IVUGURURA NDETSE N'UBUGOROZI BY ABAKOBWA B'I BYUMBA/GIHEMBE/ABAGOROZI

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 7. 09. 2024
  • Mbere y’uko imanza ziheruka z’Imana zigenderera isi yacu, mu bwoko bw’Imana hazabamo ivugurura ryo kwera nk’iryo mu itorero rya mbere ritigeze ribaho uhereye mu bihe by’intumwa… Umwanzi w’imitima yifuzagukoma mu nkokora uyu murimo, kandi mbere y’uko byigaragaza, azarwana inkundura ngo abikome mu nkokoraakoresheje ikanguka ry’urwiganwa risa n’iryo ngiryo. Muri ayo madini azaba yaramaze kwigarurira akoresheje
    imbaraga ye y’ubushukanyi, azayatezamo kwibeshya ko umugisha udasanzwe w’Imana wasutswe ; hazigaragaza ikanguka rikomeye ry’amadini rizafatwa nk’aho ari iry’ukuri…
    Haduka umwete ukomeye ukomotse ku gishyika gusa, ukuri kuvanze n’ikinyoma, biteje akaga mu
    buryo bwihariye. Nyamara kandi nta n’umwe wakagombye gushukwa byanze bikunze. Ku bw’umucyo w’Ijambo ry’Imana, ntibiruhije gusobanukirwa n’imiterere y’uwo muvumba w’inyigisho. Ahantu hose abantu birengagije ubuhamya bwa Bibiliya, bagatera umugongo ukuri gusobanutse gusuzuma imitima y’abantu kukabategeka kwiyibagirwa no kuzinukwa isi, dushobora kumenya tudashidikanya ko nta mugisha w’Imana wahatangiwe. -GC
    464 (1911) -TS 504, 505.
    Muririmbe indirimbo ziboneye z’ivugurura, muvugane imbaraga n’ubwishingizi bw’urukundo rw’Umukiza. -9T 232-233

Komentáře • 8