Video není dostupné.
Omlouváme se.

Ubuhemu burengeje ukwemera Agata KANZIGA yakoreye Umugabo we kuva tariki 19/7/1973

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 22. 06. 2022
  • AGATHA KANZIGA HABYARIMANA NI MUNTU KI?
    Izina rye rirazwi cyane kuburyo hari benshi bamwuvise kuva bavuka ubu bakaba bafite abazukuru.ni umugore wahoranye imbaraga ntagereranywa mu Rwanda kuburyo n’umugabo we atamuvugiragamo.ni umugore wahoraga yambaye ibikomo byazahabu bishashagirana ku mubiri we ariko na none afite amaraso y’abantu benshi ku biganza bye uyu nkubwira ni Agatha KANZIGA umugore wuwahoze ari perezida w’u Rwanda Yuvenal HABYARIMANA.Agatha ni umwe mu bagore babayeho atinyitse cyane afite ijambo ryanyuma kubikorerwa mu gihugu hafi ya byose yifashishije itsinda ryaba mafiya rya KAZU yayoboraga afatanije n’umugabo we ndetse n’abasaza be muri Politiki nyinshi zo kwica abantu,kunyereza umutungo w’igihugu ndetse no gutegura umugambi wo gutsemba abatutsi. Agatha KANZIGA benshi bamugarukaho bamugaragaza mu bikorwa bye byumwijima yakoze kuburyo hari nabadatinya kumushyira ku mwanya wa mbere mubasenye u Rwanda ariko nubwo agarukwaho kenshi na none si benshi bamuzi neza.twe rero nkuko dusanzwe tubigenza mu biganiro byacu icyo tugiye gukora ni ukuva imuzingo amateka yihariye yuyu mugore Agatha KANZIGA HABYARIMANA kuigirango nawe umenye neza uwariwe,turavuga ubuzima bwe bwite ariko ntitunibagirwa ibikorwa bye byamuranze nk’umugore w’umukuru w’igihugu mu myaka 21 yose kuva mu 1973 kugeza mu 1994.iyi ni Intsinzi tv.uwateguye iki kiganiro mu ugiye kumva ni BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.
    Agatha KANZIGA Yavutse tariki ya mbere mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 1942 yavukiye muri Giciye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ubwo ni ahitwaga mu Bushiru.i SE wa Agatha KANZIGA yitwaga MAGERA Gervais naho Nyina akitwa NYIRANSHAKIYE Josephine. Uyu MAGERA Gervais wabyaraga Agatha KANZIGA mu bihe by’ubukoloni yari umukire utangaje wari ufite inka nyinshi n’imirima kuburyo muri ibyo bihe uyu MAGERA yakoraga business zo kwinjiza imyenda mu Rwanda ayivanye hanze,yari umukirre wa gatangaza wari unafite imodoka.imodoka ku munyarwanda mu gihe cy’ubukoloni byari urundi rwego utabasha kwiyumvisha muri iki gihe.ndetse MAGERA Gervais yari umwe mu barwanashyaka b’Ishyaka rya UNAR.
    MAGERA Gervais ni umugabo wari warashatse abagore batatu aho yari yarabyaye abana barindwi barimo abahungu babiri n’abakobwa batanu.ibi rero byahitaga bishyira Agatha KANZIGA mu mwanya w’umukobwa wavutse mu muryango wifite wagombaga no kugera kuri byinshi yashoboraga kwifuza.byihuse Agatha KANZIGA yagiye ku ishuri aho yize Amashuri abanza mu ishuri ribanza rya RAMBURA aza gukomeza Amashuri yisumbuye mu ishuri rya Lycee Notre damde de Providence de Karubanda. Ariko ku makuru ya Andrew Wallis mu gitabo cye STEPP’D IN BLOOD we yavuzeko nubwo yagiye kwiga atarangije Amashuri ye yisumbuye.
    Kuko mu 1962 yahuye n’umusore wari ukirangiza mu ishuri rya Gisiriakre wari ufite ipeti rya Sous Lieutenant akaba yarafite na Numero iranga umusirikare ya 001.uwo ntawundi utari Yuvenal HABYARIMANA. Aba bombi bahuye Habyarimana afite imyaka 25 y’amavuko naho Agatha afite 20 bivugwako aba bombi bahuriye mu bikorwa byo kwishimira ubwigenge u Rwanda rwabonye tariki ya 1/7/1962.
    Ntibyatinze kuko nyuma y’umwaka umwe bakundana aba bombi bakoze ubukwe tariki 17 mu kwezi kwa munani mu 1963.
    Uyu muryango mushya wibarutse abana umunani
    Aribo Jean Pierre HABYARIMAANA
    Jeanne HABYARIMANA
    Jean Claude HABYARIMANA
    Marie Rose HABYARIMANA
    Leon HABYARIMANA
    Bernard HABYARIMANA
    Jean Luc HABYARIMANA
    Ndetse n’umuhererezi wabo akaba n’umukobwa Marie Merci HABYARIMANA.
    Hagati aho aba bombi bakimara kubana, HABAYRIMANA yakomeje kuzamuka mu mapeti kuko nkubwo mu kwa 11 mu 1965 yashyizwe ku ipeti rya Majoro,tariki ya 1/4/1967 agirwa Lieutenat Colonel ubwo kurundi ruhande ni nako yakomezaga kugira umubano wihariye na Perezida Kayibanda.
    Ibi byatumaga Agatha KANZIGA wari warakuriye mu muryango udasaba umunyu agumya kugaragara mu nzego zo hejuru kuko yari umwe mu bagore bisanga kwa PEREZIDA byasaga naho ubuzima bwe bwse bwari bwaragenewe kuba mu buzima bwabifashishije no guhora iruhande rw’abakomeye kuko nkubwo mu buryo buzwi mu gihe cye Ntawabaga arusha perezida gukomera kandi kurundi ruhande ibijyanye n’ingabo na Polisi nabyo byabarizwaga mu biganza byumugabo we,muri make yari umugore.
    #IntsinziTV #AgatheKANZIGA #HabyarimanaJuvenal

Komentáře • 330

  • @niyomugabojeanpaul1723
    @niyomugabojeanpaul1723 Před 3 měsíci +16

    Ahahubwo Niwe wiyiciye umugabowe ubyumva nkanjye ame like

  • @comoestas1766
    @comoestas1766 Před 5 měsíci +3

    🌹🌹🌹🌹🌹🌹🌹🌹🌹💐akira izi ndabo en signe de gratitude zitwibutsa uko watwiheraga Fanta tukinywera

  • @ukl9802
    @ukl9802 Před 3 měsíci +4

    Well documented. Ibi byose ni ukuri. Nkatwe twariho ibu twarabibonye

  • @izerejulietta1168
    @izerejulietta1168 Před 2 lety +8

    Imana Igaha abantu amafaranga, hanyuma bakayakoresha mu kwica abantu. Agata weeeeeee uzajye mu muriro utazima nta kindi

  • @user-oi3jl9zy4t
    @user-oi3jl9zy4t Před 4 měsíci +2

    Agata Kanziga Wari umuhemu pe

  • @harerimanaclaude104
    @harerimanaclaude104 Před 9 měsíci +6

    Agafata umwanzuro amashuri ye yarabarigwaga kumashyi , nibi birimubyoretse imbaga nyarwanda.
    Abagore batize Kandi bafite abagabo bibikomerezwa bahorana complex .
    Muzagenda mubibona.

  • @anselmentaganira1827
    @anselmentaganira1827 Před 6 měsíci +2

    Thanks for sharing this information

  • @Francisnsengiyumva
    @Francisnsengiyumva Před 4 měsíci +3

    Abagore bose nibamwe niyo mpamvu bahora bumvisha abagabo babo iterambere ngo ryabagore ngo umugore ntakavugwe nabi 😢 amarira aba menshi kubayoborwa mugihe umugore wumutegetsi afite ijambo ntawe ntunze urutoki nitambukiraga abagabo muyoborwa kumategeko yabagore mwihangane uzabirakarira ubuzimabwe nimuri gereza😢😢😢😢😢

    • @sandraumuhoza6714
      @sandraumuhoza6714 Před 4 měsíci +2

      Oya umugore yaba mubi cyimwe numugabo hari ingero nyinshi , Agatha Uwiringiyimana se yari umugabo ? nabandi …

  • @sielatango2973
    @sielatango2973 Před 2 lety +10

    Iyo urwanira icyiza Imana ikujya imbere,
    Harakabaho inkotanyi👍

  • @laurenceuwamahoro2787
    @laurenceuwamahoro2787 Před 4 měsíci +4

    Umunyarwanda yaravuze ngo ukurusha umugore akurusha urugo

    • @ngice
      @ngice Před 3 měsíci

      Umugore nk'uyu urugo waba urusha abandi n'urw'ubunyamanswa, iby'uyu si umugani ugana akiriho ahubwo ni ibya yuda umugambanyi kuri Yezu wamuheshaga cg wamugezaga kucyo n'aho ashatse cy/hose.

  • @user-sf2xu7mo6q
    @user-sf2xu7mo6q Před 10 měsíci +7

    Muzahora mwangara hejuru yubugome bwanyu amaraso ya banyarwanda ntazabaha amahoro🎉

  • @user-rc2mq7dx5f
    @user-rc2mq7dx5f Před měsícem

    Ntagahinda gakabije nkokuvuga ukisanga muruyu muryango wabicanyi pe arinjye narikuba nariyahuye 😢😢

  • @HonoreIbyimanikora-es4wq

    Numugome ark bazadushakire amakuru Yuko asigaye abayeho

  • @user-xm1rk4yv3j
    @user-xm1rk4yv3j Před 4 měsíci +5

    Habyarimana yazize gushaka nabi

  • @theoh.8932
    @theoh.8932 Před rokem +1

    Sha uwavuga ay'inzuki ... kuva kubwa Gihanga Ngomijana Akadomo gatwarwa muburyo butangaje

  • @KavakureBizurmuremyi
    @KavakureBizurmuremyi Před měsícem +1

    Numugome pee

  • @kafeeroqasimu7258
    @kafeeroqasimu7258 Před 4 měsíci +2

    Blessings Blessings Blessings Blessings Blessings Blessings

  • @jnjoroge9986
    @jnjoroge9986 Před 2 lety +6

    Ibyo ni yamayere 1000 mugira! Muge mwivugira ibere ryarabahiriye! Ko nawe numva ko yari umututsikazi kandi yahakirwaga benshi bagahabwa imbere nubwo mutabyemera ibyo muvuga gihamya mutikurahe! Ese iminsi ko ikona ingwe ugirango uwavaho wese babura ibyo bamuvuga! Mujye mucira mu gacuma cg se ngo vuga uziga!

    • @cestlaviecestlavie4073
      @cestlaviecestlavie4073 Před 2 lety +6

      yewe, ubanza uri musaza wa agatha 🤣🤣🤣

    • @pudentiennemukamugema6202
      @pudentiennemukamugema6202 Před 2 lety +3

      Je pense que tu ne la connais pas, elle veuve laisse la tranquille. Nous sommes le 1 juillet que le Dieu de nos ancêtres te visite. Elle dirige maintenant? Avez-vous la paix! Nimwitonde ubamba isi ntakurura. Urabeho nt'abahetsi. Iyaguye ntayitayigera ihembe, ubwo urumva ibyo uvuga bihwitse? Ko atakundaga se umugabo we, yamuhoreraga kubera iki? Ngutuye St Agathe aguherekeze amahoro.

    • @kalisainnocent3
      @kalisainnocent3 Před 2 lety +6

      Ihangane niba bikubabaje burya ngo ntamurozi wabuze umukarabya

    • @umugiranezafrancoise8641
      @umugiranezafrancoise8641 Před 2 lety +5

      Ahubwo ni wowe uvuga ibyo udafitiye gihamya.

    • @kanzigajustine4127
      @kanzigajustine4127 Před 4 měsíci +1

      Iptuuuuuuu

  • @user-xh7cw2mo3p
    @user-xh7cw2mo3p Před 3 měsíci +1

    Yari yarashatse inshinzi

  • @turibamweali8661
    @turibamweali8661 Před rokem +3

    Ubuse ibi muvuze uriho ubu we abigejeje he ? Uyu we ahubwo nikinyange rwose nta maraso amuriho nkayo mufite iyo nimvugo mbi kuko mutamwishe ! Ese uwishe umugabo we nawe uwahemutse ninde ! Ntabyo muvuze byabavanze ibyo muzabibeshye abahinde naho abanyarwanda barabazi rwose ! Ese mama Agatha angana na mama wanjye ! Ababyeyi bubahwe 🙏🏻🙏🏻🙏🏻🙏🏻🙏🏻🙏🏻

    • @sandraumuhoza6714
      @sandraumuhoza6714 Před 4 měsíci +1

      Genda wa nterahamwe we ntacyiza wavuga turabazi ,
      Niba babeshya se yahunze icyi ??

    • @mukabarangajanet6386
      @mukabarangajanet6386 Před 4 měsíci

      Niba mama wawe ameze agata ntago wabyawe

    • @christellaisimbi1199
      @christellaisimbi1199 Před 3 měsíci

      Turabazi mwanterahamwe mwe ibyo mwadukoreye ubu tukaba ntamiryango dusigaranye turabanga mwambwa mwe niyo mbabonye ngira 🤮🤮🤮🤮

    • @ngice
      @ngice Před 3 měsíci

      Ubu ushatse kuvuga iki? Ko Agata Ari mama wawe? Yego natwe uhitamo Aho avuka ariko uzirinde wirwanyemo kamere n'ingengabitekerezo nk'iye.

    • @ngice
      @ngice Před 3 měsíci

      Sorry natwe ni ntawe

  • @mujawimanaolive8268
    @mujawimanaolive8268 Před 4 měsíci +1

    Yarangizango aramwibuka yewee numugoremubip yamusizemubyuma bikonjesha ikanombeyigira murihotel nziza ngonamwibuka niwewamwishe mwarangiza akavugubusa yagatsidwa nkukoyatsizwe

  • @amudhasam4608
    @amudhasam4608 Před 2 lety +7

    Hagize igihinduka kubutegetsi bwa nyakubahwa Paul madam Janette wakumva ibyamuhibwaho iyo ni fanatizme kbs

    • @DativeNyiranzeyimana
      @DativeNyiranzeyimana Před 4 měsíci

      Ubu seho ntibamusebya kdi ubona ntako atagira? Abantu ntiwabashobora

  • @rubadukaruhongeka300
    @rubadukaruhongeka300 Před rokem +3

    Agata kanziga aragapuuuuuuuuu yateje URwanda nahabyarimana imyangaro numuborogo

  • @jeniferuwamahoro7135
    @jeniferuwamahoro7135 Před 2 lety +6

    Uyu muntu yari umugome sana

    • @kayiremetv648
      @kayiremetv648 Před rokem

      czcams.com/video/nPUGzLz7vUU/video.html

    • @ngice
      @ngice Před 3 měsíci

      Umurimbuzi

  • @ngice
    @ngice Před 3 měsíci

    Uyu murimbuzi bagire afatwe aryozwe ibyo yakoze, ubu nawe agiye kurwara maze age yifata nk'umwambari we kabuga ngo ubuzima bwe buri mu kaga ntashoboye kuvuga cg guhagarara. Yararikoze yikoraho nawe nabibazwe vuba.

  • @user-mf1sw9ol2k
    @user-mf1sw9ol2k Před 4 měsíci +1

    Kanziga azagwa ishyanga nicyo gihembo cyubuhemu

  • @TsimbaniroEtienne
    @TsimbaniroEtienne Před 3 měsíci

    Urugo ruvuze umugore ruvuga umuhoro

  • @kayitesidevothe7002
    @kayitesidevothe7002 Před 2 lety +7

    Ntakibabaje nko gukora amabi nkayo uri umugore !Imana yahaye abagore ubutumwa bwo kuramira ubuzima none Agata wowe wahisemo kumara abantu?Hinduka wihane kuko Imana Itarya ruswa,ejo utazaririra mumyutsi

    • @kayitarejames7981
      @kayitarejames7981 Před 2 lety +1

      Uko nuguharabika ninde wabonye wica umugabo we?

    • @nduwamungujchris0stome
      @nduwamungujchris0stome Před rokem +1

      Ibivugwa byose Imana niyo mucamanza ntikoresha porotike inzirakarengane zaragiye ariko ziri mukwaha kwi Imana

  • @NyombiPhilip
    @NyombiPhilip Před 4 měsíci +1

    I will never allow my wife to take control in each and every thing

  • @michelngendakuriyo2267
    @michelngendakuriyo2267 Před 4 měsíci +3

    Uwo mugore aratwenza pe non ntanubwo yashiguye umugabo wee kweri ahaaaaa azohangane n'imana pe

  • @rubadukaruhongeka300
    @rubadukaruhongeka300 Před rokem +1

    Agata kanziga Umugore wangwa naAmokoyose atuyeURwanda kandiYiciyeAmokoyose yarimuRwanda azagwe ishyanga

  • @ByamunguChalom
    @ByamunguChalom Před 3 měsíci

    Mwekutubeshya,iyaguye,ntay,tayiger,ihembe,ntacyomushinyagure,

    • @ngice
      @ngice Před 3 měsíci

      Wazana ukuri kwawe se nawe niba utari inyuma y'uyu murimbuzi ukagushyira ahagaragara?

  • @NiyomugaboAimable-ix5ge
    @NiyomugaboAimable-ix5ge Před 4 měsíci

    Konumva arunyamabi x bazanye murwanda agahanwa uwumunyamabi konumvanwe arumujonosideri

  • @bimenyimanavedaste3678
    @bimenyimanavedaste3678 Před rokem +5

    Ntitugikeneye kumenya izonkuru iryo siterambere utwigisha

    • @alinemwitayire798
      @alinemwitayire798 Před rokem +4

      Komerezaho jyubisesengura nahwiterambere nakanziga yararirimo arikwaburubwejye yoreka U Rwanda aburububyeyi ducyeneye umushakashatsi nkawe jyubivuga ayomateka ntakibajyirane ndagushimiye

    • @sandraumuhoza6714
      @sandraumuhoza6714 Před 4 měsíci +1

      Waretse kubyumva ?

    • @MUKANGIRAAPOPHIA
      @MUKANGIRAAPOPHIA Před 3 měsíci +1

      Utamenye iyuva ntumenya iyo ujya

    • @ngice
      @ngice Před 3 měsíci

      Yewe yewe, nta terambere ritazi Iyo riva kuko utazi Iyo ava ntamenya Iyo ajya. Urashaka kugenda nk'ufite ubumuga bwo kutabona ugwa mumitego yose imuri imbere? Twigira kumateka Kandi nta teganyamigambi ridashingira kubyahise ngo rigire ibyo rikosora, rinoza cg ryongeramo ryajya mbere. Ntacyo wigiraho (ibyabaye) nta terambere rirambye muvandi.

  • @niyomugabojeanpaul1723
    @niyomugabojeanpaul1723 Před 3 měsíci +1

    Uzampfanabi bumbe Niwowe Gitera , birarenze Urisekibi

  • @user-xh7cw2mo3p
    @user-xh7cw2mo3p Před 3 měsíci

    25:41 aragapfa adakomeye.
    Ubwo se yarakomeye iki koko.
    Gukoresha ubibasha ufite wica inzerakarengane.
    Jye kubwanjye yarasuzuguritse .Agatha we wari usuzuguritse.Uzapfa isuzuguritse

    • @user-xh7cw2mo3p
      @user-xh7cw2mo3p Před 3 měsíci

      None se ko numva yari yarashyushye mushyotori.
      Yashakaga kuzaba president w'urwanda?

  • @murwanashyakaEliab
    @murwanashyakaEliab Před 4 měsíci

    Muraho neza nukuri muramfashipe

  • @UwizeyimanaJosiane-xh1qk
    @UwizeyimanaJosiane-xh1qk Před 3 měsíci

    Mujyemutubwur amatek Yaker natwetumenye

  • @uwasejeaniph-wd2eq
    @uwasejeaniph-wd2eq Před 10 měsíci +2

    Bazaze bazatahe iwabo

  • @toboruvuge3612
    @toboruvuge3612 Před 4 měsíci +1

    Sandra Umuhoza, sha politics ibamo ibinyoma byinshi cyane.
    Paul Kagame yarwaye ikibyimba mu mutwe,araremba ajyanwa mu Bwongereza,bibananira kumuvura,ajyanwa i Dubai nabo birabananira,ubwo yarasigaye ahumekera mu mashini gusa imuha umwuka(oxygen)
    Ubwo rero babobyeko atazakira maze umugore we Jeanette Kagame Nyiramongi Murutubarwe,ahitamo ko bamusubiza mu Rwanda aho kugwa ishyanga(mu mahanga) Ubwo bamujyanye mu Rwanda muri Helicopter igendera ku butumburuke bwo hasi kuko indege igendera hejuru cyane yari kubura umwuka agapfira munzira kandi aricyo barwanyaga.
    Ubwo rero akigera mu Rwanda babonyeko ataguma mu mashini bahitamo kuyimukuramo Kagame Paul yahise apfa.
    Byababereye ihurizo rikomeye kubitangaza,nibwo bigiriye inama yo gukoresha mask y'isura ya Kagame. Aha rero ntumbaze ngo umurambo we bawuhambye he,byo ntabwo nabashije kubimenya.
    Mask rero imaze gukorwa yambitswe umunyarwenya w'umunyarwanda witwa David Ndahiro, umwe wiganaga ijwi neza neza nk'irya Kagame.
    Kuva uwo munsi bambitse mask Ndahiro Davide, yahise aburirwa irengero kugaragara in public,ari nabyo Barafinda Fred Sekikubo yavuze ati, niba bavugako Davide ariwe wambara mask, asaba ko bafata Kagame na Davide Ndahiro bakabegeranya bari kumwe. Ariko ntabwo bari kubikora kuko Kagame ntawe bari kubona.
    Bagerageje gufata mask ngo bayereke abaturage barebe reaction baragira,maze abaturage mu kuyibona no kureba intambuko ya Davide,bahita bavuga bati tubonye Kagame wacu w'umujeune😂😂😂,kuberako mubyukuri Kagame nyawe yaratangiye gusaza agenda bukebuke,ariko Davide we akagenda yihuta bya gisore nyine.
    Ikindi cyabaye kijyanye na mask n'uko David akimara kuyambara hahise hatangwa itegeko ryo guhindura official photo ya Paul Kagame mu Rwanda hose,bagashyiraho indi bafotoye Davide,kugirango batajya babonako iya mbere itandukanye n'iya mask.
    Niba ujijutse wamenye iby'iryo hindurwa ry'ifoto ya president imwe iba imanitse ahantu hose mu ma office ya leta.
    Niyo mpamvu kuva abaturage bamwibazaho ngo Kagame w'umujeune,batinye gukomeza kwumwerekana mu baturage bahitamo kujya yiyerekana ku banyamahanga.
    Mu kwiyamamaza yanze kujyayo bakohereza undi muntu akiyamamaza mu izina rya Kagame!!!
    Mbese wibeshye ukavuga ko Kagame yapfuye,bahita bagufunga nka Idamange Yvonne Iryamugwiza,ufunzwe. Cg banahita bakwica.

    • @kingfabu6945
      @kingfabu6945 Před 4 měsíci

      Ariko urumusazi

    • @christellaisimbi1199
      @christellaisimbi1199 Před 3 měsíci +1

      Njyewe mbanumiwe kbsa mbuze icyo mvuga nkibi bigambo byose uharaguye 😏

    • @toboruvuge3612
      @toboruvuge3612 Před 3 měsíci +1

      Christella,sinzi niba warashatse ariko bigushobokeye ntiwashatse umugabo w'umu politician.
      So far nabonye ingaruka mbi zabyo. Mu Rwanda ho byabaye akasongoye ihwa,agahomamunwa,akasamutwe.
      Wambwirango abanyapolitique batangiranye na Kagame Paul urugamba rwo kubohoza igihugu bari hehe??? Ka nguhe urugero rw'umunyapolitique wigeze kuba president w'u Rwanda 🇷🇼 witwa Bizimungu Pasteur aracyari umunyarwanda nk'abandi banyarwanda???
      Christella,niba warize ukaba uzi gukoresha icyo bita logical thinking; ni gute waba warabaye president mu gihe runaka,wava ku b uperezida ukarutwa na Babu G??? Sinzi imyaka ufite,ariko se uko yangana kose,ntabwo yakwemerera ko wakwibaza uti ariko se koko,umuntu wabaye president ni kuki atajya byibura rimwe mu mwaka avugira kuri Radio cg television agasuhuza abanyarwanda??? Ese bamuciye ururimi??? Ese ubwo uziko papa wa Bizimungu inkotanyi zamwishe nyuma y'intambara???

    • @toboruvuge3612
      @toboruvuge3612 Před 3 měsíci +1

      ​@@christellaisimbi1199
      Ni byinshi byatuma wumirwa mu bibera mu Rwanda rwacu n'ukuri kw'Imana.

    • @Grace-nk3pp
      @Grace-nk3pp Před měsícem

      Abasazi baragwira peeee...
      Ubu burwayi bwo ndunva ntarabwumvaho kuva nabaho.
      Urishigishira muka so rugatwara nyoko

  • @jonaskavuna5544
    @jonaskavuna5544 Před 2 lety +5

    Urabeshya pe

  • @asiimwedeborah3854
    @asiimwedeborah3854 Před rokem +3

    Yooo uzapfa nka caini..wishe inzirakarengane ....n one uzapfa wangara n urubyaro byawe...ibyisi weeee

  • @UwitonzeJoseline-z7s
    @UwitonzeJoseline-z7s Před 21 dnem

    Uyumugor yari akasamutwe p

  • @ikuzwegaudence616
    @ikuzwegaudence616 Před 10 měsíci +1

    Sha urumunyamakuru mubi pe!kuko ibintu uvuga nibyo bagutumye pe,.,uzacunge kuko ugutuma ahemba neza

  • @kanyarwandaalexander6425

    Muri ababeshyi sana.

    • @marcelkamira
      @marcelkamira Před 4 měsíci +2

      woe nabandi mwihishanye muzaryozwa ukuntu mwahekuye u Rwanda ......

    • @victorg7280
      @victorg7280 Před 4 měsíci +1

      Ababeshyi gusa. Ko ahubwo ar,imwe masatani yagwiriye Urwanda!!!!

    • @moseskato8413
      @moseskato8413 Před 4 měsíci +2

      Agatha kanziga yarateye ubwoba,mushiki wa Satani

    • @sandraumuhoza6714
      @sandraumuhoza6714 Před 4 měsíci +2

      Uzaze urebe u Rwanda 🇷🇼

  • @MBERAYO66
    @MBERAYO66 Před rokem +4

    asanteni sana

  • @jonaskavuna5544
    @jonaskavuna5544 Před 2 lety +2

    Wabuze icyo wavuga none Uri kuvuga ubusa.

  • @ntirenganyagilbertgilbert

    That is one of the signs that umunyarwanda will be umunyarwanda forever.

    • @ntirenganyagilbertgilbert
      @ntirenganyagilbertgilbert Před rokem +1

      Oba because habyarimana wanted peacetalks with the opposition but some of his people never wanted peace talks.

  • @uwanjyeaime6064
    @uwanjyeaime6064 Před 4 měsíci +1

    Erega nawe ari wowe umuntu wese wakwitambika ku mugati wawe ufite imbaraga ntiwamureka rwose, wenda rimwe na rimwe comments harigihe ziba atari ngombwa ariko nta ngoma wabona nimwe ibaho yakwihanganira umuntu wese ushaka kuyikuraho. mujye munasoma amateka kuva kubwami bwose bukomeye bwabayeho gusa ikosa rikomeye Republika ya 2 yakoze itandukaniyeho nizindi ngoma zabayeho ni ugutegura no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi

  • @user-ho2ed6ij4f
    @user-ho2ed6ij4f Před 3 měsíci

    Agatha habyarashitani sha ni inkoramaraso hari n'ingona yoroye yajyaga azirisha abatutsi bakabatamo.ubugome bw aba batindi b abahutu ntiwabona icyo ubugereranya nabwo,ibaze ariko kugenda ku bantu ukabagirira nabi nta cyo bagutwaye ngo ni uko ari abatutsi,sha muri ibivume mwa bahutu mwe muri ibivume mu isi.kandi buriya habyarimana yagiriwe neza n'umutware nibwe wamushyize mu ishuri aha n'imirima se yo guhingamo,rwa habyara bari abatindi rufite amavunja,uwo mutware arabondora ariko bituye abatutsi kubica urw agashinyaguro.habyara ise yari umucongomani yaje mu Rwanda ari umwikorezi w imizigo y abapadiri b abazungu uzashake ayo mateka nayo uyavuge hano ku rubuga.

  • @karirekinyana9759
    @karirekinyana9759 Před 3 měsíci

    Arasa numukuru winterahemwe koko😮

  • @harerimanaleonard1514
    @harerimanaleonard1514 Před 9 měsíci +4

    None kuki adakurikiranwa ??????

  • @NIKITADenyse-nl7ip
    @NIKITADenyse-nl7ip Před 8 měsíci +2

    Agata we urakagwa kure,puuuuu ndakuvumye

    • @victorg7280
      @victorg7280 Před 4 měsíci

      Umuvuma uri nde wowe ko nta satani ivuma umuntu w, imana ngo byemere?

    • @UwamahoroZamuda
      @UwamahoroZamuda Před 4 měsíci

      @@victorg7280yeeeee ahubwo mwebwe mwishe abatutsi barenga 1M irenga muzapfa muboroga

    • @sandraumuhoza6714
      @sandraumuhoza6714 Před 4 měsíci +1

      @@victorg7280Agatha ni mushiki wa Satani wibeshyera lmana 😂😂😂

    • @sandraumuhoza6714
      @sandraumuhoza6714 Před 4 měsíci +1

      @@victorg7280lmana se irica ? ahubwo Satani 😅

  • @sivanordinal7468
    @sivanordinal7468 Před 2 lety +3

    Nyin abayeho nkimbobo birumvikana hhhh biriya bizezenge byose bizabona ukuzimu kwabyo Sha

  • @LetsBrainStorm0
    @LetsBrainStorm0 Před 2 lety +3

    Habyarimana Ruhuka Mumahoro Mubyeyi.C.

  • @user-wl4uo9ob8d
    @user-wl4uo9ob8d Před rokem +1

    Urugo ruvuze umugore akeshi ruvugumuhoro

  • @rubadukaruhongeka300
    @rubadukaruhongeka300 Před rokem +1

    Kanziga UmugoreMubikwisiNzima yicishije benshi naCol Mayuya niweyazize

  • @ivanlouis3816
    @ivanlouis3816 Před 2 lety +10

    Nakomeze ayoborere mumahanga ese abandi ko bafatwa wehabura iki ?iki kigore kizahanwe bikaze

  • @user-xy7sl6yd7d
    @user-xy7sl6yd7d Před 8 měsíci +1

    Ubutindi buzabokame puu

  • @wh0sdeby392
    @wh0sdeby392 Před 2 měsíci

    Ibintu byamoko namayobera . Ko mbona Agata asa nabatutsi se

  • @user-yw3ky4ju2n
    @user-yw3ky4ju2n Před 9 měsíci

    There cant be any story that would change her character. If there is really a GOD and a HELL. She would be a candidate to reside the latter.

  • @kayitarejames7981
    @kayitarejames7981 Před 2 lety +4

    Ninde wabonye wica umugabo we uko nuguharabika

    • @sandraumuhoza6714
      @sandraumuhoza6714 Před 4 měsíci +1

      Guharabika no kwica nkuko mwabikoze nicyi cyibi ? ko mwatwitaga inzoka … harya nigute inzoka zitsinda abantu (nako abicanyi)??

  • @TheogeneHakizayezu
    @TheogeneHakizayezu Před 3 měsíci

    Birababaje peee

  • @moseskato8413
    @moseskato8413 Před 4 měsíci +1

    Agatha Kanziga ndumva yarumuti wamenyo mushiki wa Satani

  • @user-kk5vg2ui6n
    @user-kk5vg2ui6n Před 10 měsíci +1

    Kereka mfite nkubushobozi ukamumpa nonaha namuhana agaha agaciro ikiremwamuntu nkamwerekako Kuba arumuhutu bitamurengera

  • @user-kk5vg2ui6n
    @user-kk5vg2ui6n Před 10 měsíci +2

    Uziko ntabwenge mugira abatutsi agata yisasiye bangana iki? ahubwo iyo bamubamba mpaka apfuye nako ntabikwiriye kuko yesu yabambwe ahubwo iyo bamuca agatoki buhoro buhoro mpaka apfuye

  • @user-ie9ui9vo9q
    @user-ie9ui9vo9q Před 9 měsíci +2

    Brother ivyo bintu none ubikurahe ko atakintu woduha twovyiseramwo natwe

  • @marien8260
    @marien8260 Před 8 měsíci +2

    Aliko kwangana byabahaye uburenganzira bwo kubeshya. Murabeshya we. Agata yari umuturagekazi nkabandi. Bizabagora.

  • @aimerobertkindi6348
    @aimerobertkindi6348 Před rokem +1

    Bakaba abakristu bo kugwego gwo hejuru kandi bari abanyamacakubiri bakabije ubwo bu kristu ngira si Kristu tuzi da

  • @UwizeyimanajohnChrysosto-kg3sj

    Ntangoma iticahubwo yabuze abamufasha yizeye beniyimirimo ikorwa nabajepe.h.e.john Chrysostom uwizeyimana president winzibacyuho wurwanda.

  • @habimfurajeanberchmas8743
    @habimfurajeanberchmas8743 Před 3 měsíci

    Yewe isi we

  • @ndayambajejotham-ur4ob
    @ndayambajejotham-ur4ob Před 4 měsíci

    1000000

  • @umutababazitvshowpapakamio3533

    Wabona ubuhungiro muri ngombwa ni kimwe by: Papa Kami official kuri Papa Kami official

  • @josianenagito4209
    @josianenagito4209 Před rokem +1

    Impossible REMAIN IMPOSSIBLE.

  • @munyandamutsakayumba7119
    @munyandamutsakayumba7119 Před 2 lety +5

    Ibimuvuga mugihe kitarikure muzabyumva kuri Nyiramongi nubwo mwiyemeje kubeshyera uyumubyeyi Nyiramongi we ibyo azavugwa ntagihimbano kizaba kurimo

  • @KabagambeBareba
    @KabagambeBareba Před dnem

    AGATA ANENA ABATUTSI😅😅😅😅😅 NUMUNYAGATURIKA 😂😂😂 SHE WISH

  • @ntirenganyagilbertgilbert

    Bambe

  • @NduwayezuTheoneste-h8y

    Korari 3:30

  • @jean-claudem.2515
    @jean-claudem.2515 Před rokem +2

    Mwa mbwa mwe, dont lie . Agatha Kanziga is innocent

    • @mutesidenyse6286
      @mutesidenyse6286 Před rokem

      It’s sad to see people like you still exist

    • @kanzigajustine4127
      @kanzigajustine4127 Před 4 měsíci +1

      Byimenyere😂

    • @uwambajimanaabdoulhakim4015
      @uwambajimanaabdoulhakim4015 Před 4 měsíci +1

      Wangurube we amaraso yabatutsi azabaheza ishyanga wantumbiwe nimba Agatha arengana nagaruke murwanda nk'umunyarwanda 😂😂😂😂 azapfa aboroga amaraso yabanyarwanda azamubarweho uwo mutindi 😅

    • @sandraumuhoza6714
      @sandraumuhoza6714 Před 4 měsíci +1

      Ziba ntacyiza cy’interahamwe 😢

  • @esperance4334
    @esperance4334 Před 2 lety +1

    Ibyose mubamurumo muzabibazwa mbega gutondagura ibyahabyandi mwebwe muziko mwagezeyo kontawuzabacura uburubanza mwitondere gushinja bagenzibanyu ibyomutagazeho kuko ibyomwifuriza bagenzibanyu ninako ibyanyu bigenda subwambere mbibabwiye nyagasaniwe uzaca imanza muribehya ngomurabehyerana nakazikanyu simbarimo muzabazwe mwenyine dore ahonibereye kugarukirwa nibyo ushinja bagenzibantu nibyo bituma ipheruka itihuta ngo birangire maze ndebe

    • @user-xg4fu1dk4l
      @user-xg4fu1dk4l Před rokem +1

      Umuntu ibyo yakoze nibyo bimugenda inyuma uwakoze neza azakurikirwa nibyiza uwakoze ibibi nawe ibibi nyine bigomba kumwirukaho uwo uriwe wese ibikorwa byawe bizajya bigukurikirana ntimukazane izo ngengabitekerezo zanyu uragereranya Agatha wumugome na Nyiramongi wowe

    • @mugwanashakamadiba8726
      @mugwanashakamadiba8726 Před 7 měsíci

      ​@@user-xg4fu1dk4lajo nawe uciye urubanza...kuko gugeza aya magingo ntakirego ntarukiko ruramukatira

    • @sandraumuhoza6714
      @sandraumuhoza6714 Před 4 měsíci +1

      @@mugwanashakamadiba8726None yahunze icyi ?? niba bamubeshyera azaze ??

    • @sandraumuhoza6714
      @sandraumuhoza6714 Před 4 měsíci +1

      Ariko mwigize ibicyi ?? kuvuga ubwicanyi twakorewe bakatumarira imiryango yacu nabyo byabaye icyaha ?? twarenganye rimwe sha , ntibizongera .

  • @kundwa4978
    @kundwa4978 Před 8 měsíci +2

    Gusara si ukwiruka ubu se Mana uri kuvuga ngo bigende bite hmmm uruvuga undi uri gushya warura iki .gusebanya ntacyo bimara .

    • @sandraumuhoza6714
      @sandraumuhoza6714 Před 4 měsíci +1

      Igihe mwicaga abantu se mwashyaga mwarura icyi ? tuza batubwire ibyanyu muri babi .

  • @nkurunzizainnocent7974
    @nkurunzizainnocent7974 Před 2 lety +1

    Umushahara wa mwarimu ugarutsweho.kurikira ikiganiro kuri channel Ameza adaheza

  • @MUKANGIRAAPOPHIA
    @MUKANGIRAAPOPHIA Před 3 měsíci

    Ariko ngo bari boroye inzoka,,

  • @irakozeevelyne6603
    @irakozeevelyne6603 Před 2 lety +1

    yooh birababaj

  • @niyonkurujbosco884
    @niyonkurujbosco884 Před 2 lety +8

    Harya uyu nawe yari first lady yewe naho babuze pe

  • @biziisaac2005
    @biziisaac2005 Před rokem

    Bonsoir

  • @user-xm1rk4yv3j
    @user-xm1rk4yv3j Před 4 měsíci +1

    Ntiyari umugore yari gatumwa

  • @nshimiyimanajeanmarieviann611

    Can You Please Proofing Your Research

  • @jeannsabimana9455
    @jeannsabimana9455 Před rokem +1

    Uwa Kagame nawe ,namarakuvaho muzamuvuga amabi yose kuko niko umunyarwanda ateye,(abo Umwami yahaye amata.......)

    • @alinemwitayire798
      @alinemwitayire798 Před rokem +1

      Ntabwo ibyuyumunyamakuru Avuga abeshya nibavugumubobozi uvuyeho utuyoboye muricyijyihe azavugukwari azavugwaneza cyeretsabatanyurwa ubundi ibikorwabyabo ninjyenzi

    • @mugwanashakamadiba8726
      @mugwanashakamadiba8726 Před 7 měsíci

      ​@@alinemwitayire798nubu ataranabuvaho birirwa bavuga ko yabyaranye na gasana,sinzi ngo byabagamba,ibi sinabiha umwanya aba baba bavuga gusa cyangwa bafite impamvu...isi nuko iteye...iyaza kuba yarakoze ibyaha aba yarazanywe kgl

    • @alinemwitayire798
      @alinemwitayire798 Před 7 měsíci +1

      Icyojyihe nabatacyiyora nimuvuganabi imirimoyemyizaye izamuburanira kandizantsinda bury'ibikorwa biravuga kandintibirya Ruswa

    • @alinemwitayire798
      @alinemwitayire798 Před 7 měsíci

      @@mugwanashakamadiba8726Hhhhhhhhhhhh Nonese nibarumwere URWANDA ntirucyinguriwe umunyarwandawese? Cyeretse umwanziwamahoro uwariwewese.

    • @alinemwitayire798
      @alinemwitayire798 Před 7 měsíci

      Hhhhhhhhhhhh Uzikowahindura Nyabarongo urubogobogo,Nonese nibarumwere URWANDA ntirucyinguriwe umunyarwandawese? Cyeretse umwanziwamahoro uwariwewese nicyoyaricyose

  • @clauclaulolo7481
    @clauclaulolo7481 Před 11 měsíci +1

    ICYI CY'ABAGOGWE KIRANYAGISHA...🤭
    IBYA LANDO🤭
    AGATHA KANZIGA YANGAGA ABATUTSI HANYUMA KANDI ABATUTSI BAKABONA AKAZI MURI ORPHLINAT AHAGARARIYE❓

  • @sandrinemicyomyiza9771
    @sandrinemicyomyiza9771 Před 4 měsíci

    Abahutu muzashe ndakindi mukwiriye mwabwamwe

    • @soson9465
      @soson9465 Před 4 měsíci

      Ntago aribose cher, harimo bazima wabuhoye ubusa

  • @ngombwamufarume691
    @ngombwamufarume691 Před 8 měsíci

    Marayavugawee

  • @user-xm1rk4yv3j
    @user-xm1rk4yv3j Před 4 měsíci +1

    Ntamunezero wo kuri iyi si

  • @mukeshamaria2603
    @mukeshamaria2603 Před 8 měsíci

    BIRATANGAJE

  • @yakkete7128
    @yakkete7128 Před 2 lety +4

    TV yanyu n’iy’urwango

  • @chifundochibwana4716
    @chifundochibwana4716 Před 2 lety +5

    Kuberiki we atafatwa numva afite ibyaha

  • @rubadukaruhongeka300
    @rubadukaruhongeka300 Před rokem +1

    Agata kanziga arakagwa ishyanga arakagwa kugasi kandiUmuzimuWiwe ntaZatere uRwanda

  • @turibamweali8661
    @turibamweali8661 Před rokem +1

    Abandi bifashe ubutegetsi bwose none Agatha se yakoze iki ? Ahubwo we ntanicyo yakoze !

  • @MujawingomaEphrasie-gx1qp
    @MujawingomaEphrasie-gx1qp Před 8 měsíci +1

    Misa rejina pacis

  • @SentabireJohn-ki8jt
    @SentabireJohn-ki8jt Před 3 měsíci

    Ingaruka yicaha nurupfu