2@gmail.com - Hudba
Naragenze ndabona kabisa
Kbs, umwimerere nyarwanda, udusubiza kuri gakondo yacu, muzadushakire nutundi, courage courage👏👏👏
Ariko Mana weeeeeeee 😢😢😢😢😢ndishimyeeeeee mbese ntiwareba 😋 Hari indirimbo nari narabuze yewe ngera no kuri radio Rwanda nyibasaba barayinyima ariko ngize amahirwe mbonye aho nzajya nyumvira😥yitwa "njye naragowe " murakoze cyaneeeeeeeee mundaje neza kuruta abandi Bose nakurikiraga bambeshya ngo bagira karahanyuze nyarwanda!" Gusa Hari Indi yitwa " ndananutse" cyangwa Rozi mama oooo sinzi neza 🤓bavugamo ngo niba Ari ikwano nyabusa irahari😂nimuyimbonera muzaba mundemeye ibyishimo! Nzakomeza kubakunda kuko mutanga ibintu byumwimerere👏👏👏👏👏👏👏
Nibyo atwibukije hambere,,Kd urumvako harimwo inyigisho.!
Rosi na Mparure umuhanda zaririmbwe n'abarwandophone bo muli kenya, zasohotse kuri disque ya 45tours. Umpe email yawe hano nzikurungikire
Munshyiriyeho Rosi, niyi naragowe, na mparura umuhanda, nindi yanyu bita namwe nimwitokore original mwaba mundemeye😋
@@JeanYohani Njye ndagusabye nyihera "Njye naragowe" iri yonyine muyidushyirire kuri CZcams idafatanye n'izindi Murakoze cyane.
Urakoze rwose gusa ngewe iyo Numva izindirimbo bituma nkumbura ubuzima bwumunezero abantu abantu bagize cyane abashoboye Koreba izindirimbo ziririmbwa river cyokora numbonera indirimbo ivuga ngo iminsi irahise indi iratashye igakomeza ivuga ngo umukunzi iyutazakubaho umukunzi mbandiho kuki igakomeza ivugango ubumbandi nkagati karimunyanja konyine,ndabinginze muzamfashe nyibone nayobewe nyirayo
Oh my God! I get goosepumps for sure. Izi ndirimbo "Radiyo Rwanda" na "Miserere Domine" najyaga nzumva kera nkiri muto, ku buryo najyaga nzishakisha narazibuze weee! Urakoze muhanzi w'umuhanga kunkorera week-end, Imana ikomeze iguhe umugisha rwose!
Murakoze cyane ariko byaba byiza kurushaho mugiye mushyiraho imwe imwe zidafatanye cyane cyane nkiyi ivuga ngo "Jye naragowe"
Nukuri turagukunda nuko ino I Rwanda tutabasha kumenya amateka yawe ark ntibizatuma tutaguhoza kumutima
Nasubije inyuma ngeze kuri Miserere domine! Nibazaga aho nayikura narahebye. Urakoze cyane
❤
Indirimbo mwise
IMANA IKEBA ISI YACU, ya Orchestre Umulili,yitwa I GORORA.
Ariko mushimirwe kubyi mwakoze. N ingenzi
Uko imyaka igenda nanjye nkunda imwe bugacya nahinduye kuko zose ari akasamutwe. Ubu mparaye I Gorora mvuye kuri "Naragenze ndabona.." Ubu nanone mutumye nkunda iyindi. Naragowe. Merci pour ce travail que je pense énorme.
Njye nabuze iza Orchestre Malayika yayindi yacurangagamo ba Franco wa Fellows , Deo Santos kuri guitare basse , n`aba congolais bari kuri guitare Solo na drums.....Ndibuka indirimbo zabo nka Bea Nshuti yanjye , Gerageza Usubire mu rugo, Muhorakeye , .... Bari bazi umuziki kabisa !!!
Muzehe twubaha, mbese ko mbizi uzi kujandura wambonera, indirimbo zikurikira:
1) Epifaniya (Orch. Pakita na Icyishaka Pierrot),
2) Twihatire kumenya imyuga (Les Fellows),
3) Amayira ajya iwabo (Nkomeje Landouard),
4) Iyavugaga ngo: "Amashuri aravuguruwe bitewe n'igihe tugezemo (Orch. Impala),
5) Iyavugaga ngo: "Seka seka se Uwambayinzobe, ari he se ngo muhoze (sinzi nyirayo), Mbe ka roza nitereye mu mutima, akira ururabo rwa sharite (sinzi nyirayo).
Uzaba unkoreye cyane rwose.
Indirimbo mfite ni zo nshyira muri iyi gahunda, izidatambuka ni uko ntazo, ntazo mbitse ntaratambutsa
Muzanshakire n'izi:
1) Iy'Umuriri ivuga iti: "Yewe Rwanda rw'Abanyarwanda, twe abana bawe tuzakurata bishire kera..."
2) Iya Salus Populi ivuga iti: "Kanguka tugende mwana wanjye, kanguka tujye guhiga twahawe umwanya. Uce hirya nce hino tuzane byinshi...".
Epifaniya ni iya Orchestre UMUBANO
Bwana Byumvuhore.Mwatubonera indirimbo y'aba bugaboo yitwa Umuco nyarwanda(Banyarwanda benedata, banyarwanda benemama,....)
Nta n'ubwo mbamenye aba aliko n'izo ndirimbo ntazo
Bravo bravo c'est super.
Iyi link ko nari narayibuze byari byaragenze gute?
Barayifunze ni wowe unyeretse ko ifunguye, ahubwo kuba ifunguye ntabyo banyandikiye, nali naratangiye indi. Merci
Ariko hari indi video yabanjirije iyi muminsi nkitanu ishize yavugaga nubundi ku ma orchestres. Ko nayishatse ejo nkayibura
Izi vidéo ntabwo zitinda kuri iyi chaine bucya zihanagurwa kubera CZcams iba yatanze gasopo ku bihangano by'abandi.
Bwana JB Byumvuhore, aka ka music gatangira iyi Audio, kacuranzwe nande? Nakumvaga kera niko katangiraga ikiganiro cyitwa “Amakuru ki mu Binyamakuru” cyakorwaga na Cleophas Barore munyaka mike ishize. Nimushobora kutumenyera indirimbo bagakuyemo muzayitubwire. Murakoze ndabashimiye.
Ni instrumental ya Salus nta magambo bashyizemo
Wagirango warebaga ko ejo niriwe nshaka indirimbo za Salus n'Umuriri... Bigirankana aherutse kudukumbuza uko byari byifashe. Nous apprecions
@@JeanYohaniNgushimiye cyane uburyo usubiza comments z’ abantu. Byerekana ko wubaha kandi ugaha agaciro abakurikira Channel yanyu arinayo yacu. Nyagasani abahe umugisha kandi abakomeze.
@@patrickiyakaremye1714fan-club JBB tuzamugurire icupa MuKABAGALI...NI UMUSAZA UCISHA MAKE