Kubera iki u Rwanda n’u Burundi byanze kuba igihugu kimwe habura amasaha ngo byigenge
Vložit
- čas přidán 2. 07. 2022
- INKURU Y'IKINYAMAKURU @IGIHETV
Impamvu u Rwanda n’u Burundi byanze kuba igihugu kimwe habura iminsi ngo byigenge
1-07-2022 - saa 07:21, Ferdinand Maniraguha
Kuwa 28 Kamena 1962, bidasubirwaho Inteko Rusange ya Loni yemeje ko u Rwanda n’u Burundi bihabwa ubwigenge bwuzuye bitarenze tariki 1 Nyakanga uwo mwaka, ingabo z’u Bubiligi zikazinga utwazo zigataha.
Ni nyuma y’ibiganiro byari bimaze amezi ane byanatumye Loni ishyiraho Komisiyo idasanzwe, yagombaga kwiga ku hazaza h’u Rwanda n’u Burundi, ibihugu rukumbi byari bisigaye ku mugabane wa Afurika bifatwa nk’indagizo za Loni.
Hirya no hino muri Afurika hari hakomeje intambara zo gusaba ubwigenge. Mu Rwanda n’u Burundi naho ayo majwi yari amaze iminsi yumvikana ndetse yanateye imvururu nk’aho mu Rwanda, ibihumbi by’Abatutsi byari bimaze guhunga kubera ubugizi bwa nabi bwatewe n’amashyaka arimo Parmehutu ya Grégoire Kayibanda na Aprosoma ya Gitera Joseph.
Guhera mu 1959 nyuma y’itanga ry’Umwami Mutara III Rudahigwa, u Rwanda rwinjiye mu mvururu zishingiye ku moko, Abatutsi hirya no hino baricwa abandi barameneshwa.
Parmehutu yari ishyigikiwe n’Ababiligi, yageze aho mu 1960 ibuza umwami Kigeli V Ndahindurwa kugaruka mu gihugu, bishimangirwa mu 1961 ubwo hemezwaga ko u Rwanda rubaye Repubulika, Mbonyumutwa Dominique akayibera Perezida w’inzibacyuho.
Kuva ubwo muri Loni hahoraga ibirego by’Abanyarwanda, ishyaka UNAR ryari rishyigikiwe na benshi bakundaga Umwami, ryinubira ubugizi bwa nabi bwibasiye Abatutsi mu gihugu, no guhezwa mu miyoborere mishya y’igihugu no kuba Umwami Kigeli atari mu gihugu.
Kuwa 23 Gashyantare 1962 nibwo Inteko Rusange ya Loni yagennye Komisiyo idasanzwe yagombaga kwiga ku hazaza h’u Rwanda n’u Burundi nyuma yo kugira muri ibyo bihugu bakareba uko bihagaze n’icyo Loni yakora ngo bigere ku bwigenge.
Komisiyo idasanzwe yari igizwe na Madamu Angie Brooks wakomokaga muri Libera, Ernest Jean Louis wo muri Haiti, Majid Rahnema wo muri Iran, Dey Ould Sidi Baba wa Maroc na Ernest Gassou wa Togo.
Mu nshingano Loni yari yahaye iyo Komisiyo, hari harimo guhuza impande zitavuga rumwe muri ibyo bihugu, gushyiraho uburyo bwo gucyura impunzi, kureba uburyo ibyo bihugu byubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ubwo kwisanzura n’ubushobozi bwabyo mu kwirindira umutekano.
Ni umukoro iyo Komisiyo yahawe kugeza tariki 1 Kamena 1962, ikaba yatanze raporo ku Nteko rusange.
Mu nshingano z’ibanze kandi iyo Komisiyo yari yahawe, kwari uguhuza ubutegetsi bw’u Rwanda n’u Burundi, bigafata umwanzuro w’uburyo byaba igihugu kimwe aho guhabwa ubwigenge ari ibihugu bibiri bito.
ri Loni ibihugu byagaragaje ko gutandukana k’u Rwanda n’u Burundi bidakwiriye kandi ari ibihugu bikennye, kutagira abakozi b’inzobere, abasirikare n’abapolisi babyo bwite ku buryo gutatanya imbaraga byari kuba ikibazo gikomeye.
Nubwo buri gihugu cyari gifite uko kibibona, uburenganzira bwo gufata umwanzuro bwari mu maboko y’u Rwanda n’u Burundi, ari yo mpamvu guhera tariki 9 Mata kugeza kuya 19 uko kwezi, intumwa z’u Rwanda n’u Burundi zahuriye Addis Abeba muri Ethiopia ziga kuri uko kwihuza hakaba igihugu kimwe.
Muri iyo nama, Brooks yavuze ko ari inyungu z’ibihugu byombi kwihuza aho gutatanya imbaraga.
Ati “Hagaragajwe kenshi inyungu ziri mu kwihuza kw’ibi bihugu haba mu bukungu, imiyoborere n’ibindi kandi namwe muzi akamaro kabyo. Ikibazo gikomeye gihari ubu, ni inzira bizacamo ngo uko kwihuza gushoboke. Komisiyo yaje hano ngo ibafashe kwitegura kubona ubwigenge kandi twizeye ko muzakora ibishoboka byose ngo bigerweho byihuse.”
Kuri benshi mu bagize Loni, bumvaga ko kuba u Rwanda n’u Burundi ari ibuhugu bito, bifite ururimi rujya gusa, imico y’abaturage isa ndetse n’amoko asa, bizoroshya kwihuza kwabyo.
Komisiyo ya Brooks yari yatanze igitekerezo cy’uko u Rwanda n’u Burundi bihurizwa hamwe nk’igihugu kimwe, bigahabwa ubwigenge byitwa ‘Leta Zunze Ubumwe z’u Rwanda n’u Burundi’ (United States of Rwanda and Burundi).
Itsinda ry’u Rwanda ryari rihagarariwe na Grégoire Kayibanda mu gihe itsinda ry’u Burundi ryari rihagarariwe na na Minisitiri w’Intebe Muhirwa André.
Mu biganiro byamaze iminsi icumi mu murwa mukuru wa Ethiopia, umwanzuro wavuyemo wavugaga ko ibihugu byombi byanze kuba igihugu kimwe, gifite imitegekere imwe.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ibiro bya Loni byasohoye ku wa 20 Mata 1962, ryagiraga riti “Intumwa z’ibihugu byombi zateye utwatsi igitekerezo cyo kugira ingabo zimwe na Politiki imwe, gusa byemera guhuriza hamwe ibijyanye n’ubukungu bwabyo. Bombi babisinyiye.”
Mu bijyanye n’ubukungu ibihugu byombi byemeje ko ubukungu bwabyo bukomeza kugenzurwa na Banki nkuru y’u Rwanda n’u Burundi (Banque d’Emission du Rwanda et du Burundi, BERB).
Iyi banki yashinzwe tariki 21 Kamena 196o ifite icyicaro i Bujumbura, ikagira n’ishami i Kigali. Ni nyuma y’uko Congo ibonye ubwigenge, imikorere yayo igatandukana n’ibihugu byari bikiri mu maboko y’u Bubiligi. Mbere ubukungu bw’ibyo bihugu byagengwaga na Banki ya Congo Mbiligi...
Jewe nd'Umurundi, nagira ndakubwire ko honyene ururimi rw'ikinyarwanda rw'umvikana kuri jewe nk'umuntu ari kuvuga afise ubwoga. Kandi aho ntanzigo ndabisizemwo. Peace 🇧🇮🇷🇼
😂😂😂😂 ururimi rw'ubwoba ...navukiye uBurundi, nkurirayo...ndabazi , pe! Muzokwemera uRwanda ryari! Twese turibamwe, Ntitukiri impunzi amateka twaciyemo, abandi nabo bayaciyemo...ariko iki kiganiro n'icy'amateka ( l'Histoire du Rwanda et du Burundi...)!
The history you're referring to involves the conflict between the Kingdom of Burundi and the Kingdom of Rwanda. Both kingdoms had a complex relationship characterized by rivalry and occasional conflict. The killing of Rwandan kings by Burundi kings was a part of this historical rivalry.
One notable event in this regard is the assassination of King Rwabugiri of Rwanda by his Burundian counterpart, Mwezi IV. Rwabugiri was a powerful and influential ruler in Rwanda during the late 19th century. However, he was assassinated, allegedly by agents of Mwezi IV of Burundi, in 1895. This assassination significantly affected the political dynamics of the region at that time.
The reasons behind these killings were often rooted in power struggles, territorial disputes, and attempts to assert dominance. The history of the Great Lakes region of Africa, including Burundi and Rwanda, is complex and has been marked by numerous conflicts and shifting alliances over the centuries.
Très belle émission
Sinarinziko ikivumucyo mugiporoso
Yari Amaremboy ,Umwami peee
Murakoze cyanee !!!
Liar! Kirundo hiswe Kirundo kuko abarundi bahiciye abanya Rwanda benshi caane, hagati yimisozi ya Shinge na Rugero, arinaho havuye umugani uvuga ngo “Kubura shinge na rugero”. Rero abarundi bari abarashi cane.
Original respect uri très très fort metci
Nitwa nyandwi ildephonse ndabakunda cyaneee kubwibiganiro byiza mutugezaho
Mumbarize, ivya GIHANA NA RURINDA
None Ko Nsanzabera uvuga ngo Urwanda gwagiye gwica abantu benshi mu ntambara zaruhuza n'Uburundi uzotohoze wumve izina Kirundo ryavuye kuki?Kandi Kirundo sikure y'a Bugesera.Kahise(histoire itubwira Ko muntambara yabereye ku misozi ya Shinge na Rugero(Kirundo) haguye ingabo nyinshi z'Urwanda)imirambo yabo irundwarundwa hamwe ariho havuye iryo zina Kirundo bivuye murivuga "kurunda".
N ugutohoza du cote du Burundi.
Ubugesera cyari igihugu ukwacyo
Umutware,Umwami baruta kwica ingabo nyinshi, iyo Umwami yishwe urugamba rusoza
@@niyitegekatheophile2014uwiwanyu yaguma abunze nico gituma😂😂😂😂
Niwumviriza neza witonze Nsanzabera amateka ye 100% ageze kuntambara zahhuza u Rwanda nubundi bwami ahita ahengama agatakaza kuba umunyamateka ahubwo akaba umufana, ahita agira yamvugo yabanyepolike ko igihugu cabo atakindi kwisi cogitsinda, bimwe bihendwa abana, uri umuntamateka yavuge uko uyazi ntagihugu kutagira intege nke, uti mu Rwanda hari itorero ahhandi barwana nkabiyahuzi😂😂😂 ibi birasekeje kweri, uyu musaza Nsanzabera byashoboka ko mumateka ye afana birenze kuba umunyamateka
Twebwe mwezi gisabo yarwany nabadage imyaka 7 uriko urabasuzugura sha
Sinarinziko umugani uvuga ngo yabuze shinge na rugeru mu Rwanda ubaho . Iyo misozi yose iri mu Burundi mukirundo . Abarundi bakera barabaga sha .
Urabaza amateka y ' intara y ' UBURUNDI yitwa KIRUNDO.iryo zina iyo ryavuye.
Ryavuyehe tubwire
Mwiriwe neza
Gutaramana u Rwanda nimvugo ifite igisobanuro kibi imvugo nziza nugutarama u Rwanda, urugero mwibuke kungoma ya Rwabugiri aho umwami wa nkole yataramanye u Rwanda umugore witwa Nyirambibi yarabyanze ahubwo we ararutarama bituma Rwabugiri abimenya atera igitero kimigogo.
Murakoze
None independence yurwanda Burundi yoba yasinye nde?
Ntabwo byigeze bitekerezwa ko u Rwanda n'u Burundi biba igihugu kimwe.
Gusogongera Inzoga bihereye kuwayizanye, impamvu yambere nuko ariwe yavunnye ayenga, ayikorera ayishyikiriza aband impamvu yakabiri Inzoga zirengwa, abenzi binzoga benga bitandukanye Ariko Amata yo ntasogongerwa kubera yuko Amata yo atengwa nabantu aremwa nimana iyaremeye mwitungo kuburyo budahinduka .
Rekakubesha abantu
Uri umufana nturi uwufise ico azi uzosubire kwiga utohoze amateka yintambara zahuje uburundi n'urwanda .
Uburundi nabazungu bagie mubiganiro intambara yananiranye
Hama nawe uriko urasamanga ngaho ngo rurururuuuuu toka kure
Ibyo Nsanzabera avuga n'ukuri. Mu misa, abakristu baririmba bati : "Umwami, abaganwa, abahutu n'abatwa, bose barasa mu maso y'Iyabaremye". Bisigura ko kyera ubututsi, ubuhutu n'ubutwa bidafise ubukure nk'i Rwanda.
Nanjye ndabaza uwo muvandimwe rwakagara apfana iki na rutagabwa
Mbe nkubaze wobuzi kumateka y'intara ya kirundo Ubu uri muburundi yahora IRI murwanda
royame ya Bugesera yari yigenga, abarundi n' abanya Rwanda bagwanye ngo bose ngo yigarurire, barangije barayigabyramwo kabiri
Icishe afirika nukutavuga ukuri niba utabesha izina kirundoryavuyehe?
Yemwe muri 1962 ntanigisirikare Uburundi bwari bufite.Hari force Congolaise.Kugera 1965 igisirikare carimwo abahutu!!! abatutsi binjiyemwo kubwinshi muri 1972
Jewe nk'uwize amasomo makeya ya Kahise / Amateka, sinshobora gutahura uburyo uwo mushakashatsi canke umwiru Nsanzabera Jean de Dieu avugana précision amatariki amateka runaka yabereyeko kera batandika. Namusaba ko yaduha amasoko avomamwo ayo matariki.
Very good hari igitabo mperutse gusoma .Abatutsi bakomoka he?Mu kihe gihugu?
azadusobanurire aho izina "Kirundo" m'
uburindi byavuye
Ryavuyehe byabindi mwirirwa mubeshya abana banyu ubwami bwu Burundi bwatinya ubwurwanda cane
Anatabwira impamvu abantu babi I Burundi babita abagesera
uyo ntanubwo yaciye kuntebe yishure nukuri ivyo avuze vyose nubugugu gusaaa yewe kicucu kiraho😂
Ibiganiro byanyu biradufasha rwose
Je nize ubuvanganzo nyarwanda nubwo ndi umurundi so uyu mugabo ndashaka débat yiwe ndamusobanurire mvyinshi ndumva hariho ivyo atazi neza.
Dore na comment yawe baranze kugusubiza kubera wahava umunyomoza agaseba imbere y'abantu ku mugaragaro izuba riva.
iyi nkuru irimwo ububeshi. igisoda c' uburundi cabayemwo abatutsi gusa inyuma ya 1972. None ko Muhigwa atariwe yagwaniye ukwikukira kw' Uburundi., ari nka Kayibanda y' u Rwanda, mu mushize mu kwikukira gute kandi ari mubatasha kw' ikukura?
Nsanzabera we, nitwa Intare Kristof Muhigira, ntuye muri Canada...Nyabuneka nyandika muri iryoshule ry'amateka yacu.
Ahubwo muzarebe ukuntu u Rwanda nuburundi biba igihugu kimwe 👮♀️👮♀️👮♀️
Nsanzuwera atubwire uko byagenze ahagana mu 1700 n'iyindi myaka, ubwo ingabo z'u Rwanda ziciwe ahitwa ku Muharuro, hava kwitwa mu Kirundo ( n'ubu ni ko hitwa),.ikirundo cy'Abanyarwanda.
No ku Munzenzi w'Icyorezo muri Province ya Kirundo, na ho bashiriye Abanyarwanda benshi bateye u Burundi.
Ikindi, mu mateka batubwira ko agace la Nyaruguru kigezwe gufatwa n'Abandi bakamarana imyaka 11!
Ibyo Nsanzuwera arabihakana?
Abanyekongo bateye u Rwanda bica Ndahiro bamara mu Rwanda imyaka 11.Nyuma Ruganzu n'Umuhunda, utari Umunyiginya nk'uko ubwiru bwabibeshye kugira ngo bemere ko Ruganzu yari mwene Ndahiro wari waragiye kubundira i Karagwe kwa Nyirasenge Nyabunyana muka Ndagara umwami w'i Karagwe!
Benshi mu ma commentaire basubira kur KIRUNDO . Hitswe kirundo kuk hapfuye benshi mu banya rwand aho wacha wasang irundo ry ibiziga vy abanyarwanda
Amateka ngo ntahimbwa !!!!! Yayayaya ; N'ubu arahimbwa .
Nta ngufu u bmBurundi bwigeze burusha u Rwanda. Ikimenyimenyi umwami wanyu yaje mu Twicarabami twa Nyaruteja mu mimaro (convention) yo gushaka amahoro. Uzabaze i Kirundo mu Migina ya Gihana na Nyamihana. Icyo gihe rwarahambikaniye umugaba w'igitero Gihana atahana iminyago y'abantu. Ubu ni Abanyarwanda nk'abandi. Wasomye amateka ya Bwiza bwa Mashira. Bwiza bwa Mashira yarenze ku isezerano ry'uko yari kurongorwa na Gahindiro bitewe n'ababyeyi be arongorwa n'umwami w'u Burundi, Bwiza yagaruwe mu Rwanda ku ngufu n'amayeri akomeye kdi abarinzi urugo rw'umwami bari aho........ Ibi byose n'ibindi ubikoreye ubushakashatsi. Cyakora nyine igihe cya gikoroni twayoborerwaga i Bujumbura ariko ku kijyanye n'urugamba u Burundi ntibwigeze buhiga u Rwanda kdi no kuba mufite superficie iruta iyacu ni byo ariko ntaho bihuriye no kugira imbaraga z'urugamba.
Uwo Mwami wi Burundi yishwe nu Rwanda yitwa gute.
Ntare Sebitugwa
Na Nsanzabera arahimba nako "ARATECHNIKA"
😂😂😂😂😂😂ngontituvugadaaa😂😂😂
Ijambo Urwanda urarisobanuye numva birahura nibyo nanzi
Uyo mugabo Sanzabera ivyo ariko aravuga ntabwo ari professional nagato vraiment, ariko akoresha emotions zubufana gusa, abarundi bafise amateka akomeye cane baraaguye igihugu cabo bimwe biboneka, bari bafise ubwami bukomeye cane bafise nimbaraga nyinshi, nimba adashaka kugoreka amateka natubwire ukuntu Uburundi nu Rwanda vyatanguye ? Uburundi gwitwa urundi Rwanda vyaje gute ?
Reka reka ni Ruanda-urundi nawe urikuyiborwa na emotion, na video zirahari handitse Ruanda-urundi noneho capital city ikaba usumbura niyo mpamvu bujumbura yarifite amajyambere menshi kurusha butare na kigali.
Uyo mugabo mwatumiye ivyo avuga vyokwemera uwutaciye kuntebe y’ishure ivyavuga nivyo yumvise mw’irigara 🤣🤣🤣🤣
Tubwire uwo mwami w Uburundi yishwe n urwanda? Uwo mutumire wanyu ni umubeshi. Abami b I Burundi Bose barazwi amazina. Natomore izina mugabanye ukwiyemera
Ivyo Nsanzabera avuga ashiramwo amarangamutima menshi, ego ko aravuga amatariki, naze adusangiza ivyo avuga aho abikura kuko twese dushoboran guhimba amatariki. Nkivyo vy'abacwezi ubivuga utazi iyo bizanana. Hama natubwire uwo mwami wuburundi yiciwe murwanda.Nimba uvugako Ubugesera bwari igihugu ukwaco, umwami umwe w'uburundi yishwe numugesera. Ikindi uzatohoze neza, uburundi bwaraguwe. Niyo mpamvu kukumviriza mba ntaye umwanya
Reka ndakwibarize . Umutwe umwe w'ingabo bagamo abantu bangahe? Amatsinda angahe? Umuyobozi wawo yitwaga ngwiki? Uyoboye itsinda bamwitaga ngwiki?
Mbe ndakwibarize mugabo urishuka ariko shimisha uwagutumye ivyuvuga ntavyuzi ngaho ivyabanjirije namateka twunva 23:09 mumateka ese ubu uritwenga kurugwamo 😅
Mwoshobora kutubwira Izina ry,umwami w,iburundi yaguye I rwanda?
Uwarabesha kirundo yar yande
Kandi Kagame ejobundi yaravuze ngo azarwana na Congo yiyahura
Mbega Nsanzabera ivyo avuga yavyize ( yabitojwe he)? ibitabo birimwo biri he?
Abarundi turabanyahoro
Nsanzabera, Wazadusubiriye mumateka yabahondogo noneho ukabihuza nurwanda muvandi!
Ibi bintu by'ubuhemu byahozeho abazungu bataraza ;iyo myaka yose .(kwagura u Rwanda nibyo biri guteza rwaserera , abo bose ntawubivuga ).
Hanyuma ijambo " kirundo" ubisobanura gute ?
Birababaje kubona urwanda nuburundi butabaye igihugu kimwe kandi dusangiye ururimi n’umuco bidusubiza inyuma cane
Umwami wo mu burundi tapfiriye mü ntambara minde? Ubwo n ibububeshi
Jewe uyu mugabo nomuhanura kudashikuza, mukuvuga ngo Urwanda rurusha imbaraga uburundi etc. N'ureke sha ncuti yanje. Turi bamwe kandi turazinanye. Gupima inguvu ntibikenewe, reka twiyumvire ivyotwubakira, kuko turwanye nzi neza ko tutokiranya!!! Ndi umurundi nzi neza ko atawodutsinda!!! Ico uvuze nico: Uwugaye ubuto bw'ibuye, arirya urwara!!😊
😂😂😂Uzobeshe abandi apana uburundi 😂😂😂
I Need your scientific recognition...please let me know
Kwiyemera gusa!!urabaza Ntare Rugamba Ayo yakoreye urwanda!!mukwagura uburundi,igice kinini yakinyaze urwanda.urabaza.
Kandi kamere yumunyagwanda nukubogama
Muzotumore Dr Rusa nayo uyo we arikwivugamazina ntavyo arikuvuga
Rekasha kubesha ko twabatwaye Kirundo
Nagira naba colonie bakase imipaka kumbe nabarundi bayikase burya murakaze
Namw muze muragira ibintu biri professionnels kugira naba intellectuelles baze bararaba ibiganiro vyanyu
Amahoro, mugenzi ,imbibe mufise mwazihawe nande. Ko Tuzi ibigabiro vy' Abami bi Burundi biri ngaho iwanyu. Uravye i gice Bugufi n'a Bushubi colonisation nyaze Uburundi . Kuri Ntare Rugamba urabona ingene bwangane? Urabaza ico bita Shinge n'a Rugero. Merci.
None se urwanda rugana gute? Ko rungana urwara! Hanyuma ivyo uvuga ngo ibihugu ntivyabaho haba ubwami!!!
Asubiremwo numéro de téléphone. Urakoze
NSanzabera ku Rwanda rutaterwa rwatera,rwatey bande,kwisi rugira kangahe mubwaguke kobarwana bagura?mb ntahuza urwanda uwabaronderey ubwigenge ninde?
Mbega kubura shinge na rugero bisigura iki?
Amahe bisobanura : troupe URwanda bisobanura iki ?
Abarundi barwanye n'abadage sinzi nezako urwanda rwarwanye nabadage
Byahe se byokajya ko abanyarwanda bari barwaye intinyi.
Nsanzabera ni inzu y'ibitabo igenda.
Rwose kuva kera Urwanda rwari rwubatse rudadiye rufite rufite ubutegetsi buhamyeee🇷🇼🇷🇼
Nibaza ko nsanzabera yibesha kuko kuba urwanda arigwo ruto nuko twarumaze turugabura
Twishimira ibiganirobyanyu .muzatubwire nokubami bumushumi
😂😂🤣 nize history yiburundi ntamwami wiburundi yigeze agwa kurugamba ubwo nububeshi uri kuvuga 😂😂😂
Kuvuga menshi siko kuyamara zuvuga ivyo mu rwanda uhende abo natwe turazi histoire yacu si royaume du Rwanda yatanguye mur 14ēS iburundi yantangiye mur 16ē S na Ntare Rushatsi hama Ntare Rugamba aza yiyagurira urumva ko yaguye nigihande catwarwa mu rwanda urabaz histoire ya kirundo ,
Ikindi ubesha Empire Cwezi yarikomeye yagiye gutatanya kuzindi mvo ntabwo ari urwanda abanyarwanda bastinze umwami wi bunyoro apana empire chwezi,
Mbe ko uvuze ko urwanda rudaterwa, Bufumbira harihe? Kirundo hari he? Zutera inkuru ivyobwoko sinzi iwanyu ingene mubifata muburundi yari classement yubutunzi witwa umuhutu kubwo gukena ukitwa umututsi kubwo gutunga kandi nu rwanda niko vyari urabaza aba Historien ababanda babatyete histoire yabo niho uzomenya ko ubuhutu n'ubututsi bwamyeho kera
KO uwo misesanguzi avuga KO araho uburundi beigez butsinda urwanda mumbarize origine ry'izina "kirundo" mumbarize ahavuye imigani kubura "Shinge na Rugero".ariko nabe asesangura nk'umu chercheurs
None kuburundi butaribuzi kugwana mwahiburiye shingenarugerogute? Kabiri kirundo ryavuyehehe
ivyo biganbo bitagira références mubireke , ni amatiku. none abo bami ba b' Abarundi bishwe bitwa ng' iki? Kirima Rugwe yagwana na nde mwami w' uburundi. hagarika iyo complexe de supériorité! Abarindi si ingwanyi!
Ariko arabesha.... Mu kirundo ntihari mu Rwanda.... Ijambo ikirundo azi ico gisobanura ??.... Ko atavuze amateka y'Umwami NTARE RUSHATSI w'i burundi ko ariwe yaguye uburundi ko ariwe yahatse abanyarwanda !
Ntare Rushatsi amateka avugako yarerewe mu Rwanda nonex yari kuruhaka ate kandi arirwo rwari rumuhatse!!!
Ntagih nakimw urwanda ruzigera rutsinda UBURUNDI wew beshera hiyo NDAZIKO MWIYEMERA NA KAGAME WANYU ATACO MUMAZ
Wa muhutu we
Mu rya Gihana hariho ni muri komune Bugabira. Hakuno komune Ngenda. Tohoza neza ivyahabereye
Ariko naho banze kuba igihugu kimwe,abatuye bino bihugu byombi ni bamwe kuko imiryango myshi usanga murwanda niyo usanga muburundi,kuko imbere y,umuzo w,abazungu abari batuye ibi bihugu bajagajaga uturere tugize ibi bihugu atankomyi.
"Ubutaruswa n' ubutaneswa ??? !!!! ...."
ngirango Urwanda rufite;
1) World Cup Trophies 🏆 (5)
2) Olympics Medals 🏅 (200)
3) Ba billionaires (1,000)
Nibindi totazamenya...
Hahaaa
Komeza urote.
Aho avuga yuko Abarundi mu ntambara bagiranye n'amahanga ko Natasha kwagura igihugu cabo Nsanzabera yahihendeye kuko Umwami Ntare wa kane Rugamba Rutinywa yarateye yongera yigarurira Ubuha n'Ubunyabungo. Aho ngaho ni asubiremwo ahakorereko ubushakashatsi.
Gezaho mbona urinamuto ukingali mutoto
migongo nikirehe ntag aringoma
Abahutu nayandimoko bishakira amphora arokomwebwe abatutsi mwamamushotorana nicyogituma mutagwira inzigonubwibone bizobamara
Bagwira mwarabishe mukabamara mwe c komugwiriye bibamariye iki iburundi ntimwabamaze syiiii
@@umwarivestine5747 Ico nikibonerakure gifise urwanko kubatutsi.
@@yromy6665 egoko yewe kiragatsindwa nimana
Shitani mukubwa gumana amoko yawe
@@yromy6665 ntacyo azabatwara yogatsindwa abo bishe c ntibanyurwa
RWANDA urundi pardon
Uyu mugabo avuga ivyo atazi!!! Mubaze Kirundo ico bivuga!! Hahaaaaaaa!!! Uyu n’umutabani!!
Dr rusa niw yize apan ww kbx kuk ntavyuzi ugira emotion nkuwutnya kagame
Tusigurire ubwoko bwa bahanza??
MBEGA WIZE HEHE? IVYO BIHUGU UVUGA WAVYIZE MURI GEOGRAPHIE IYIHE. UWO MWAMI UVUGA KOMWSHE NTIYIGEZE ABAHO. URWANDA NTIMUTERA KANDI MWADUTEYE MU KAYANZA,CIBITOKE ,KIRUNDO MUGABO AHO HOSE NTA NAHAMWE MWAFASHE. AHUBWO MWAHABONEYE ISHANO.
Nanjyendashaka kumenya ubwoko bwitwa abagesera hariumuntu wambwi yeko turiabajyesera bokwarucwa nonerucwa nayobewe icyaricyo
Uyu mugabo nibaza ko mwamutumiye kubera ko Ata bumenyi afise kuko numwana wo muri primaire yomwigisha. Mbona yo subira kwishure akiga
uRwanda ruratera ntiruterwa😅🤣
Sikiyeni huyu Historien Bono
Uragaterwa Amabuye!
😢😳
Wokwica Umwami,hama ntufate Igihugu?abo bami b ''uRwanda bari abana canke bari baborewe
bica Umwami w igihugu bagaca bitahira ngo nimwimike uwundi Mwami tuzongera hanyuma😅
Umwami w'u Burundi witwa Mutaga 2 Sebitungwa yishwe n'abanyarwanda uzabaze neza bazabikubwira, batwatara n'ingoma yabo y'ingabe n'ubu iri mu Rwanda uzagende muri musé I Huye uzoyihasanga
@@ndiyunguyehyacinthe3010 Sha nsindashika mu Rwanda ngo nemeze iyo Nkuru.yamara turazi ko iyo umugabo aguteye murwawe akakwica.Urugo aca arwigarurira .none atwaye Ingoma bibananira gutwara Igihugu Mutaga yatwara.
Ntare Rushatsi,Shaka Zulu n abandi,bagutsinze,baca bigarurira ubwami bwawe bukaba Intara yabo.
None abo bami b'Urwanda batwara Ingoma y u ubugabe bakigira😊
Ahubwo bone barayivye canke babesha Karyenda bamwe bavuga ko yanyitse abadagi bashaka kuyitwara, abandi bavuga kon ubu inyegeje mw'Ibanga!
Burya rero numvirije uwo mu historien nta bunyamwuga abifitiye kuko agira côté yegamira hakuba hagati nahagati akavuga ivyo yize impuhwe rero muvyumwuga ntakazi! Aravuga urwanda ngo rwaragwana cane ariko nirwo rwambere ruto mubunini muri sous région
wa Mugabo we muri histoire du Burundi ivyo uriko uvuga nta vyo tuzi, urazi impamvu Kirundo yiswe uko? uzobaze kandi yari Bugesera
Nivyiza kuvuga amateka yibihugu 2 urikumwe nabavuka murivyo bihugu
Ibindi nukubesha abantu nawe utisize
😂😂😂Uzobeshe abanyarwanda benewanyu😂😂😂
Ibintu byose nubwumvikane.bashatse nubu babikora bikaba igihugu cyimwe arko muzehe wacu akayobora kko arashoboye..
We gahungu kur amajambo ngaho ubesha.uwokubaza kirundo yari iyahehe?ntiyariy urwanda uburundi yukayiyambura,ayo si amateka twakuze twumvu?n'iryo zina"kirundo"ryaje kubera ikirundo cabapfuye bariko barwana hagati y'uburundi n'urwanda.