Umuti wo

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 21. 06. 2024
  • Waba ufite umwana unyara ku buriri arengeje umwaka n'igice? Waba witegura kubyara? Waba uzi inshuti cg umuvandimwe ufite umwana unyara ku buriri byananiye kumufasha ngo bihagarare?Waba uzi umwana wenda kwicwa n'inkoni kubera kunyara ku buriri? Waba uri umwe mu baganga bafasha abantu ukeneye tekinike zo kwifashisha? Kumva iki kiganiro biraguha amakuru yose yatuma wifasha cg ugafasha abandi. Turagushimiye.
  • Zábava

Komentáře • 39

  • @NtamushoboraThemistocles
    @NtamushoboraThemistocles Před 42 minutami +1

    Murakoze kumpanuro muduhaye.

  • @ClarisseUwera-fn4ky
    @ClarisseUwera-fn4ky Před 4 dny +2

    Murakoze cyane kubwizi nama muduhaye,byangoraga kumwihanganira kumyaka 11 numvaga arikibazope

  • @jackymahoro726
    @jackymahoro726 Před 29 dny +2

    Ndahamanya namwe mubyo mutubwiye byose💪 kandi Murakoze cyane tugiye kubahiriza Inama mutugiriye🙏

    • @bahosmileinstitute4801
      @bahosmileinstitute4801  Před 29 dny

      Urakoze cyane nawe rwose. Tugushimiye tubikuye ku mutima uburyo uduteye umwete wo gukomeza

  • @user-uh7xm9ep5h
    @user-uh7xm9ep5h Před 2 dny

    Murakoze Ku mpanuro muduhaye kubyerekeye kunyara Ku buriri none nta muti wokunkwa uriho hanyuma Ari umuntu mukuri we byagenda gute ko atabigira buri munsi

  • @kamayiresejassimine1521
    @kamayiresejassimine1521 Před 7 dny +3

    urakoze rwose

  • @user-lk6jy4jj6v
    @user-lk6jy4jj6v Před měsícem +2

    Murakoze cyane ku mama zanyu!
    Mukomereze aho kuduhugura

  • @SabuwisugiVestine-zs1nv

    Imana ishobora byose ikurinde n'abawe bose iguhe umugisha usendereye
    Ikomeze intambwe zawe,Ikwagure
    Habwa umugisha ❤
    Uri umuhanga
    Ndabakunda cyane

    • @bahosmileinstitute4801
      @bahosmileinstitute4801  Před 2 dny +1

      Ndagusuhuje cyane Mwarimu wanjye wa primaire. Bumwe mu bumenyi mfite bw'ibanze ndabugukesha. Imana nayo iguhe umugisha kdi ikurinde.

    • @SabuwisugiVestine-zs1nv
      @SabuwisugiVestine-zs1nv Před 2 dny

      @@bahosmileinstitute4801
      Bonjour bonjour
      Ndakwishimiye cyane rwose
      Nzagushaka umbwire umuti wa alcolisme clonique
      Imana yarakoze
      Nawe urakoze gushima
      Ubane n'Uwiteka ibihe byose akurinde akugwizeho imigisha myinshi

  • @VenantieMUKAGATARE-p7c

    Ibyo urimo kutubwira birmo ubwenge. Ugomba kuba uri psychologist. Biranejeje kubyunva

  • @tuyishimerebecca8666
    @tuyishimerebecca8666 Před měsícem +2

    Murakoze , Kandi inama zanyu ziradufasha

  • @KellyNduwimana-i2c
    @KellyNduwimana-i2c Před 2 dny +1

    Murakoze cane kunamutuguriy

  • @bernardtity6708
    @bernardtity6708 Před měsícem

    Waramutse neza? Igihe azagaruka muri vacance, uzakoreshe ubu buryo bwose twavuze muri iki kiganiro. Mu gihe bitarahagarara, ngewe najya inama ko mwashaka uburyo yakwiga ataha kugirango mu mwiteho cyane kuko bigoye cyane kureka kunyara ku buriri uri mu bantu bagukwena, bagutuka, batakwitayeho, kdi unafite stress y'amasomo. Igihe bitaba bibashobokeye kumubonera ishuri yakwiga ataha, mwafata umwanya mukajya kuganira n' abarezi be, mukabasaba ko bamufasha akajya yubahiriza izi nama. Murakoze cyane kuri iki kibazo cyiza.

  • @MukasangwaLossa
    @MukasangwaLossa Před 18 dny +1

    Ese Hari imiti yihariye umwana yafata usibye izongamba

    • @bahosmileinstitute4801
      @bahosmileinstitute4801  Před 16 dny

      Urakoze cyane kuri iki kibazo. Imiti ishoboka gusa iyo icyabiteye gifite impamvu ikomoka ku burwayi bw'umubiri bwemejwe na muganga. Byaba byiza kujyana umwana ufite icyo kibazo ku muganga uvura indwara zo mu rw'ungano rw'inkari (Urologist) kugirango asuzume arebe niba hari icyo yakora. Iyo ntacya abonye izi ngamba zifashwe igihe kiri hagati y'amazi 3-6 zitanga umusaruro ufatika.

  • @lucieuzamushaka4360
    @lucieuzamushaka4360 Před měsícem

    Waramutse neza muga! uwanjye afite 13 kandi nawe biramubangamiye cyane,kuko aba muri internat abandi baramutoteza cyane!nakora iki buriya?

  • @ClementineNyiraneza-uu3wd

    My son

  • @SolangeBukeyeneza
    @SolangeBukeyeneza Před 4 dny

    Mutubwire niba hari umuti

    • @bahosmileinstitute4801
      @bahosmileinstitute4801  Před 2 dny

      Urakoze kubaza iki kibazo. Nkuko nabivuze mu kiganiro, kdi nkuko nagiye mbisubiza n'abandi umuti wo kunywa utangwa iyo gusa hari ikibazo muganga w'urwungano rw'inkari (urologist) abonye. Nabwo kandi agusaba ko uwunywa uwufanya n'izi ngamba twavuze. Turakubwira kandi ko ku kigero kirenga 95% kubahiriza izi ngamba nibura amezi 6 umwana aba yacitse ku kunyara ku buriri burundu.

  • @benimanaodette8568
    @benimanaodette8568 Před 3 dny

    Umuti wurengeje 9

    • @bahosmileinstitute4801
      @bahosmileinstitute4801  Před 2 dny

      Umuti ni umwe igihe ukiri umwana ariko tuzategura ikiganiro cy'abantu bakuru banyara ku buriri.

  • @NiyondoraGenevieve
    @NiyondoraGenevieve Před měsícem +2

    Dukeneye kumenya niba nta muti unyobwa wavura kunyara ku burrito.

    • @bahosmileinstitute4801
      @bahosmileinstitute4801  Před měsícem

      Turagushimiye cyane kuri iki kibazo cyiza. Nkuko twabisobanuye, umuti unyobwa utangwa ushobora gutangwa igihe icyateye kunyara ku buriri ari uburwayi bw'umubiri. e.g. nko kubura cg kugira umusemburo muke witwa ADH, kugira uburwayi mu nzira y'inkari. Ibyo byakwemezwa na muganga ubifitiye ububasha (Urologist). Ushobora gutanga umuti kandi igihe ikibazo umwana kimutera kunyara ku buriri/ cg umuntu mukuru giterwa n'uburwayi bwo mu mutwe nka depression. Ibyo byemezwa n'umuganga ubifitiye ububasha abaze gusuzuma (Psyhologist/psychiatrist). Ariko rwose inshuro nyinshi kunyara ku buriri biba ari impamvu zisanzwe cyane cyane kubura affection, gukwenwa...Ukurikije izi nama byakirira.

    • @bahosmileinstitute4801
      @bahosmileinstitute4801  Před měsícem

      Wasoma iyi nyandiko niba wumva icyongereza kugirango igihe wajya kwa muganga wamenya niba iyo miti bayifite. Murakoze

  • @twagirimanaremy4832
    @twagirimanaremy4832 Před měsícem

    Izi nama ziradufashije, hari abantu benshi tutari tuzi icyo gukora ariko tugiye kuzigerageza

  • @joannah128
    @joannah128 Před měsícem

    Urabeshya pe.
    Ubuvuzi bwawe ntibwumvikana.
    Ngo kumushyiriaho alarm?
    Ubwo koko urumva ushyigikiye kumukangura?
    Ingaruka zo gukura umuntu mu bitotsi burya ntabwo uzizi wowe?

    • @bahosmileinstitute4801
      @bahosmileinstitute4801  Před měsícem +2

      Uraho neza? Tugushimiye ko wagize umuhati wo kumva iki kiganiro. Ndetse no kumva ibyo wise ko ataribyo. Ariko nibyo rwose ndabishyigikiye kandi ibyo tuvuga bishingiye kuri #science ntabwo ari igipindi. Umwana unyara kubiri ni byiza cyane rwose kumushyiriraho alarm imukangura nibura buri masaha ane kugirango ajye kuri toilet noneho gahoro gahoro bizatuma amenyera kutanyara ku buriri ahubwo yibyutse. Ni byiza kandiko ababyeyi babigiramo uruhare kuko hari n'igihe yavuga ntabyuke. Mu bihugu byateye imbere bagira ibitwa "Alarm Therapy" aho bamwambika icyuma kimenya niba uruhago rwenda kuzura kigasona akabyuka. Ariko iwacu ntabwo biragerwaho bityo dukoresha uburyo bushoboka. Nukuri rwose wakoze cyanee kuzana iyi debate turabigushimimye tubikuye ku mutima.
      Niba wumva icyongereza nakurangira ubu bushakashatsi nshyize hano munsi, kugirango ubone amakuru arambuye kubyo gushyiraho alarm nicyo ubushakashatsi buvuga.
      www.frontiersin.org/journals/urology/articles/10.3389/fruro.2023.1296349/full
      www.ncbi.nlm.nih.gov/pmc/articles/PMC8453315/

  • @UwifashijeJulienne
    @UwifashijeJulienne Před 6 dny

    Inama zanyu ninziza pee , ariko njyewe mfite ikibazo , umwana wanjye rero bujya gucya anyaye kuburiri inshuro zirenze imwe kd agize 7ans , noneho kd no kumanywa yihagarika kenshi buri kanya , iyo atinze kujyayo abirangiriza mubyo yambaye cg ugasanga hagenda haza duke duke , none ubwo namukorera iki ?

    • @bahosmileinstitute4801
      @bahosmileinstitute4801  Před 5 dny

      Urakoze cyane kubaza iki kibazo. Uyu mwana akwiye mbere na mbere kujyanwa kwa muganga bakareba niba nta burwayi bw'umubiri nka Diabete, kugira umusemburo muke wa ADH cg impamvu zindi z'uburwayi. Igihe muganga yabura uburwayi nibwo watangira gushyira mu bikorwa izi nama zose, kdi ntucogore. Ikindi nuko nubu watangira gushyira mu bikorwa izi nama kuko bifasha mu kwigisha urwungano rw'inkari uburyo bwo kutarekura inkari buri gihe. Murakoze

  • @MatataChristopher-kx1qn

    Kubakuru n'a bo

    • @bahosmileinstitute4801
      @bahosmileinstitute4801  Před 3 dny

      Urakoze cyane. Nabo tuzabategurira ikiganiro cyabo rwose. Murakoze kuduha igitekerezo.

  • @kamayiresejassimine1521

    urakoze rwose

  • @NiyondoraGenevieve
    @NiyondoraGenevieve Před měsícem

    Dukeneye kumenya niba nta muti unyobwa wavura kunyara ku burrito.

    • @bahosmileinstitute4801
      @bahosmileinstitute4801  Před 2 dny

      Murakoze kubaza iki kibazo. Umuti wo kunyobwa ubaho ariko bawutanga igihe gusa habonetse ikibazo cy'uburwayi bw'umubiri. Icyo gihe kdi bawutanga bawufatanyije n'izi ngamba. Kuko rero kunyara ku buriri akenshi atari uburwayi bw'umubiri niyo mpamvu tukurarikira gukoresha buriya buryo twavuze gusa ukabanza ukanamenya niba umwana ntakindi kibazo afite cy'uburwayi.